Tag Archive | "Rwanda services"

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu3

Rwanda | Ngororero: Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu

Tags: , , , , ,


Abantu kugiti cyabo, amashyirahamwe n’amakoperative bagera ku 127 bakorera mu mijyi wa Ngororero bongeye guhwiturwa no guhanirwa kuba batujuje ibisabwa mu kazi bakora kugira ngo batange serivisi zitunganye.

Muri icyo gikorwa cyakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 8/1/2013, amazu 38 akora ibintu bitandukanye yafunzwe, abatanga serivisi 64 bagirwa inama z’ibyo bagomba gutunganya kuburyo bwihuse naho 25 bacibwa ibihano kubera kudashyira mubikorwa ibyo basabwe.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu

Nkuko Habiyakare Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero ari nawo ubarizwamo umujyi wa Ngororero yabidutangarije, ibi byakozwe nyuma y’icyumweru abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imitangirwe ya serivisi banyuze muri abo bantu babereka ibidatunganye babasaba kubyitaho.

Mubahanwe kubera kudakora ibyo basabwe, ahanini basanganywe umwanda ukabije kandi abenshi bacuruza ibiribwa, naho abandi bagacuruza ibiribwa bitujuje ubuziranenge nk’abagabura inyama zitapimwe, ndetse n’abacumbikira abagenzi ahantu hadakwiye.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu2

Abenshi bihutiye kuvugurura

Habiyakare avuga ko ari abafungiwe, abagiriwe inama n’abaciwe amande bahawe igihe kigera kubyumweru 3 maze bakaba batunganyije ibisabwa maze bagafungurirwa cyangwa bagafungirwa burundu. Icyakora, abazabasha gukemura ibitagenda neza mbere y’icyo gihe bazasaba ubuyobozi buze kureba hanyuma bakomeze imirimo yabo naho abazarenga kumabwiriza bazahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Abatanga serivisi batujuje ibyangombwa bongeye kunyuzwaho akanyafu3

Esperanza, kamwe mutubari dukomeye mu mujyi wa Ngororero ni kamwe mutwafunzwe

Agashya kabaye muri icyo gikorwa ni uko hanafashwe n’abakora umwuga w’uburaya maze bakajyanwa kuri polisi bazira kuba bafashe mugenzi wabo bakamwambika ubusa bakamushyira kukarubanda, maze izo ndaya zikagaruka bazogoshe igice cy’umusatsi nkuko bikunda gukorwa mu mashuri mato iyo abarezi bashaka ko ababyeyi bogoshesha abana babo.


 

 

Ngororero Abafite ubumuga baracyafite

Rwanda | Ngororero: Abafite ubumuga baracyafite inzitizi mu guhabwa serivisi zimwe na zimwe

Tags: , , , , ,


Abafite ubumuga butandukanyebo mu karere ka Ngororero bavuga ko bitaraborohera kugera ku maserivisi amwe n’amwe kandi bayakeneye ndetse bafite n’ubushobozi bwo gukora nk’abandi badafite ubumuga.

Uretse ikibazo kikiri ingorabahizi ku birebana n’imiterere y’inyubako z’amashuli itorohereza abafite ubumuga kwigana n’abandi, ngo inzitizi zigaragara no muyindi mirimo itandukanye nkuko Hakorimana Reverien Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero abivuga.

Ngororero Abafite ubumuga baracyafiteUyu mugabo avuga ko hari abakenera kugana amabanki kandi bafite ubumuga bwo kutavuga bagahura n’ikibazo cyo kuvugana n’abayakoramo kuburyo utazi kwandika bimusaba kunyuza serivisi ye kuwundi muntu nyamara bitakagombye kuko hari ubwo biba ari ibanga ry’ufite ubumuga ubundi atifuzaga kuvuga. Iki kibazo kikaba kigaragara no muyindi mirimo itandukanye.

Habumugisha Faustin ubana n’ubumuga bwo kutabona nawe avuga ko bimutera ikibazo gikomeye nk’iyo bibaye ngombwa ko akora ibikorwa bifitiwe inyandiko kuko bimusaba gushaka umuntu yizeye ngo abimufashe mo mugihe ari umwe mubayobora koperative y’abafite ubumuga mu murenge wa Ngororero.

Icyakora abafite ubumuga butandukanye bavuga ko hari ibikorwa bigaragaza ko ibibazo byabo bizwi kandi bikaba bizagenda bikemuka, nko gukwirakwiza uburyo bwo gusoma no kwandika kubatabona, gutunganya inzira z’abafite ubumuga ku nyubako zitandukanye n’ibindi.

Kuri ubu, abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero bakaba barahawe umukozi uhembwa n’akarere wita ku mirimo n’ibibazo byabo bya buri munsi, bikaba byoroshya ubuvugizi.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia