Ibi byagaragajwe na Habiyaremye Fraudouard, umukozi wa komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe. Yabwiraga abashinzwe imibereho myiza bo mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 27 Kamena, 2012.
Habiyaremye yasobanuye ko kuva aho abacengezi batangiriye gutaha, hagiye hatahamo n’abana, ni ukuvuga abari munsi y’imya 18. Abo bana rero ni abagiye bavukira bakanakurira mu gisirikare, ku buryo nta bundi buzima bari bazi. Abenshi muri aba bana ntibabaga bazi gusoma, gusa bazi kwifashisha imbunda kuko ari yo bari barabonanye ababyeyi babo.
Mu kubafasha kuba abasivili, komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe yagiye ibashyira mu kigo kigenewe kubafasha, aho bigishirizwa gusoma no kwandika ndetse no kubyina, mu gihe babashakira imiryango yabo.
Bamwe muri aba bana bagiye baburirwa imiryango, cyane ko bo babaga batazi aho bakomoka. Abo bagumishijwe mu kigo kibakira, bigishwa imyuga yo kuzabagirira akamaro. Hari n’ababonewe imiryango yabo none ubu ni yo babamo. Abatashye mu miryango ikennye bagiye bafashwa ku buryo babasha kwikura mu bukene. Abasubiye mu miryango yabo bose, yaba ikennye cyangwa iyifashije rero, ni bo iyi komisiyo yifuza ko bakurikiranwa nk’abandi bana.
Habiyaremye ati “nk’uko abana bazakurwa mu bigo by’imfubyi bazakurikiranwa n’abashinzwe imibereho myiza, n’aba bakuwe mu gisirikare na bo bazitabweho. Mujye mubamenya, mumenye ko nta bibazo bafite, na bo ni abana kandi bakeneye gufashwa.”
Ubundi, muri aba bana bavuye mu gicengezi, bamwe muri bo usanga bafite uburere. Bene abangaba kubarera biroroha. Hari n’abo usanga bameze nk’ibyihebe, bagera mu bandi bana bakabakubita. Bene abangaba, kubarera bisaba kwitonda no kumenya uko umuntu abatwara.
Kugeza ubu abana bamaze gutahuka bavuye mu gicengezi bagera kuri 792. Mu Ntara y’amajyepfo honyine habarirwa 157.