Posted on 09 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda construction, Rwanda Genocide, Rwanda houses, Rwanda IBUKA and AVEGA, Rwanda Rusizi, Rwanda survivors
Bitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe
Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza icyumweru kimwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka, akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.
Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.
Posted on 09 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda mayor, Rwanda meeting, Rwanda Problem, Rwanda resolution, Rwanda Rusizi, Rwanda traders, Rwanda women
Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.Hagamijwe kunoza umwuga w’ubucuruzi bw’amata ukorwa n’abanyarwanda biganjemo abagore, kuwa 06/05/2013 umuyobozi w’akarere ka Rusizi,yagiranye inama n’abakora ubwo bucuruzi aho yasabye abakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka kuva mukajagari bagakorera mu mucyo , ibi ngo byavuye kukuba amata acuruzwa muri aka karere akemangwa, aho bivugwa ko ashobora kuba yateza ingaruka mbi kuko yirirwa abunzwabunzwa imihanda yose kandi aba yaturutse mubice bitandukanye by’igihugu, hari ava mu karere ka Nyanza n’ayandi aturuka mubyaro byo mu karere ka Rusizi.
Bitewe nuko ayo mata mata amenshi agemurirwa abakongomani yambukijwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko ikigamijwe ari uguca akajagari bakoreramo, aho atangaza ko aho bayacururiza hateye impungenge z’uko yaba atujuje ubuziranenge, aha akaba yabasabye gushaka amazu yo gukoreramo kuburyo amata aturuka muri aka karere azajya aba yujuje ubuziranenge.
Nubwo aba bacuruzi b’amata bemeye kuva mukajagari bakoreramo mugitondo cyo kuri uyu wa 06/05/2013, abacuruzi bambutsa ayo mata i Bukavu ngo bahuye n’ikibazo kitaboroheye na gato kuko ngo nta munyarwanda wigeze yambutsa amata aho bavuga ko mu Rwanda batambukaga neza bagera muri Congo ngo bakabagarura ndetse ngo bagaca n’ibyangombwa bahawe n’uRwanda byo kwambukiraho nk’amajeto , umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko aribwo amenye icyo kibazo, akaba yatangaje ko bagiye kuvugana n’inzego zibishinzwe kugirango bamenye impavu abaturage b’urwanda babuzwa kwambuka ndetse n’amajeto yabo agacibwa.
Aba bacuruzi bavuga ko ubucuruzi bw’amata bwari bubafatiye runini kuko ariwo mwuga babonaga uciriritse kandi bafitiye abakiriya , gusa ngo bababazwa n’uko abacongomani bambuka neza kandi bakoresheje amajeto badahohoterwa, ariko bo ngo ntihatera kabiri batabujijwe uburenganzira bwabo nkuko byabagendekeye uyu munsi ubwo bagarurwaga n’ibicuruzwa byabo.
Posted on 08 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda AVEGA, Rwanda construction, Rwanda Genocide, Rwanda houses, Rwanda IBUKA and, Rwanda Rusizi, Rwanda survivors
Bitewe nuko amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi amaze gusaza mu karere ka Rusizi, basanga igikorwa cyo kububakiara andi kigomba kwihutishwa kuko aho bari hatabakwiriye, ngo kuba abacitse ku icumu bagicumbitse muri ayo mazu adasobanutse ntibivuga ko akarere katazi ikibazo cyabo, gusa ngo bitewe n’uko ari benshi bahuriweho n’icyo kibazo nibyo byatindije iyubakwa ry’amazu yabo ariko nanone ngo ntibagomba kwiheba kuko akarere kazi ingorane bafite kuko bari gushakirwa uburyo bwose bwo kububakira amacumbi meza ajyanye n’igihe
Nirere Francoise Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri aka karere yatangaje ko hazashyirwaho amatsinda y’Imirenge agomba gusura inzu ku yindi kugira ngo bamenye abakwiye kubakirwa vuba kuko bose batababaye kimwe, hari abari mu mazu ashaje cyane kuburyo bukabije ku ikubitiro akaba yavuze ko aribo babanza gusanirwa, kandi batangaje ko Iryo tsinda rizaba rigizwe na Affaire Sociale w’Umurenge, Uhagarariye Ibuka, Uhagarariye AVEGA ndetse n’Inkeragutabara mu rwego rwo kugirango icyo gikorwa kizarusheho kugenda neza bitewe nuko abacitse ku icumu bacumbitse ahantu habi mu mazu ashaje nkuko byakomeje kuvugwa muri aka karere, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha isuzuma ry’amazu agomba kubakwa vuba kuburyo igikorwa cyo gusuzuma kitagomba kurenza icyumweru kimwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Ndemeye Arbert yavuze izi nzu zigomba gukurikiranywa muburyo bwo kuzubaka kuko ngo zizatwara amafaranga menshi barasaba inkeragutabara kuko ari nabo bazubaka aya mazu kutazayasondeka, akaba yanasabye buriwese kubigira inshingano ze ,yasobanuriye abitabiriye inama uko amasezerano y’abazubaka ayo mazu azaba ateye ndetse n’uko azashyirwa mu bikorwa n’inshingano za buri ruhande. bemeje kandi ko Komite Nshingwabikorwa ( zigizwe n’Inkeragutabara 7) zizaba ku rwego rw’Akagari kugira ngo inzu zizabashe kwihutishwa. Komite Ngenzuzi ( igizwe n’Abantu 5 baturuka ku Buyobozi bw’Umurenge, Inzego za IBUKA na AVEGA) nayo ikaba ku rwego rw’Umurenge. Hemejwe kandi ko Inkeragutabara zizatanga ibigomba gukorwa kugira ngo babashe guhabwa amafaranga akenewe ukurikije ibizakorwa kugirango aya mazu azabe yujuje ibisabwa.
Nk’uko byifujwe na Gereza ko bakubakira bamwe mu bacitse ku icumu inzu, abitabiriye inama bemeje ko Abagororwa bazubaka inzu 5 mu Murenge wa Mururu, gusa abagororwa barasaba Akarere cyangwa Umurenge kubabonera ibikoresho hanyuma nabo bakagaragaza umusanzu wabo mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu doreko bagize uruhare muri izo ngaruka zose ziri kubacitse ku icumu.
Posted on 08 May 2013
Tags: Rwanda, Rwanda mayor, Rwanda meeting, Rwanda Problem, Rwanda resolution, Rwanda Rusizi, Rwanda traders, Rwanda women
Hagamijwe kunoza umwuga w’ubucuruzi bw’amata ukorwa n’abanyarwanda biganjemo abagore, kuwa 06/05/2013 umuyobozi w’akarere ka Rusizi,yagiranye inama n’abakora ubwo bucuruzi aho yasabye abakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka kuva mukajagari bagakorera mu mucyo , ibi ngo byavuye kukuba amata acuruzwa muri aka karere akemangwa, aho bivugwa ko ashobora kuba yateza ingaruka mbi kuko yirirwa abunzwabunzwa imihanda yose kandi aba yaturutse mubice bitandukanye by’igihugu, hari ava mu karere ka Nyanza n’ayandi aturuka mubyaro byo mu karere ka Rusizi.
Bitewe nuko ayo mata mata amenshi agemurirwa abakongomani yambukijwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko ikigamijwe ari uguca akajagari bakoreramo, aho atangaza ko aho bayacururiza hateye impungenge z’uko yaba atujuje ubuziranenge, aha akaba yabasabye gushaka amazu yo gukoreramo kuburyo amata aturuka muri aka karere azajya aba yujuje ubuziranenge.
Nubwo aba bacuruzi b’amata bemeye kuva mukajagari bakoreramo mugitondo cyo kuri uyu wa 06/05/2013, abacuruzi bambutsa ayo mata i Bukavu ngo bahuye n’ikibazo kitaboroheye na gato kuko ngo nta munyarwanda wigeze yambutsa amata aho bavuga ko mu Rwanda batambukaga neza bagera muri Congo ngo bakabagarura ndetse ngo bagaca n’ibyangombwa bahawe n’uRwanda byo kwambukiraho nk’amajeto , umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko aribwo amenye icyo kibazo, akaba yatangaje ko bagiye kuvugana n’inzego zibishinzwe kugirango bamenye impavu abaturage b’urwanda babuzwa kwambuka ndetse n’amajeto yabo agacibwa.
Aba bacuruzi bavuga ko ubucuruzi bw’amata bwari bubafatiye runini kuko ariwo mwuga babonaga uciriritse kandi bafitiye abakiriya , gusa ngo bababazwa n’uko abacongomani bambuka neza kandi bakoresheje amajeto badahohoterwa, ariko bo ngo ntihatera kabiri batabujijwe uburenganzira bwabo nkuko byabagendekeye uyu munsi ubwo bagarurwaga n’ibicuruzwa byabo.
Posted on 30 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda community, Rwanda Genocide, Rwanda governor, Rwanda Help, Rwanda houses, Rwanda messages, Rwanda people, Rwanda Rusizi, Rwanda suviovors, Rwanda western, Rwanda works
Ibi Guverineri w’intara y’uburengera zuba Kabahizi Celestin yabivugiye mu nama yamuhuje n’ abaturage bo mu murenge wa Mururu nyuma y’umuganda usoza ukwezi, aho yashishikarije abaturage kugira umutima w’impuhwe bafasha abacika cumu kubaka amazu kuko ayo barimo amaze gusaza bikabije, ni muri urwo rwego yasabye abaturage kutarenze amezi atatu ayo mazu atuzuye kuko amazu barimo ateye isoni.
Ikindi cyagarutsweho muri uyu muganda usoza u kwezi ni ugukangurira abaturage gutura ahantu heza hadashobora kwibasirwa n’ibiza cyane cyane abatuye muri iyi zone ya Rusizi na Nyamasheke kuko hakunze kwibasirwa n’imitingito ndetse ni inkubi z’imiyaga aho bimaze gutwara n’ubuzima bw’abantu muri utwo turere
Abaturage bitabiriye umuganda banasabwe kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe kuwa 16 kugeza kuwa 18 Nzeli 2013.
Muri uwo muganda abaturage bakaba bubatse inzu ebyiri z’abacitse ku i cumu, haterwa nibiti 1500 mu rwego rwo kurwanya isuri.
Posted on 17 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda houses, Rwanda Problem, Rwanda resolution, Rwanda Rusizi, Rwanda survivors
Kuba abacitse ku icu rya jenoside barabuze ababo bakabura n’ibyabo ubu ngo barifuza ko nibura babona amazu meza kuko aho bari hatameze neza, ni Nyuma y’imyaka cumi n’icyenda bubakiwe amazu hutihuti none kuri ubu zirashaje bikabije kuko iyo imvura iguye banyagirwa, Kuri iki kibazo, abayobozi b’akarere ka Rusizi bavuga ko bafite gahunda yo kubaka amazu 117, nyamara ariko aya mazu ngo ntahagije ugereranyije n’abacikacumu bo muri aka karere bafite amazu ashaje, gusa aho twabashije kugera twaganiriye n’abo mumurenge wa Mururu batubwira ko amazu yabo atigeze abarurwa kandi ashaje cyane .
Izi nzu z’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi zubatwe muri 95 – 96 nyumay’iminsi mike jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 irangiye. Birumvikana ko ibibazo mu gihugu byari byinshi ariko kubonera icumbi abari bamaze kurokora iyi jenoside byari mu byihutirwaga.
Gusa uku kwihutirwa kubaka aya mazu hamwe na hamwe usanga byaratumye izi nzu zitubakwa neza, ugasanga zikibura byinshi nk’ubwiherero n’ibikoni. Muri ibi bihe hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 19 abaturage bari kugenda bafasha abacitse ku icumu mumbaraga zabo babaha amabati badakomeza kuvirwa . mu miganda aba baturage bakora babashyigikira bavuga ko hari ibikoresho bimwe na bimwe bagenda babura harimo nk’imisumari.
Kuba izi nzu zimaze imyaka isaga 18 zitarigeze zihomwa neza kandi ngo zikomezwe, usanga inyinshi zishaje cyane byagera ku bakecuru n’abasaza b’inshike bo ugasanga ni ikibazo kibakomereye kuko batabashije kugira icyo bazikoraho bityo abo mu Mirenge ya Mururu, Nyakarenzo, Gashonga na Rwimbogo bakaba basaba ubufasha bwo gusanirwa izi nzu.
Mukandekezi Felicitee ni Umukecuru uvuga ko yavutse muri 1937 akaba atuye mu Mudugudu wa Kirabyo B, Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu atangaza ko bamerewe nabi n’imbeho kuko bahora bavirwa n’imvura.
Ubwo twasangaga abaturage bo mu mudugudu wundi wa Gipfura muri aka Kagari ka Gahinga baje kumuha umuganda wo kumusakarira igikoni yadutangarije ko nta bushobozi afite bwo kuba yakwisanira inzu bigaragara ko ishaje ku buryo ikeneye gusenywa hakazamurwa indi. Siyo yonyine kandi kuko uyu Mudugudu wose amazu yubatswe muri 1996 yubakiwe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda usanga yose yarashaje.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze Nirere Francoise avuga ko inzu zose zifite ibibazo zamaze kubarurwa bityo ku ikubitiro hakaba hagiye kubakwa inzu 117 ku buryo bwa kijyambere nyamara aba twasuye bavuga ko izabo zitegeze zibarurwa.
Ibibazo by’amacumbi y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu wa 1994 mu Karere ka Rusizi biri mu buryo 3 . Hari izimaze gusaza cyane ku buryo bakeneye ko zakubakwa zivuye hasi bundi bushya hari izitarigeze zirangizwa neza mugihe bazubakaga n’izindi zikewe gusanywa.
Posted on 17 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda aid, Rwanda community, Rwanda Genocide, Rwanda Health, Rwanda Rusizi, Rwanda suviovors, Rwanda workers
Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mibirizi bubatse igikoni n’ubwiherero banasubiriza inzu y’Umupfakazi wa genocide utishoboye yari imaze gusaza. Ibi babikoze muri gahunda yo gufata mu mugongo no kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri uyu Murenge muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi.
Iki gitekerezo, aba bajyanama b’ubuzima bakigize nyuma yo kubona ko igihugu kitatera imbere abaturage badafite imibereho myiza ijyana no kuba heza kandi ari n’inshingano zabo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza. Bamwe muri bo twavuganye bavuze ko biri no mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage akaba ari nayo mpamvu muri iki gihe abanyarwanda bibuka genocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19 , buri wese ufite ubushobozi akwiye gufata mu mugongo abasizwe iheruheru n’ayo mahono, by’umwihariko abatishoboye nk’incike, abapfakazi n’imfubyi bagafashwa bigendanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti twibuke genocide yakorewe abatutsi duharanira kwigira.
Mukantagara Mariya wafashijwe kubona igikoni n’ubwiherero ndetse n’inzu ye bigaragara ko yari ishaje cyane igasubirizwa,yavuze ko we n’abana be batasinziraga kubera imbeho yanyuraga mu myenge y’inzu ikabasanga aho baryamye ndetse ngo akenshi iyo imvura yagwaga bararaga batariye kubera kubura aho batekera. Yashimye abajyanama b’ubuzima n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mibirizi ibikorwa by’urukundo bamukoreye ngo nibura biramufasha kuryama agasinzira no kwigarurira icyizere cy’ubuzima.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mibirizi ari nacyo cyateguye icyo gikorwa ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, NIYONGABO Emile yasabye n’abandi bantu ku giti cya bo cyangwa se ibigo bya Leta n’ibyigenga bitarashyira muri gahunda zabyo gufasha abatishoboye basizwe iheruheru na genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda kubyihutira kuko igihugu kitatera imbere abaturage badafite imibereho myiza ituma bakora binagamije koko kwigira
Nyuma yo kumubonera aho kuba heza, abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Gashonga n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Mibirizi ngo bazakomeza gukurikirana imibereho y’uyu bafashije bamufasha kudaheranwa n’agahinda no kwigirira icyizere cy’ubuzima abona ko atari wenyine.
Posted on 17 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda aid, Rwanda cell, Rwanda Genocide, Rwanda people, Rwanda Rusizi, Rwanda survivors, Rwanda unity

Umuyobozi w’Akagari ka kamashangi
Nyuma yo kubona ko amafaranga yo gufasha abacitse ku icumu ari kugenda aba make kuri site aka kagari kari karimo bishyize hamwe n’utundi tugari, akagari ka kamashengi kashishikarije abaturage kwibumbira hamwe nyuma y’umwanya muto umuhango wo gusoza icyunamo ugiye kurangira biyemeza gutanga amafaranga ibihumbi Magana 500 , hamwe n’ibindi bikoresho birimo imyenda abagore bahaye bagenzi babo babapfakazi ndetse n’amakaye abana bahaye bagenzi babo
Umuyobozi w’akagari kakamashangi Kavumbi Hadidja atangaza ko abaturage abereye umuyobozi bashishikajwe no kumva ishyaka ryo gufasha abacitse ku icumu aho ngo byari bibabaje kubona amafaranga yo kubafasha yari akabije kuba make cyane aho iyo site yari yatanze amafaranga ibihumbi Magana 200 akaba ari no muri urwo rwego ashimira abaturage batuye akakagari ka Kamashangi kumutima w’impuhwe bagaragaje bafata mu mugongo abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Bimwe mubitekerezo aba baturage barimo uwitwa Musoni bakomeje gutanga ngo ni uko habaho gahunda mugihugu hose yo gutanga umusanzu wa buri kwezi kuri buri rugo wo gufasha bacitse ku icumu kuko bugarijwe n’ibibazo bitandukanye harimo kubura amacumbi , kutiga kw’abana babo n’ibindi
Posted on 03 April 2013
Tags: Rwanda, Rwanda improvement, Rwanda Rusizi, Rwanda Training, Rwanda UN Habitant, Rwanda workers
Ibyo ni ibyatangarijwe abakozi bo mu karere ka Rusizi bashinzwe imyubakire n’imikoreshereze y’ubutaka mu mahugurwa ya UN habitant aho basobanurirwa uburyo bwiza bwo gucunga no gufata neza ubutaka hamwe no guca akajagari k’imyubakire itagezweho mumijyi, aha abitabiriye aya mahugurwa baratangaza ko bagiye kongera imbaraga mu kuvugurura umujyi wa Rusizi ndetse banafata neza ubutaka bw’ aho bakorera.
ni muminsi itanu abakozi bashinzwe imyubakire n’imikoreshereze y’ubutaka bo mu mirenge yo mu karere ka Rusizi, bamaze bahugurwa n’ishami ry’umuryango w’ abibubye ryita ku miturire UN habitant hagamijwe gucunga neza ubutaka doreko hari igihe bukoreshwa nabi kandi ari buto mu Rwanda, ibi kandi biranjyana n’imivugururire y’umujyi cyane cyane hacibwa akajagari k’imyubakire idahwitse aba bahuguwe baratangaza ko hari byishi bakuye muri izo nyigisho bahawe dore ko iyi gahunda y’ubutaka abenshi bayihuriramo n’ibibazo bikababera urujijo mu kubikemura Bavugamenshi Theoneste ni umwe mubitabiriye amahugurwa atangaza ko ahabanye n’ayandi kuko ngo bagiye no kuri terrain bibonera ibibazo abaturage bafite kugirango barebe uko ababahugura babikemura.
Nkuko bitangazwa na bamwe mubakozi b’uyumuryango w’abibubye ishami rishinzwe imiturire UN Habitant , ngo impamvu bahuguye abakozi bo mu karere ngo nukugirango babafashe kurangiza inshingano bafite mu kazi kabo ka buri munsi nkuko bisobanurwa na Mme Monique.
umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere Habyarimana Marcel atangaza ko ari ubufasha bushingiye kubumenyi abakozi bongerewe. Ibyo kandi ngo bikazabafasha gukemura ibibazo by’ingutu biri mubutaka bimwe muri ibyo bibazo ahanini bigaragara kungurane z’ubutaka aho banyirib’utaka banga kuguranirwa ubutaka bwabo kuko ngo nta nyungu babikuramo, gusa ngo bizafasha akarere kunoza no gushyira mubikorwa inyubako z’umujyi w’akarere.
muri aba bahuguwe bahurizaga ku kubaka umujyi w’akarere ka Rusizi kuko ngo igishushanyo cyashizwe ahagaragara gusa bamwe mubaturage baturiye uyu mujyi batangaza ko kuvugurura uyu mujyi bigifata igihe kirekire kuko ngo batarabona abaza kubagurira aho batuye dore ko ibyo basabwa kugirango babe bemerewe gutura mumujyi batabyuzuza kuko birenze ubushobozi bwabo.
Posted on 29 March 2013
Tags: Rwanda commemoration, Rwanda Genocide, Rwanda Help, Rwanda preparation, Rwanda Rusizi, Rwanda survivors
As a way of preparing for a better 19th commemoration period for the 1994 genocide against the Tutsis in Rwanda, the counselors for traumatic disorders and other partners are preparing people who will deliver constructive presentations as well as those who will give testimony not hurt those with affected by genocide.

Some of the counselors in the meeting
This will reduce the number of people that get traumatized during the commemoration period explains Michel Nshimyukiza the coordinator of CNLG a commission that fights genocide in Rusizi and Nyamasheke district. In Rusizi district, about 1200 people usually get traumatised during the commemoration period of the 1994 genocide but as years go by, this number increases.
This is the reason to why counselors, and all Rwandans have to work together to reduce this number. Rwandans are at a time they need to stand up and be self reliant instead of living in misery of what happened to them. This year’s commemoration will be celebrated under the theme “Let’s commemorate Genocide against Tutsis striving for self- reliance”.
This meeting also discussed ways to support vulnerable and poor genocide survivors like through getting them accommodation especially since most of the houses that were built for them grew old.
Michel Nshimyukiza asked people in the meeting to try their best and heal the hearts of many Rwandans during the commemoration period, to participate fully in the commemoration period programs and to support those who are in pain.