Tag Archive | "Rwanda Rulindo"

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Tags: , , , , , , , ,


Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, bugiye gufasha abaturage bahuye n’ibiza kwimuka bagatuzwa ahagenwe ku midugudu, kimwe n’abandi bumva bakwimuka aho batuye kubera impungenge baba bahafitiye.

kubera ikibazo cy’imisozi  aka karere gatuyemo, abaturage bose barasabwa kuba maso no kumenya ahantu hose haba hari ikibazo mu bijyanye n’imiturire. Ni muri urwo rwego ubuyobozi busaba abaturage kumenya no kwerekana ahantu hose haba haturuka amazi y’ibisure.

Ayo mazi ngo usanga akenshi aturuka mu misozi ,agasohokera hagati mu butaka.

Aya mazi ashobora gusenya no guhanantura imisozi n’amazu aho usanga n’amazu yitwa ngo yubatse ahakwiye guturwa ashobora kuba yatwarwa, cyane cyane nko mu midugudu. N’ubwo abaturage basabwa kwimuka bagatura ku midugudu,ngo ntibyatuma birara,kuko naho ibisure byahagera.

ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko abaturage bose batuye ahantu hadakwiranye no guturwa bakwimukira mu midugudu.

Gusa ariko n’ubwo umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus,asaba abaturage bose bagomba kwimuka ko bakwimuka vuba na bwangu ,abaturage bo baravuga ko kuri ubu ikibanza kibona umugabo kigasiba undi, kubera ko muri iki gihe baturage bakeneye ibibanza ari benshi.

Nyuma y’uko iyi nvura ihitanye uyu mubare utari muke w’abantu,Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarafashe ingamba z’uko abaturage bose batuye ku misozi y’ibihanamanga bagomba kwimuka bagatura ku midugudu,gusa ikibazo kikaba ari uburyo hakorwa igurana ry’ubutaka ku baturage.

Kuri iki kibazo kijyanye n’ingurane umuyobozi w’akarere ka Rulindo akaba avuga ko hagiye kubaho kunvikanisha abaturage bagomba kwimuka n’abagomba kuguranira bagenzi bagenzi bityo ikibazo kigakemuka.

Yagize ati “Abaturage bazaguranira bagenzi babo nabo bature aheza kuko niko gahunda imeze,naho ku birebana n’ingurane hagati yabo ubuyobozi buzabibafashamo,kuko barasa nk’abagorana.”

Uyu muyobozi kandi agira inama abaturage y,uko bashobora no kuba bakwiteranya ubwabo bakaba bagura ubutaka bwa Leta,bityo bakaba babuturamo nta nkomyi.

Imiturire mibi ya bamwe mu batuye akarere ka Rulindo, ikaba yarabaye imwe mu mpamvu zatumye abantu bagera ku  10 bapfa mu Mirenge itandukanye bazize invura idasanzwe yaguye muri aka karere.

 

Rulindo: Abacitse ku icumu rya jenoside ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano.

Rulindo: Abacitse ku icumu rya jenoside ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano.

Tags: , , , , , ,


Rulindo: Abacitse ku icumu rya jenoside ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano.Ngo n’ubwo ibibazo bihari mu karere ka Rulindo, abacitse ku icumu bafite umutekano uhagije ,kimwe n’abatuye aka karere bose muri rusange nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobora inzego zishinzwe umutakano muri ako karere.

Abacitse ku icumu bo muri aka karere kandi nabo bemeza ko bafite umutekano ngo kuko batakikanga uwaza kubagirira nabi.Ibi kandi ngo binatuma babasha kugira icyo bikorera mu rwego rwo kwiteza.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo ,Kangwagye Justus we atangaza ko n’ubwo hakiri ibibazo byinshi ibyo gukemura, ariko cy’ingenzi cyo kwishimirwa avuga ko ari uko abacitse ku icumu muri aka karere ,bafite umutekano usesuye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo anasobanura ko akarere ka Rulindo ariko Karere jenocide yatwayemo abantu benshi ugereranyije n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru.

AVEGA ikaba iza mu miryango yafashije akarere gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu muri aka karere.

Umuyobozi wa Rulindo,avuga ko hari  n’indi miryango  yagize uruhare mu gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu, yanabibukije ko icyaha cya jenocide kidasaza, asaba uwaba afite amakuru ku byabereye Rulindo kugaragaza ukuri.

Ubwo hatangizwaga icyunamo muri aka karere Umuyobozi wa Brigade ya 503 ikorera mu karere ka Rulindo,Colonel Habyarimana Andrew ,yavuze ko Rulindo nta mpungenge  z’umutekano muke abaturage bakwiye kugira,ngo  kuko ubungabunzwe bihagije.

Yagize ati”nta mpungenge z’umutekano mu karere ka Rulindo,kuko inzego z’umutakano zirahari,kandi zishinzwe umutekano wanyu.Mu rwego rwo gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano,abaturage mwese murasabwa gutanga amakuru yose arebana n’umutekano.”

Habyarimana yakomeje asaba abaturage ko mu rwego rwo gufatanya ku kibazo cy’umutekano,bagomba gutanga amakuru yose y’aho abantu bishwe muri jenoside bashyizwe, kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro

Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abacyambuwe na Jenoside kandi ,mu karere ka Rulindo hamaze gishyingurwa imibiri y’abazize jenoside isaga ibihumbi 18.Iki gikorwa kandi kikaba kigikomeje bikurikije uko imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro igenda iboneka.

m_01

Rulindo: Neighbors of Rutongo mines demand for compensation

Tags: , , , , ,


Residents that neighbor Rutongo Mines in Masoro sector in Rulindo district need the Mine to reconstruct their houses that were destroyed by dynamites while mining for cassiterite or Tin Ores in the mine.

The dynamites that are quarried fly over and destroy the houses of the neighboring homes to the mine. Though this issue has been continuously brought to mining authorities and the district but people are still waiting for the compensation in vain.

Rulindo: Neighbors of Rutongo mines demand for compensation

A resident whose house was affected by dynamite quarrying

Augustin Kabasha a neighbouring resident to this mine says his housed was destroyed during dynamite shedding which was done in the ground under his house but this issue has not yet been solved though his house was destroyed beyond imagination.

“My house was destroyed by dynamite shedding as the mining ground is now under my home. During the time the mine was counting houses that were destroyed to be compensated they refused to include mine yet for sure my house was strong enough, built with bricks but now it is in shambles” says Kabasha.

After his house was destroyed for the first time, Kabasha says he tried to renovate it but gave up when it was affected again and again since they always shed the dynamites just under his home.

 The governor for the Northern Province of Rwanda Aimee Bosenibamwe however said that all houses that were destroyed by this mining company either through dynamite shedding or any other issue should be renovated completely.

“People whose houses were destroyed by dynamite in the mining should be compensated for them to feel that this mining company cares about people not only mines. The Mining Company should take note of everyone who house was destroyed and renovate them as soon as possible” said the governor.

It is not only the residents of Masaro sector whose houses are affected by dynamites by all people near these mining grounds are affected.

 

 

Abaturiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro

Abaturiye ikigo gicukura amabuye y’agaciro cya Rutongo mines barasaba ko amazu yabo yangijwe n’intambi yasanwa vuba.

Tags: , , , , ,


Abaturiye ikigo gicukura amabuye y’agaciroIkigo gicukura amabuye y’agaciro cya Rutongo mines giherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo,kirasabawa n’abaturage bagituriye gukoresha uko gishoboye kikabasanira amazu yabo, bavuga ko yangijwe n’itambi mu gihe baba bazituritsa bashaka kugera aho gasegereti iherereye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo cyo kuba intambi ziturika zangiza amazu yabo ,ngo bakigejeje ku buyobozi bwaba ubw’akarere ,ndetse n’ubw’iki kigo ariko ngo kugeza na n’ubu ntacyakozwe.

Umwe mu baturage intambi zangirije inzu witwa Kabasha Augustin,avuga ko inzu yangijwe n’urutambi kuko baruteye mu butaka bwo munsi y’iyi nzu,ariko ngo iki kibazo ntacyo bagikozeho kandi inzu ye yarangiritse ku buryo bukabije.

Yagize ati”urutambi rwanyangirije inzu,kuko umwobo umaze kugera munsi y’ubutaka bwubatseho inzu yanjye.Ubwo babaruraga inzu zangijwe n’intambi,iyanjye yo bavuze ko atari urutambi kandi mu by’ukuri inzu yanjye yari ikomeye ku buryo yubakishijwe amatafari.

Uyu muturage akomeza avuga ko inzu ye ikimara kwangirika bwa mbere yagiye agerageza kuyisana,ariko nyuma ngo yarekeye aho kuko yasenyukaga ugasanga ibyo gusana nta cyo bitanga ,kuko bakomezaga guturitsa intambi.

Nyuma yo kugeza ikibazo cye ku bayobozi ,umuyobozi w’intara,Bosenibamwe Aimee,yavuze ko inzu zose zangijwe n’intambi zigomba gusanwa vuba.

Yagize ati”Abaturage bangirijwe amazu yabo n’intambi,bagomba kwishyurwa ibyangijwe byose kugira ngo nabo bunve ko iki kigo kitaye ku kibazo cyabo.Ubuyobozi bw’uruganda bugomba kubarura izo nzu zose zikamenyekana, hanyuma izangijwe n’ikibazo cy’intambi zikaba zasanwa kandi vuba.”

Si uyu muturage wenyine kandi ngo ufite iki kibazo,cyo kuba intambi zangiza inzu zabo,kuko abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro usanga inzu zabo zaragiye zisatagurika.

Bakavuga ko ngo iyo bagerageje kubivuga nta cyo bitanga haba mu buyobozi bw’umurenge ndetse no mu buyobozi bw’iki kigo cya Rutongo mines.

Gusa iyo ugeze mu murenge wa Masoro hafi y’ibirombe,usanga koko hari inzu zimwe na zimwe zigaragara ko zigeda zisatagurika,ukaba wakwibaza ikibitera.

 

 

 

Abaturage barasabwa

Rulindo: Abaturage barasabwa kugendana na gahunda y’intore ziri ku rugerero.

Tags: , , , , , , , ,


Abaturage barasabwa

Mu nama n’abaturage  yabaye nyuma y’umuganda mu mirenge ya Cyungo na Rukozo,kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26/2,abayobozi mu nzego zitandukanye basabye abaturage batuye muri iyi mirenge kwegera  intore zo ku rugerero, bagafatanya mu rugamba rwo kubaka igihugu.

Intore zo ku rugerero muri iyi mirenge zagaragaje ko hakiri abaturage batarumva neza gahunda y’ibikorwa by’intore ziri ku rugerero. Aho usanga hari aho bajya kubafasha cyangwa kubigisha ibintu bimwe na bimwe bijyanye no kwiteza imbere, ariko ngo ugasanga batabyunva neza.

Ibi ngo bigaragaza ko abayobozi bamwe mu nzego zo hasi badafata umwanya ngo begere abaturage babasobanurire ibijyanye n’imirimo y’intore ziri ku rugerero.

Izi ntore ziri ku rugerero mu mirenge itandukanye zikaba zisaba abayobozi b’ibanze ko bajya begera abaturage bakabasobanurira ibijyanye na gahunda za Leta cyane cyane ibirebana n’intore ziri ku rugerero.

Kuba abaturage basabwa kurushaho kwegera intore ku rugerero kandi birasabwa n’abayobozi mu nzego zose ,Colonel Habyarimana Andre,uhagarariye ingabo mu karere ka Rulindo,avuga ko izo ntore ari ubwenge n’ubukungu bw’igihugu .

Yagize ati”Abaturage mwegere intore ziri ku rugerero, zibigishe zibafashe kumva neza ibyo gahunda za Leta zisaba .Ibyo kandi ni byo bizatuma mugera ku iterambere n’umutekano birambye.Uru rubyiruko ni bwo bwenge ,imbaraga,hamwe n’ubukungu bw’igihugu .”

Akomeza avuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko bishimishije kandi bifite agaciro kanini ,bityo ngo utazabasha gusigasira ibyo bikorwa azaba anyuranije n’ibyo bashaka. bikorwa.

Abayobozi mu nzego z’ibanze baba bari hafi y’izi ntore ku rugerero kandi ,basabwa guhora batanga raporo y’ibikorwa by’intore ku rugerero nk’uko umukozi mu itorero ku rwego rw’igihugu Niwemukobwa Aline yabisabye abayobozi ubwo yasuraga intore ziri ku rugerero mu karere ka Rulindo.

Yabasabye kandi ko bakurikirana ubuzima bwabo aho bari buri munsi.

Intore ziri ku rugerero mu karere ka Rulindo,zikaba zivuga ko zishimishijwe n’uko nazo zibasha kwiyubakira igihugu zikoresheje imbaraga zabo.

 

Abana bakeneye kurya

Rwanda : Abana bakeneye kurya indyo yuzuye ngo bakura neza.

Tags: , , , ,


Abana bakeneye kurya

Abagore batuye akarere ka Rulindo kuri ubu ngo biyemeje kugaburira abana babo indyo yuzuye ,mu rwego rwo kubarinda indwara no kugira ngo bagire imikurire myiza.

Aba bagore kandi bavuga umwana wariye neza indyo yuzuye ibisabwa ,aba atandukanye n’urya indyo ituzuye.Ngo kuko haba mu mikurire ,no mu bwenge usanga batandukanye ku buryo bugaragara.

Gutegura indyo yuzuye kandi ngo ntibigomba kuba umuntu yifite ,nk’uko abenshi babitekereza, ngo ahubwo bisaba ubushake nk’uko bamwe muri aba bagore babyemeza.

Uwineza Mariya utuye mu murenge wa Base avuga ko gutegura indyo yuzuye bitagomba kuba umuntu ari umukire.

Aragira ati ”gutegura indyo yuzuye jye nasanze bitagomba kuba umuntu afite amafranga menshi. Ahubwo byose binaterwa n’imyunvire, kuko usanga ibyo dukeneye gukoresha byose bituruka mu byo duhinga hano iwacu. abazi ko kurya indyo yuzuye bigomba ubukire baribeshya.”

Uyu mubyeyi avuga ko kumenya gutegura indyo yuzuye bisaba   guhindura imyunvire ku babyeyi bamwe batabyiyunvisha

Abagore kandi ngo basabwa kunganirana aho batuye mu midugudu bagirana inama ku bijyanye no gutegura indyo ibereye umuryango.

Madame Niwemwiza Emilienne, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, yasabye abagore batuye aka karere ko bagomba kwitabira akagoroba k’ababyeyi .

kugira ngo babashe kungurana inama no kwigishanya ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye mu miryango yabo.

Yagize ati ”Ababyeyi nimwitabire umugoroba w’ababyeyi ,iyo muhuye haba harimo abafite ubumenyi butandukanye bityo mwungurane inama cyane cyane ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye .Abana banyu bakeneye kugaburirwa indyo yuzuye ngo bakure neza haba ku mubiri ndetse no mu bwenge.”

Umwana wabonye indyo yuzuye kandi ,ngo usanga asa neza ku mubiri, kabone n’iyo waba utamusize amavuta ngo usanga umubiri we uhora uyaga nk’uko bamwe mu bayeyi babivuga.

Bavuga ko hakenewe ubumenyi no guhindura imyunvire ku babyeyi bo mu cyaro,kugira ngo hategurwe imirire ibereya abana bato.

Ababyeyi ngo bakaba basabwa kwegerana no kwigishanya bityo buri wese abashe kumenya gutegura indyo yuzuye mu muryango.

m_Ababyeyi barasabwa guhorana imboga ku

Rwanda | Rulindo: Ababyeyi barasabwa guhorana imboga ku karima k’igikoni.

Tags: , , , , , , ,


m_Ababyeyi barasabwa guhorana imboga ku karima

m_Ababyeyi barasabwa guhorana imboga kuBamwe mu babyeyi bitabiriye gahunda y’akarima k’igikoni, baranenga bagenzi babo, bigaragara ko batitabira guhora bahinga imboga mu karima k’igikoni.

Aba bayeyi bavuga ko ngo hari abo usanga baheruka guteraho imboga bagakora, hanyuma ugasanga barekeye iyo, karamezemo ibyatsi nk’aho badakenera imboga .

Nyamara n’ubwo bamwe muri aba babyeyi batitabira guhora bahinga imboga muri ako karima k’igikoni ,ngo ntibaba bayobewe ko imboga zikenerwa mu mafunguro yabo ya buri munsi.

Aho babashije guhora bahinga imboga bavuga ko kuva aho iyi gahunda y’akarima k’igikoni iziye, ngo yabashije kurinda indwara zijyanye n’imirire mibi mu miryango yabo.

Uwurukundo Jeanne ni umubyeyi ufite umuryango ugizwe n’abantu umunani.avuga ko mu muryango we ubuzima bwahindutse aho ahingiye imboga ku karima k’igikoni.

Avuga ko agenda azisimburanya ,ngo iyo akuyemo amashu,ubutaha ateramo dodo gutyo gutyo,ku buryo imboga zitabura mu rugo we.

Yagize ati ”Akarima k’igikoni kankirije abana bari bugarijwe n’imirire mibi, none ubu byararangiye. Mbere sinabihaga agaciro numvaga guhinga imboga kuriya ari ukubura imikoro ,none ubu sinshobora no gutuma akarima k’igikoni kameraho ibyatsi.mpora zihinga njyenda nzisimburanya.”

Akomeza avuga ko imiryango idahinga imboga iba yikururiye ibibazo akenshi bigendanye no kutagira indyo yuzuye. Avuga ko iyo abagize umuryango batarya imboga nta buzima bwiza baba bafite , ngo kuko hari intungamubiri ziboneka mu mboga baba badashobora kubona.

Mu rwego rwo gukangurira abagize umuryango guharanira kubona indyo iboneye, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, avuga ko buri muryango ugomba kugira akarima k’ igikoni.

Aragira ati ”Buri muryango ugomba kugira nibura akarima k’igikoni. Imboga ni ingenzi mu buzima bw’umuryango. Ni byiza ko umuntu yarya imboga azikuriye mu murima we ,aho kuzirya aziguze kandi zinamuhenze.Ababyeyi cyane cyane nibo bagomba gufata iya mbere,kuko nibo ahanini barebana n’ imirire y’’abagize umuryango.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko buri muryango ugomba kuba ufite nibura akarima k’igikoni kamwe mu rwego rwo kurwanya ingaruka ziterwa no kurya indyo ituzuye.

m_Rulindo bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga

Rwanda | Rulindo : bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga.

Tags: , , , ,


Rulindo  bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga.m_Rulindo  bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 z’ukwezi kwa mbere /2013, mu karere ka Rulindo bizihije umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga .

Imihango yo kwizihiza uyu munsi ikaba yabereye mu murenge wa Cyinzuzi, aho abayobozi mu nzego zitandukanye zigize akarere bateranye ,bakaganiriza, ndetse bakanasabana n’ababana n’ubumuga butandukanye.

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abavuze amajambo bose, ngo   abamugaye ntibagomba kwiheba no kwivangura mu bandi, kuko nabo ari abantu bashobora gukora nk’iby’abandi bantu batabana n’ubumuga bashobora gukora.

Ni muri urwo rwego, abamugaye babwiwe ko bagomba  kwitabira gahunda za leta zose nk’abandi banyarwanda, hakurikijwe ubushobozi bwabo.

Muri ibi birori abamugaye bakaba bakinnye umukino bakina bicaye wa volley ball, aho amakipe yombi yari ahanganye yabashije kwerekana ubushobozi bwayo.

Umushyitsi mukuru wari muri ibi birori, Rusiha Gaston, akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu babana n’ubumuga mu Rwanda,yabwiye abamugaye ko bagomba kwegerana bakishakira icyabateza mbere.yababwiye kandi ko n’igihugu kibazirikana.

Yagize ati ”Leta irabazirikana ibyo bigaragarira mu bikorwa byiza ibakorera, bikagaragarira mu gaciro muhabwa  kangana n’akanbandi banyarwanda. Muzi neza ukuntu leta ya mbere itigeraga iha agaciro abamugaye mu gihe cya mbere ya jenoside.”

 

 

 

Rusiha kandi yakomeje abwira ababana n’ubumuga ko hari byinshi bashoboye, ko igihugu kibatezeho byinshi, haba mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa. Bityo ngo ntibagomba guheranwa n’ubumuga, ahubwo bagomba gukora kugira ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus nawe yashimiye abamugaye babashije kwiteza imbere .

Yagize ati ”ndashima cyane ababana n’ubumuga babashije kwiteza imbere ,bakora ibintu bitandukanye byababyariye inyungu. Ababana n’ubumuga namwe muri abantu nk’abandi kandi mukeneye kubaho neza. nimugerageza leta nayo izababa hafi kandi byose bizagenda neza.”

Muri ibi birori abamugaye bakaba bamurikiye abari aho ibikorwa byabo, birimo ibijyanye n’ubuhinzi hamwe n’ubudozi.

Umunsi mpuzamahanga w’abamugaye watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1992 ku isi hose. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka w’2004. Ku rwego rw’igihugu uyu munsi mpuzamahanga w’abamugaye wizihijwe tariki ya 3 ukuboza, 2012.

Naho ku rwego rw’akarere ka Rulindo, uyu munsi ukaba wizihijwe tariki ya 20/1/2013.

m_Rulindo genocide survivors call for medical

Rwanda | Rulindo: genocide survivors call for medical attention

Tags: , , , , ,


After the 1994 genocide against the Tutsis  left  massive dead, disabled, crushed and lonely, while some  survivors were left with scars and trauma   especially women and young girls who were raped. It has been learnt that some of those victims need urgent medical care.

m_Rulindo genocide survivors call for medical

Jeanne Marie Claudine Umurisa, survivors representative in Bushoki Sector

 Some of the survivors who were affected so negatively developed chronic diseases and most of them need medical attention especially since the available medical services have been given to those with physical illness unlike those with illness not seen physically as Jeanne Marie Claudine Umurisa the representative of genocide survivors in Bushoki sector in Rulindo district explained.

“I do not want to say that our members are not medically cared for but there are those who are have never been given the attention they deserve. Some of the women who were raped during the genocide have not been cared for as they should especially those without physical wounds.” Umurisa was quoted to say.

“I was raped by men I cannot tell how many, they tore me inside and infected me with HIV/AIDS, I am now disabled and cannot do anything on my own, I get ARV’s for AIDS but I am suffering very much,” said one of the survivors who preferred anonymity.

She went on to say that she deserves special treatment of which she cannot provide for herself because of her financial situation.

Though most of the genocide survivors are still facing the effects of the tragic massacre of the 1994, the genocide survivors in general appreciate the government of Rwanda for being considerate and putting their needs first everyday for the last 18 years.

They say that a lot have changed in their lives, socially, economically and physically for the last 18 years, things they never thought were possible.

The examples of such things include Unity and Reconciliation program which enabled them to forgive and leave with people who perpetrated genocide against them, forming cooperatives to get closer to each other and being able to work towards development.

m_Bamwe mu bacitse ku icumu

Rwanda : Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bo mu murenge wa Bushoki ,akarere ka Rulindo bakeneye ubuvuzi.

Tags: , , , , ,


m_Bamwe mu bacitse ku icumu

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu  mwaka w’1994,hari bamwe mu barokotse iyi jenoside basanze barandujwe indwara zimwe na zimwe ,cyane cyane abadamu bagiye bafatwa ku ngufu,hari n’abandi bafite ibikomere bitandukanye byaya ibigaragara n’ibitagaragara.

Aba badamu bagiye bahura n’ibi bibazo, bavuga ko bakeneye kuvuzwa ,ngo kuko usanga n’ubuvuzi bubonetse buhabwa cyane cyane abafite uburwayi bugaragara bw’inyuma,naho abafite ubumuga bwo mu mubiri imbere ntibitabweho kandi nabo bakeneye ubufasha .

Nyamara ariko ngo ubuvuzi buraboneka n’ubwo budahagije ,kuko hari bamwe muri bo bavujwe .

Ariko cyane cyane ngo n’iyo bubonetse  buhabwa babandi bafite uburwayi bugaragara inyuma nk’uko bivugwa na Umurisa Jeanne Marie Claudine,uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Bushoki,ni mu karere ka Rulindo.

Yagize ati ”mu by’ukuri sinavuga ko abanyamuryango bacu batavuzwa ,ariko hari abantu batajya bitabwaho nk’uko bikwiye, abadamu bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside ntibahabwa ubuvuzi buhagije. Abavuzwa ni  abafite ibikomere byo ku mubiri, nyamara abafite uburwayi bw’imbere nabo barababaje.”

Umudamu umwe utarashatse kwivuga, avuga ko ku bwe yumvaga ari we bakagombye guheraho bavuza ngo kuko ababaye cyane.

Yagize ati”jye nafashwe ku ngufu n’abagabo ntazi umubare .baranyangije mu nda bananteye sida ku buryo ubu ndi ikimuga kidashobora kugira icyo kimarira. mbona abavuzwa cyane cyane ari abafite ubumuga bw’inyuma. ubu nfata imiti ya sida nk’abandi bose ariko nyamara ndababaye kubarusha.”

Akomeza avuga ko yunva yahabwa ubuvuzi budasanzwe kuri ubu burwayi,ngo kandi ku bwe ntiyabasha kubyikorera kuko nta mikoro.

Ariko n’ubwo bafite ibibazo byinshi birimo n’iby’uburwayi ngo ntibabura gushimira Leta y’u Rwanda idahwema kubagaragariza ko ibitayeho umunsi ku munsi.

Bavuga ko nyuma y’iyi myaka 18 jenoside yakorewe abatutsi ibaye hari byinshi bimaze guhinduka mu buzima bwabo batakekaga ko byashoboka.

Aha batanga urugero bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwabafashije ngo kuko begereye bagenzi babo mu mashyirahamwe ,bakabasha gukora no kwiteza imbere,ibyo ngo bikaba bituma badaheranwa n’agahinda.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia