Tag Archive | "Rwanda street"

Muhanga: bamwe mu bacuruza agataro barashinja abalokodifensi kubarira ibicuruzwa

Muhanga: bamwe mu bacuruza agataro barashinja abalokodifensi kubarira ibicuruzwa

Tags: , , , , , ,


Muhanga: bamwe mu bacuruza agataro barashinja abalokodifensi kubarira ibicuruzwaBamwe mu bacuruza mu mihanda yo mu mujyi w’akarere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyeopfo baratangaza ko bafite ikibazo cy’abalokodifensi babambura ibicuruzwa byabo bamwe bakabyirira.

Aba bacuruzi bavuga ko nubwo bitemewe gucuruza muri ubu buryo batembereza ibicuruzwa, bahura n’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya ba local defense bakabambura ibyo baba baje gucuruza ku buryo bavuga ko butazwi kuko ngo babifata ntibabisubizwe ndetse ngo ntibamenye n’irengero ryabyo kuko ngo bamaze kumenya ko aribo babyirira cyangwa bakaba babigurisha ku giti cyabo.

Umugore witwa Mugorewera ukora aka kazi ko gucuruza agataro atangaza ko ahamya neza ko abalokodifensi babarira ibyabo. Ati: “tuba dufite imbuto bakazitwambura bakatubeshya ko bayiha abatishoboye ariko naje kuvumbura ko babyirira kuko bandiriye imineke njye nabihagararaho”.

Si abacuruza imboga n’imbuto bafite ikibazo gusa kuko n’abacuruza ibindi nabo bahamya ko ibyo bamburwa bitwarwa n’abalokodifensi.

Kagabo ucuruza amagi ati: “jye banyambuye amagi yanjye barayarya mbareba, nibajyende baba bafite inzara nabo bakaza kuyidutura kandi natwe tuba twatumwe na badatabuja”.

Aba bacuruzi batangaza ko bagira ikibazo cy’aba balokodifensi kuko ngo usibye kubarira ibyabo ngo banabaka ruswa kugirango babashe kubasubiza ibyabo. Utabashije kwemera gutanga iyi ruswa ngo niwe ufatirwa utwe maze bakadutwara burundu.

Benshi muri aba bacuruzi batangaza ko ubuzima bwabo bushingiye ku gucuruza agataro kuburyo ngo iyo bambuwe ibicuruzwa basubira inyuma ku buryo bugaragara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko bufite gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere mu mujyi w’aka karere kuburyo nta bacuruzi bazongere kwinubira aho bacururiza cyangwa ngo babure aho bacururiza.

Ubu buyobozi ariko bunavuga ko nta muntu wagombye kujya acururiza mu muhanda kuko ngo hari isoko riri i Nyabisindu mu mujyi w’aka karere rigenewe abacuruza imboga n’imbuto bagomba kujya bacururizamo. Nyamara aba bacuruzi bo batangaza ko batishimira iri soko kuko ritubakiye kandi rikaba riri kure y’aho bitako abakiliiya baba.

Umwaka ushize muri aka karere abalokodifensi bahawe amahugurwa, aho bagarutse ku myitwarire yabo ikunze gukemangwa n’abatari bake.

Nyamagabe district to get children off streets

Nyamagabe district to get children off streets

Tags: , , , , , , , ,


 With the increase of children in streets of Nyamagabe district especially in Nyamagabe town that is in Gasaka sector, the district administration and concerned organizations are set to end this issue and take children back to their homes and families.

A meeting bringing together the district administrators, church leaders, Kigeme Refugee camp and NGOs that care for children convened on Tuesday the 12th.Feb.2013 to discuss every one’s role in keeping children away from streets.

Nyamagabe district to get children off streets

Making the list of children on the streets and the reasons to why they abandoned their homes are the immediate factors to be determined to be able to take the street children back to their families explains Emile Byiringiro the vice mayor for social affairs in Nyamagabe district.

“We will sensitize all people and especially parents of street children immediately after identifying them and reasons why they ran away and then find solutions to each and everyone’s problems” says Byiringiro.

This meeting also decided on sensitizing people to stop giving alms to the street children and also to stop giving them work to do like making them carry things to be paid which makes them feel that staying on the streets is better than being at home because they have money. The sensitization begins on Wednesday the 13th.Feb in Nyamagabe market.

A team to learn thoroughly on how to get the street children out of streets, to be taken back to schools and to make them live according to their rights was elected in this meeting.

“For this issue to be resolved, it necessitates the participation of every individual and organization to play their role especially teachers, parents, families, NGOs, local authorities” explained Emile Byiringiro.

According to Lambert Hategekimana a worker for National Children Council who was in attendance of this meeting, all concerned individuals, councils and organizations should do the necessary to give security and stability to children to make them stay where they are supposed to be instead of running to streets.

Hategekimana said that children who start begging on streets may become thieves when they grow up with the habit to get money they did not work for. It is good to get them off the streets when they are still young for them to have a better life in future.

 

  

Nyamagabe: Ikibazo cy’abana b’inzererezi kigiye guhagurukirwa.

Nyamagabe: Ikibazo cy’abana b’inzererezi kigiye guhagurukirwa.

Tags: , , , , , ,


Nyamagabe: Ikibazo cy’abana b’inzererezi kigiye guhagurukirwa.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buragaragaza ko bugiye gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ikibazo cy’abana bakomeje kugaragara ku mihanda hirya no hino mu karere, by’umwihariko mu mujyi wa Nyabagabe maze bagasubizwa mu miryango.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko kugira ngo umwana afate umwanzuro wo kuza kuba mu muhanda biterwa n’impamvu zitandukanye bityo zose zikaba zigomba kwegerwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Umuyobozi w’akarere agira ati: “Kugira ngo umwana aze ku muhanda binyura mu nzira nyinshi, ntabwo umuntu uwo ariwe wese aba yujuje inshingano ze”.

Akomeza avuga ko bishobora guturuka ku babyeyi cyangwa abarezi baba batujuje inshingano zabo zo kubitaho, cyangwa se abayobozi baba batahwituye ababyeyi ngo babibutse inshingano zabo zo kubarera uko bikwiriye.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko hagiye gushyirwaho ingamba zihamye kandi mu buryo burambye zo gutuma abana bava mu mihanda bagasubira mu miryango, kandi bigakorwa badahutajwe.

Hagiye kurebwa impamvu abana bava mu miryango basanga ababyeyi aribo babitera bagahwiturwa, basanga ari abana bananiranye bakigishwa, cyangwa se ikibazo cyaba amakimbirane arangwa mu miryango abayobozi bakagira uruhare mu kuyakemura maze abana bakagira umutekano.

“Birumvikana ko tugomba kubanza gutegura imiryango bagiyemo. Tukareba niba ari uruhare rw’umubyeyi agahiturwa, twasanga ikibazo ari umwana nawe akigishwa mu buryo bwihariye, niba ari ibibazo by’amakimbirane arangwa mu rugo ubuyobozi bugafasha ngo bikemuke”, Mugisha.

Akomeza avuga ko umuti ari uko basubizwa mu miryango haba ku babyeyi cyangwa se abandi babarera aho kujyanwa mu bigo bitandukanye.

Mu nama y’umutekano y’akarere yaguye yateranye tariki ya 28/01/2013, iki kibazo cyagarutsweho maze Umuhoza Naomi, ushinzwe ubutabera mu nama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe avuga ko hakwiye kwigishwa imiryango baturukamo igahinduka kuko umwana asubijwe mu muryango agasanga ikibazo yahungaga cyarakemutse yahaguma.

Mu cyumweru gitaha hateganijwe inama izahuza ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bagira uruhare mu kwita ku bana bakaganira kuri iki kibazo maze bagashaka umuti watuma bava mu muhanda bakajya kurererwa mu miryango.

Aba bana usanga basabiriza mu mugi wa Nyamagabe kubaha amafaranga n’ibindi nabyo biri mu bituma batawucikamo kuko niba asaba akabona amafaranga arenga igihumbi ku munsi yumva ko amuhagije bityo akahahora.

 

 

Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo

Rwanda | KARONGI: Ikibazo cy’abana b’inzererezi kibaye karande

Tags: , , , , ,


Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya  Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo

Uyu mwana bakunze kwita sagatwa afite imyaka 13 ariko ntiwabimenya
Amaze imyaka irenga ibili yarataye iwabo

Uko umujyi wa Kibuye ugenda ukura ni ko abana b’inzererezi bagenda barushaho kuwugaragaramo, ariko ubuyobozi buravuga ko iki kibazo buzakigaho kuri uyu wa kabili mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Karongi kuko nabwo bwemera ko gikabije.

Abana b’inzererezi n’ubwo bataraba benshi mujyi wa Kibuye, usanga bateye ikibazo kubera ko basabiriza abahisi n’abagenzi bigatuma abantu bahagenda binuba. Hari n’igihe bo ubwabo birwanira ugasanga bateje umutekano muke w’aho bari.

Inzererezi zikunze kwibanda ahategerwa imodoka zijya cyangwa ziva Kigali (Impala & Capital) kuko ari ho hakunze guhurira abantu benshi barimo n’abanyamahanga bigatuma abantu binuba kuko babatesha umutwe babiruka inyuma babaka amafaranga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura aho umujyi wa Kibuye ubarizwa (Niyonsaba Cyriaque) yavuze ko ejo kuwa kabili (05-02-2013) iki kibazo kiri ku murongo w’ibizigirwa mu nama y’umutekano yaguye y’akarere.

Abana b’inzererezi bemeye kuganira natwe bavuga ko bataye iwabo kubera ubukene. Umwe muri bo bakunze kwita Sagatwa kubera ko akomoka ku bahejwe inyuma n’amateka, nta se afite ariko afite nyina n’abavandimwe.

Se akiriho bajyaga bazererana mu mujyi bavuza iningiri bakanaririmba, bacinya n’akadiho (intwatwa) bakabasha gukorera amafaranga. Ariko aho se atabarukiye, nko mu myaka ibili ishize, uwo Sagatwa w’imyaka 13 y’amavuko – nubwo utayimukekera -  yahise yibera inzererezi na n’ubu.

Amaze imyaka ibili yibera mu mujyi n’abandi bagenzi be batanu badatana. Usanga kenshi birarira mu mazu ataruzura, bwacya bakirirwa bazerera umujyi basaba umuhisi n’umugenzi. Ubuzima bwabo muri rusange ni nk’ubw’inyoni yaritse ku nzira kuko nk’uko babyivugira, hari igihe bamara n’iminsi itatu nta giceri babonye.

Kuryama nabyo ni ubufindo dore ko barara ku makarito bakiyorosa amagunira mu gihe abandi bana bo mu kigero cyabo baba bari iwabo baryamye heza bariye, kandi bakajya no kwiga. Iyo ubabajije bakubwira ko badashobora gusubira iwabo kuko ngo iyo bagezeyo abafite ba se barabirukankana n’inkoni ngo nibasubire iyo baturutse.

Umwe muri bagenzi ba sagatwa avuga ko yabanaga na sekuru na nyirakuru kuva se yakwitaba Imana kandi nyina nta bushobozi afite bwo ku murera n’abandi bavandimwe be. We ngo yahunze kwa sekuru kubera ko bakunda gusinda bataha bakamukubita.

Iyo usesenguye usanga ari ikibazo ahanini kireba ababyeyi, kubera ko mu karere ka Karongi hakiri ikibazo cyo kutaringaniza imbyaro n’ubwo ubuyobozi budasiba kubibakangurira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwagerageje no kubaka ikigo cyakira bene abo bana bakitabwaho, ababyeyi nabo bagahugurwa, bakagirwa n’inama, uwo basanze atishoboye akamenyekana agafashwa n’abana batiga bakajyanwa mu mashuli.

Ikibabaje ariko nuko hari amakuru avuga ko mu minsi ishize hari abana 40 batorotse icyo kigo bakongera bagasubira mu muhanda. Iyo ubabajije bakubwira ko mu muhanda ari ho heza kuko babona amafaranga yo kugura ibyo batabona iwabo cyangwa muri icyo kigo. Ibyo bavuga batabona iwabo nta bindi ni amandazi, capati, ibyasigaye mu maresitora abibahera ubuntu, ndetse n’itabi kuri bamwe.

Nubwo abo mu mujyi wa Kibuye benshi bakiri bato, ariko iyo ubasanze barwana hagati yabo ubona biteye impungenge kuko nta n’umuntu ubasha kubakiranura ngo bemere. Ntibatinya no guterana amabuye kandi bakayatera batishinze ababari iruhande wagira ngo ugiye gukomakoma bakaguhindukirana.

Ni ikibazo cy’ingorabahizi kuko niba abana badashaka gusubizwa iwabo kandi bakanatoroka ikigo cyabubakiwe, leta iracyafite akazi katoroshye dore ko mu mijyi myinshi yitwa ko yateye imbere ntaho inzererezi zitaba. Henshi ndetse baba ari abantu bakuru bakora ubugizi bwa nabi batega abantu n’ibyuma bakacuza utwabo n’ushatse kwirwanaho akaba yahasiga ubuzima. Igihe kirageze ngo ubuyobozi bushakishe umuti urambye w’ikibazo amazi atararenga inkombe.


 

 

 

Huye Bacururiza mu muhanda kubera

Rwanda | Huye: Bacururiza mu muhanda kubera kubura amikoro

Tags: , , , , ,


Huye Bacururiza mu muhanda kubera

Mu mujyi wa Butare hakunze kuboneka abagore babunza imbuto ku dutaro, “bashakisha imibereho”. N’ubwo abacunga umutekano bababuza, rimwe na rimwe babashyikira bakabambura ibicuruzwa bari bafite, aba bagore bananiwe kubireka. Bamwe muri bo baravuga impamvu basa n’abavuniye ibiti mu matwi.

Umwe muri aba bagore yagize ati “ntuye muri uyu mugi. Umugabo wanjye akora akazi kadafashije cyane. Ntabwo nakwirirwa mu rugo nkora ubusa. Inzira nabonye yanyorohera ni ubucuruzi. Nyamara nta gishoro gifatika mfite kugira ngo nanjye njye mu isoko mfate ikibanza. Ni yo mpamvu nemera nkirirwa ncungana n’abashinzwe umutekano, nagira Imana nkatahana 500 cyangwa 1000, amarariro akaba ayo”.

N’ubwo abenshi mu bacururiza ku dutaro ari abagore ariko, harimo n’abakobwa. Bamwe muri bo bari no mu matsinda yo kugurizanya y’intambwe ku buryo bafite intego yo kuzareka kubungana udutaro, ahubwo bakagira aho gucururiza hazwi.

Mariya ni umwe muri aba bagore. Yagize ati « mfite gahunda y’uko umwaka utaha wa 2013 uzarangira maze kugira igishoro gifatika, ku buryo nzareka gucururiza mu muhanda, ahubwo nkagira ameza nanjye nkoreraho mu isoko, ahatwikiriye ».

Ubundi ngo igituma bemera bakirirwa bacungana n’abacunga umutekano ni ukubera amikoro make. Mariya ati « nk’ubu hano nza nitwaje ibihumbi bitatu cyangwa bine. Ni byo nzunguza nkabasha gutahana icyo 1000 cyangwa magana atanu. Ntabwo icyo gishoro cyanjye cyambashisha gufata ameza mu isoko ».

N’ubwo bavuga ko babunza ibicuruzwa kubera kubura amikoro yo gufata ibibanza mu isoko, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabashakiye aho gukorera batariha, nyamara banga kujyayo. Kubera iki ?

Mariya ati « hariya mu Rwabayanga baduhaye nta bakiriya bahazaga. Icya mbere ni kure, ikindi hasa nabi, ni mu ndiri y’ibirara, kandi ni no munsi y’ibiti ku buryo ibisiga byanera abakiriya. Kandi abatugurira imbuto ni abasirimu ».

 

 

Rwanda | Huye Abana bakuwe mu

Rwanda | Huye: Abana bakuwe mu muhanda bo mu kigo cy’i Mbazi bagiriwe ubusabane

Tags: , , , , ,


Rwanda | Huye Abana bakuwe muKuri uyu wa 18 Kanama,2012,  abana baba mu kigo cyakira abana bo mu muhanda bategereje gusubizwa iwabo, Mbazi Transit Center, bagiriwe ubusabane n’Umuryango Greater Love. Uyu muryango kandi washyikirije iki kigo inka yo korora.

N’ibyishimo byinshi, abana barererwa muri Mbazi Transit Center basangiye n’abashyitsi bari babagendereye ifunguro babazaniye. Muri iryo funguro harimo akanyama k’ingurube abantu bakunda kwita akabenzi ndetse na fanta. Ifunguro nk’iri ngo bariherukaga kuri bonane.

Inka babazaniye na yo yabashimishije kuko ngo bazajya bayahirira bigatuma batabura ibyo gukora cyane cyane mu biruhuko. Umuyobozi w’iki kigo, Ndagijimana Felicien we ntayifata nk’itungo, ahubwo uruganda.

Yagize ati ”Aba bashyitsi batuzaniye uruganda dusangamo ibintu birindwi: amata, amavuta, amafaranga, umwambaro, ifumbire, igaburo, amaboko n’inshuti. Turabashimye cyane. Iyi centre itangira sinari nzi ko twagera aho tugera ku bikorwa bigaragara bidufasha gutunga abana turera, ariko ndabona bitangiye kuza. Mfite icyizere ko n’ibyo tudafite tuzabigeraho”.

Huye Abana bakuwe mu Umuyobozi wa Greater Love, umuvugabutumwa David Crane, yagize ati “uyu munsi twazanye inka imwe. Muyiteho, mufatanyije, izavamo izindi. Si ubwa mbere tuje kubasura. Tuzakomeza tujye tuza. Intego yacu ni uko umwana wese witwaye neza hano azajya asubira iwabo afite itungo ryo kumufasha kwiteza imbere.”

Kuri ubu, umuryango the Greater Love woroye inka n’ingurube. Barizera ko bazabasha kubona urwuri ruhagije rwo kororeramo maze bakagura ubworozi bwabo ku buryo buzajya buvamo amatungo yo gufasha abatishoboye, cyane cyane abana bahoze mu muhanda.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, Niwemugeni Christine, yabwiye abana bari basuwe ko Leta ibafitemo icyizere cy’uko bazavamo abagabo. Yagize ati “tubafitemo icyizere, namwe nimucyiyubakemo. Icyo twifuza ni uko abana banyu batazajya mu muhanda nk’uko byabagendekeye. Tuzashimishwa n’uko muzavamo abagabo”.

Kuri ubu, Mbazi Transit Center irimo abana 47. Nk’uko izina ry’iki kigo ribivuga, cyakirirwamo abana bavuye mu muhanda, mu gihe bategereje gushakirwa imiryango yabo hanyuma bakayisubizwamo. Mu gihe batarabonerwa imiryango, abakiri batoya bashyirwa mu mashuri abanza, naho abakuru bakajya kwiga imyuga.

 

UMUBARE W’ABANA BASABIRIZA

Rwanda | HUYE: UMUBARE W’ABANA BASABIRIZA UKOMEJE KWIYONGERA

Tags: , , , ,


UMUBARE W’ABANA BASABIRIZABimaze kugaragara ko kuva aho ibiruhuko bitangiriye umubare w’abana basabiriza ukomeje kwiyongera mu karere ka Huye, kandi bakavuga ko impamvu nyamukuru ibitera ari ababyeyi bohereza abana gushaka amaramuko, rimwe na rimwe ugasanga n’abana bacika ababyeyi batabizi  bitewe n’uko bashonje, ku rundi ruhande bikaba byanagaragara ko hari ababyeyi birengagiza inshingano zabo, ubuyobozi bukaba bwiyemeje kubafatira ibyemezo.

 

Muri uyu mujyi wa Huye hari hamenyerewe ko abantu basabiriza ari abantu bakuze bakunze kuba bafite ubumuga runaka cyangwa abandi babigize akamenyero. Ahobakunze kuba bari nko ku isoko, ahegereye uburiro, kuri agence z’amamodoka atwara abagenzi n’ahandi, ubu hari kugaragara cyane abana bavuga ko baba boherejwe n’ababyeyi cyangwa ko baba babona mu rugo nta gihari maze bakaza kwirwanaho.

Bukwiye Amani, Ishimwe Jean Claude na Kwizera ni bamwe mu bana basabiriza muri uyu mujyi, umwe muri bo akaba ari we wiga abandi bakaba ngo barataye amashuri. Aba bana bavuga ko icyabateye gusaba no kuva mu ishuri ari imibereho mibi yo mu ngo z’iwabo.

Kwizera aragira ati “Twe uretse Aman dukomoka mu murenge wa Tumba, impamvu twe tutiga iwacu tubayeho mu buzima bubi ubwo buri wese yirwanaho agashaka uko yabona agafaranga kamutumunga ku munsi umuntu abikesheje abagira neza. Naho kutiga ngo ababyeyi bacu batubwiye ko nta bushobozi bafite bwo kudushyira mu ishuri bituma tuyahagarika ayo twari tugezemo. Natwe rero twareba ubuzima bwo mu rugo n’inzara ihari umuntu agafata umuhanda akaza hano mu mujyi wa Huye, umugira neza wagira amahirwe akaguha”.

Aba bana ngo uretse no kubona ubaha ifunguro ngo bashobora gucyura amafaranga agera ku gihumbi ku munsi. Icyakoze iyo ukurikiranye ibyo aba bana basabiriza bakubwira ugasesengura, usanga ku ruhande rumwe bishoboka ko umwana hari igihe ananira umubyeyi akadukana ingeso nk’izi zo gusabiriza. Ibi bigashingirwa ko mu gihe cyo kwiga usanga batabona umwanya wo gusaba bajya mu biruhuko bakabikora. Abandi nabo kubera imibereho yo mu miryango babona umwana aje mu biruhuko bakamwohereza gushakisha ubuzima biciye mu gusabiriza. Aha hakiyongeraho ko muri iyi miryango usanga ikennye kandi ifite abana benshi. Hari naho usanga imwe mu miryango nk’uko aba bana twaganiriye basabiriza babitangaza ngo iwabo ntibumvikana, aho se usanga atagihahira urugo bityo akanishakira abandi bagore. Uku kutumvikana bigakurura ingaruka ku bana babo zirimo kubura imibereho no gusabiriza nk’uku.

Niwemugeni Christine umuyobozi w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza aravuga ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi ko bari kugishakira umuti.

Aragira ati “Icyo kibazo ndakizi nanjye hari abo nibonera. Icyadufasha n’uko inzego zibishinzwe zashyiraho itegeko rihana ababyeyi bateshuka ku nshingano bafite ku bana babo kuko ibi bigaragara ko harimo kuzirengagiza. Biratangaje kubona abana bato kuriya bakurira mu mibereho yo gusabiriza. Gusa natwe ntituzarebera iki kibazo, kigiye gukurikiranwa harebwe ingamba zafatwa hakiri kare”.

Aba bana uretse n’ikibazo cy’imibereho bavuga ko bafite ngo aha mu mihanda no gutoragura ingeso mbi ntibisigara, aho usanga bavuga amagambo mabi ndetse bamwe bakanatangira ibikorwa by’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge.

 

 

 

 

 

 

RWANDA | RUSIZI ABANA BAHOZE

RWANDA | RUSIZI: ABANA BAHOZE MU MUMUHANDA BAFASHWE NEZA

Tags: , , , , ,


RWANDA | RUSIZI ABANA  BAHOZEAbana bahoze mu muhanda bazwi kw’izina rya mayibobo  barishimira ubuzima bafite nyuma yo gukurwa mu muhanda bagashyirwa mu kigo cyitwa Baho neza mwana gikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe.

ubwo twaganiraga n’abo bana mu gitondo cyo kuri uyu wa 16/07/2012 batangaje ko kuba barashyizwe mu kigo bagatuza ngo n’uko bafashwe neza n’ababarera bakabaha ibyangombwa byose umwana akenera mubuzima ,mu gihe aho babaga mu muhanda baburaraga ndetse bakanabwirirwa .

Zimwe mu mpamvu aba bana batangaza zatumaga bacika iwabo bagahitamo kuba mu muhanda ngo n’ukubura ibyo barya iwabo bitewe n’uko  ngo babaga ari benshi mu muryago kandi utishoboye yewe ngo nutwo babashiriye ku isahani ntitubahaze kuko baduhuriragaho ari benshi bityo ntibibahaze bigatuma bajya gushaka ikibabeshaho mu muhanda n’ubwo batangaza ko naho batakibona.

Bakomeje gutangaza ko kuva aho bagereye mu kigo kibarera cyitwa BAHO NEZA MWANA bafite ubuzima butagereranywa n’ubwo bahozemo bakiri mu muhanda.

Mukarurangwa Claudette umuyobozi w’iki kigo atangaza ko icyo kigo cyashyizweho n’umushinga  Rwanda AID kubufatanye n’akarere ka Rusizi mu rwego rwo kwita k’uburenganganzira bw’umwana yanatangaje ko abenshi muri abo bana bakomoka ku babyeyi bakora umwuga w’uburaya ku buryo na ba se bababyaye batabamenya kuko abakora uwo mwuga baba bahuye n’abantu benshi.  icyo kigo gifite abana 31 abenshi bakomoka mu karere ka Rusizi kikaba cyaratangiye tariki 09/4/2012.

Gusa muri ako karere haracyariho abana bakigaragara mu muhanda, kuri icyo kibazo umuyobozi wa baho neza mwana yatangaje ko biterwa nuko hariho abananiranye bazanwa mu kigo bakongera bakagicika, icyo kigo gifata abana bafite imyaka 16 kumanura hasi.

 

 

 

Rwanda | Ngororero Point d Ecoute

Rwanda | Ngororero: Point d’Ecoute ikomeje kuzamura imibereho y’abana bataye ishuli n’ababyariye iwabo

Tags: , , , , ,


Rwanda | Ngororero Point d EcouteKuri uyu wa 27 Kamena 2012, Association Point d’ecoute ryagaragaje ibikorwa byayo mu kuzamura imibereho myiza y’rubyiruko  mu karere ka  Ngororero. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Mazimpaka  Emmanuel yashimiye Association Point d’Ecoute uburyo ifasha ibyiciro binyuranye by’abana bafite ibibazo  mu gusubira mu buzima bwiza. Abakobwa 20 babyariye iwabo bahawe imashini 20 zidoda imiryango 20 ifite abana bavuye mu muhanda yahawe amabati, indi  20 yahawe ihene.

Kaberuka Aloys, Umukozi wa Association Point d’Ecoute yasobanuye uburyo bunyuranye bagera ku ntego yabo bakoresheje gutega amatwi no kumva abana bo mu muhanda, kubahuza, kubafasha kubona ifunguro rya saa sita ku bemeye gusubira iwabo , gukorana n’ababyeyi babo mu kunoza uburere bwabo, kwigisha imyuga iciriritse , kubaha ibikorsho bizabafasha guhanga imirimo (materiel d’accompagnement), kubigisha uburenganzira bwabo, kwigisha imiryango  inshingano zayo imbere y’abo bana no gufasha imiryango itishoboye kuzamura  imibereho myiza.

Point d’Ecoute ubu ifite abana 780 mu mashuri abanza yo mu karere ka Ngororero na Rubavu aho ifatanya n’abarimu kubagarura mu buzima bwa kinyeshuri babavanamo imico mibi bavanye mu muhanda. Ifasha kandi n’abo mumashuli y’isumbuye bagera ku149, babaha ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri kandi bakanabakurikirana haba kw’ishuri haba mu ngo iwabo. Inafatanya n’ababyeyi mu kubaka amashuri y’ibanze y’imyaka 12. Hari kandi n’abandi bana batari abo mu mihanda (autres enfants vulnerables ) ariko bafite ibibazo byihariye nabo barafashwa.

Mu bafashijwe, 104 barangije amashuri y’imyuga. Iri shyirahamwe rinegera imiryango ikennye kurusha iyindi bakayifasha kwivana mu bukene, bafasha abana b’imfubyi za SIDA kubona amazu yo kubamo. Bakangurira urubyiruko rwavuye mu muhanda kwirinda indwara z’ibyorerzo na SIDA, babigisha kandi ubuzima bujyanye n’imyororokere. Aba bana kandi babafasha gusura ahantu hanyuranye mu gihugu babereka ubwiza bw’u Rwanda n’amajyambere rugenda rugeraho. Muri  izo ngendo kandi bahura na bagenzi babo bahuje ubuzima bakidagadura kandi bakungurana ibitekerezo.

Ikindi Association Point d’Ecoute ishimirwa n’ubuyobozi bw’akarere nuko ihuza abana mu biruhuko ikabafasha kwirinda kurangara no kutararikira ingeso mbi. Mu  myaka 3 ishize abana 7586 babonye amahugurwa mu biruhuko babifashijwemo n’abarimu 240.  Abajijwe icyo bashingiraho mu guhitamo imirenge batera inkunga bwana Kaberuka yashubije ko bibanda cyane mu mijyi n’ahagenda havuka imijyi kuko niho usanga abana benshi mu mihanda ndetse n’abatwara inda zindaro.

Mukamuhire Verene, umubyeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wari warataye ishuli akarigarurwamo n’iri shyirahamwe yishimye, yavuze ko ryamubereye nk’umubyeyi wo muri batisimu w’indahemuka none umwana we akaba yaragarutse munzira nzima.

Mu karere ka Rubavu ikorana n’imirenge 13 naho mu karere ka Ngororero imaze kugera mu mirenge 2 ariyo Gatumba na Ngororero. Irateganya kuzagera no mu murenge wa Kabaya aho yigeze gukorera  Ifasha abana kuva ku myaka 7 kugeza kuri 18.  Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu  yasabye abahawe impano kuzifata neza bityo zikabafasha gusezerera ubukene bakagera ku mibereho myiza bifuza.


 

Bamwe mu bana bo mu muhanda mu karere ka Nyamagabe.

Rwanda | Nyamagabe: Abana 30 bo mu muhanda bagiye gusubizwa imiryango yabo, abatayifite bashikirwe indi.

Tags: , , , , ,


 

Bamwe mu bana bo mu muhanda mu karere ka Nyamagabe.

Bamwe mu bana bo mu muhanda mu karere ka Nyamagabe.

Abana bagera kuri 30 bari basanzwe baba mu muhanda mu karere ka Nyamagabe bagiye gusubizwa mu miryango yabo abatayifite bashakirwe indi ibitaho.

Ibi byatangajwe mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wabereye mu karere ka Nyamagabe tariki ya 16/6/2012.

Mu gihe umwana wese afite uburenganzira bwo kubaho, kugira izina, kugira umuryango, kugira ubwenegihugu, gutanga ibitekerezo no kuvuzwa; abana baba mu muhanda bo ntibabasha kugira uburenganzira kuri ibi byose.

Iyi ikaba ariyo mpamvu akarere ka Nyamagabe katangaje ko kagiye  gusubiza abana bagera kuri 30 mu miryango ndetse abadafite imiryango bashakirwe imiryango yindi ibitaho.Ibi byatangarijwe mu murenge w’ Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe ahabereye uyu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’Umwana w’Umunyafurika ku rwego rw’akarere.

Uretse gushyira aba bana mu miryango kandi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ngo bugiye gukora ubukangurambaga bushishikarize ababyeyi kwirinda amakimbirine mu miryango kuko ngo nayo ari imwe mu ntandaro zituma bamwe mu bana bava mu miryango bakajya kwibera mu muhanda.

Byiringiro Emile, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko ubu bukangurambaga  buzibanda no mu gushishikariza ababyeyi kuboneza imbyaro.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku babyeyi bakiriye abana batari ababo bakemera kubarera mu miryango yabo.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia