Tag Archive | "Rwanda Rutsiro"

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibiza

Tags: , , , , , , , , , , ,


Rutsiro : Umurenge wa Gihango urateganya kubakira imiryango ibiri y’abacitse ku icumu bugarijwe n’ibizaImiryango ibiri y’abapfakazi batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni yo yatoranyijwe ku rwego rw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro kugira ngo yubakirwe muri iki gihe cy’iminsi ijana y’icyunamo, nyuma y’aho iyo miryango yasenyewe n’ibiza birimo inkangu n’umuyaga.

Umwe mu bagomba kwimurwa, akavanwa aho atuye ndetse akubakirwa ni umukecuru witwa Ancile Icyimanizanye w’ imyaka 63 y’amavuko.

Umugabo we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakaba bari barabyaranye umwana umwe gusa,  ariko na we aza kwitaba Imana. Icyimanizanye abana mu nzu n’umwana yasigiwe na mukuru we na we witabye Imana.

Inzu ye yugarijwe n’inkangu itwara ubutaka bwo hepfo y’inzu, indi nkangu igasenya umukingo uri haruguru y’inzu, rimwe na rimwe bikitura kuri ya nzu isanzwe ifite ikibazo cyo gusaza.

Mu myaka y’1998 umukingo wo haruguru y’inzu wigeze gucika, witura hejuru y’inzu, urukuta rwo haruguru rurasenyuka biba ngombwa ko hitabwazwa umuganda inzu irongera irasanwa.

Icyimanizanye avuga ko muri iyi minsi ahamuteye impungenge ari hepfo y’inzu kuko hacitse inkangu ikomeye, ubutaka bwamaze kugenda, inzu ikaba isigaye hejuru y’imanga ku buryo afite ubwoba ko inzu ari yo igiye gukurikiraho, dore ko zimwe mu nkuta zayo zatangiye kwiyasa.

Ati : “Iyo hagiye gucika, wumva inzu inyeganyeze, ikazungazunga noneho mu gitondo ngasanga haraye hacitse.”

Inzu y’uwo mukecuru n’ubusanzwe irashaje kuko yubatswe kera kandi n’ibiti by’inkingi imiswa yarabiriye kubera ko harimo umugina w’imegeri. Harimo n’imyobo minini ibamo inzoka kuko rimwe na rimwe azibona zisohokamo.

N’ubwo iyi nzu ifite ikibazo cyo kwibasirwa n’inkangu hamwe no kuba ishaje, uwo mukecuru ntibimubuza kuyijyamo nijoro akaryama.

Ati : “Kubera ko kuba ndiho ari inyongezo Imana yampaye, numva ntacyo bimbwiye njya mu nzu nkaryama.”

Icyakora ngo agize amahirwe akabona abashaka kumuha ubufasha yabasaba kumwubakira bakamukura aho hantu hateye impungenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru ubuyobozi bw’umurenge bukizi, akaba ari umwe mu bapfakazi babiri batishoboye bacitse ku icumu rya jenoside bashyizwe kuri gahunda yo kubakirwa.

Umurenge wa Gihango urateganya gusakarira undi muturage witwa Mukankusi Veronese utuye mu kagari ka Murambi wubakiwe inzu n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG).

Umuyaga uvanze n’imvura yaguye tariki 25/01/2013 byagurukanye igisenge cy’inzu yubakiwe isakaje amabati, ikaba ari inshuro ya kabiri iguruka kuko ubwa mbere igisenge cyayo cyagurutse ataratangira kuyibamo.

Umurenge ngo uzabubakira uhereye ku nkunga yakusanyijwe mu gihe cy’icyunamo muri gahunda yo kuremera abacitse ku icumu batishobye, hamwe n’imiganda y’abaturage.

Barateganya gusakara inzu ya Mukankusi bakoresheje amategura kubera ko amabati amaze kuguruka inshuro ebyiri. Kumusakarira ngo bigomba gukorwa vuba ku buryo bitarenze tariki 15/05/2013 bizaba byarangiye .

Kubakira Ancile Icyimanizanye byo ngo ntibyoroshye kuko bisaba kumwimura akajyanwa gutura ahandi. Umurenge wabanje gufatanya na we gushakisha ikibanza. Ikigiye gukurikiraho ngo ni ukureba ko imvura igabanuka, noneho umurenge ufatanyije n’abaturage bagatangira kubumba amatafari n’amategura.

Niyodusenga ati : “ Twihaye gahunda ko nibura mu kwa karidwi tuzaba twamaze kumwimura.”

m_Untitled

Rutsiro: Genocide survivors need reconstruction of their homes

Tags: , , , , , ,


Genocide survivors of the 1994 genocide against the Tutsis in Gisiza cell in Musasa sector in Rutsiro district outcry the accommodation they were given in Bweramana village with poor construction plans.

The houses that were constructed in 2008 are already in their ruins. Bweramana village accommodates many families including 9 families of the 1994 genocide survivors and 6 houses of these families need urgent reconstruction.

Rutsiro: Genocide survivors need reconstruction of their homes

Some houses are in deplorable states

 Thaddee Musabyimana a resident in this village says his house is in deplorable state to the extent that when it rains, he and his family shift to the kitchen because of the floods running in the house.

Apart from houses that are cracking, other houses have walls that were not cemented that might collapse at any given time making their owners live in worry.

Some of the people in this village have torn apart kitchens which are no longer used. This applies to one Euphrasia Mukarwego a 68 years old woman who uses her house for the kitchen because of the state her kitchen is in.

Another issue that is bothering residents of Bweramana village are facing both genocide survivors and non genocide survivors is the cows they were either given by FARG or in Girinka Program when they do not own kraals to take care of these cows.

Those given cows by FARG were promised by kraals but 3 years have passed in vain and others live with them due to lack of capabilities to build these kraals on their own.

Habyarimana Nyaruke one of the residents of Bweramana village was given a cow by Girinka program but due to lack of kraal to rear it in, he put it in his kitchen and its calf is tied in his sitting room. Nyaruke lost his one arm during the 1994 genocide so he cannot build a kraal by himself.

Amandin Mukesharurema the executive secretary of Gisiza cell says the problem to poor construction of these houses lies with unprofessional constructers especially prisoners in TIG and local people who were rushing to meet the deadline given.

Evariste Bitegetsimana the executive secretary of Musasa sector says the construction reports they got about these houses suggested poor construction. They plan to first discuss the issue with constructers to explain the issue.

It is Expected that the 100 days of commemoration be over with constructed kraals to those without, those with ruined houses to be reconstructed and supporting the poor.

 

Rutsiro : Amwe mu mazu yubakiwe abacitse ku icumu yatangiye gusenyuka

Rutsiro : Amwe mu mazu yubakiwe abacitse ku icumu yatangiye gusenyuka

Tags: , , , , , ,


Rutsiro : Amwe mu mazu yubakiwe abacitse ku icumu yatangiye gusenyukaAbacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bavuga ko bakemanga imyubakire y’amazu bubakiwe mu mudugudu wa Bweramana mu mwaka wa 2008 kuberako yatangiye gusenyuka nyamara nta gihe kinini amaze yubatswe.

Umudugudu wa Bweramana utuyemo imiryango itandukanye, muri yo hakaba harimo imiryango icyenda y’abacitse ku icumu. Amazu yubakiwe imiryango itandatu yose agaragaza ibimenyetso ko agiye gusenyuka kubera ko yatangiye kwiyasa ahereye hejuru.

Uwitwa Musabyimana Thaddée we avuga ko inzu ye yangiritse cyane ku buryo iyo haguye imvura nyinshi ahitamo kuyisiga akajya kurara mu gikoni we n’umuryango we kuko batinya ko yabagwaho.

Usibye inzu zagiye ziyasamo ibice bitandukanye, hari izindi na zo zifite inkuta ariko zitashyizweho isima ihagije ku buryo ba nyirazo bafite impungenge ko izo nkuta zishobora kugwa.

Muri uwo muduguu kandi habonekamo abacitse ku icumu bubakiwe ibikoni bishakaje amabati na yo akaba yaratangiye gusaza bitewe no kuyacanamo. Umukecuru witwa Euphrasiya Mukarwego w’imyaka 68 y’amavuko avuga ko amabati asakaye igikoni cye yatobaguritse ku buryo iyo imvura iguye amazi y’imvura amanukira mu nkono.

