Tag Archive | "Rwanda Shangi"

Rwanda | Nyamasheke Abaturage

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage bubakiye uwacitse ku icumu utishoboye mu muganda.

Tags: , , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke AbaturageMu muganda rusange ngarukakwezi wabaye tariki ya 28/04/2012, abaturage bo mu kagari ka Shangi mu murenge wa Shangi wo mu karere ka Nyamasheke bafatanije n’abakozi b’akarere, bubakiye umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 inzu watahaga mu kazu gato kadakwiriye kubamo umuntu.

Nk’uko Uwimana Baptiste w’imyaka 25 wubakiwe icumbi yabitangaje, ngo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi yahise ajya i Kigali gushaka ubuzima baza no kumufunga, nyuma afunguwe nibwo yagarutse ku ivuko agondagonda akaruri gasakaje amabati atatu nk’uko ubushobozi bwe bwabimwemereraga, ubu kaba yari akamazemo igihe kigera ku mwaka.

Iyi nzu yubakiwe ngo ni kuri gahunda y’umurenge wamushakiye ibiti, imisumari n’amabati hanyuma abaturage batanga umuganda wo kuyubaka nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi Kamali Aimé Fabien yabivuze. Yanatangaje ko bazamushakira n’inzugi n’amadirishya byo kuyikinga.

Kamali yagize ati: “Mwabonye ko umurimo twari twiyemeje tuwugezeho kuko gushaka ari ugushobora.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste nawe wari witabiriye uyu muganda yashimiye abaturage ko bitabiriye umuganda kandi bagakora igikorwa cy’urukundo cyo gufasha mugenzi wabo ubabaye ngo nawe ajye mu buzima nk’ubw’abandi.

Yavuze ko muri nyamasheke bimaze kugaragara ko abaturage batirengagiza akababaro k’abandi atari bya bindi ngo agahwa kari ku wundi karahandurika.

Aba baturage kandi banahomye inzu y’umukecuru witwa Nyirarushatsi ndetse banasakara amabati yari yaravuyeho.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia