Tag Archive | "Rwanda Security"

Burera: Barasabwa kubaha no guha agaciro inkeragutabara zibarindira umutekano

Burera: Barasabwa kubaha no guha agaciro inkeragutabara zibarindira umutekano

Tags: , , , , , , , ,


Burera: Barasabwa kubaha no guha agaciro inkeragutabara zibarindira umutekanoUmuyobozi w’akarere ka Burera arahamagarira abanyaburera bose kujya bubaha no guha agaciro inkeragutabara nk’urwego rubafasha kubungabunga umutekano bumva ko ari abantu nk’abandi.

“(inkeragutabara) Bazi uburyo uburyo bwo kurinda umutekano. Ni abantu rero tugomba kumva, ni Aabanyarwanda, ni abana bacu, ni abavandimwe bacu, aho kugira ngo babatererane…” nk’uko Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.

Uyu muyobozi avuga ko usanga rimwe na rimwe abanyaburera basuzugura urwego rw’inkeragutabara maze inkeragutabara imwe yakora ikosa bakaryititra urwego rwose nyamara ari umuntu umwe warikoze.

Niba inkeragutabara imwe yakoze ikosa ntabwo abantu bakwiriye gufata urwego rwose ngo rwakoze amakosa. Ahubwo ni abantu badufata mu bikorwa by’iterambere nk’uko Sembagare abihamya.

Mu karere ka Burera inkeragutabara zirwanya ibyaha bitandukanye birimo kurwanya “Abarembetsi” bazwiho kwinjiza ikiyobyagwenge cya kanyanga muri ako karere bagikuye muri Uganda.

Abarembetsi ni itsinda ry’abagabo bakwirakwiza iyo kanyanga. Bazwiho kwitwaza intwaro za gakondo zirimo ibisongo, ibyuma, imipanga z’ibindi, mu gihe bagiye kuzana kanyanga muri Uganda.

Nta muturage usanzwe ushobora kubakoma imbere kuko bashobora kumugirira nabi. Inkeragutabara nizo zihangana nabo zikabambura kanyanga ababa bikoreye.

Abarembetsi bijundika izo nkeragutabara, bazitera ubwoba kuburyo bagera naho bazitera mu ngo bagakomeretsa amatungo yazo: ugasanga inka inkeragutabara itunze bayiciye nk’umurizo cyangwa ugutwi.

Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ibyo badashobora kubyihanganira kuko byaba ari ukurengera.

Agira ati “Niba hari itungo ryangirijwe mu kagari, mu mudugudu, abo baturiye aho kuba batatabaye bagomba kurigura. Bagashyira amafaranga hamwe bakarigura kandi bakarinda na wa mururage.”

 

 

NYAGATARE GUTANGA AMAKURU BIZAGABANYA IBIYOBBYABWENGE

NYAGATARE GUTANGA AMAKURU BIZAGABANYA IBIYOBBYABWENGE

Tags: , , , , , , , , , , ,


NYAGATARE GUTANGA AMAKURU BIZAGABANYA IBIYOBBYABWENGENYAGATARE- Gutanga amakuru ku biyobyabwenge mu nzego zibakuriye ni kimwe mu bikangurirwa abayobozi b’inzego z’utugari n’imidugudu by’umwihariko mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda.

Ibi byahuriweho n’ubuyobozi bwa Police n’akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 8/5/2013 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ngo ibiyobyabwenge ni byo biza imbere mu mpamvu z’uguhungabana k’umutekano.

Gusa ariko ngo uruhare rwa buri rwego kugeza ku muturage ni rwo rukenewe kugira ngo iki kibazo gicyemuke. Ibi ni ibitangwazwa na Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’aka karere, anashingiye ku ngaruka bigira haba ku mutekano, ubukungu n’ubuzima bw’abaturage.

Icyakora hagamijwe gucyemura iki kibazo ku buryo burambye hatangiye ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda, kuko kugeza ubu imwe mu mbogamizi ziri ku rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ari uko muri iki gihugu hari inzoga zitabarwa mu ibiyobyabwenge kandi ari ho byinhsi bituruka.

Ubuyobozi bwa Police mu karere ka Nyagatare butangaza ko mu gukumira ukwinjira kw’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare ingamba zikaze zikwiye gufatwa mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda by’umwihariko ahantu bigaragara ko bigoye kugenzura ibyinjira mu Rwanda.

Ni byo byasobanuwe na Superitendant Eric Mutsinzi umuyobozi wa police mu karere ka Nyagatare.

Ibiyobyabwenge byamenwe ni litiro 180 za kanyanga y’insukano na toni 2 n’ibiro 900 za Chief warage n’izindi nzoga zo mu masachet kimwe n’ibiro bibiri by’urumogi.

 

Rulindo: Abacitse ku icumu rya jenoside ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano.

Rulindo: Abacitse ku icumu rya jenoside ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano.

Tags: , , , , , ,


Rulindo: Abacitse ku icumu rya jenoside ntibakwiye kugira impungenge z’umutekano.Ngo n’ubwo ibibazo bihari mu karere ka Rulindo, abacitse ku icumu bafite umutekano uhagije ,kimwe n’abatuye aka karere bose muri rusange nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobora inzego zishinzwe umutakano muri ako karere.

Abacitse ku icumu bo muri aka karere kandi nabo bemeza ko bafite umutekano ngo kuko batakikanga uwaza kubagirira nabi.Ibi kandi ngo binatuma babasha kugira icyo bikorera mu rwego rwo kwiteza.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo ,Kangwagye Justus we atangaza ko n’ubwo hakiri ibibazo byinshi ibyo gukemura, ariko cy’ingenzi cyo kwishimirwa avuga ko ari uko abacitse ku icumu muri aka karere ,bafite umutekano usesuye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo anasobanura ko akarere ka Rulindo ariko Karere jenocide yatwayemo abantu benshi ugereranyije n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru.

AVEGA ikaba iza mu miryango yafashije akarere gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu muri aka karere.

Umuyobozi wa Rulindo,avuga ko hari  n’indi miryango  yagize uruhare mu gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu, yanabibukije ko icyaha cya jenocide kidasaza, asaba uwaba afite amakuru ku byabereye Rulindo kugaragaza ukuri.

Ubwo hatangizwaga icyunamo muri aka karere Umuyobozi wa Brigade ya 503 ikorera mu karere ka Rulindo,Colonel Habyarimana Andrew ,yavuze ko Rulindo nta mpungenge  z’umutekano muke abaturage bakwiye kugira,ngo  kuko ubungabunzwe bihagije.

Yagize ati”nta mpungenge z’umutekano mu karere ka Rulindo,kuko inzego z’umutakano zirahari,kandi zishinzwe umutekano wanyu.Mu rwego rwo gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano,abaturage mwese murasabwa gutanga amakuru yose arebana n’umutekano.”

Habyarimana yakomeje asaba abaturage ko mu rwego rwo gufatanya ku kibazo cy’umutekano,bagomba gutanga amakuru yose y’aho abantu bishwe muri jenoside bashyizwe, kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro

Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abacyambuwe na Jenoside kandi ,mu karere ka Rulindo hamaze gishyingurwa imibiri y’abazize jenoside isaga ibihumbi 18.Iki gikorwa kandi kikaba kigikomeje bikurikije uko imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro igenda iboneka.

m_01

GISAGARA: ABAPIMYI B’URWAGWA BARASABWA KUREKA UBUCURUZI BW’AKAJAGARI

Tags: , , , , , , ,


Gucururiza inzoga mu kajagari ni kimwe mu byongera ikorwa ry’inzoga z’inkorano. Ibi ni ibyibukijwe abapimyi b’inzoga bakorera mu karere ka Gisagara, bakangurirwa n’umuyobozi w’akarere bwana Leandre Karekezi gukorera mu makoperative.

GISAGARA: ABAPIMYI B’URWAGWA BARASABWA KUREKA UBUCURUZI BW’AKAJAGARIUmuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre Karekezi mu nama yagiranye n’abapimyi b’urwagwa bo muri aka karere yabasabye ko bagerageza gukorera mu makoperative, kandi bakagira ibikoresho byabugenewe kandi byiza kuko hari abo usanga batanga inzoga mu macupa babonye, aya heinken, ayavuyemo amazi…, bigatuma nta cyizere bagirirwa n’ababagana ndetsebikanatuma bamwe bakora ibiyobyabwenge baboneraho kuko ntakibatandukanya n’abakora inzima.

Abantu benshi, cyane cyane abaturuka mu mijyi nta cyizere bakigirira inzoga y’ibitoki izwi ku izina ry’Urwagwa, kuko hadutse benshi bayigana bagashyiramo imvange z’ibintu byishi kugirango itubuke, bimwe muri byo bikaba byangiza ubuzima bw’abantu ariyo mpamvu zitwa ibiyobyabwenge. Nk’uko Pascal Rurangwa umuturage wo mu karere ka Huye ukunze gukora ibiraka by’ubwubatsi mu karere ka Gisagara abivuga, ngo yirinda kunywa inzoga aho abonye cyane muri aka karere kuko hakunze gukorerwa ibiyobyabwenge.

Bimenyimana Ernest umwe mu ba pimyi avuga ko koko ibyo babwiwe ari byo, ko hari abakora ibiyobyabwenge bagashuka abantu ko nabo inzoga zabo ari nzima, umuntu utabizi akaba atabasha kubitandukanya rimwe na rimwe bitewe n’uko koko abakora inzima nta mwihariko bafite.

Ati “Birakwiye ko duhindura imikorere, tukavugurura ibyo dukoresha kandi tugakoresha isuku nyinshi kugirango ntitwangize ubuzima bw’abantu kandi nanone kugirango turusheho kugirirwa icyizere no guca ibiyobyabwenge”

Ubuyobozi bw’aka karere bwaboneyeho busaba aba bapimyi kwitabira guhinga urutoki ku butaka buhuje kugira ngo babone ibitoki byo kwengamo inzoga y’umwimerere.  Bwana Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere yabagiriye inama yo kwegeranya ubushobozi bafite bagashinga urwengero rumwe ku rwego rw’akarere ku buryo nako ngo kashyiramo amafaranga y’umugabane maze hagapimwa inzoga imwe mu karere kose.

Ikindi aba bapimyi bahamagariwe ni ugucunga umutekano w’aho bakorera, bagatanga amakuru y’abantu babona bateza umutekano muke, kuko ngo hashize iminsi mu mirenge yegereye igihu cy’u Burundi hagaragara ikibazo cy’ubusambo bukoresheje imbunda kandi ababikora bikavugwa ko ari  abarundi.


Some of the local brew being destroyed

Nyanza: Security Council to close up bars for unfulfilled requirements

Tags: , , , , ,


Bars that do not fulfill all the requirements to operate a bar were given a deadline to close because of insecurities they cause. This was decided upon by the security committee in Nyanza district which convened on Monday the 25th.Feb.2013.

This decision was reached after the security committee moved around in the 10 sectors of the district and found out that many crimes are caused by drugs which are sold in these bars especially illegal local brew like ‘Muriture’, ‘Beyurawihe’ and others.

Some of the local brew being destroyed

Some of the local brew being destroyed

The security committee demanded that the management of sectors such bars operate in to put much strength in closing bars that do not have all the requirements as well as those that create insecurities.

The deadline to the closure of such bars was set not later than 20th.March.2013 and teams were elected to follow up this resolution and make sure it is done thoroughly. The list of violent people who do not heed warnings and conflicting families will also be done not later than the 15th.March.2013 and given over to Nyanza district.

Nyanza district is embarking on ensuring security in all aspects like removing the youth that sell milk and fight for customers on the Kigali- Huye junction commonly known as Hadji’s by finding them other work to do other than selling milk and other goods.

Concerning the crimes committed in February 2013, the security committee disclosed them to be 13 crimes and accidents were 4 therefore creating more panic and insecurity among the people.

The accidents that occur to students who go to schools near the road was discussed and it was agreed upon that all schools neighbouring the main road employ the traffic personnel to aid students to and from school cross the road.

“The security in the district is still intact. Crimes are reducing on monthly basis, there is a good change” says Abdallah Murenzi the mayor of the district.

Nyanza district is one of the 8 districts in the Southern Province of Rwanda that are set to prevent crimes instead of dealing with them when they have already occurred and even destroyed people’s lives.

 

 

Nyanza: Utubari tutujuje ibisabwa twahawe igihe ntarengwa cyo gufungirwa imiryango

Nyanza: Utubari tutujuje ibisabwa twahawe igihe ntarengwa cyo gufungirwa imiryango

Tags: , , , , ,


Komite y’umutekano yaguye mu karere ka Nyanza yateranye tariki 25/02/2013 mu cyumba cy’inama cy’ako karere yahaye utubari tutujuje ibisabwa igihe ntarengwa cyo kuba twafungiwe imiryango  kubera impamvu z’umutekano muke ukomeje kutugaragaramo.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko inama y’umutekano yari imaze guterera akajisho hirya no hino mu mirenge 10  igize akarere

Nyanza: Utubari tutujuje ibisabwa twahawe igihe ntarengwa cyo gufungirwa imiryango

Inzoga z’inkorano iyo zifatiwe mu tubari ziramenwa ku mugaragaro

ka Nyanza igasanga hari ibyaha bimwe na bimwe  biba byatewe n’utwo tubari tugaragaramo n’ubucuruza bw’inzoga zitujuje ubuziranenge nka Muriture, Beyurawihe n’izindi.

 Abari muri iyi nama basabye ubuyobozi bw’imirenge utwo tubari tubarizwamo  gushyira imbaraga zihariye mu kuduhagarika ndetse n’udusanzwe tuzwiho guteza umutekano muke iki cyemezo kigasiga kidufungiye imiryango mu buryo bwa burundu.

Ibyo bizakorwa bitarenze itariki 20 Werurwe 2013 kandi amatsinda ashinzwe gukurikirana imirenge agenzure ko icyo gikorwa cyubahirijwe.

Abantu bananiranye ndetse n’ingo zibanye nabi umuriro urara wakamo nabo bitarenze tariki 15/03/2013 bazaba bakorewe urutonde rushyikirizwe ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza.

Ahitwa kwa Hadji ku muhanda Kigali- Huye naho hashyizwe mu majwi n’inama y’umutekano  kuba ari ahantu hateza umutekano muke biturutse ku bucuruzi bw’amata yaho urubyiruko rurwanira abakiriya maze ibintu bigafata isura mbi.

Abasanzwe bakora ako kazi biganjemo urubyiruko hemejwe ko bashakirwa ikindi bakora  kitari ugucuruza amata ku mihanda bikavamo  guhungabanya umutekano w’abantu kuruta kuba igikorwa cyo kwihangira imirimo.

Ku birebana n’ibyaha byakozwe muri uku kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2013 ibigera kuri 13 nibyo byawuhungabanyije ariko impanuka nizo zabaye nyinshi kuko zagaragaye inshuro 4 mu kwezi.

Ibyo byatumye ikibazo cy’impanuka zituruka ku banyeshuri biga ku bigo byegereye umuhanda wa kaburimbo nacyo kivugwaho byinshi maze hafatwa umwanzuro ko ibigo byose bituriye umuhanda bigomba gushyiraho abakozi bashinzwe kwambutsa abana mu gihe baza ku ishuri cyangwa igihe bataha bakeneye uwo kubambutsa.

Mu kiganiro twagiranye n’ Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ku birebana n’uko umutekano uhagaze muri ako karere yabyishimiye avuga ko nta kintu kidasanzwe kigeze kibaho ngo gice igikuba mu bantu.

