Tag Archive | "Rwanda Rwamagana"

Mu mudugudu wa Kamanga 1

Rwanda : Mu mudugudu wa Kamanga i Rwamagana babaho nk’abatuye mu nzu imwe

Tags: , , , , , , ,


Mu mudugudu wa Kamanga

Abaturage ba Kamanga ngo bafashanya kubonera uhatuye wese isaso igezweho y’umufariso

Abatuye Umudugudu wa Kamanga mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana baravuga ko kugira imyumvire imwe kuri gahunda ya leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabagejeje ku ntera yo kwiyumva nk’abavandimwe batuye mu nzu imwe, ndeste bagafashanya kubonera utuye uwo Mudugudu wese umufariso.

Emeresiyana Kanyange utuye uwo Mudugudu yatubwiye ko aho batuye babana mu busabane no gufashanya kandi bakaba bafite umuyobozi mwiza w’Umudugudu we yita Papa w’Umudugudu.

Mu ntangiriro, ngo uyu muyobozi w’Umudugudu yahoraga abashishikariza kumvikana no gufashanya kuko ngo batewe aho batuye nta wundi wabatabara ngo abaramire bo ubwabo batabanje gutabarana cyangwa se gufatanya gutabaza.

Kanuma Bosco ati “Ndibuka ko buri gihe iyo twabaga turi mu nama umuyobozi yatubwiraga ko twabishaka tutabishaka tuzasangira gupfa no gukira igihe cyose tuzaba tugituranye hano. Akenshi akunda kongeraho ngo nimushaka mureke dufatanye gukira, tureke gupfa bizatugwirire.

Mu manama menshi ngo bahuriragamo yose, umuyobozi w’Umudugudu witwa Kanyeshyamba Radjab yabashishikarizaga kubana batishishanya, buri wese ngo akiteganyiriza amahoro abanza kuyasakaza mu bandi.

 

Mu mudugudu wa Kamanga 1

Abatuye Kamanga bagira ubwo bategura igitaramo cyo gusabana iwabo mu Mudugudu ku mugoroba bakitse imirimo

Abaturage ngo bageze ubwo bunga ubumwe, batangira kujya bita ku bibazo by’abo baturanye nk’ibyabo kugera ubwo bagiraga igitekerezo cyo gufashanya gushakira isaso bamwe muri bo bararaga ku musambi.

iki gitekerezo bacyumvikanyeho, biyemeza kukiragiza abagore ngo abe aribo bazajya bakusanya umusanzu wa buri rugo kandi batombore urugo rukwiye kubanza. Ubu muri uwo mudugudu bamaze gusasira imifariso ingo 36, kandi ngo uyu mwaka uzarangira n’ingo zisigaye zose bamaze kuzisasira.

Bwana Kanyeshyamba Radjab uyobora uwo Mudugudu wa Kamanga avuga ko mu Mudugudu batuye bose bafashanya, akaba ngo abishimira abaturage ayobora kuko barangwa n’ubufatanye muri byose, bakajya inama kandi bagahanahana amakuru yose y’ahari ibyiza basangira n’ibyago bakwirinda. Kanyeshyamba ati “Hari ubwo ngeraho nkabona twese tumeze nk’ababa mu rugo rumwe kuko abaturage twese tuhanahana ibyatugirira akamaro twese, tukarindana ibyaduteza ibyago iwacu.

 

 

Rwanda : Abayobozi b’ibanze batagaragaza abubaka mu kajagari bazajya bishyura ikiguzi cy’abazasenyerwa

Tags: , , , , ,


Abayobozi b’ibanze mu Karere ka Rwamagana bagiye kujya bishyuzwa amafaranga azajya aba yaratanzwe ku nyubako zubakwa bitemewe, nyuma zigasenywa kuko baba batazigaragaje kuva zitangira kubakwa, bikazatera abaturage igihombo.

Icyi cyemezo cy’inama y’Umutekano y’Akarere ka Rwamagana cyafashwe nyuma yo kubona ko muri ako Karere abayobozi barebera abaturage bakubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanyuma byagaragara byaratinze abaturage bagasenyerwa kandi abayobozi b’ibanze batarigeze bababuza kubaka mu ntangiriro.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge muri Rwamagana bamenyeshejwe ko Inama y’umutekano y’Akarere ka Rwamagana ya tariki 23/8/2012 yemeje ko ahazongera kugaragara inyubako zigomba gusenywa hazajya hanarebwa abayobozi b’ibanze bayobora ako gace bakaryozwa igihombo umuturage usenyewe azaba agize.

Icyi cyemezo ariko kitarasobanura neza umuyobozi uzajya yishyuzwa ari uwo ku ruhe rwego nticyakiriwe neza na bamwe mu bayobozi b’ibanze twavuganye. Baravuga ko abayobozi bazajya bitana ba mwana ku muyobozi nyawe wari kubuza umuturage kubaka unakwiye kubiryozwa.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ati “Nizere ko kiriya cyemezo cyitazemezwa n’inama njyanama kuko cyaba kirimo urujijo n’akarengane. Ntibyazoroha kumenya ari inde ukwiye kubuza abaturage kubaka hagati y’abakuru b’umudugudu, abayobozi ku Kagari cyangwa ku Murenge ku buryo abayobozi twazajya twitana ba mwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge utashatse ko amazina ye atangazwa nawe aragira ati “Ubundi gusenyera abubatse bitemewe n’amategeko ni igihano gisanzwe guhabwa umuturage utubahirije ibyo amategeko ateganya. Guhana umuyobozi rero ni ukwirengagiza ko umuturage ushaka kubaka ari we ufite inshingano yo gusaba uburenganzira mbere yo kubaka. Ntibikwiye rwose gufata umwanzuro nk’uriya.

Icyi cyemezo cy’inama y’umutekano y’Akarere gifashwe mu gihe mu duce twinshi twa Rwamagana hakomeje kugaragara abaturage bubaka mu buryo butemewe n’amategeko, abayobozi ku rwego rw’Akarere bakavuga ko ari abayobozi bo hasi mu midugudu no mu Tugari badakurikirana ngo bamenye uwatangiye kubaka buri munsi, bamukurikirane cyangwa babimenyeshe inzego nkuru hakiri kare.

Guverineri Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba aherutse kumenyesha abayobozi b’Uturere ko bidakwiye ko abayobozi bazongera kujya batakaza umwanya n’ingufu z’igihugu mu gusenyera abubatse mu buryo butemewe n’amategeko kandi izo nyubako zubakwa abayobozi barebera.

 

Igishushanyo

Rwanda | Igishushanyo cy’imbibi n’imyubakire Abanyarwamagana basabwa kwitwararika

Tags: , , , ,


Igishushanyo

Igishushanyo cy’imbibi z’umujyi, inkengero n’icyaro muri Rwamagana

Abanyarwamagana n’abifuza kuhatura barasabwa kumenya no kwitwararika igishushanyo gishya cy’imbibi z’umujyi wa Rwamagana n’inkengero zawo kandi bakamenya amabwiriza azakurikizwa mu myubakire n’imiturire muri Rwamagana.

Iki gishushanyo cyateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire cyahinduye hamwe na hamwe hari hasanzwe haafatwa nk’umujyi cyangwa icyaro muri Rwamagana.

Iki gishushanyo kirateganya ko umujyi wa Rwamagana uzaba ugizwe n’ahazengurutse mu ibara ry’umuhondo ku gishushanyo, hakaba ari ahitwa Byimana, Nyakabungo, Kavura, Kanywiriri, Plage, Ramba, Rusave, Kirehe, Kigega, Umuganura, Kayenzi, Busanza, Rurembo, Bigabiro, Kabeza, Biraro, Kabuye, Kamata, Cyahafi, Karutimbo na Miyange.

Muri utu duce hazubakwa inyubako zigendanye n’umujyi nyawo, kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko abatazazubahiriza bazasenyerwa nta shiti.

Ahazengurutswe n’ibara ritukura ni ahagenwe nk’inkengero z’umujyi wa Rwamagana, hakaba hagizwe n’ahitwa Cyiri, Umunini, Rwagahaya, Abakina, Akanogo, Shaburondo, Akabeza, Rubirizi, Kibare, Kingondo, Nyarugarama, Mugusha, Agatare, Karambo, Kidogo, Cyeru, Umubuga, Akagarama, Mpingu, Gahondo, Akatorero, Karuhayu, Gahonogo, Kamanga, Bacyoro, Kabuga, Bugugu, Gasharu na Cyimpima.

Kuri icyi gishushanyo imidugudu ya Akubugingo, Rugarama, Marembo, Rubona Gituza, Mugogo, Kamirindi, Kampigika na Nyamugari yari yafashwe nk’umujyi wa Kigali mu myaka ishize yakuwe mu mbibi z’umujyi wa Kigali ishyirwa mu nkengero z’umujyi zibarizwa mu Karere ka Rwamagana.

Uko imiturire izagenwa mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero bizagenwa n’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mbere y’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

 

Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira ko umutekano w’ibicuruzwa byabo utitaweho

Rwanda : Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira ko umutekano w’ibicuruzwa byabo utitaweho

Tags: , , , ,


Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira ko umutekano w’ibicuruzwa byabo utitaweho

Abacuruza barifuza ko Akarere ka Rwamagana kabafasha kujya bafunga aho hasi basiga ibicuruzwa iyo batashye

Abacururiza mu isoko rikuru rya Rwamagana barinubira ko uko iryo soko ryubatswe biha icyuho abajura bashobora kwiba mu mudendezo iyo abacuruzi batashye kuko aho babika ibicuruzwa byabo hadafungwa.

Abacuruzi baravuga ko Akarere kanze ko bafatanya ngo bahafungishe uko bikwiye bacururize ahari umutekano. Abafite mu mufuka ngo bakoresha amafaranga yabo bakubakisha ibirinda aho bakorera. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ariko ko Akarere ubwako kazashaka amafaranga hakubakwa neza mu gihe cya vuba.

Ikibazo cy’umutekano w’ibicururizwa mu isoko rikuru rya Rwamagana riri mu Kigabiro kivugwa cyane cyane n’abacuruza ibiribwa, imyambaro n’ubuconsho, bavuga ko uko iryo soko riteye bibateza igihombo batajya babasha kubara. Uyu mugore ati «Uko ureba aha hantu ntabwo ushobora kwizera umutekano w’ibyo uhabitse kuko ubishaka wese yakoramo. Ntako tutagize mu manama yose dukorana n’abayobozi ngo bahafunge ariko bahora batubwira gutegereza. »

Uyu twise M.C. kuko atashakaga gutangaza amazina ye ngo bamwibye inshuro eshatu aza agasanga bamutwaye ijerekani yuzuye amavuta. Yaje gushaka umuzamu wihariye ariko nawe akajya amwishisha kuko yabonaga n’ubundi hari ibicuruzwa bimwe abura ntasobanukirwe.

Bagenzi be baje kumubwira ko abaye afite amafaranga ye yashaka abafundi bakamufungira igitara cye akajya abikamo ibyo ashatse. Uyu yarabikoresheje, akoresha urugi rukomeye n’isima n’umucanga byamutwaye ibihumbi bikabakaba 40.

Abakuru b’isoko ariko ngo bamubwiye ko bitemewe n’ubuyobozi bw’Akarere, ndetse ngo igihe azava mu isoko azasabwa gusenya ibyo yashyizeho, ibishobora kwimurwa no gukoreshwa ahandi abijyane. Avuga ko byamuhenze, ariko ngo byibura ataha yizeye umutekano.

Uyu mukobwa we ngo yaje gutahura ko iyo atashye kare agiye mu ishuri bagenzi be bacururizaga ku bitara byegeranye n’icye bajya bamwiba kuko bikoreramo nta mususu, dore ko uwababona wese atapfa gukeka ko bari kwiba mugenzi wabo. Nawe ngo yahise ashaka umufundi, afunga neza aho abika ibicuruzwa bye iyo atashye.

Avuga ariko ko atumva impamvu abayobozi b’Akarere batemera kumusubiza amafaranga ibihumbi 31 yatanze afungisha ububiko bw’aho akodesha n’Akarere kuko ari Akarere kabaye gafunga neza aho gakodesha abacuruzi. Ati « Bakabaye bansubiza amafaranga nahakoresheje yose, bakayampa icyarimwe cyangwa se bakajya bayakata ku mafaranga y’ubukode ntanga buri kwezi. Ariko ntibabikozwa. »

Kagoyire Mariam bita maman Zawo ukuriye abacururiza muri iryo soko avuga ko hari abacuruzi bagenzi be bajya bamubwira ko bibwe, ariko bakabura ibimenyetso kuko nta cyagaragaza ko umuntu yibwe igihe atabika ahafunze ngo agaragaze ko hari abahafunguye ku ngufu, basenye cyangwa baciye inzugi. Uyu ati « Ni koko dufite abararira isoko ryose muri rusange, ariko hari benshi bajya baza kunganyira ko babuze bimwe mu bicuruzwa byabo, nkabura icyo nabamarira. Niba byibwa n’abararira isoko twatashye, niba byibwa na bamwe muri bagenzi bacu cyangwa abandi bajura ntiwabimenya igihe cyose ducururiza ahadafungwa. »

Abacuruzi bifuje guteranya amafaranga ngo bafatanye n’Akarere gufunga ahakwiye muri iryo soko, ariko ngo abo babwira bakora ku Karere bavunira ibiti mu matwi. Deodatus Ngabonziza ushinzwe ibikorwaremezo i Rwamagana yatubwiye ko ubuyobozi bw’Akarere busanga iryo soko rizasanirwa rimwe, hagakemurwa n’ibindi bibazo byose by’inyubako byose iryo soko rifite.

Bwana Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana aravuga ko kuvugurura iryo soko byashyizwe muri gahunda y’ibikorwa byihutirwa i Rwamagana, ariko ngo bizakorwa ari uko Akarere kabonye amafaranga ahagije kandi ngo kayategereje ku baterankunga banyuranye kuko ubushobozi bw’Akarere budashobora kubaka iryo soko.

I Rwamagana hemejwe

Rwanda : I Rwamagana hemejwe ko abubaka ahatemewe bazasenyerwa, uwubatse agahanwa hamwe n’umuyobozi wabirebereye

Tags: , , , , ,


Rwanda | Abubaka bose barasabwa kujya mu mijyi cyangwa mu midugudu

Abubaka bose barasabwa kujya mu mijyi cyangwa mu midugudu

Inama y’umutekano y’Akarere ka Rwamagana yateranye tariki 27/6/2012 yashyize mu majwi bamwe mu bayobozi b’ibanze barya ruswa bakareberera imyubakire idakwiye iki gihe, yemeza ko uzubaka ahatemewe azasenyerwa kandi agahanwa hamwe n’umuyobozi w’ibanze wamurebereye yubaka ahatemewe.

Ibi biraterwa n’uko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka guverinoma y’u Rwanda yatanze amabwiriza ko abagiye kubaka bose bazajya bubaka mu midugudu no mu mijyi ahateganijwe.

Abayobozi b’Imirenge itandukanye muri Rwamagana bagaragaje ko bajya batungurwa no kugera hamwe na hamwe mu Tugari n’Imidugudu bagasanga harubakwa amazu ahantu hatateganirijwe imidugudu kandi abayobozi b’ibanze begereye aho hantu batarabagaragarije ko hari umuntu wubaka ahatemewe wabananiye.

Iyi nama yatumye Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge 14 igize Rwamagana ku bayobozi b’ibanze mu Tugari n’Imidugudu n’abaturage muri rusange kubahwitura ubwa nyuma, bakabamenyesha ko ahazongera kugaragara inyubako yubakwa ahatemewe izajya isenywa kandi nyirayo agahanwa hamwe n’umuyobozi w’ibanze umwegereye wamurebereye yubaka ntamubuze ngo anabimenyeshe inzego nkuru.


Rwanda Urubyiruko rurasabwa kwimakaza amahoro n’ubusabane mu miryango

Rwanda : Urubyiruko rw’i Rwamagana rwasabwe gukemura amakimbirane mu ngo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,



Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rurasabwa guhindura ubutumwa bwiza bwo kwamamaza ivanjiri rusanzwe rukora muri bagenzi barwo bitwa ko baguye, rukongeramo n’ubutumwa bwo kubyutsa ikibatsi cy’urukundo, rukemura amakimbirane mu ngo zitabanye neza, hagamijwe gukumira amakimbirane n’urugomo byagiye bigaragara muri Rwamagana, ndetse hamwe na hamwe ababana mu rugo rumwe bakavutsanya ubuzima.

Rwanda Urubyiruko rurasabwa kwimakaza amahoro n’ubusabane mu miryango

Urubyiruko rurasabwa kwimakaza amahoro n’ubusabane mu miryango

Ibi ngo biraterwa n’uko muri ako Karere hagaragaye ingo zisaga 232 zirangwamo umwiryane n’ubwumvikane buke, kandi benshi mu rubyiruko rw’i Rwamagana ari abakirisitu bakora ubutumwa bwo kwamamaza ijambo ry’Imana mu ngo za bagenzi babo bita ko baguye.

Superintendent James Muligande ukuriye polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana yabwiye urubyiruko rw’i Rwamagana rwari mu nama nkuru y’Urubyiruko kuwa 17 Gicurasi ko urwo rubyiruko rukwiye no gushyiraho ubutumwa bwihariye bugenewe ingo bazi zirimo abashakanye batakibana mu bucuti, ahubwo baba mu ngo zirara zishya, bwacya zikazima.

Superintendent Muligande yabwiye abasore n’inkumi basaga 300 bari bitabiriye inama nkuru y’urubyiruko I Rwamagana ko mu kazi kabo ka polisi bazi ingo nyinshi zirara mu nduru n’intonganya, abazirimo bakaba barangwa n’umwiryane iyo bari bonyine mu ijoro, amaso ya rubanda asinziriye. Bamwe ndetse barara bagenda amajoro bajya gutabaza no gucumbika kuri polisi kuko mu ngo zabo hababereye indiri y’ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, bwana Uwimana Nehemie nawe avuga ko ikibazo cy’ingo zitabanye neza akizi ndetse kikaba cyarageze n’aho mu mezi ashize gitera bamwe mu babana kwicana hagati yabo. Kuri ubu ariko, uyu muyobozi avuga ko ingo zizwi ko zitabanye mu mudendezo zabaruwe, ndetse abazituye bakaba baraganirijwe bakanagirwa inama yo kubana neza kuko bibazanira amahoro n’umutuzo bombi.

Mu gukumira hakiri kare izi ntonganya n’urugomo rushobora kuzishamikiraho, urubyiruko rw’i Rwamagana rwasabwe gushyira muri gahunda z’iyobokamana no kubwiriza ubutumwa bwiza umwanya n’ubutumwa byihariye hagamijwe guhwitura abashakanye ngo bongere kubana neza.

 

 


Abanyarwamagana beguriwe

Rwanda : Abanyarwamagana beguriwe Imana ngo ibakize ubwicanyi bwabibasiye

Tags: , , , ,


Abanyarwamagana beguriwe

Ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu Karere ka Rwamagana bwashobeye abatuye ako Karere, none barasaba Imana ngo ibatabare ikure ubugome n’inzangano mu batuye ako Karere.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012, mu Karere ka Rwamagana hamaze gupfa abantu 14 bazize amaherere, bishwe n’abo babana mu nzu, abo bashakanye, abana cyangwa ababyeyi babo n’abaturanyi ba hafi.

Mu nama yahuje abayobozi b’Intara y’Uburasirazuba mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano tariki 19 werurwe, 2012 yashishikarije abaturage gukanguka bakava mu gihu cy’umwijima n’ubutindi, bakitabira ibikorwa bibateza imbere aho guta umwanya n’ingufu z’ibitekerezo byabo mu bikorwa by’ubwicanyi.

Abaturage bamwe bavuga ko nabo bumijwe n’ibimaze iminsi bibera mu Karere kabo, bakaba basabye umupasitoro ngo abasengere basabe Imana ibakize ayo mahano.

Rwanda | Abanyarwamagana beguriwe

Rwanda | Abanyarwamagana beguriwe Imana ngo ibakize ubwicanyi bwabibasiye

Tags: , , , , ,


Rwanda | Abanyarwamagana beguriwe

Ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu Karere ka Rwamagana bwashobeye abatuye ako Karere, none barasaba Imana ngo ibatabare ikure ubugome n’inzangano mu batuye ako Karere.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012, mu Karere ka Rwamagana hamaze gupfa abantu 14 bazize amaherere, bishwe n’abo babana mu nzu, abo bashakanye, abana cyangwa ababyeyi babo n’abaturanyi ba hafi.

Mu nama yahuje abayobozi b’Intara y’Uburasirazuba mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano tariki 19 werurwe, 2012 yashishikarije abaturage gukanguka bakava mu gihu cy’umwijima n’ubutindi, bakitabira ibikorwa bibateza imbere aho guta umwanya n’ingufu z’ibitekerezo byabo mu bikorwa by’ubwicanyi.

Abaturage bamwe bavuga ko nabo bumijwe n’ibimaze iminsi bibera mu Karere kabo, bakaba basabye umupasitoro ngo abasengere basabe Imana ibakize ayo mahano.


 

Rwanda | Les habitants qui s’étaient levé

Rwanda | Ils se sont retrouves enfermés dans le marché de Rwamagana le jour de la journée mondiale de la femme

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Les habitants qui s’étaient levé

 

 

Les habitants qui s’étaient levé tôt dans le marché le jour de la journée mondiale de la femme se sont retrouvés enfermés par décision du responsable de ce marché. Cette décision de fermer le marché découle du souhait du dirigeant des commerçants de Rwamagana qui édictait que le marché sera rouverte après les festivités.

En s’acquérant auprès du responsable des commerçants du district de Rwamagana , Murenzi Jean Baptiste, il a affirmé que cette décision de fermer le marché n’émane pas de lui.

Il explique : «  Je n’ai pas encore parlé avec le responsable du marché et je pense que les habitants avaient leurs droits d’acheter les différents produits tout en participant aux festivités de ce jour ».

Une femme du nom de Beata qui était dans ce marché au moment de la fermeture déclare qu’elle s’était levée tôt afin de se rendre au marché. Elle indique que les achats étaient pour ses enfants qui s’apprêtaient  à se rendre à l’école afin de se préparer pour les réjouissances de la journée de la femme.

Les festivités marquant la journée mondiale de la femme au niveau national s’étaient déroulées dans le district de Kayonza. Elles étaient conduites par la première dame du Rwanda, Madame Jeannette Kagame. Cette journée avait pour thème : « Continuons de construire les attributions de la femme et la fille dans le progrès de la famille ».

On célébrait le centième anniversaire de la journée mondiale de la femme. L’organisation des nations unies(ONU) a instauré la journée mondiale de la femme depuis 1975 d’où c’est la 37e année de célébration au niveau des nations.


 

 

Rwanda | Abazindutse guhaha

Rwanda | Abazindutse guhaha iby’Umunsi w’abagore i Rwamagana bafungiranywe mu isoko

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Abazindutse guhaha

 

Abaturage bazindutse mu isoko rikuru rya Rwamagana kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore barifungiranywemo n’umukuru w’iryo soko ngo ababwira ko yasabwe n’umukuru w’abacuruzi muri Rwamagana gufunga isoko ntihagire uwongera kwinjira no gusohoka kugeza ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe abagore birangiye.

twavuganye na Murenzi Jean Baptiste ukuriye abacuruzi mu Karere ka Rwamagana avuga ko atatanze ayo mabwiriza akaba atanamenya aho ayo mabwiriza yaturutse.

Bwana Murenzi yagize ati “Ntabwo ndavugana n’umukuru w’isoko kandi ndatekereza ko ku munsi mukuru abafite ubushobozi bari guhaha neza bakawizihiza.

Umugore witwa N. Beatha wari mu isoko rifunze yatubwiye ko yari yazindutse ajya guhaha ibyo yari butegurire abana bagiye mu ishuri ngo abone uko ajya mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abagore.

Naho uwitwa Gasarabwe wari watwaje umucuruzi imboga acururiza mu isoko bari bananiwe kumvikana kuko umucuruzi yamusabaga ko azisubiza mu rugo kandi atamwongereye amafaranga ngo kuko atari bucuruze ngo ayabone, naho Gasarabwe akavuga ko ashaka ko amwishyura ayo kuzizana gusa akigira mu zindi gahunda ze.

Mu Rwanda, uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Kayonza mu birori biri buyoborwe n’umufasha wa perezida wa repubulika, madamu Jeannette Kagame. Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango.

Uyu munsi umaze imyaka 100 uhimbazwa mu bihugu binyuranye ku isi, ariko Umuryango w’Abibumbye ONU yawemeje mu mwaka w’ 1975, ukaba wizihizwa mu buryo bwemewe na leta z’ibihugu ku nshuro ya 37.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia