Nyuma y’uko itegeko rirebana n’imyubakire ku muhanda wa kaburimbo ryemeje ko nta muntu wemerewe kubaka cyangwa gushyira igikorwa kirambye hafi y’umuhanda wa kaburimbo, nyamara mu karere ka Ngororero hakaba hakigaragara abubaka amazu kuri ubwo buryo, Bigenimana Emmanuel, perezida w’inama njyanama y’akarere avuga ko abo bantu bazajya basabwa kwisenyera.
Nkuko uyu muyobozi abivuga, ngo hari abantu bavunira ibiti mumatwi maze bagakomeza kubaka kandi baramaze kumenyeshwa ibyo amategeko ateganya. Bigenimana avuga ko iyo bene abo bantu bafashwe bitwara akarere amafaranga yo gusenya ibyo bikorwa.
Kugirango bakure uwo mutwaro wo kwishyura amafaranga kukarere, Bigenimana yadutangarije ko inama njyanama yemeje ko abazajya bafatwa bubatse kuri ubwo buryo bazajya bacibwa amafaranga kuva kubihumbi 30 kuzamura bitewe n’icyo yubatse maze akaba ariyo ahabwa abasenya izo nyubako.
Itegeko riteganya ko ibikorwa nk’ibyo ku muhanda wa kaburimbo bitajya imbere ya metero 20 uvuye ku murongo w’umweru uri hagati mu muhanda. nubwo abaturage bashaririwe n’iki cyemezo, hari abibaza impamvu abifite barimo kuzamura amazu manini kumuhanda akarere kabireba ndetse ari nako kabahaye ibibanza, maze bakibaza niba itegeko ritabareba bose.
Uretse ibyo hari n’abavuga ko itegeko ridasobanura neza ibirebana n’abasanzwe bafite ibikorwa byabo imbere y’izo metero mbere y’uko itegeko risohoka bityo bikaba bibateye impungenge ko bshobora kuzarenganywa kuko ntabarura ry’ibyo bikorwa ryigeze rikorwa.

