Posted on 05 January 2013
Tags: Rwanda associations, Rwanda BURERA, Rwanda community, Rwanda contribution, Rwanda Health, Rwanda insurance, Rwanda SACCO
Ushinzwe ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza “Mituelle de Santé” mu karere ka Burera arashishikariza abaturage bo muri ako karere baba bataratanga amafaranga ya mitiweli kubera ibibazo bitandukanye kwishyira hamwe kugira ngo bahabwe inguzanyo na SACCO.
Tegera Uwamungu Jean Bosco atangaza ibi mu gihe bamwe mu banyaburera bari mu cyiciro cy’abagomba gutangirwa amafaranga ya mitiweli na leta batibonye ku malisiti y’abagomba kwishyurirwa mitiweli y’umwaka wa 2013.
Hari abandi banyaburera bo bavuga ko amajonjora yabereye mu midugugu yo guhitamo abagomba kurihirwa mitiweli na leta atagenze neza kuko hari abatishoboye batashyize mo ahubwo hakajya mo abifashije.
Tegera avuga ko ikibazo cyo kuba bamwe mu batishoboye bagombaga kurihirwa amafaranga ya mitiweli na leta ariko bakaba bataribonye ku malisiti byatewe n’uko mudasobwa zifashishwa mu gukora ayo malisiti zabasimbutse.
Akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bibazo byabaye ntibizongere kuba ho ukundi .
Yongera ho ko ariko n’ubwo amalisiti ya nyuma yasohotse, abo basimbutswe nabo bagomba kugira mitiweli nk’abandi banyarwanda.
Kimwe n’abandi baturage bavuga ko kubona amafaranga ya mitiweli bigoye, abo batibonye ku malisiti nabo bazishyira hamwe n’abandi kugira ngo SACCO zo ku mirenge zibagurize amafaranga bazajya bishyura buhoro buhoro.
Tegera avuga ko abarebwa n’iyo gahunda bose bagomba kwishyira hamwe bagahabwa iyo nguzanyo ubundi akarere nako kakabafasha kureba icyo kabafasha kugira ngo bazabone uko bishyura iyo nguzanyo.
Hibazwa ariko ukuntu SACCO izabaha inguzanyo kandi bazaba ari bashya mu banyamuryango bayo kandi ubusanzwe SACCO iha inguzanyo y’amafaranga umunyamuryango nibura umaze mo amezi atatu.
Posted on 04 August 2012
Tags: abantu, abaturage, avuga, bukene, buri, ibimina, kuko, ngo, Rwanda cooperative, Rwanda Muhanga, Rwanda people, Rwanda SACCO, Rwanda saving-money, rwego, wese

Abakozi b’akarere ka Muhanga bakunze kwegera abaturage mu kazi kabo ka buri munsi baratangaza ko ibimina byifashishijwe mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, babikoresheje kugirango bafatanye noneho mu kwikura mu bukene.
Amatsinda akaba asigaye yitabazwa n’abaturage mu gushyira hamwe ubushoobozi buri wese afite mu rwego rwo kuzamurana cyane cyane mu buhinzi kuko aribwo butunze abantu benshi.
Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Cyeza, Agronome Ndacyayisenga Rafiki Bonavanture avuga ko aya matsinda akunze kwitwa ibimina aba agizwe n’abantu bari hagati y’icumi na 25 yakira buri wese nubwo bose baba badafite ubushobozi bungana.
Ndacyayisenga ati: “ikiza cy’ibi bimina ni uko bituma buri muturage yibonamo kuko n’udafite icyo yatanga mu itsinda ashobora kuvuga ko azakoresha ingufu ze zikaba ariwo mugabane we mu gihe mu makoperative bisaba ko buri wese azana umugabane ungana n’undi, udafite ubwo bushobozi ho ntiyakirwa”.
Ndacyayisenga avuga ko ibi bimina bifasha abaturage kuko ngo bose babyibonamo kandi ngo haboneka abantu benshi bitanga kuko baba bakeneye kuzamuka ngo bave mu bukene.
Ibi bimina byitwa ibivuguruye kuko bifasha abaturage mu kongera ubukungu bwabo mu rwego rwo kwikura mu bukene, abaturage babyibumbiyemo abenshi usanga bafashwa ahanini n’umuryango utegamiye kuri Leta DUHAMIC (Duharanira Amajyambere y’ICyaro) mu mushinga wayo uterwa inkunga na USAID.
Nyandwi Eugene, umukozi w’uyu muryango avuga ko bafasha abaturage kwiteza imbere kuburyo hari abamaze kuvana ibimina byabo ku rwego rw’amatsinda asanzwe bakayagira amakoperative kubera ingufu buri wese aba yatanze.
Aha ngo buri muntu uri mu kimina aba yaratanze ingufu zihagije kuburyo nyuma baza kwisanga bari ku rwego rumwe rwakora koperative. Aha akaba avuga ko babafashije gufunguza amakonti mu mirenge SACCO aho bizigamira amafaranga 1000 buri kwezi buri wese, abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi
Posted on 15 June 2012
Tags: Bugesera, caption, ihene, imbere, inka, Ivugabutumwa, kuri, nbsp, Nyafurika, Rwanda cooperative, Rwanda cows, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda NGO, Rwanda Rwanda, Rwanda SACCO, Umuryango

Zimwe mu nka zorojwe abaturage
Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE Rwanda, ishami rya Bugesera, kuri uyu wa 11/6/2012 woroje inka n’ihene, imiryango ikennye igera ku 150, bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere bo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera.
Muhongeyiteto Jeanne ni umwe mu batejwe imbere n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa akaba yahawe inka ije ikurikira ihene yahawe mbere, yavuze ko intego iyo mpuzamatsinda ifite ari ugutera imbere ejo hagakomeza kuba heza.

Abagore bari babukereye
Ati “tugitangira amatsinda twumvaga bitazashoboka ariko tubifashijwemo n’uyu muryango twabashije kwigeza kuri byinshi mu buhinzi, ubworozi bw’amatungo atandukanye, kugurirana matelas zo kuryamira muri gahunda ya Sasa neza, kwizigama no kugurizanya, ndetse ubu tukaba tumaze kugeza kuri miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwizigame mu murenge SACCO”.
Umuhuzabikorwa w’umuryango AEE mu karere ka Bugesera Cyomuhangi Wereny avuga ko gufasha abo bagore bibumbiye mu mpuzamatsinda Ejo Heza iwacu, byakomotse kuri gahunda yo kurwanya nyakatsi, ubwo Leta y’u Rwanda yafatanga icyemezo cyo kubuza abantu gutura muri nyakatsi, maze umuryango Eva Ministy w’Abaholandi ugasanga abo bantu bagomba gufashwa kubona amazu.
Ati “ ku ikubitiro twubatse amazu atanu, habonetse ubushobozi bubakira abandi batanu bo mu kagari ka Kabeza, ariko tunabashakira uburyo babonerwa amatungo, ngo biteze imbere”.
Ibyo bikorwa byose binyuzwa mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, dore ko nawo ugendera muri iyo nzira yo kuzamura imibereho y’abaturage nk’uko Cyomuhangi abivuga.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubukungu, Rukundo Julius yavuze ko abahawe ayo matungo bo mu kagari ka Kabeza bafite inshingano zo guteza imbere imibereho ya bo n’ubukungu aho batuye.
Abahawe ayo matungo buri wese yasabwe kuba ijisho rya mugenzi we mu kuyafata neza, kugira ngo azakwire maze agere kuri benshi borozanya. Hatanzwe ihene 180 n’inka 60 z’inyarwanda, hakurikijwe ibyifuzo by’abagenerwabikorwa kuko kuri ubu nizo babasha korora.
Izo nka ariko ngo zizagenda zivugururwa kugira ngo zizagere ubwo zitanga umukamo ushimishije.