Yagize ati: “ ibyaha aho kwiyongera biragenda bigabanuka mu karere kacu kuko ukurikije uko amezi yagiye akurikirana kuva mu mpera z’umwaka wa 2012 ushize kugeza muri Gashyantare mu  mwaka wa 2013 hari impinduka nziza byatanze”. Ku bwe yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga inzego z’umutekano n’abaturage mu guhashya no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tw’intara y’Amajyepfo twiyemeje gukumira ibyaha by’uburyo butandukanye kuruta guhangana nabyo byagaragaye ndetse byanahitanye ubuzima bw’abantu.

Nyamagabe: Ibyahungabanyije umutekano mu kwezi kwa kabiri byariyongereye ugereranije n’ukwa mbere.

Nyamagabe: Ibyahungabanyije umutekano mu kwezi kwa kabiri byariyongereye ugereranije n’ukwa mbere.

Tags: , , , , , ,


Nyamagabe: Ibyahungabanyije umutekano mu kwezi kwa kabiri byariyongereye ugereranije n’ukwa mbere.Nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyamagabe yaguye yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/02/2013, ibikorwa byahungabanyije umutekano mu kwezi kwa kabiri dusoza byariyongereye ugereranije n’ibyagaragaye mu kwezi kwa mbere.

Mu gihe mu kwezi gushize kwa Mutarama ibikorwa byahungabanyije umutekano byari 16, imibare y’ibikorwa byahungabanyije umutekano muri uku kwezi kwa Gashyantare yerekana ko bigera kuri 25 byiganjemo gukubita no gukomeretsa byagaragaye inshuro zirindwi, ubujura bwakozwe inshuro esheshatu, gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge byakozwe inshuro enye, impanuka zagaragaye inshuro eshatu, ubwicanyi bwakozwe inshuro ebyiri, naho kunyereza umutungo wa Leta, gusambanya umwana n’amafaranga y’amahimbano bigaragara inshuro imwe imwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée atangaza ko nta gikuba cyacitse mu karere kabo kuko ibi bikorwa bihungabanya umutekano byiganjemo urugomo rushingiye ku businzi, bakaba bafashe ingamba zo guhangana nabwo.

Mukarwego yagize ati: “twarebye dusanga icyabiteye ahenshi ni urugomo ruba rushingiye ku bantu baba basinze, tukaba twafashe ingamba zo kongera gukangurira abaturage ko n’ubusinzi nabwo ubwabyo ari icyaha. Amategeko bakayamenya ariko n’amasaha yo kunywa bakayagabanya kuko uko batinda mu kabari niko basinda ninako barwana”.

Akomeza atangaza ko gukurikiza amabwiriza agenga utubari byongera bigashyirwamo ingufu, akamanikwa ahantu hose hacururizwa inzoga ariko bikagendana no guhana abazaba babirenzeho.

“Twabyumvikanyeho ko bongera kumanika ahantu hose hacururuzwa inzoga amasaha yo kunywa akongera akibutwa abaturage ariko nanone bikagendana no kubahana kuko hari igihe babifata nk’ibisanzwe kutayubahiriza”, Mukarwego.

Inzoga z’inkorano nazo ngo zigiye kurushaho guhagurukirwa zimenwe iziri ngombwa zitwikwe, ariko n’abaturage bakangurirwa kutazinywa.

Ikindi ngo ni uko amarondo akomeza gushyirwamo ingufu kuko bigaragara ko ibihungabanya umutekano byinshi bikorwa mu masaha ya nijoro.

Umurenge wa Gasaka ubarizwamo umugi wa Nyamagabe niwo ukomeje kuza ku isonga mu bihungabanya umutekano byinshi mu kwezi, ukaba waragaragayemo gukubita no gukomeretsa inshuro eshatu, ibiyobyabwenge bihagaragara inshuro imwe, ubujura buhaboneka inshuro ebyiri, impanuka imwe ndetse hanagaragara amafaranga y’amahimbano inshuro imwe.

Inkeragutabara zirasabwa

Nyamasheke: Inkeragutabara zirasabwa kwihesha agaciro mu byo zikora

Tags: , , , , , , , , ,


Inkeragutabara zirasabwa

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zirakangurirwa kwihesha agaciro mu byo zikora zirushaho kuba intangarugero mu bikorwa byo gucunga umutekano zikorera mu baturage.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 19/02/2013 yari mu nama n’Inkeragutabara zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri.

Muri iyi nama yayobowe n’Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Colonel John Tibesigwa, Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zashishikarijwe gukomeza ibikorwa zikora byo kurinda umutekano hirya no hino mu mirenge zibarizwamo kandi iteka zikajya zirangwa n’imyitwarire iboneye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles  yahaye ubutumwa izi Nkeragutabara bw’uko zikwiriye kuba intangarugero hirya no hino aho zikorera ku buryo umuturage uzibonye azisangana ikinyabupfura gikwiriye umuntu urinda umutekano, bityo bikazahesha agaciro umurimo bakora.

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke kimwe n’ahandi ni abasirikari bahoze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’abandi bitandukanyije n’Umutwe wa FDLR bagatahuka.

Uyu mutwe w’Inkeragutabara ukaba ugira uruhare mu gufatanya n’abaturage kwicungira umutekano.

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye zikangurira Inkeragutabara ko zikwiriye kunoza umurimo zikora kandi zikagerageza kuba intangarugero kugira ngo ziheshe agaciro ubwazo ndetse zigaheshe n’umurimo zikora.

 

 

Abaturage basabwa kwicungira

Burera: Abaturage basabwa kwicungira umutekano kuko aribo bapolisi bakomeye

Tags: , , , , , ,


Abaturage basabwa kwicungira

Abaturage basabwa kwicungira

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushishikariza abaturage bo muri ako karere gukomeza kwicungira umutekano mu midugudu batuyemo kuko aribo ba Polisi ba mbere batanga amakuru.

Ubu buyobozi busaba abanyaburera gufata iya mbere bafasha Polisi y’u Rwanda gutanga amakuru y’abantu bacuruza cyangwa bafata ku biyobyabwenge ndetse n’abandi bantu abo aribo bose bahungabanya umutekano batuye mu midugudu yabo.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko bitashoboka kugira umupolisi kuri buri muturage.

Agira ati “Hari igihe tujya twumva ko twagira abapolisi kuri buri muntu, ntabwo twabishobora. Ariko abapolisi bakomeye ni twebwe mu mudugudu. Kuko ni twe turatanga amakuru. Ni twe dushobora kuba twagirana inama. Nitwe tuzi ikibazo kanaka afite, tukaba twagishakira n’umuti.”

Uyu muyobozi akomeza abwira abanyaburera ko abantu abo ari bo bose bahungabanya umutakano baba batuye mu midugudu babamo. Birakwiye kubamenya kare bagafatirwa ingamba nk’uko abisobanura.

Agira ati “Nta kintu cy’icyaha gishobora kuba mu mudugudu jyewe uwutuyemo ntakizi. Keretse giturutse ikuzimu. Wa wundi wangiza abana, unywa ibiyobyabwenge, uwiba, ufite imigambi mibi, wese afite umudugudu atuye mo…”

“…twebwe twiteguye gute kugira ngo uwo muntu tumumenye? Tube twamanamugira n’inama, tuburize mo ikibi agambiriye. Mbese mu mudugudu wacu tube tuzi neza ko ubuzima bwawo budashobora kuba bwahungabanywa n’umuntu ufite imigambi mibi.”

Kuva tariki ya 11/01/2013 kizageza tariki ya 17/02/2013 hari icyumweru cyahariwe Community Policing mu Rwanda.

Abaturage bo mu karere ka Burera bashishikarijwe kwicungira umutekano uko bishoboka haba mu muhanda, mu ngo zabo ndetse n’ahandi hose baba bari.

Akarere ka Burera kegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Ibyo bituma muri ako karere hagaragara ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda. Ubwo buyobozi busaba abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi batanga amakuru kugira ngo icyo kiyobyabwenge gicike.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwa shyize ho umurongo wa telefone utishyurwa abanyaburera  bifashisha batanga amakuru. Uwo murongo ni 4139 ku itumanaho rya MTN kuri MTN.

 

 

GISAGARA: BAHUGUWE KU KWIRINDA NO GUKUMIRA INKONGI Y’UMURIRO

GISAGARA: BAHUGUWE KU KWIRINDA NO GUKUMIRA INKONGI Y’UMURIRO

Tags: , , , , , , , , ,


Muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye muri karere ka Gisagara, polisi yabateguriye inabagenera inyigisho ku kwirinda inkongi y’umuriro nayo iri mu bishobora guhungabanya umutekano.

Ibi kandi byanateguwe kugirango birusheho gufasha abaturage kuko aka karere kari gukwirakwizwamo amashanyarazi, bityo abaturage bakaba bagomba kumenya uko bakwitwara igihe habaye impanuka iyaturutseho.

Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara arashishikariza abaturage kurwanya inkongi y’umuriro

Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere ka Gisagara arashishikariza abaturage kurwanya inkongi y’umuriro

Muri iki cyumweru cyahariwe ubufatanye bwa polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha (Community policing week), ubuyobozi bwa polisi muri Gisagara bwagiye butegura inyigisho kuri gahunda zitandukanye zigamije kurushaho kubungabunga umutekano zirimo, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa mu ngo, kurengera ibidukikije, kurwanya inkongi y’umuriro, kurwanya ruswa no kwita ku mutekano wo mu muhanda. Kuri uyu wagatanu tariki ya 15 wari umunsi wagenewe kwigisha no kwereka abaturage uburyo bwo kwirinda inkongi y’umuriro.

Ubuyobozi bwa polisi muri gisagara bwari bwatumiye inzobere mu bijyanye no kuzimya umuriro muri polisi, aho habanje gusobanurwa ubwoko butandukanye bw’umuriro, ikiwutera n’uko warwanywa. Nyuma habayeho kwereka abaturage n’abayobozi bari aho uko inkongi y’umuriro irwanywa hakoreshejwe ibyuma byabugenewe.

Abakozi mu nzego zitandukanye, cyane abarezi mu bigo by’amashuri yisumbuye, bitunga ibintu byinshi bikoreshwa n’amashanyarazi, bavuga ko inyigisho bahawe zizabafasha cyane kwirinda no kurwanya impanuka ziterwa n’umuriro, ndetse n’abanyeshuri bakaba intumwa ku babyeyi n’abaturanyi babo.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere bwana Leandre Karekezi, yongeye guhamagarira abaturage kwita ku mutekano wabo n’ibyabo, abasaba ko bakwitabira gushaka ibi bikoresho bigenewe kuzimya umuriro kugirango babe babyitabaza igihe bahuye n’impanuaka dore ko mu byo bigishijwe harimo n’impanuka zituruka ku mashanyarazi kandi bakaba bari kuyahabwa muri iyi minsi. Yavuze kandi ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugirango kwirinda no gukumira inkongi y;umuriro bose babigire intego.

Mu gihe abaturage bamwe bavuga ko batabasha kwigurira ibi bikoresho, umukuru wa polisi muri Gisagara Spt Fred Simugaya, avuga ko abaturage bakwiye gushishikarira kwigira, aho bidashoboka singombwa ko buri wese agira igikoresho cye ahubwo bashobora kujya bafatanya ari benshi bakakigura, aho bitari bagakoresha uburyo gakondo bigishijwe ariko ibigo nka za banki, amavuriro n’amashuri byo bikabigira itegeko bigatunga ibi bikoresho.

Ati “Abaturage bagisagara ndahamya ko badakennye kandi sinangombwa ko buri wese atunga icye cyuma, ahubwo ingo 4 cyangwa 5 zituranye zishobora kwishyira hamwe zikagura kizimya mwoto imwe bityo zikanamenya kuyicunga neza”

Iki cyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage na polisi mu gukumira ibyaha cyatangijwe kuri 11/2 ku rwego rw’igihugu, gitangira kuri 12/2 mu turere.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia