Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2013, mu Karere ka Ruhango batangiye ku mugaragaro iki gikorwa cyo kwimura abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza (High Risk Zones).
Gutangiza iki gikorwa byabereye mu mudugudu wa Gihororo, akagali ka Bweramvura, umurenge wa Kinihira, mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakirwamo abatishoboye bari batuye ku nkengero z’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango.
Mukagacinya Colette na Francine Nyiraminani bari mu bibasiwe n’umwuzure ku matariki ya 16 na 17/04 2013 ubwo imiryango irindwi yari ituye hafi y’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango yibasirwaga n’umwuzure, bagatabarwa hifashishijwe ubwato, mu mvugo yabo humvikanamo kugononwa kwinshi ku kwimuka aho hantu, bakavuga ko kwifatira icyemezo cyo kuhimuka bidashoboka ngo kuko nta handi babona bakura ibibatunga, bongeraho ko kuhakorera bavuye ahandi nabyo ari imvune bumva igoye kwihanganirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, asaba abagifite bene iyo myumvire kuyireka, ati “Ubuzima buraguma, naho ibintu byo ni ibishakwa.”
Ku rundi ruhande, Bagabo Alexis avuga ko ikimutindiye ari ukubona ubushobozi bwo kugura ikibanza no kucyubaka, ngo kuko imvune yo kuva ahandi ajya gukorera ku butaka asanzwe atuyeho ntaho ihuriye no kubura ubuzima.
Yagize ati “Iyo nibutse ukuntu nagiye hanze mu rucyerera ngasanga amazi ya Nyabarongo azegurutse urugo rwange rwose, numva mpungabanye.”
Akagali ka Bweramvura katangirijwemo iki gikorwa gafite imiryango 11 yibasiwe n’ibiza by’imvura y’itumba ry’uyu mwaka, muri yo ine ni iy’abatishoboye izubakirwa amazu kuva mu ntango kugeza yuzuye neza.
Kuri ubu Umurenge wamaze kubagurira ibibanza, abaturage bakazabafasha kubumba amatafari no kuzamura inkuta mu bikorwa by’umuganda, akarere nako kakazatanga isakaro.












