Tag Archive | "Rwanda senator"

Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma barasabwa kwitabira gahunda za leta kugira ngo biteze imbere

Rwanda | Nyamasheke: Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma barasabwa kwitabira gahunda za leta kugira ngo biteze imbere

Tags: , , , , , , ,


Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma barasabwa kwitabira gahunda za leta kugira ngo biteze imbere

Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma bakunze kwitwa “Abasigajwe inyuma n’amateka” barakangurirwa kwitabira gahunda za leta aho ziva zikagera kugira ngo babashe kwiteza imbere bibaturutseho.

Ubu ni ubutumwa butangwa na Senateri, Kalimba Zephilin, usaba abasigajwe inyuma n’amateka guhaguruka bakamenya aho u Rwanda rugeze, bakirinda kwiheza mu muryango nyarwanda ahubwo bagaharanira guseruka mu b’imbere batanga ibitekerezo byubaka Igihugu.

Hirya no hino mu karere ka Nyamasheke, kimwe n’ahandi mu gihugu, imyinshi mu miryango itandukanye y’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, usanga iterambere ryabo rikiri inyuma ugereranyije n’indi miryango.

Abenshi bari mu kigero cy’ubukuru bakwiriye gutanga umusaruro w’ibikorwa, usanga badakora uko bikwiye ku buryo bwabatunga n’imiryango yabo.

Iyo uganiriye na bamwe muri bo, usanga icyifuzo cyabo ari uko leta yabafasha.

Leta y’u Rwanda, binyuze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze igerageza gufasha aba Banyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo kububakira amazu, kubatuza mu midugudu kimwe n’abandi bose ndetse n’ubundi bufasha bujyanye n’imibereho ya buri munsi.

Ibi ariko ntibihagije mu guteza imbere ubuzima bw’aba baturage, kuko akenshi iyo inkunga bahawe ishize, usanga ikibazo cy’imibereho yabo cyongeye kuba ingorabahizi.

Senateri Kalimba Zéphilin, Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakunze gukurikiranira hafi imibereho y’aba baturage ndetse akaba yarakunze kubakorera ubuvugizi mu bihe bitandukanye aharanira iterambere ryabo.

Senateri Kalimba Zéphilin asanga aba Banyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bagifite ingorane mu iterambere ryabo ariko hakaba hari inzira zashoboka zanyurwamo kugira ngo batere imbere.

Izi nzira zirimo kuzamura imyumvire y’aba baturage, kuzamura ubushobozi bwabo, kohereza abana bato b’aba Banyarwanda kwiga ku buryo bufatika no gushaka ibikorwa bifatika byabavana mu bukene bafite busa n’ubwabaye karande.

Ingero zitangwa na Senateri Kalimba ni nk’aho bamwe muri aba baturage bari bafite amasambu hambere, ariko bakayagurisha ku mafaranga y’intica ntikize; kugeza ubu bakaba batagifite aho batura n’aho bahinga. Aha, hakaba hakenewe imbaraga z’ubuyobozi zo gushaka umuti urambye w’iki kibazo kugira ngo aba Banyarwanda babeho neza kandi bazamukire kimwe n’abandi mu iterambere.

Senateri Zéphilin ariko asanga kuba hari ubushake bwa politike bwa leta y’u Rwanda bwo guteza imbere aba Banyarwanda batera, bakwiriye gufata iya mbere mu guharanira iterambere ryabo. Inzira yo kubigeraho ikaba ari uko bakwirinda kwiheza bakumva ko ari Abanyarwanda kimwe n’abandi, bagakangukira gahunda za Leta kandi bakazigiramo uruhare ndetse bagaharanira kuba umusemburo w’ibitekerezo byiza byubaka Igihugu.

Senateri Kalimba avuga ko aba Banyarwanda bakwiriye kuzajya bamenya gahunda z’umuganda n’aho wabereye bakawitabira ndetse bakajya no mu nama zitandukanye zitegurwa n’ubuyobozi kugira ngo bamenye aho Igihugu kigeze, bityo banasobanukirwe uruhare rwabo mu iterambere ry’ibibakorerwa.

Senateri Kalimba Zéphilin ni umunyapolitike wagaragaje intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho y’aba Banyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

Mu gihe yari ataraba Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Kalimba Zephilin ntiyahwemye kugaragaza ingorane z’imibereho iciriritse aba Banyarwanda babayemo ariko na none akaba yarabashishikarizaga gushaka ibisubizo birambye by’imibereho yabo, by’umwihariko baharanira kuzamura imyumvire kandi bohereza abana babo ku mashuri kugira ngo bigire hamwe n’abandi Banyarwanda.

Senateri Kalimba Zephilin w’imyaka 54 y’amavuko kandi akaba yarashinze Ikigo cy’Imyuga rya Kitazigurwa (Centre de Formation Professionellle de Kitazigurwa) riri mu karere ka Rwamagana, aho abanyeshuri baturuka mu miryango itifashije irimo n’iy’abasigajwe inyuma n’amateka bahabwa ubufasha bw’umwihariko.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia