Tag Archive | "Rwanda traders"

Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.

Tags: , , , , , , ,


Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.Hagamijwe kunoza umwuga w’ubucuruzi bw’amata ukorwa n’abanyarwanda biganjemo abagore, kuwa 06/05/2013 umuyobozi w’akarere ka Rusizi,yagiranye inama n’abakora ubwo bucuruzi aho yasabye abakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka kuva mukajagari bagakorera mu mucyo , ibi ngo byavuye kukuba amata acuruzwa muri aka karere akemangwa, aho bivugwa ko ashobora kuba yateza ingaruka mbi kuko yirirwa abunzwabunzwa imihanda yose kandi aba yaturutse mubice bitandukanye by’igihugu, hari ava mu karere ka Nyanza n’ayandi aturuka mubyaro byo mu karere ka Rusizi.

Bitewe nuko ayo mata mata amenshi  agemurirwa abakongomani yambukijwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko ikigamijwe ari uguca akajagari bakoreramo, aho atangaza ko aho bayacururiza hateye impungenge z’uko yaba atujuje ubuziranenge, aha akaba yabasabye gushaka amazu yo gukoreramo kuburyo amata  aturuka muri aka karere azajya aba yujuje ubuziranenge.

Nubwo aba bacuruzi b’amata bemeye kuva mukajagari bakoreramo  mugitondo cyo kuri uyu wa 06/05/2013, abacuruzi bambutsa ayo mata i Bukavu ngo bahuye n’ikibazo kitaboroheye na gato kuko ngo nta munyarwanda wigeze yambutsa amata aho bavuga  ko mu Rwanda batambukaga neza bagera muri Congo ngo bakabagarura ndetse ngo bagaca n’ibyangombwa bahawe n’uRwanda byo kwambukiraho nk’amajeto , umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko aribwo amenye icyo kibazo, akaba yatangaje ko bagiye kuvugana n’inzego zibishinzwe  kugirango bamenye impavu abaturage b’urwanda babuzwa kwambuka ndetse n’amajeto yabo agacibwa.

Aba bacuruzi bavuga ko ubucuruzi bw’amata bwari bubafatiye runini kuko ariwo mwuga babonaga uciriritse kandi bafitiye abakiriya , gusa ngo bababazwa n’uko abacongomani bambuka neza kandi bakoresheje amajeto  badahohoterwa, ariko bo ngo ntihatera kabiri batabujijwe uburenganzira bwabo nkuko byabagendekeye uyu munsi ubwo bagarurwaga n’ibicuruzwa byabo.

Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.

Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.

Tags: , , , , , , ,


Rusizi: Ababyeyi bacuruza amata muri congo bambukira kumajeto barinubira ko ibyangobwa byabo bicibwa.Hagamijwe kunoza umwuga w’ubucuruzi bw’amata ukorwa n’abanyarwanda biganjemo abagore, kuwa 06/05/2013 umuyobozi w’akarere ka Rusizi,yagiranye inama n’abakora ubwo bucuruzi aho yasabye abakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka kuva mukajagari bagakorera mu mucyo , ibi ngo byavuye kukuba amata acuruzwa muri aka karere akemangwa, aho bivugwa ko ashobora kuba yateza ingaruka mbi kuko yirirwa abunzwabunzwa imihanda yose kandi aba yaturutse mubice bitandukanye by’igihugu, hari ava mu karere ka Nyanza n’ayandi aturuka mubyaro byo mu karere ka Rusizi.

Bitewe nuko ayo mata mata amenshi  agemurirwa abakongomani yambukijwe, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yavuze ko ikigamijwe ari uguca akajagari bakoreramo, aho atangaza ko aho bayacururiza hateye impungenge z’uko yaba atujuje ubuziranenge, aha akaba yabasabye gushaka amazu yo gukoreramo kuburyo amata  aturuka muri aka karere azajya aba yujuje ubuziranenge.

Nubwo aba bacuruzi b’amata bemeye kuva mukajagari bakoreramo  mugitondo cyo kuri uyu wa 06/05/2013, abacuruzi bambutsa ayo mata i Bukavu ngo bahuye n’ikibazo kitaboroheye na gato kuko ngo nta munyarwanda wigeze yambutsa amata aho bavuga  ko mu Rwanda batambukaga neza bagera muri Congo ngo bakabagarura ndetse ngo bagaca n’ibyangombwa bahawe n’uRwanda byo kwambukiraho nk’amajeto , umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko aribwo amenye icyo kibazo, akaba yatangaje ko bagiye kuvugana n’inzego zibishinzwe  kugirango bamenye impavu abaturage b’urwanda babuzwa kwambuka ndetse n’amajeto yabo agacibwa.

Aba bacuruzi bavuga ko ubucuruzi bw’amata bwari bubafatiye runini kuko ariwo mwuga babonaga uciriritse kandi bafitiye abakiriya , gusa ngo bababazwa n’uko abacongomani bambuka neza kandi bakoresheje amajeto  badahohoterwa, ariko bo ngo ntihatera kabiri batabujijwe uburenganzira bwabo nkuko byabagendekeye uyu munsi ubwo bagarurwaga n’ibicuruzwa byabo.

Muhanga: bamwe mu bacuruza agataro barashinja abalokodifensi kubarira ibicuruzwa

Muhanga: bamwe mu bacuruza agataro barashinja abalokodifensi kubarira ibicuruzwa

Tags: , , , , , ,


Muhanga: bamwe mu bacuruza agataro barashinja abalokodifensi kubarira ibicuruzwaBamwe mu bacuruza mu mihanda yo mu mujyi w’akarere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyeopfo baratangaza ko bafite ikibazo cy’abalokodifensi babambura ibicuruzwa byabo bamwe bakabyirira.

Aba bacuruzi bavuga ko nubwo bitemewe gucuruza muri ubu buryo batembereza ibicuruzwa, bahura n’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya ba local defense bakabambura ibyo baba baje gucuruza ku buryo bavuga ko butazwi kuko ngo babifata ntibabisubizwe ndetse ngo ntibamenye n’irengero ryabyo kuko ngo bamaze kumenya ko aribo babyirira cyangwa bakaba babigurisha ku giti cyabo.

Umugore witwa Mugorewera ukora aka kazi ko gucuruza agataro atangaza ko ahamya neza ko abalokodifensi babarira ibyabo. Ati: “tuba dufite imbuto bakazitwambura bakatubeshya ko bayiha abatishoboye ariko naje kuvumbura ko babyirira kuko bandiriye imineke njye nabihagararaho”.

Si abacuruza imboga n’imbuto bafite ikibazo gusa kuko n’abacuruza ibindi nabo bahamya ko ibyo bamburwa bitwarwa n’abalokodifensi.

Kagabo ucuruza amagi ati: “jye banyambuye amagi yanjye barayarya mbareba, nibajyende baba bafite inzara nabo bakaza kuyidutura kandi natwe tuba twatumwe na badatabuja”.

Aba bacuruzi batangaza ko bagira ikibazo cy’aba balokodifensi kuko ngo usibye kubarira ibyabo ngo banabaka ruswa kugirango babashe kubasubiza ibyabo. Utabashije kwemera gutanga iyi ruswa ngo niwe ufatirwa utwe maze bakadutwara burundu.

Benshi muri aba bacuruzi batangaza ko ubuzima bwabo bushingiye ku gucuruza agataro kuburyo ngo iyo bambuwe ibicuruzwa basubira inyuma ku buryo bugaragara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga butangaza ko bufite gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere mu mujyi w’aka karere kuburyo nta bacuruzi bazongere kwinubira aho bacururiza cyangwa ngo babure aho bacururiza.

Ubu buyobozi ariko bunavuga ko nta muntu wagombye kujya acururiza mu muhanda kuko ngo hari isoko riri i Nyabisindu mu mujyi w’aka karere rigenewe abacuruza imboga n’imbuto bagomba kujya bacururizamo. Nyamara aba bacuruzi bo batangaza ko batishimira iri soko kuko ritubakiye kandi rikaba riri kure y’aho bitako abakiliiya baba.

Umwaka ushize muri aka karere abalokodifensi bahawe amahugurwa, aho bagarutse ku myitwarire yabo ikunze gukemangwa n’abatari bake.

m_01

GISAGARA: ABAPIMYI B’URWAGWA BARASABWA KUREKA UBUCURUZI BW’AKAJAGARI

Tags: , , , , , , ,


Gucururiza inzoga mu kajagari ni kimwe mu byongera ikorwa ry’inzoga z’inkorano. Ibi ni ibyibukijwe abapimyi b’inzoga bakorera mu karere ka Gisagara, bakangurirwa n’umuyobozi w’akarere bwana Leandre Karekezi gukorera mu makoperative.

GISAGARA: ABAPIMYI B’URWAGWA BARASABWA KUREKA UBUCURUZI BW’AKAJAGARIUmuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Leandre Karekezi mu nama yagiranye n’abapimyi b’urwagwa bo muri aka karere yabasabye ko bagerageza gukorera mu makoperative, kandi bakagira ibikoresho byabugenewe kandi byiza kuko hari abo usanga batanga inzoga mu macupa babonye, aya heinken, ayavuyemo amazi…, bigatuma nta cyizere bagirirwa n’ababagana ndetsebikanatuma bamwe bakora ibiyobyabwenge baboneraho kuko ntakibatandukanya n’abakora inzima.

Abantu benshi, cyane cyane abaturuka mu mijyi nta cyizere bakigirira inzoga y’ibitoki izwi ku izina ry’Urwagwa, kuko hadutse benshi bayigana bagashyiramo imvange z’ibintu byishi kugirango itubuke, bimwe muri byo bikaba byangiza ubuzima bw’abantu ariyo mpamvu zitwa ibiyobyabwenge. Nk’uko Pascal Rurangwa umuturage wo mu karere ka Huye ukunze gukora ibiraka by’ubwubatsi mu karere ka Gisagara abivuga, ngo yirinda kunywa inzoga aho abonye cyane muri aka karere kuko hakunze gukorerwa ibiyobyabwenge.

Bimenyimana Ernest umwe mu ba pimyi avuga ko koko ibyo babwiwe ari byo, ko hari abakora ibiyobyabwenge bagashuka abantu ko nabo inzoga zabo ari nzima, umuntu utabizi akaba atabasha kubitandukanya rimwe na rimwe bitewe n’uko koko abakora inzima nta mwihariko bafite.

Ati “Birakwiye ko duhindura imikorere, tukavugurura ibyo dukoresha kandi tugakoresha isuku nyinshi kugirango ntitwangize ubuzima bw’abantu kandi nanone kugirango turusheho kugirirwa icyizere no guca ibiyobyabwenge”

Ubuyobozi bw’aka karere bwaboneyeho busaba aba bapimyi kwitabira guhinga urutoki ku butaka buhuje kugira ngo babone ibitoki byo kwengamo inzoga y’umwimerere.  Bwana Leandre Karekezi umuyobozi w’akarere yabagiriye inama yo kwegeranya ubushobozi bafite bagashinga urwengero rumwe ku rwego rw’akarere ku buryo nako ngo kashyiramo amafaranga y’umugabane maze hagapimwa inzoga imwe mu karere kose.

Ikindi aba bapimyi bahamagariwe ni ugucunga umutekano w’aho bakorera, bagatanga amakuru y’abantu babona bateza umutekano muke, kuko ngo hashize iminsi mu mirenge yegereye igihu cy’u Burundi hagaragara ikibazo cy’ubusambo bukoresheje imbunda kandi ababikora bikavugwa ko ari  abarundi.


Abimana Gasore,nyuma yo gufatanwa bule 700 z’’urumogi

Nyuma yo gufatira ibiyobyabwenge nk’urumogimu karere ka Nyabihu,umuyobozi wako yongeye gusaba abaturage kurushaho kubyirinda

Tags: , , , , ,


Abimana Gasore,nyuma yo gufatanwa bule 700 z’’urumogi

Abimana Gasore,nyuma yo gufatanwa bule 700 z’’urumogi

Mu gitondo co kuwa 27 Gashyantare, 2013 mu karere ka Nyabihu hafatiwe ikiyobyabwenge cy’urumogi, ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byari byinjiye mu buryo  bwa forode mu Rwanda. Bikaba byafashwe na Police y’akarere ka Nyabihu, station ya Mukamira.  Abimana Gasore niwe wafatanywe urumogi, ububule 700. Gasore avuga ko yari agiye kurucuruza I Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho.

Gasore avuga ko yavutse mu mwaka w’ 1998, akaba mwene Nzamwitakuze Patrice na Nyirandeze Albertine,batuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.

Gasore  yongeraho  ko nta wundi bakorana mu bucuruzi bw’iki kiyobyabwenge cy’urumogi ,ahubwo ko arugura muri Congo kuko ruhaba rwinshi. Urwo yafatanywe avuga ko ari bule 700 ,akaba yari agiye kurucuruza mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho. Kugeza ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira.

Uretse urumogi bule 700, ibindi bikoresho byafashwe byinjijwe ku buryo bwa forode, harimo amavuta yo kwisiga y’ubwoko butandukanye,ibitenge, sauce tomates ndetse n’amacupa y’inzoga ya likeri ya Red Label. Ahanini ukaba usanga ari abagore bakunze gufatanwa ibyinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe nk’ibyo bafatiwe  muri aka karere,  kuko uretse urumogi,ibindi byari bifitwe n’abagore.

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko iyo abantu bafatanywe ibiyobwabwenge nk’urumogi bashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo. Naho ku bindi bicuruzwa bikoreshwa mu Rwanda, bigashyikirizwa Rwanda Revenue hanyuma ba nyirabyo bagakurikiza ibyo  ibasaba.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage yo kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera,bakabirinda na bagenzi babo ndetse bakanabikumira,buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Ibiyobyabwenge na forode,bikaba bidindiza iterambere ry’u Rwanda ari nayo mpamvu buri wese asabwa kubyirinda,kubirinda abandi no kubikumira aho biva bikagera mu rwego rwo kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.

 

 

Abacuruzi basaba kongererwa abashinzwe umutekano kubera abajura

Rwanda | Ngoma: Abacuruzi basaba kongererwa abashinzwe umutekano kubera abajura

Tags: , , , ,


Abacuruzi  basaba kongererwa abashinzwe umutekano kubera abajura

Abacururiza mu isoko rikuru  ry’akarere ka Ngoma,barasaba ko bakongererwa abashinzwe umutekano muri iri soko kuko abajura bagenda bakaza umurego.

 

Abavuga ko bibasiwe cyane ni abacururiza hasi aho ngo  umujura afata ibicuruzwa akiruka maze za local defense force kuko harimo ebyiri zonyine zamwirukankana akazicika.

 

Umucuruzikazi ucuruza ibirayi we abona muri iri soko hakagombye kujya harindwa n’inkeragutabara.Icyi gitekerezo agihuriyeho n’abandi bakorera muri iri soko nkuko bagiye babidutangariza.

 

Yagize ati”Aba balokodifense  usanga iyo umuntu yibye akiruka baza bavuga ngo arabacitse cyangwa yaba atorokanye agakapu ugasanga baje bazanye agakapu karimo ubusa  gusa  ibindi byibwe ukibaza  uko uwari wibye yabacitse.

 

Isoko rya Kibungo rifite urwinjiriro rumwe gusa ,usanga abantu iyo binjira muri iri soko baba babyigana bityo abajura bikaborohera kubakora mu mifuka bakabiba.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma,Muzungu Gerard avuga kuri icyi cyifuzo cyuko abalokodifense basimbuzwa  inkeragutabara yavuze ko bigiye gusuzumwa  maze byaba ngombwa bikigirwa munama y’ umutekano ikaba ariyo ifata umwanzuro.

 

Yabisobanuye agira ati”tuzakorana nabacuruzi nibabona ari ngombwa inkeragutabara ari ngombwa tuzabijyana byigweho ariko ndibaza ko bizaganirwaho munama y’ umutekano bigafatirwa umwanzuro.”

 

Si ubwambere havugwa ubujura muri iri soko kuko hari hashize iminsi havugwa  ubujura bwo mu mifuka aho ngo hari abajura bagiye bafatwa baturutse muyindi migi baje kwiba ku munsi w’ isoko.

 

 

 

Huye Bacururiza mu muhanda kubera

Rwanda | Huye: Bacururiza mu muhanda kubera kubura amikoro

Tags: , , , , ,


Huye Bacururiza mu muhanda kubera

Mu mujyi wa Butare hakunze kuboneka abagore babunza imbuto ku dutaro, “bashakisha imibereho”. N’ubwo abacunga umutekano bababuza, rimwe na rimwe babashyikira bakabambura ibicuruzwa bari bafite, aba bagore bananiwe kubireka. Bamwe muri bo baravuga impamvu basa n’abavuniye ibiti mu matwi.

Umwe muri aba bagore yagize ati “ntuye muri uyu mugi. Umugabo wanjye akora akazi kadafashije cyane. Ntabwo nakwirirwa mu rugo nkora ubusa. Inzira nabonye yanyorohera ni ubucuruzi. Nyamara nta gishoro gifatika mfite kugira ngo nanjye njye mu isoko mfate ikibanza. Ni yo mpamvu nemera nkirirwa ncungana n’abashinzwe umutekano, nagira Imana nkatahana 500 cyangwa 1000, amarariro akaba ayo”.

N’ubwo abenshi mu bacururiza ku dutaro ari abagore ariko, harimo n’abakobwa. Bamwe muri bo bari no mu matsinda yo kugurizanya y’intambwe ku buryo bafite intego yo kuzareka kubungana udutaro, ahubwo bakagira aho gucururiza hazwi.

Mariya ni umwe muri aba bagore. Yagize ati « mfite gahunda y’uko umwaka utaha wa 2013 uzarangira maze kugira igishoro gifatika, ku buryo nzareka gucururiza mu muhanda, ahubwo nkagira ameza nanjye nkoreraho mu isoko, ahatwikiriye ».

Ubundi ngo igituma bemera bakirirwa bacungana n’abacunga umutekano ni ukubera amikoro make. Mariya ati « nk’ubu hano nza nitwaje ibihumbi bitatu cyangwa bine. Ni byo nzunguza nkabasha gutahana icyo 1000 cyangwa magana atanu. Ntabwo icyo gishoro cyanjye cyambashisha gufata ameza mu isoko ».

N’ubwo bavuga ko babunza ibicuruzwa kubera kubura amikoro yo gufata ibibanza mu isoko, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabashakiye aho gukorera batariha, nyamara banga kujyayo. Kubera iki ?

Mariya ati « hariya mu Rwabayanga baduhaye nta bakiriya bahazaga. Icya mbere ni kure, ikindi hasa nabi, ni mu ndiri y’ibirara, kandi ni no munsi y’ibiti ku buryo ibisiga byanera abakiriya. Kandi abatugurira imbuto ni abasirimu ».

 

 

Abacuruza inyama bo

Rwanda : Abacuruza inyama bo mu isantere ya Kiyanza ngo babonye umuriro barushaho gutanga serivise nziza.

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Isantre ya Kiyanza ni isantre iherereye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo.

Isantre ya Kiyanza ni isantre iherereye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo.

Isantre ya Kiyanza ituwe kandi ikagendwa n’abantu benshi, Kubera iyi mpanvu ngo usanga abayicururizamo babona agafaranga gatubutse

Abacuruzi cyane cyane abacuruza inzoga, ndetse n’inyama  bavuga ko babona iyi santere ibonye umuriro,abayicururizamo barushaho kubona agafaranga gatubutse,kandi na serivise zikarushaho kuba nziza.

Abacuruza inyama bavuga ko kuzicuruza ari  ikibazo gikomeye,ngo  kuko usanga iyo ziraye kuzibika biba bigoye .

…Uwihayimana Sereveriyani, ni umucoma (uwotsa inyama) ku isantere ya kiyanza, avuga ko ashobora gucuruza ihene imwe  nibura mu minsi ibiri,ukaba wakwibaza uko iziraye azibika.

Yagize ati”maze imyaka ine notsa inyama mu iyi santere, ariko kuva natangira gucoma mporana ikibazo cyo kubika inyama ziraye .kandi ntabwo nshobora gucuruza ihene yose ,keretse iyo hano habaye nk’ikirori, gituma haboneka abantu benshi bakazirya bityo ntihabeho ikibazo cyo kuziraza”

Nzaramba nawe Yagize ati ”mushikaki imwe igura amafaranga 200, ubwo wakunva ari make ,ariko ni amafaranga menshi ku batuye iyi santere kuko ni abahinzi ,kuri bo rero ayo mafaranga ni menshi ,Ntabwo bashobora kugura brochette,akenshi zirarara.turazimanika ,ariko ntizarara kabiri”

Aba bamucoma ariko ngo n’ubwo bafite ikibazo cy’umuriro bahorana isuku mu byo bakora .

Sereveriyani,aragira ati”Ikintu kituranga hano ni isuko, kuko utagize isuku mu bintu bijyanye n’inyama wasanga nta muntu wanyura hano. inyama ni ikintu kigomba isuku. mbere twakoreraga ahantu hatari heza, ariko ubuyobozi bwaradukaniye duhita dukora ibyo badusabaga”.

Inyama imwe igura amafaranga Magana abiri ,impanvu ngo bagurisha make ni uko bagurishije menshi zitagurwa ngo kuko ari mu giturage.

Nyamara ariko n’ubwo bagurisha amafaranga make ntibibabuza ko bararana inyama .Bavuga ko iyo ziraye kabiri ziba zidashobora kuribwa.

Bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo ko bwagira vuba bukabaha umuriro w’amashanyarazi ngo kuko iyi santre igendwa cyane ,bityo ngo barusheho kwiteza imbere no gutanga serivise nziza .

 

Ngororero Bamwe mu 3

Rwanda | Ngororero: Bamwe mu bacuruzi baracyafite ingeso yo gukoresha abana bato mu bucuruzi bwabo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Nubwo Polisi ikorera mu karere ka Ngororero ifatanyije n’abayobozi b’inzego zibanze bahagurukiye kurwanya abacuruzi bakoresha abana bato mu mirimo y’ubucuruzi, bamwe mu bacuruzi baracyakomeje iyo ngeso, aho bakoresha abana bato.

Abenshi muri abo bana bari hagati y’imyaka 9 na 15, ubundi bakagombye kuba bari mu mashuli usanga barimo gukorera amafaranga y’intica ntikize cyangwa bagahembwa kugaburirwa gusa.

Imirimo ikoreshwa abo bana cyane yiganjemo kwikorera imitwaro y’abacuruzi bayijyana mu masoko cyangwa mu mangazini yabo, guhamagara abakiriya ku bakorera mwisoko, gucuruza ibiribwa babigendana n’ibindi.

Rwanda | Bakorerwa imitwaro iremereye

Bakorerwa imitwaro iremereye

Umuyobozi  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clothilde akaba avuga ko abagikoresha abana iyo mirimo ari abinangiye kuko amabwiriza n’amategeko ahana abakoresha abana bato asobanurirwa abaturage mu nama ubuyobozi bukorana nabo.

Akenshi usanga iyi mirimo ikoreshwa abana bato yiganje mumijyi ahakorerwa ubucuruzi ndetse, mu mirima y’icyayi no mubororera munzuri ziri muri gishwati.

Umwe mubacuruzi wo mu mujyi wa kabaya wadusabye kutamuvuga amazina twasanze akoresha umwana mu guhamagara abakiriya, yadutangarije ko akenshi abo bana aribo baba baraje gusaba akazi ahanini kubera ibibazo biri mu miryango yabo.

 

Polisi ibaca mu mirimo y’ubucuruzi bikaba iby’ubusa

Polisi ibaca mu mirimo y’ubucuruzi bikaba iby’ubusa

Nyamara ariko hari n’abemeza ko impamvu abantu bahitamo gukoresha abana baton go ni uko bahembwa amafaranga make kandi bagakorana umwete no kubaha. Gusa abakoresha abana usanga banazi neza ko bihanirwa n’amategeko ariko bakabikora kuko ngo ntamuntu bumvise wahaniwe gukoresha abana bato mugace batuye mo.

 

Ruhango bahangayikishijwe

Rwanda | Ruhango: bahangayikishijwe n’ubuto bw’isoko bubakiwe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda |  Kubera ubuto bw’isoko bacururiza inyuma yaryo

Kubera ubuto bw’isoko bacururiza inyuma yaryo

Abacururiza hanze y’isoko rya kijyambere riri mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, baravuga ko ubuto bw’isoko bubakiwe butuma ubucuruzi bwabo butagenda neza.

Iyo ugeze ahubatse iri soko, uhasanga abacuruzi baricururiza inyuma, ibi ngo biterwa no kuba iri soko ari rito ugereranyije n’umubare w’abashora mu mwugwa w’ubucuruzi.

Kuba iri soko ari rito ubuyobozi bw’umurenge bwafashe abacuruzi bamwe bubashyira inyuma y’isoko kugirango abe ariho bacururiza.

Abacuruzi bashyizwe hanze y’iri soko bavuga ko ubucuruzi bwabo butagenda neza kubera ko igihe izuba rivuye cyangwa imvura ikagwa ngo barahahangayikira cyane.

“icyitubabaza cyane ni uko twe abacururiza inyuma y’iri soko dusora kimwe nabagenzi bacu bacururizamo imbere” Mukarwego umucuruzi ucururiza inyuma y’isoko rya Kinazi.

Uyu mucuruzi kimwe na bagenzi be bakavugako ubuyobozi bw’umurenge bukwiye kongera iri soko kugirango amafaranga yabo baba bashoye ajye akoreshwa neza, cyangwa ngo babagabanyirize imisoro kuko hari ubwo badakora kubera ikibazo cy’imvura n’izuba ryinshi.

Patrick Mutabazi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, avuga iki kibazo bakizi gusa ngo uburemere gifite burenze ubushobozi bw’umurenge ayoboye.

“ twakiganiriyeho n’inzego zidukuriye kuko twe birenze ubushobozi bwacu” Mutabazi Patrick umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi.

Mutabazi akaba yizeza aba bacuruzi ko bakwiye kwihangana ngo kuko ikibazo kirimo gushakirwa umuti kuburyo mu minsi iri imbere iri soko rizatangira kwagurwa rikajya ribasha kwakira abacuruzi benshi.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia