Posted on 29 June 2012
Tags: aba, abana, abashinzwe, bana, bigo, imibereho, miryango, muri, nbsp, ndetse, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda children, Rwanda education, Rwanda families, Rwanda province, Rwanda southern
Hashize amezi hafi atandatu hatangijwe gahunda yo gukura abana mu bigo barererwamo bakajya kurererwa mu miryango. Ingengo y’imari y’umwaka utaha izatangirana n’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, izatangirana n’ibikorwa byo gufasha aba bana gushyirwa mu miryango. Ni muri urwo rwego abashinzwe imibereho myiza mu mirenge hamwe n’abashinzwe irangamimerere ndetse n’abayobora ibigo by’imfubyi bo mu Ntara y’amajyepfo bahawe amahugurwa abategura gufasha muri iki gikorwa kuva tariki ya 26 kugeza kuya 27 Kamena.
Aya mahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abana hamwe na komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe, yeretse abari batumiwe mu mahugurwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku bana barererwa mu bigo ndetse na gahunda n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kubashyira mu miryango akaba ari ho barererwa.
Abashinzwe imibereho myiza ndetse n’irangamimerere mu mirenge barasabwa kuzafasha muri iki gikorwa cyo gusubiza abana mu miryango basobanurira abaturage akamaro k’iki gikorwa ndetse bakanagira uruhare mu kumenya imiryango iziyemeza kwakira aba bana, bareba niba koko bakwiye kubakira.
Aba bakozi b’imirenge kandi nibo bazamenya niba abakiriye abana biyemeje kubagira ababo (adoption), cyangwa niba biyemeje kubarera kugeza bakuze bakabasha kwirwanaho. Ibi bizagaragarira mu masezerano aba babyeyi bazakira abana bazagirana n’aba bayobozi, hanyuma inyandiko zigashyingurwa mu biro by’imirenge.
Abashinzwe imibereho myiza banasabwa kuzakurikiranira hafi abana igihe bageze mu miryango yabo cyangwa ibarera, bakareba ko impamvu zari zatumye bakurwa cyangwa bava muri iyi miryango zidasubira.
Mukantabana Seraphine, Komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima basanzwe ati “Kera umwana wese yarererwaga mu muryango. Mu kazi mushinzwe ka buri munsi muharanire ko nta bana barererwa mu bigo by’imfubyi bazongera kubaho. Abafite ababyeyi bazasubizweyo ababyeyi babo babiteho, ababuriwe inkomoko bakirwe n’ababyeyi b’impuhwe, abakuru baremerwe, bafashwe kwitunga.”
Posted on 07 June 2012
Tags: Amajyepfo, batuye, buryo, gahunda, Guverineri, Intara, Kamena, midugudu, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda province, Rwanda southern, Rwanda villages
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ni we wavuze ko umwaka utaha w’ingengo y’imari, ni ukuvuga uzahera muri Nyakanga 2012 ukarangira muri Kamena 2013, uzarangira abaturage bo mu Ntara y’amajyepfo batuye mu midugudu ku rugero ruri hejuru ya 70%. Hari nyuma y’inama mpuzabikorwa y’Intara ayobora yabereye mu cyumba cy’Inama cya Hoteli Credo ku itariki ya 5 Kamena.
Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, mu Ntara y’Amajyepfo bateganyaga ko mu mpera za Kamena 2012, ingo 63% zizaba zituye mu midugudu. Uyu muhigo wagezweho, kubera ko ubu gutura mu midugudu byageze kuri 65%.
Gahunda yo guca nyakatsi ni yo yatumye uyu muhigo ubasha kugerwaho ku buryo bushimishije. Kuri ubungubu, hatangiye gahunda yo gushishikariza abantu bose kujya mu midugudu. Abatuye nabi bo, ni ukuvuga abatuye ahantu habi hashobora kuba hatuma bagwirirwa n’ibiza, bo bagomba kwimuka.
Guverineri Munyantwari ati: “muri abo batuye nabi, hari abasanganywe inzu ntoya ku buryo isakaro ryazo ritazakwirwa ku nzu bazubaka mu midugudu. Ab’abakene tuzashaka uko tubunganira. Abifite bo nta kibazo baduteye.”
Gahunda yo gushishikariza abantu gutura mu midugudu izaherekezwa no gukomeza kugeza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amazi mu midugudu ku buryo bizatuma abasanzwe batuye hanze yayo bitabira kuyituramo.
Posted on 18 April 2012
Tags: , Rwanda, Rwanda Health, Rwanda population, Rwanda province, Rwanda southern

Munyantwari Alphonse umuyobozi w’intara y’amajyepfo
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo buravuga ko bwashyizeho ingamba zo kuzajya bugenzura buri rugo mu rwego rwo kureba uko imibereho y’abaturage ihagaze.
Izi ngamba zifashwe nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragarije ko intara y’amajyepfo yagabanutseho 10,2 % gusa ku baturage bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari, avuga ko izi ngamba zafashwe zizatuma buri mwaka imibare y’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bagabanuka, aho bizera ko mu mwaka wa 2015 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba bari munsi ya 30%.
Bimwe mu bizatuma abaturage b’Amajyepfo batera imbere harimo kuzakangurira buri rugo uburyo rwa kwiteza imbere mu buhinzi, guhindura imyumvire mu bijyanye n’ubuzima, guhuza ubutaka, gutura mu midugudu no kwibumbira mu macoperative bihangira imirimo.