Mu zindi mbogamizi zogaragara muri uwo mudugudu ni uko hari abahawe inka n’ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG) ndetse n’abandi bazihawe muri gahunda ya girinka ariko bakaba badafite ibiraro. Hari abazihawe na FARG ngo bagombaga no kubakirwa ibiraro ariko hakaba hashize imyaka itatu bitarubakwa mu gihe hari abandi bazihawe muri gahunda ya Girinka ariko babana na zo mu nzu kubera ko ngo nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira ibiraro.

Umwe muri abo baturage witwa Habyarimana Nyaruke yahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko yahisemo kuyishyira mu gikoni, naho inyana yayo iherutse kubyara ayishyira mu cyumba cy’uruganiriro (Salon) bitewe n’uko ukuboko bagutemye muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba ngo nta bushobozi afite bwo kwiyubakira ikiraro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisiza, Mukesharurema Amandin avuga ko amazu y’abacitse ku icumu yubatswe ataratangira kuyobora ako kagari kuko yahageze muri 2009. Gusa ngo yagerageje gukurikirana imyubakire y’ayo mazu ku buryo akeka ko nta kunyereza ibyagombaga kuyubaka kwabayeho. Ikibazo ngo ashobora kuba ari uko yubatswe n’abaturage ndetse n’abakoraga imirimo nsimburagifungo (TIG) batari bafite ubumenyi buhagije, dore ko ngo banayubakaga vuba vuba kugira ngo bubahirize igihe ntarengwa cyo kuba barangije kubaka ayo mazu. Ikibazo cy’inzu ya Musabyimana Thaddée ngo ni cyo Mukesharurema yashyikirije inzego zimukuriye mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize wa 2012 ariko hakaba hashize umwaka nta kirakorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Bitegetsimana Evariste na we avuga ko hari raporo bagiye babona z’amazu yubatswe nabi ku buryo bafite gahunda yo kubanza kuvugana n’abazubatse kugira ngo bisobanure kuri iyo myubakire itanoze.

Ngo barateganya ko iyi minsi ijana y’icyunamo izasiga benshi bubakiwe ibiraro, abafite amazu yangiritse agasanwa ndetse abandi batishoboye bakaremerwa binyuze mu gukusanya inkunga zitandukanye mu baturage.

 

Rutsiro : Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwibanze ku gukemura ibibazo by’abaturage

Rwanda I Rutsiro : Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwibanze ku gukemura ibibazo by’abaturage

Tags: , , , , , , , ,


Rutsiro : Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwibanze ku gukemura ibibazo by’abaturageMu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, abayobozi b’akarere ka Rutsiro barazenguruka hirya no hino mu mirenge, aho baheruka gusura hakaba ari mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati, baganira n’abaturage ku miyoborere ikwiye, ijyanye n’iterambere kandi iganisha ku musaruro.

Nyuma y’ibiganiro ku miyoborere igomba kuranga abayobozi n’abayoborwa, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko muri ako gace harangwa n’imiyoborere myiza kuko nta bibazo byinshi byahagaragaye.

Ati : “Ubundi ahantu iyo hari ibibazo urabibona kuko abaturage bakora umurongo ariko hano abagaragaje ko bafite ibibazo bari bake cyane bagera muri batanu n’ubwo imvura yaturogoye”.

Bimwe mu bibazo abaturage bo mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati babajije ni ibyerekeranye n’amasambu. Ibibazo  bitabashije gusubizwa ako kanya, byashyikirijwe inzego n’abakozi babifite mu nshingano ku buryo biyemeje ko nyuma y’icyumweru kimwe bizaba byakemutse.

Usibye abayobozi b’akarere bamanuka bagasanga abaturage mu mirenge, ubuyobozi bw’imirenge na bwo ngo bwihaye gahunda yo kumanuka mu tugari bukagerageza kumva ibibazo by’abaturage no kubishakira umuti.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick yavuze ko mu murenge wabo bafite umuhigo uvuga ko ikibazo cy’umuturage bagomba kugikemura ako kanya bakimara kucyakira ku buryo kitagomba kurenza iminsi ibiri kitaracyemuka. Iyo iminsi ibiri ishize kitarabonerwa igisubizo ngo kiba kirenze ubushobozi bw’umurenge kigahita cyoherezwa ku rwego rw’akarere cyangwa se mu nkiko. Mu rwego rw’imiyoborere myiza kandi, ku biro by’umurenge hashyizweho nimero za telefoni z’abayobozi bo ku murenge ndetse n’izo ku karere kugira ngo umuturage utabashije guhabwa serivisi nziza ahamagare kuri izo nimero agaragaze ikibazo cye.

 

 

m_Club Anti Sida Indangamirwa yoroje umuturage utishoboye

Rwanda | Rutsiro : Club Anti Sida Indangamirwa yoroje umuturage utishoboye

Tags: , , , , , ,


m_Club Anti Sida Indangamirwa yoroje umuturage utishoboye

Club Anti Sida Indangamirwa yo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yoroje ihene umuturage witwa Kiruhura Gervais tariki 19/01/2013 mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Kiruhura Gervais arubatse akaba afite umugore n’abana babiri. Yishimiye itungo yahawe kuko ngo rizamufasha kwiteza imbere, akaba yiyemeje kurifata neza kugira ngo na we azaziturire abandi.

Ati : “Bampaye ihene nini nziza y’ijigija ku buryo ninyibangurira izahita yima mbese ikanyoroza. Urabona ntabwo wahinga utagira ifumbire, kandi nimbyarira nanjye nzashaka undi muntu muziturire”.

Kiruhura mu minsi ishize ngo yari afite izindi hene ariko arazigurisha kugira ngo abone ubushobozi bwo kugeza umuriro w’amashanyarazi  iwe mu rugo, uwo muriro ukaba warahageze ku bunani.

Perezida wa Club Anti Sida Indangamirwa,  Nayituriki Sylvain avuga ko kuba bagize igitekerezo cyo koroza uwo muturage ari mu rwego rwo gukurikiza gahunda nziza ya leta yo korozanya ndetse no gufasha abatishoboye kwiteza imbere.

Club Anti SIDA Indangamirwa yo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yatangiye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2012 ikaba ifite abanyamuryango 35 harimo abahungu 22 n’abakobwa 13.  N’ubwo nta bikorwa byinshi imaze kugeraho kubera ko ikiri mu ntangiriro, abayigize barateganya byinshi mu minsi iri imbere birimo gukomeza gufasha abatishoboye kwiteza imbere, gukora ubukangurambaga ndetse no gutanga inyigisho zigamije gushishikariza abaturage kwirinda SIDA.

newrw

Rwanda | Rutsiro: World Vision yishimiye intambwe imaze guterwa mu kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu

Tags: , , , ,


World Vision yishimiye intambwe imaze guterwa  mu kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu

Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cyo gutangiza urugamba rwo kurwanya imirire mibi

 

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, yashimiye Leta y’u Rwanda kubera uburyo idahwema kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, yizeza ko World Vision Rwanda izakomeza gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugamba rwo kwita ku buzima bw’abana bato.

Ibi umuyobozi wa World Vision mu Rwanda yabivuze ubwo yari mu karere ka Rutsiro tariki 18/12/2012 mu gikorwa cya World Vision cyo gutangiza kampanye yo kurwanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zikomoka ku mirire mibi.

Mbere y’umwaka wa 2000 rwari mu bihugu byugarijwe n’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, ariko ubu izo mpfu zagabanutse ku kigereranyo cya 11,1% guhera mu 2000 kugeza muri 2011; nk’uko Gitau yabisobanuye.

Nubwo iyo ntambwe yatewe ishimishije ariko, ngo haracyari ikibazo gikomeye cyo kwitaho kijyanye n’umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu batabasha kubona indyo yuzuye.

Ati: “Nta wakwihanganira kubona hakiri umwana n’umwe ushobora gupfa azize indwara zishobora kwirindwa, ni yo mpamvu World Vision Rwanda yatangije kampanye igamije kugabanya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa bazize indwara zituruka ku mirire mibi”.

Iyo kampanye yatangijwe na World Vision iragendana n’intego yo kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ku buryo zizava ku bana 76 bitaba Imana bari munsi y’imyaka itanu zikazagera kuri 50 mu bana igihumbi baba bavutse. Ibi ngo bikazaba byagezweho mu mpera z’umwaka w’2015.

Bimwe mu bikorwa World Vision iteganya gukora ifatanyije na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyo ntego izagerweho birimo guteza imbere serivisi zijyanye n’ubuzima mu bice bimwe na bimwe by’igihugu , hibandwa ku bice zikenewemo cyane kurusha ahandi.

Barateganya kandi gutanga inkunga z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubuzima. Ikindi ni uko bazibanda ku bikorwa bigamije kunoza indyo yuzuye ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe cyo kubyara.

Mu myaka ibiri ishize World Vision yubatse ibigo nderabuzima icumi hirya no hino mu gihugu hagamijwe kwegereza abaturage serivisi mu bijyanye n’ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard,  yashimiye World Vision kubera ubufatanye igaragaza, by’umwihariko mu iterambere ry’akarere ayobora.

Yahereye ku bikorwa bya World Vision mu karere ka Rutsiro birimo inzu mberabyombi ( Hope Center), ibyumba by’amashuri 11, inka 55 zahawe abatishoboye,  ivuriro (Poste de santé) ryubatswe mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati, umuyoboro w’amazi wa kirometero esheshatu ndetse n’inzu ikorerwamo ubuhinzi bw’imboga bwa kijyambere (Green house).

Mu bindi bikorwa bya World Vision mu karere ka Rutsiro birimo ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zashyizwe ku bigo by’amashuri bine no ku ivuriro. World Vision yagize n’uruhare mu kwigisha urubyiruko 50 rwo mu karere ka Rutsiro imyuga itandukanye. Mu gihe cyo guca Nyakatsi na bwo, World Vision yatanze amabati 7500.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda yavuze ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bateganya gukomeza gutangamo umusanzu mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro ndetse no mu iterambere ry’igihugu cyose muri rusange.


 

 

 

Biyemeje ko imyubakire igomba korohereza abafite ubumuga

Rwanda | Rutsiro : Biyemeje ko imyubakire igomba korohereza abafite ubumuga

Tags: , , , , ,


Biyemeje ko imyubakire igomba korohereza  abafite ubumugaMu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga byabaye tariki 03/12/2012, ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro hamwe n’abaturage basanze imwe mu nzitizi zikomeye abafite ubumuga bagihura na zo ari izishingiye ku myubakire, bakaba biyemeje gushaka uburyo bazikemura mu rwego rwo kuborohereza kugera ahatangirwa serivisi zitandukanye na bo bakenera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango ari na wo wizihirijwemo uwo munsi mpuzamahanga ku rwego rw’akarere, bwana Niyodusenga Jules yavuze ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti bahereye ku nyubako za leta.

Yagize ati : “Hari abashyitsi baherutse kudusura ku rwego rw’umurenge basanga nta buryo bwateganyijwe bworohereza abafite ubumuga kwinjira mu nyubako y’umurenge. Mu myubakire yacu rero usanga koko izo nzitizi zigihari, uyu ukaba ari umunsi wo kugira ngo tubitekerezeho”.

Si ku nyubako za leta gusa hagomba gusuzumwa uburyo hakurwaho izo nzitizi, ahubwo no ku zindi nyubako nko ku dusanteri, ubwiherero ndetse no ku mazu y’abantu ku giti cyabo na ho basanze hagomba kubakwa mu buryo bworohereza abafite ubumuga.

Mu zindi mbogamizi zagaragajwe na Niyitegeka Jean Pierre uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Rutsiro harimo kuba bamwe muri bo bakunze gukorerwa ihohoterwa rikabavutsa uburenganzira nko ku mitungo y’imiryango bakomokamo. Ngo bakunze no gusigazwa inyuma mu burezi, bityo bikabagiraho ingaruka mbi zituma basigara inyuma no mu iterambere ry’igihugu. Mu zindi mbogamizi bavuga ko bahura na zo harimo kubita amazina abatesha agaciro ndetse bamwe ugasanga bahishwa mu nzu kugira ngo batajya ahagaragara.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, madame Nyirabagurinzira Jacqueline yasabye abaturage kudaha akato umuntu ufite ubumuga kuko buri wese bushobora kumugeraho

Ati : “Ibibazo bafite si bo babyiteye, twese turi abakandida ku bumuga, ni yo mpamvu ntawe ukwiriye kureba nabi mugenzi we kuko nawe ejo cyangwa se ejobundi mushobora kuzaba muri mu cyiciro kimwe”.

Mu karere ka Rutsiro hagenda hagaragara ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abafite ubumuga no kubafasha kwibeshaho. Umwe mu bafite ubumuga witwa Bihoyiki Yozefu yabitanzemo ubuhamya, aho yavuze ko akarere kamufashije kubona insimburangingo n’imbago bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 710.

Mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe hari abafite ubumuga 11 bahawe amagare. Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, abandi batandatu na bo bashyikirijwe ihene esheshatu na matela esheshatu.

 

 

 

Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha2

Rwanda | Rutsiro : Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha

Tags: , , , , , , ,


Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha

Imiryango iherutse gutakaza ababo bakubiswe n’inkuba mu karere ka Rutsiro yashyikirijwe ubutumwa bw’umukuru w’igihugu bwo kubafata mu mugongo bahabwa n’ubufasha bw’amafaranga n’inka byo kubunganira mu mibereho yabo. Iyo miryango yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kubera uruhare bugira mu gushyigikira no gutabara abaturage.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba ku tariki ya 09/11/2012 yashyikirije iyo miryango ibiri sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu kuri buri muryango. Ni amafaranga yahawe umuryango w’umugabo witwa Ngendabanyukwa Felicien waburiye umugore we muri icyo kiza cy’inkuba akamusigira abana babiri. Indi sheki y’amafaranga ibihumbi magana atatu yahawe umukecuru witwa Mukandoli Athanasiya wabuze abakobwa batatu harimo umwe wari utwite. Uwo mukecuru yasigaranye n’abuzukuru be babiri, umwe muri bo akaba afite imyaka ibiri y’amavuko undi akaba yari amaze amezi arindwi avutse.

Imiryango iherutse guhekurwa n’inkuba yagenewe ubufasha2

Abahawe ubwo bufasha bashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema kugoboka abaturage. Ngendabanyukwa Felicien yagize ati : “Nabyishimiye kuko nyine nta kundi byagenda, aya mafaranga nzayakuramo inzu n’ikibanza kuko nabaga mu nzu itari iyanjye”.

Mukandoli avuga ko kuba ubuyobozi cyane cyane ubw’inzego z’ibanze bwaramubaye hafi bimwongerera imbaraga. Ati : “ Mwarakoze cyane, aho muzajya mugenda hose Imana izajye ibaha umugisha. Inka mwampaye ningira amahirwe ikabyara ubwo abana nzabona ikibatunga”.

Mukandoli yahawe inka izamufasha mu mibereho ye, ariko ahabwa n’amafaranga kugira ngo amwunganire mu gihe iyo nka itaratangira gutanga umusaruro.

Ku itariki 27/10/2012 mu masaha ya saa kumi ni bwo inkuba yakubise mu mudugudu wa Rusororo mu kagari ka Remera mu murenge wa Boneza, ikubita abantu icumi, batanu muri bo bahita bitaba Imana harimo umwe wari utwite.

Igikorwa cyo gufata mu mugongo abafite ababo bakubiswe n’inkuba cyabanjirijwe n’umuganda wo kurwanya isuri, ukaba witabiriwe n’abayobozi ku nzego zitandukanye zo mu karere ka Rutsiro, abo mu ntara y’Iburengerazuba ndetse, abayobozi ku rwego rw’igihugu hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Boneza.

 

 

 

Rutsiro Abaturage batishoboye

Rwanda | Rutsiro : Abaturage batishoboye borojwe intama 51

Tags: , , , , , ,


Rutsiro Abaturage batishoboye

Abaturage babana n’ubwandu  bw’agakoko gatera SIDA, abafite ubumuga ndetse n’abandi batishoboye bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro baratangaza ko imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza, iminsi yabo yo kubaho ikiyongera. Ibi barabihera ku ntama 51 borojwe ndetse n’izindi nka 21 bahawe mbere n’umushinga AGHR (Association générale des handicapés du Rwanda) ufasha abafite ubumuga batishoboye.

Koroza abatishoboye bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bahabwa inka n’intama ni bumwe mu buryo bukoreshwa bugamije kubafasha kwikura mu bukene bakiteza imbere cyane ko ari agace kaberanye na bene ayo matungo. Bimwe mu byo baba biteze kuri ayo matungo birimo ifumbire, amata, ndetse n’amafaranga.

Umuryango AGHR ufasha cyane cyane ababana n’ubwandu bwa virus itera SIDA, abafite ubumuga kimwe n’abandi batishoboye mu kwezi kwa karindwi wabahaye inka 21, kuri ubu nabwo ukaba watanze intama 51 ku baturage bo mu murenge wa Manihira bari muri ibyo byiciro.

Sindizera Emmanuel, umwe mu bahawe izo ntama avuga ko yishimiye iryo tungo yahawe.

Yagize ati : “izampa ifumbire, izanteza imbere nanjye njye mu bandi, kandi nizeye ko n’inka na zo zizatugeraho”.

Mu bandi bahawe intama harimo umubyeyi witwa Nyiranzabahimana Valentine. Avuga ko umusaruro ukomoka ku buhinzi ugiye kwiyongera abikesheje iyo ntama.

Ati: “ Nta gatungo nagiraga none ubu ngiye kubona ifumbire, kandi n’igihe mpuye n’ikibazo ikaba yandengera.”

Gufata neza ayo matungo mu buryo bwose bushoboka ni cyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Manihira bwasabye abayahawe, bukaba bubizeza kandi kubaba hafi mu gihe haramutse hari ikibazo ayo matungo ahuye na cyo.

Sinzabaheza Jean Paul ushinzwe ubworozi mu murenge wa Manihira asaba abaturage gufata neza ayo matungo kugira ngo bazabashe no kuziturira abandi batarayabona.

Intama 51 zatanzwe,  buri imwe muri zo ibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35. Zitanzwe n’umuryango AGHR nyuma y’izindi gahunda za VUP zabayeho mu myaka ibiri ishize, aho abaturage borojwe ingurube n’inkoko, gusa bikaba bitaratanze umusaruro wari ubitegerejweho bitewe n’uko zimwe zapfuye kubera icyorezo cyazadutsemo, izindi ubuyobozi bw’umurenge wa Manihira bukaba buvuga ko zapfuye biturutse ku burangare bw’abazihawe, kuri ubu ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye kwishyuzwa.

 

 

Rwanda : Akarere ka Rutsiro kagiye kohereza abagera kuri 38 IWAWA

Tags: , , ,


Mu mpera z’icyumweru gishize, akarere ka Rutsiro kakusanyije urubyiruko rutandukanye rugizwe n’abafite imyaka iri hejuru ya 18, bakaba barakuwe mu masanteri kuko ari ho hagaragara abantu batagira akazi.

Nyuma yo kubakusanya, abo basore bajyanywe mu kigo cy’urubyiruko (Transit Center) giherereye mu murenge wa Ruhango kugira ngo hasuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, ndetse hatoranywemo n’umubare nyawo w’abagomba kujyanwa ku kirwa cya Iwawa kwigirayo uburere ndetse n’imyuga itandukanye.

Biteganyijwe ko tariki ya 16/09/2012 ari bwo urwo rubyiruko ruzavanwa muri icyo kigo cy’urubyiruko      (Transit Center) rwerekeza ku kirwa cya Iwawa giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro. Ni ku nshuro ya kabiri akarere ka Rutsiro gatoranya urubyiruko rugomba kujyanwa guhugurirwa ku kirwa cya Iwawa. Kuri ubu abagera kuri 38 ni bo bagomba kuzajyanwayo, mu gihe mu mwaka ushize wa 2011 hari hajyanweyo abandi 30.

Kuri ubu kandi hari abandi makumyabiri batashye mu byiciro bibiri, ariko bo bakaba barajyanyweyo mbere bakuwe mu mijyi itandukanye yo mu gihugu, bikaba byaragizwemo uruhare na minisiteri ifite urubyiruko mu nshingano.Urubyiruko rujyanwa ku kirwa cya Iwawa rwigishirizwayo imyuga itandukanye irimo ububaji, ubwubatsi n’ubudozi, ariko hakiyongeraho n’ubuhinzi kuri bose.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia