Bafite ubumuguga bwo kutumva ariko baririmbira abantu bakanyurwa
Kenshi abantu bibwira ko abantu bahuye n’ubumuga bwo kutumva nta cyintu bakora cyangwa ngo bakwimarira, ariko abafite ubu bumuga, bo siko babibona kuko bafite ubwenge n’imbaraga zo gukora.
Ubumuga bwo kutumva akenshi ababufite bakunze guhura nabwo bitewe n’izindi ndwara bagenda bahura nazo nka mu giga.
Gusa bo bavuga ko abantu bibwira ko abafite ubumuga bwo ku tumva baba bibeshya kuko kuba umuntu atumva nta navuge bitavuze ko ntacyo yakora kuko izindingingo ziba zikora; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Pelagie umuyobozi w’umuryango w’abagore bafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda.
Pelagie, avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva ikibazo bagihura nacyo ari icyo kudashobora kuvugana n’abandi bantu kuko batari bamenya ururirimi rw’amarenga abafite ubumuga bakoresha.
Uyu muyobozi avuga ko abafite ubumuga ubasanga mu bikorwa byinshi ndetse no mu mirimo ya Leta, ndetse bakaba bashobora kwigana n’abandi bantu kandi ugasanga baratsinda neza nta kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Mukamanzi Judith, we avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi kugirango abantu bakora muri serivise zitandukanye bashobore kwigishwa ururimi rw’amarenga kugirango abafite ubumuga bwo kutumva bashobore kugera kuri series bakeneye.
Damascene Bizimana ni umwarimu w’ururimi rw’amarenga arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye akaba agiye gutangira amakuru, avuga ko nabo ari abantu nk’abandi ndetse banagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Uumuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva, urimo gutegura igitabo nkoranya magambo “dictionary” y’ururimi rw’amarenga izafasha abantu kumenya uru rurimi.
Mu buskakashatsi buheruka gukorwa, bugaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu basaga ibihumbi 42 babana n’ubumuga bwo kutumva.
