Tag Archive | "Rwanda time"

Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kubana neza n’abo bayobora kugira ngo bafatanye kunoza gahunda za Leta

Rwanda : Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kubana neza n’abo bayobora kugira ngo bafatanye kunoza gahunda za Leta

Tags: , , , , , ,


Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kubana neza n’abo bayobora kugira ngo bafatanye kunoza  gahunda za Leta

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo,Niwemwiza Emilienne,arasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kurushaho kwegera  abaturage, bakabakangurira  gutanga mituweri.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane cyane abo mu tugari n’imidugudu ngo ni abantu bakunze kubana n’abo bayobora umunsi ku munsi,ibyo bikaba byatuma babunva kurusha uko bakunva undi muyobozi  uturutse mu nzego zo hejuru.

Aba bayobozi kandi banasabwa kurushaho kubana neza n’abo bayobora ,babereka urukundo,ngo kuko ari byo bizatuma abaturage barushaho kwitabira gahunda za Leta.

Abaturage ngo  bazunva ko abayobozi babakunda,bityo bafatanye kubaka igihugu.

Ushinzwe ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé)mu karere ka Rulindo ,Serugendo Francois,avuga ko aho ubwitabire bwagenze neza ,basanze ari uko abayobozi baho babishyizemo imbaraga zidasanzwe bereke urukundo abo bayobora.

Ikindi ngo ni uko hamwe na hamwe abayobozi bagiye  bafasha abaturage mu kubona inguzanyo ngo babashe kubona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Aragira ati”mu baturage twasanze babashije kwitabira gutanga mituweri neza kandi ku gihe,ni abayobozi babo babigizemo uruhare babereka urukundo,n’kinyabupfura.kuko ntago wakwegera umuturage neza umuhaye agaciro ke ngo ananirwe kunva ibyo umubwira mu gihe biba bimufitiye akamaro.”

Umuyobozi  wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano ze mu karere ka Rulindo ,Niwemwiza Emilienne,avuga ko abaturage ari abantu bakeneye ko ubereka urukundo n’ikinyabupfura, bityo ngo we asanga kubegera biba bitagoye.

Yagize ati”abayobozi mu nzego z’ibanze nibo bari hafi cyane y’abaturage .icya mbere ni ukubafasha guhidura imyunvire,bityo ukaboneraho kumwunvisha icyo ushaka kumubwira.Niba umuyobozi ategera abo ayobora nabo ntibashobora kumwunva ,bisaba kubegera ukabsobanurira ibyo ushaka ko mufatanya.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage ko bakwisunga za sacco zikabafasha kuba babona inguzanyo,bityo bakabasha gutanga amafranga ya mituweri,ngo kuko bibafasha iyo bahuye n’uburwayi mu miryango yabo.


 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia