Claire JoyeuseNyinawintwari Donatienne ahumuriza abakecuru bagizwe inshike na jenoside, mu muvugo yabahimbiye ugarukamo ibango rivuga ko bagomba kubarera, bakabafasha mu busaza bwabo kuko ngo nabo babareze. Uyu muvugo yawuvugiye abakecuru b’inshike bo mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, mu gikorwa cyo kubaremera cyabaye kuwa 21/5/2013.
Mu muvugo we, Nyinawintwari yateruye agira ati “tubashimiye indero nziza mwaduhaye. Kuva kera mwahoranye urukundo, mwahoraga muduhanze amaso ngo hato mudahuga tugahutazwa. Mwatureze neza, nimureke natwe tubarere.”
Nyinawintwari kandi abwira aba babyeyi ko babacaniye bagaca ukubiri n’imbeho. Na bo rero ngo bazabacanira babamare imbeho yo mu zabukuru.
Na none kandi yibutsa ko bamwe muri aba bakecuru bafashwe ku ngufu bakanashinyagurirwa bikabaviramo indwara zikomeye. Ngo hari abasigaranye ubumuga ndetse n’ihungabana rikomeye, bakaba bakwiye guhabwa ubwishingizi mu kwivuza. Agira rero ati “nimureke tubarere, natwe baratureze.”
Ubutumwa bwa Nyinawintwari kandi bushishikariza abantu bose kwita kuri aba bakecuru babakura ahantu habi batuye agira ati “tubakure mu bibaya no mu bikombe, tubakikize maze basusuruke, tubamare irungu tubahumurize, tubarere neza, natwe baratureze.”
Abashyitsi bari baje kuremera aba bakecuru na bo Nyinawintwari yabageneye ubutumwa bugira buti “aba babyeyi bacu ni ba nyampundu, batureze neza twese twarakuze. Na n’ubu baracyadufatiye iry’iburyo. Nimureke dufatanye kubarera, na bo batureze neza.”
Aba bakecuru na bo kandi ngo bazi gushima. Ngo ni yo mpamvu batumye Nyinawintwari kubabwirira Ibuka na AVEGA ubutumwa bw’ishimwe ry’uko iyi miryango ihora ibafasha.
Nyinawintwari rero ati “bageze mu zabukuru ariko bazi gushima no gushimira, ni na yo mpamvu bantumye ngo mbibavugire muri iki gisigo ngo ‘mwababereye urumuri rumurikira imitima yabo.’”










