Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wahuje Umukozi w’Akarere ushinzwe imibereho Myiza y’abaturage Mudahogora Violette n’abakozi b’imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage n’abakozi bashinzwe amakoperative mu mirenge hagamijwe ubufatanye mu gikorwa cyo kuzamura imibereho myiza y’abatishoboye.
Mu byiciro by’abatishoboye harimo; abarokotse jenoside, Abahejwe n’amateka, Ababana n’ubumuga, Abasheshe akanguhe, Abahungutse, Abahuye n’ibiza, Abatishoboye basanzwe (nk’abantu babyarira iwabo, abacuruza imibiri yabo ugasanga bafite abana benshi, Abarwayi n’abandi).  Barebeye hamwe ibikorwa biteganyirizwa gukorerwa abatishoboye mu mirenge ku buryo bukurikira:
Mumurenge wa Bwira hateganywa kubagurira amatungo magufi urugero nka SUMBIRIGI, kubabumbira mu mashyirahamwe hakurikijwe ibyiciro no kububakira uturima tw’igikoni; hakaba hateganwa no kubabakira amacumbi. Muri gatumba kubaka amazu 5 y’abatishoboye hagakoreshwa amabati y’amakura; Kubabumbira mu makoperative cyane abana bibana n’abapfakazi; Gufasha ababana n’ubumuga;Kubakira ubwiherero abahejwe inyuma n’amateka; Gushishikariza abana b’abahejwe n’amateka kwitabira ishuri
Mu murenge wa Hindiro ho bazaha imiryango 83 amatungo magufi; Gufasha imiryango 700; Kubaka amzu 7 y’abatisjhoboye; Gukurikirana ingurube zahawe abapfakazi kugira ngo bose zizabagereho. Kabaya bazatanga akazi ku bantu 200; Kubaka amazu 3; Gutanga amtungo magufi; Gutanga inka muri gahunda ya girinka; Kwibumbira mu makopretive; Kubaka uturima tw’ igikoni;Guhindura imyumvire.
Muri Kageyo bazubaka ubwiherero; Kubashyira mu ishirahamwe; Koroza abahejwe n’amateka amatungo magufi. Kavumu bazoroza abatishoboye; Kubaka uturima tw’igikoni; Kubaka ibikoni 5 by’amazu y’abatishoboye 5; Kubaka amazu 2 y’abatishoboye;Gutanga akazi.
Matyazo, Kubashyira mu makoperative( abakobwa babyariye iwabo….); Gutanga akazi; Kubahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye( ACD); Kubaka amazu 26 y’abantu batayafite; Koroza imiryango y’abatishoboye amatungo
Muhororo,  kubashyira muri VUP; Gutanga akazi biturutse ku mafaranga y’ingoboka biturutse mu bimina ; Koperative y’ababana n’ubumuga; Kubaka inzu 1 y’umuntu utishoboye; Gushyiraho amakoperative 3 imwe igizwe n’abantu 20 mu tugari 3 kugira ngo bazivane mu bukene ; Kubaka inzu imwe muri buri kagari; Gushishikariza abaturage kwitabira SACCO kugira ngo baguzemo amafaranga babone uko biteza imbere
Muhanda,  kubakira imiryango 18 y’abahejwe n’amateka ; Guha akazi abatishoboye 200 muri gahaunda ya VUP; Koroza imiryango y’abatishoboye binyuze muri gahunda yo kuzitura; Kubaka uturima tw’igikoni
Ndaro, guha akazi abantu 800 binyuze muri VUP; Gufasha abasheshe akanguhe 150 muri gahunda ya VUP; Kubakira imiryango 17 y’abatishoboye no kubub akira ubwmiherero; Gushyira abahejwe n’amateka mu makoperative ; Gukorera ubukwe imiryango y’abahejwe n’amateka ku miryango izasezerana
Ngororero, Kububakira amazu 7; Kuzitura amatungo magufi; Gushyiraho kopertive 2 imwe y’abahejwe n’amateka n’ ababana n’ ubumuga ;Guha akazi abantu 600 binyuze muri gahunda ya HIMO
Nyanjye kuzamura imiryan go y’abatishoboye ikaza mu midugudu; Kubakira abahejwe n’amateka imiryango 2,Kubakira umupfakazi 1; Gutanga amatungo magufi biturutse mu misanzu ivuye mu baturage ;Gahunda ya Sasa neza kugura amatela 70; Gushyiraho amakopretive y’abahejwe n’ amteka n’Abana n’ubwandu
Naho mu murenge wa Sovu bazashyiraho amashyirhamwe 3 y’abakora umwuga w’ uburaya, aya abacitse ku icumu n’Abahejwe n’ amateka ; Kububakira amazu (haracyakorwa identification); Guha akazi abantu 400 binyuze muri gahinda ya HIMO; Gukora uturima tw’igikoni.
Abari mu mwiherero basabwe kugaragaza vuba Imishinga ya za koperative z’urubyiruko kugirango ihabwe inkunga kuko hari miliyoni makumyabiri (20,000,000) zizahabwa amakoperative y’urubyiruko.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyiraneza Clothide waje gusoza umwiherero yibukije abashinzwe imibereho myiza mu mirenge ko ibyo bakora bigomba kugaragarira mu mpinduka y’imiberereho myiza y’abaturage cyane cyane abatishoboye. Yabasabye kuzashyira mubikorwa intego bihaye yo kuvana abatishoboye mu kiciro barimo ubu bakagera ku mibereho myiza nk’abandi bagenzi babo.