Tag Archive | "Rwanda students"

Abanyamuryango ba CITRAMORWA bahaye imfashanyo abanyeshuri b’abakene

Kabarore: Abanyamuryango ba CITRAMORWA bahaye imfashanyo abanyeshuri b’abakene

Tags: , , , , ,


Abanyamuryango ba CITRAMORWA bahaye imfashanyo abanyeshuri b’abakene

Abanyamuryango ba CITRAMORWA

Abibumbiye muri Koperative y’urubyiruko rutwara abagenzi ku mapikipiki mu Karere ka Gatsibo yitwa CITRAMORWA, ku munsi w’ejo tariki 27/3/2013 bashyikirije inkunga y’ibikoresho by’ishuri abana 16 baturuka mu miryango itishoboye bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Ibi babikoze murwego rwo gufasha abana batishoboye kujya ku ishuri no kubaha icyizere ko uretse ababyeyi hari n’abandi babakunda kandi babatekereza bakabunganira mubushobozi bwabo bwo kujya ku ishuri.

Aba bana uko ari 16, barimo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abagize koperative bakaba bariyemeje kurihira umwana umwe mubafashijwe wari warahagaritse amashuri kugeza aho azumva ananiriwe.

Rwabalinda Aloys ni umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko kugira umutima ufasha bitagomba ibintu byinshi ahubwo ari ukugira umutima ukunda abandi ugamije gucyemura ikibazo bafite n’ubwitange, akavuga ko ari indangagaciro abanyarwanda bagombye kugira bagafasha abana badafite ubushobozi bagashobora kwiga kuko ariwo murage umubyeyi akwiye guha umwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Murara Kazora Fred, avuga ko abantu bose batekereje nk’ibi koperative y’abamotari yakoze, hari ibibazo byinshi byakemuka, kuko gufashanya byatuma abantu bose babaho neza.

Iki gikorwa ngo si ubwa mbere iyi koperative igikoze, kuko no mu nta ngiriro z’umwaka ushize bari bahaye abandi banyeshuli 10 batishoboye ibikoresho by’isshuli, aba banyamuryango bakavuga ko iki gikorwa kizakomeza.

 

Abahungu n’abakobwa baritanze bifatika

ICK: Abanyeshuli bagize AERG ICK bashyigikiye Gahunda ya “Humura nturi wenyine”

Tags: , , , , , ,


Abanyamuryango bagize ishyirahamwe ry’abanyeshuli barokotse jenoside AERG (Association des Etudiants Rescapes du Genocide) bo mu ishuli rikuru rya Kabgayi ICK (Institut Catholique de Kabgayi) baravuga ko bashyigikiye byimazeyo gahunda ya “Humura nturi wenyine” yashyizweho na AERG kurwego rw’igihugu ariko igakorerwa mubigo by’amashuli makuru.

Abagize AERG bafatanyije n’abafundi bashatse

Abagize AERG bafatanyije n’abafundi bashatse

Iyo gahunda ikaba igamije gufasha abantu bacitse kwicumu bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane by’ubukene, bahabwa inkunga zibafasha kuzamura imibereho myiza yabo.

Bwa mbere muri ICK, kuwa 23 Werurwe uyu mwaka, iki gikorwa kikaba cyarafashijeumukecuru utuye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga witwa Nikuze Dative uba wenyine kandi akaba yarabaga ahantu hadatunganye (inzu n’urugo bitubatse kuburyo bwiza), akabana munzu n’inka yahawe kandi ari numukene utishoboye.

Abahungu n’abakobwa baritanze bifatika

Abahungu n’abakobwa baritanze bifatika

Abanyamuryango ba AERG ICK bagera ku 107 batinubiye imvura yiriwe igwa umunsi wose bakaba barabashije kubaka ikiraro cy’iyo nka ikavanwa munzu, ndetse inzu ya Nikuze bayishyiramo sima hasi (Pavement) kugira ngo ature heza.

Uretse kumwubakira, Nikuze warijijwe n’ibyishimo yatewe n’abo banyeshuli yanahawe ibiribwa birimo umuceri, isukali, akawunga, ibishyimbo ndetse n’ibitenge byo kwambara, maze anubakirwa akarima k’igikoni bateramo n’imboga zitandukanye kandi anakorerwa ibindi bikorwa by’isuku.

Ashimira abo banyeshuli bagaragaje igikorwa cyo guha agaciro uwo mubyeyi wagizwe incike na jenoside, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe Ndejeje Francois Xavier akaba yaravuze ko ibyo bikorwa byahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi 373 na 500, ariko ko agaciro kabyo gakomeye ari icyubahiro cyahawe uwo mubyeyi.

 

Nubwo ibikorwa nkibyo bisaba amikoro akenshi abanyeshuli batabasha kubona, Mugenzi Bosco umuhuzabikorwa wa AERG ICK akaba avuga ko bikwiye gukomeza kubaho bigashyigikirwa ndetse n’abafite ubushobozi cyane cyane amashuli bigamo bakajya babitera inkunga kuko bikemura ibibazo by’abanyarwanda bababaye.

 

 

Ngororero: ULK students donate goats to vulnerable people

Ngororero: ULK students donate goats to vulnerable people

Tags: , , , , , , , ,


About 60 students from the Kigali Independent University (ULK) represented the Rwanda Union of University Students and gave 20 goats to the poor vulnerable people in Ngororero sector in Ngororero district

This was after these students support to the youth on Urugerero in preparing the site for building Murambi settlement village in Kazabe cell in Ngororero sector and constructing a road on 1300M worth Rwf1.3 million and has dialogue with the local people.

Ngororero: ULK students donate goats to vulnerable people

Nyirankesha receiving a goat from ULK student

These students presented many subjects to the people and Urugerero youth on patriotism, the dangers of drugs especially on the youth and many others. “Loving one’s country is to sacrifice for it and do whatever can promote and develop the country” discussed Gloria Uwamwiza.

“Drugs can destroy the strength of the country and decline the country’s economy” Immaculate Mupenzi also discussed on his topic. The goats given by ULK students are worth Rwf400.000 that was collected by students.

“the education provided to students in the universities should change the social welfare of local people” said John Hategekimana the ULK students dean.

Ngororero: ULK students donate goats to vulnerable people

ULK students in the community work in Kazabe and Rususa cell

According to the Charlotte Musabyezu the vice mayor for social affairs who represented the district officials in this function, ULK should be applauded for its role in the development of the country. The road constructed by these students will be named after the students union (AGE ULK).

The Union of Rwanda University Students (FAGER) has a motto saying “One goal, one passion, Building our future”. The guild president of AGEULK Fancois Xavier Ntabwoba attended this function.

ULK is yet to sign a memorandum of understanding for the support between Ngororero and ULK students.

 

 

 

Ngororero: Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza ryaremeye abatishoboye 20 nyuma y’umuganda ryakoreye mu murenge wa Ngororero

Ngororero: Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza ryaremeye abatishoboye 20 nyuma y’umuganda ryakoreye mu murenge wa Ngororero

Tags: , , , , , , , ,


m_2Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 13/3/2013, itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) bagera kuri 60 bari bahagarayiye bagenzi babo bibumbiye mu ihuriro  ry’abanyeshuri biga muri za kaminuza z’u Rwanda bagabiye abatishoboye bo mu murenge wa Ngororero ihene 20.

Icyo gikorwa cy’urukundo kikaba cyaraherekeje ikindi cyo kwifatanya n’intore zo kurugerero mumuganda, aho batunganije site y’umudugudu wa Murambi mu kagali ka Kazabe mumurenge wa Ngororero bakora umuhanda ku burebure bwa 1300m  ufite agaciro ka miliyoni 1n’ibihumbi 300. Nyuma y’umuganda bagiranye ibiganiro n’abaturage n’urubyiruko.

 Baganira n’abaturage, Uwamwiza Gloria yatanze ikiganiro ku Gukunda igihugu agira ati “gukunda igihugu ni ukucyitangira uharanira icyagiteza imbere”. Mugenzi we MUPENZI Immaculee yaganiriye  ku bubi bw’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko abasobanurira ko ibiyobyabwenge bimunga imbaraga z’igihugu kandi bigasubiza inyuma ubukungu bwacyo.

Ihene abo banyeshuli bo muri ULK batanze zifite agaciro k’ibihumbi 400 yakusanyijwe n’abanyeshuli. Nyirankesha Konsolata ni umwe mu bahawe  ihene. Yasazwe n’ibyishimo ahobera umukobwa w’umunyeshuri wayimushyikirije maze avuga ko avuye mubwigunge kuko amatungo asusurutsa murugo.

Ngororero: Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza ryaremeye abatishoboye 20 nyuma y’umuganda ryakoreye mu murenge wa Ngororero    Mw’ijambo rye umuyobozi ushinzwe abanyeshuri muri ULK Hategekimana John yagize ati “ubumenyi abanyeshuri bahabwa muri za kaminuza bugomba guhindura imibereho y’abaturage”. Aha akaba yarashimangiye ko kwiga bitavuga gukena ko ahubwo abanyeshuli babishatse bagera kuri byinshi kubera gushyirahamwe.

Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Musabeyezu Charlotte wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yashimiye umuryango wa ULK kuri uwo musanzu ukomeye wo kubaka igihugu. Maze anavuga ko umuhanda bahanze mu kagari ka Kazabe uzitirirwa AGE ULK.

Ihurirory’abiga muri za kaminuza rigendera ku nsanganyamatsiko igira iti:” One goal, one passion-Build our future” bivuga ngo “Intego imwe , ubushake bumwe twiyubakira ejo  hazaza heza”. Urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rwaje ruherekejwe  na  Ntabwoba Fancois Xavier perezida wa  w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri kaminuza ya ULK (AGEULK) akaba  anashinzwe imyidagaduro, ,umuco n’imikino  muri kaminuza z’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC. ULK ikaba iri hafi gusinya amasezerano y’umubano  ushingiye  k’ubufatanye hagati y’akarere ka Ngororero n’urubyiruko rwa Kaminuza yigenga ya Kigali.

m_02

Gatsibo: Abari kurugerero batozwa no kwigisha imiryango yabo

Tags: , , , , , , ,


m_02Abari mu Itorero ryo ku rugerero mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo batangaza ko ibikorwa by’urugerero byabahaye umwanya wo kwigisha ababyeyi babo zimwe muri gahunda za Leta.

Umwe mu bakobwa bakorera ibikorwa by’urugerero mu Murenge wa Kiramuruzi wo mu Kagali ka Gakoni Ishimwe Leontine yatangaje ko hari byinshi bamaze gukora harimo kubakira abatishoboye, gufasha mu bikorwa byo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Ishimwe akomeza avuga ko banigisha abaturage muri rusanze zimwe muri gahunda za Leta zibafitiye akamaro harimo kwiteganyiriza mu buvuzi batanga mituweli, kuvugurura imirire babubakira uturima tw’igikoni, kugabanya ibicanwa bakoresha rondereza  n’ibindi.

Izi gahunda zo kwigisha abaturage gahunda za Leta biciye mu banyeshuri barangije amashuri yisumbuye ubu bari ku rugerero nkuko byakomeje bitangazwa n’uru rubyiruko ngo birushaho kumvikana neza iyo babyigisha ababyeyi babo cyangwa abaturanyi babo kuruta ko bakumva ko ari amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi.

Nsengiyumva Joel na we ukorera ibikorwa by’urugerero mu Murenge wa Kiramuruzi, avuga ko urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu ngo babona hari byinshi bageraho bahurije imbaraga hamwe, ibi bikaba binagaragarira mu bikorwa bamaze gukora kuva aho batangiriye ibikorwa by’urugero.

Ngo mbere iyo barangizaga amashuri yisumbuye bumvaga ibijyanye n’inama zibera aho batuye bitabareba ndetse ntibanabone icyo bakunganira Leta mu kuzamura imibereho y’abaturage, ariko ubu bishimiye uruhare rwabo kubera iyi gahunda y’Urugerero Leta yabageneye kuko ni wo mwanya wo kugaragaza ko bafite byinshi bakora bahurije hamwe imbaraga.

nkuko bitangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uMurenge wa Kiramuruzi Munyaburanga Joseph, ngo Kugeza ubu mu Murenge wabo abari ku rugerero uretse kugira uruhare mu bikorwa bakora bakoresheje amaboko, ngo bagira n’uruhare muri gahunda z’imiyoborere myiza, ubutabera ndetse n’iz’umutekano.

Munyaburanga akomeza avuga ko banafasha mu kubarura ingo zirangwamo amakimbirane zikigishwa, ku buryo byagabanije amakimbirane mu miryango, abandi bakigisha abatazi gusoma no kwandika nk’imwe mu nzitizi yababuzaga kwihuta mu iterambere.

Musanze - Guhomera

Rwanda : Musanze – Guhomera abavuye muri nyakatsi ni kimwe mu bizakorwa muri gahunda y’urugerero

Tags: , , , , , , ,


Musanze - Guhomera

Mu gihe urugerero rusigaye iminsi mike rugatangira, ubuyobozi bushinzwe uburere mboneragihugu muri Musanze buravuga ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo no guhomera abavanywe muri nyakatsi batuye mu zone y’ibirunga izwiho kutagira igitaka cyo guhoma.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 14/1/2013 na Butunge Pascal, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’uburere mboneragihugu mu karere ka Musanze, ngo ibikorwa birimo kurwanya isuri, gukora isuku, kurwanya imirire mibi, guhoma amazu n’ibindi.

Tariki 17/01/2013 nibwo urugerero ruzatangira, intore zireba gahunda zizakorwa, uko bizakorwa, maze tariki 21 bagatangira ibikorwa, biteguye neza.

Muri iki gikorwa kandi hazakorwa igikorwa cy’ubukangurambaga, kubarura abatazi gusoma no kwandika, ndetse n’indi mirimo ifitiye igihugu akamaro.

Igikorwa cy’urugerero kizamara amezi atatu, aho abanyeshuri bazakorera mu kagali hafi y’iwabo,rukazakorerwa mu midugudu n’utugali, nyuma abazarangiza bahabwe inyemezabushobozi.

Urugerero ruteganyijwe gutangira tariki 17/01/2013 mu turere, naho tariki 21/01/2013, urugerero rutangire ku rwego rw’igihugu.

 

 

 

Kirehe-Abanyeshuri bari

Kirehe-Abanyeshuri bari mu ngando bafashije abatishoboye babasanira amazu

Tags: , , ,


Kirehe-Abanyeshuri bariAbanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakoreye gahunda z’itorero mu karere ka Kirehe, barangije itorero bafashije abatishoboye mu karere ka Kirehe aho bafashije abana bane b’imfubyi bibana hamwe no kubakira umkecuru utishoboye.

Nkuko bitanganzwa n’umutoza w’abanyeshuri bari mu itorero mu karere ka Kirehe ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High school bibumbiye mu itorero,  Mukunzi Emile ngo mu itorero aba bana bahigiye ibintu byinshi kugera naho babonye ko ari ngombwa gufasha abaturage batishoboye akaba avuga ko mu bushobozi aba bana bari bafite bafashije imiryango itishoboye aho baremeye abana b’imfubyi zibana bo mu murenge wa Kigina babaha ihene bafatanije n’umuyobozi w’ikigo cya High School  izi ngando zabereyemo Rutimirwa Frederic aho yatanze inka kuri aba bana bibana.

Ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubw’ingabo nyuma yo kumva igikorwa cyakozwe cyo gusanira aba bakecuru batishoboye cyakozwe n’abana bari mu itorero bakaba bafashe gahunda yo gufasha aba bana babemerera matera eshatu zo kuryamaho hamwe no gushyira sima mu nzu izi ntore zabafashije kubaka.

Mu karere ka Kirehe hamaze gutozwa intore zigera ku bihumbi 7799 kuri ubu abanyeshuri batojwe muri uyu mwaka wa 2012 barangije umwaka w’amashuri yisumbuye bakaba ari 1135 barimo abakobwa 551 n’abahungu 674.

fac

 

RWANDA : AERG UMUTARA POLYTECHNIC BABUMBIYE AMATAFARI ABANA BIMPFUBYI

Tags: , , , , , , , , ,


NYAGATARE:Gufata umwana wese nkuwawe cyane cyane abana b’imfubyi n’inshingano ya buri munyarwanda wese.

Ibi nibyavuzwe na Kayitaramirwa Grace uhagarariye ibuka mu rwego rw’akarere ka Nyagatare, mu gikorwa cy’urukundo cyakozwe n’abanyeshuri bagize umuryango AERG ya kaminuza y’Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare aho babumbiraga amatafari abana b’imfubyi bane mu rwego rwo kubashakira amacumbi mu murenge wa Tabagwe ho mukarere ka Nyagatare.

 Uru rubyiruko rugize umuryango AERG ya kaminuza y’Umutara Polytechnic  n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare bahuriye muri iki gikorwa cyo kubumbira amatafari abana bane b’imfubyi bavukana bakaba barerwa n’umubyeyi Murasira Innocent wabafashe nkabe nyuma yo kubura ababyeyi babo bombi.

Kayitaramirwa Grace uhagarariye ibuka mu rwego rw’akarere ka Nyagatare yasabye buri munyarwanda  kwita k’umwana wese nk’uwe cyane cyane abana b’imfubyi kuko bakeneye kwitabwaho.

Yavuze ko ubufubyi bushobora kuba kuri buri muntu wese biryo bikaba bikwiye ko kurera aban b’imfubyi byakagombye kuba inshingano yaburi wese.

Umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza Umutara Polytechnic n’ishuri rikuru ry’ububyaza n’ubuforomo rya Nyagatare, Gahenda Innocent  yatangaje ko akamaro k’umuntu si icyo yimariye ahubwo nicyo amariye abandi kuko ar’ibye bwite n’inshingano ze akaba ariyo mpamvu batanze imbaraga zabo mugufasha abo bana b’imfubyi.

Naho uwaje ahagarariye umurenge wa Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare aho icyo gikorwa cyabereye yashimye cyane umubyeyi Murasira Innocent anasaba abandi babyeyi kugera ikirenge mu cy’uyu mubyeyi, anongeraho kandi ko bagiye kububakira vuba bishoboka ayo matafari atarangirika.

Karasira Innocent we avugako yari aturanye n’ababyeyi babo, nyuma bamaze kwitaba Imana afata iya mbere mu kubarera kuko yabonagako ntahandi bagana.

Naho umwe muri abo bana arashimira cyane umuryango AERG ,Umurenge wa Tabagwe, ndetse n’umubyeyi ubarera.

AERG ni Umuryango w’abanyeshuri barokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 bakaba babumbye amatafari 3804, naho  abana b’imfubyi babumbiwe ayo  amatafari ni abana bane bava inda imwe aribo Byukusenge Chantal, Gahongayire Jeanette, Mutijima Emmanuel na Karigirwa Allen.

 

 

 

Huye MEDSAR gives cows to ex-sex workers

Rwanda | Huye: MEDSAR gives cows to ex-sex workers

Tags: , , , , , , ,


The association for medical students in the University of Rwanda (MEDSAR) gave two cows of Frisian type to the former sex workers that are now in Abiyemejeguhinduka cooperative at Tumba sector offices on Friday the 17th.Nov.2012.

Huye MEDSAR gives cows to ex-sex workersThis act was done after many other things that MEDSAR students did to this cooperative of ex-sex workers including basket weaving and hairdressing and pedicure and manicure.

Antoine Habiyambere the President MEDSAR says that supporting this cooperative has been their goal since they got them out of prostitution near the university. This comes hand in hand with the mission of MEDSAR which teaches people about reproductive health, effects and prevention of HIV/AIDS and family planning.

Since most women say they are in prostitution due to poverty, MEDSAR taught them to work by training them in technical skills which provides income to them and also advices them on the agriculture this cooperative does.

They were given cows to provide them with manure to boost their farming and they will keep distributing the offspring of these cows among the cooperative members till each one of them owns a cow and there no member will go back to prostitution due to poverty.

The president of the cooperative of ex-sex workers says that all members are 28 women. They stopped prostitution completely and now they are sensitizing other young girls in prostitution to join their cooperative. Their aim is to reduce the number of people getting AIDS from prostitution and never to regret the path they chose later on in life.

 

 

Huye: MEDSAR yoroje abahoze mu mwuga

Rwanda | Huye: MEDSAR yoroje abahoze mu mwuga w’uburaya

Tags: , , , , , , ,


Huye: MEDSAR yoroje abahoze mu mwuga

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga mu ishami ry’ubuvuzi, bagabiye inka abahoze bakora umwuga w’uburaya bakawuvamo, ubu bibumbiye muri Koperative Abiyemejeguhinduka. Igikorwa cyo kubashyikiriza izi nka cyabereye ku biro by’Umurenge wa Tumba, kuwa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo.

Inka ebyiri zo mu bwoko bwa frizone ku rugero rwa 75% ni zo MEDSAR yashyikirije Abiyemejeguhinduka. Iki gikorwa kije cyiyongera ku bindi byinshi aba banyeshuri ba Kaminuza bagiriye iri shyirahamwe harimo kubigisha kuboha uduseke, no gutunganya imisatsi y’abagore ndetse n’inzara, n’ubu bakaba bakibyiga.

Perezida wa MEDSAR, Habiyambere Antoine, avuga ko gufasha Abiyemejeguhinduka atari ibya none gusa. Ngo byatangiye ibafasha kuva mu mwuga w’uburaya. Icyo gihe yari igamije gukuraho ikibazo cy’uburaya hafi ya Kaminuza, cyane ko hari abanyeshuri indaya zicaga.

Ibi byanahuje ko n’ubundi mu bikorwa bya MEDSAR harimo kwigisha abantu iby’ubuzima bw’imyororokere, ububi bwa Sida no kuyireka ndetse no kuboneza urubyaro.

Kubera ko aba bagore bavugaga ko uburaya babuterwa n’ubukene, MEDSAR yabafashije kwiga kuboha uduseke, nyamara baje kutuburira isoko nuko bamwe batangira gusubira mu buraya. Ibi rero byatumye MEDSAR yiga umushinga mushyashya wo kubafasha kwiga imyuga itabura isoko (gutunganya imisatsi n’inzara), ndetse bakanabagira inama mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi koperative yabo ikora.

Izi nka rero babahaye ni izo kubafasha kubona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo. Buke buke kandi bazagenda borozanya, ku buryo hari icyizere ko nta wuzongera gutekereza gusubira mu buraya abitewe n’ubukene.

Umuyobozi wa Koperative Abiyemeje guhinduka, avuga ko bose hamwe ari 28. Ngo baretse umwuga w’uburaya burundu, ku buryo batangiye no kwiyegereza abakiri batoya bari babaye indaya, bakabakira muri koperative yabo. Intego yabo ngo ni ukubarinda kuzandura Sida ndetse no kuzabaho bicuza inzira banyuzemo bakiri bato nk’uko na bo ubwabo batabyishimiye.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia