Tag Archive | "Rwanda season"

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .

Tags: , , , , , , , ,


Rulindo : ubuyobozi bwiyemeje gufasha abaturage bahuye n’ibiza kubona aho gutura .Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, bugiye gufasha abaturage bahuye n’ibiza kwimuka bagatuzwa ahagenwe ku midugudu, kimwe n’abandi bumva bakwimuka aho batuye kubera impungenge baba bahafitiye.

kubera ikibazo cy’imisozi  aka karere gatuyemo, abaturage bose barasabwa kuba maso no kumenya ahantu hose haba hari ikibazo mu bijyanye n’imiturire. Ni muri urwo rwego ubuyobozi busaba abaturage kumenya no kwerekana ahantu hose haba haturuka amazi y’ibisure.

Ayo mazi ngo usanga akenshi aturuka mu misozi ,agasohokera hagati mu butaka.

Aya mazi ashobora gusenya no guhanantura imisozi n’amazu aho usanga n’amazu yitwa ngo yubatse ahakwiye guturwa ashobora kuba yatwarwa, cyane cyane nko mu midugudu. N’ubwo abaturage basabwa kwimuka bagatura ku midugudu,ngo ntibyatuma birara,kuko naho ibisure byahagera.

ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko abaturage bose batuye ahantu hadakwiranye no guturwa bakwimukira mu midugudu.

Gusa ariko n’ubwo umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus,asaba abaturage bose bagomba kwimuka ko bakwimuka vuba na bwangu ,abaturage bo baravuga ko kuri ubu ikibanza kibona umugabo kigasiba undi, kubera ko muri iki gihe baturage bakeneye ibibanza ari benshi.

Nyuma y’uko iyi nvura ihitanye uyu mubare utari muke w’abantu,Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarafashe ingamba z’uko abaturage bose batuye ku misozi y’ibihanamanga bagomba kwimuka bagatura ku midugudu,gusa ikibazo kikaba ari uburyo hakorwa igurana ry’ubutaka ku baturage.

Kuri iki kibazo kijyanye n’ingurane umuyobozi w’akarere ka Rulindo akaba avuga ko hagiye kubaho kunvikanisha abaturage bagomba kwimuka n’abagomba kuguranira bagenzi bagenzi bityo ikibazo kigakemuka.

Yagize ati “Abaturage bazaguranira bagenzi babo nabo bature aheza kuko niko gahunda imeze,naho ku birebana n’ingurane hagati yabo ubuyobozi buzabibafashamo,kuko barasa nk’abagorana.”

Uyu muyobozi kandi agira inama abaturage y,uko bashobora no kuba bakwiteranya ubwabo bakaba bagura ubutaka bwa Leta,bityo bakaba babuturamo nta nkomyi.

Imiturire mibi ya bamwe mu batuye akarere ka Rulindo, ikaba yarabaye imwe mu mpamvu zatumye abantu bagera ku  10 bapfa mu Mirenge itandukanye bazize invura idasanzwe yaguye muri aka karere.

 

Abaturage batangiye

Rwanda | Ngororero: Abaturage batangiye kwiheba kubera kutagira amazi meza

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.

Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.

Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda  231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia