Tag Archive | "Rwanda source"

GISAGARA IBIYOBYABWENGE NI KIMWE MU

RWANDA | GISAGARA: IBIYOBYABWENGE NI KIMWE MU BITIZA UMURINDI UBUGIZI BWA NABI

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ibiyobyabwenge bifite uruhare runini mu gutera abantu urugomo ruvamo ubugizi bwa nabi nk’uko bikunze ku garagara mu duce dutandukanye tw’igihugu turimo n’aka Gisagara, aho abantu nyuma yo kunywa amatabi n’inzoga z’inkorano bashora amahane akenshi akanavamo gukomeretsa no kwica. Ibi rero kandi bikaba biri no mu mpamvu nyamukuru inzego zitandukanye zihamagarira abaturarwanda ku rwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko kuko arirwo rwibasiwe muri iki gihe.

Mu minsi ishize ubwo abayobozi batandukanye bafatanyije n’inzego za polisi bakoreraga ku mugaragaro igikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge no kumena inzoga z’inkorano, polisi yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke ukunze kugaragara uturutse ku bantu basinze izi nzoga z’inkorano n’abanyweye urumogi, baboneraho gusaba abari aha bose kwita kuri iki kibazo maze buri we akajya yitabira kwerekana ahakorerwa izo nzoga n’abacuruza ayo matabi.

Si inzego za Polisi gusa kandi kuko n’ababyeyi bo muri aka karere basaba ubuyobozi ko bwashaka uburyo bwajya bugena ibihano bigaragara ku banywi b’ibi biyobyabwenge kuko ngo abagize ibyago bakagira abana babinywa, ntibongera kubumvira, ahubwo bakaba abo gutaha bateza imvururu mu rugo.

Umubyeyi w’umudamu utuye mu murenge wa Save utarashatse ko amazina ye atangazwa aragira ati “Ibi binyagwa by’ibiyobyabwenge byatwiciye abana, dore baragenda bakirirwa babinywa bagataha ari amahane masa, nta karimo nta n’ishuli. Rwose inzego za Polisi zikwiye gushaka ibihano bigaragara byibura bishobora kujya bibasubiza ku murongo kuko twe  ntibakitwumvira. Nanjye ndamufite wananiye”.

Kuri iki kibazo kijyanye n’ibihano ariko, ubwo umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo SP Hubert GASHAGAZA yakibazwaga yavuze ko ibihano bihari kandi ko koko uwo icyaha gihamye ahanwa, kuko ufashwe aruhinga, urucuruza cyangwa urubika afungishwa igihano cy’imyaka iri hagati y’umwe n’itatu hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 50.000 na 500.000F naho uruvanye hanze yigihugu agahanishwa imyaka iri hagati y’itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 500.000 na miliyoni eshatu.

Gusa icyo yongeyeho ni uko byaba byiza bigiye byirindwa mbere. Yasabye abantu bose kuba maso bakamaganira kure ababinywa n’ababibashoramo ndetse ahakorerwa izo nzoga hakajya hagaragazwa maze bigacika burundu, bityo n’urugomo rwagiye rurangwa muri aka karere ntirusubire doreko ngo ahanini ibiyobyabwenge aribyo nyirabayazana w’urwo rugomo.

Imirenge nka Save, Ndora na Kibirizi ikunze gufatirwamo ibiyobyabwenge cyane irahamagarirwa kongera imbaraga maze bikahacibwa burundu.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia