Tag Archive | "Rwanda Training"

Rusizi: Nubwo ubutaka ari buto n’ubuhari bugomba gufatwa neza

Tags: , , , , ,


Ibyo ni ibyatangarijwe abakozi bo mu karere ka Rusizi bashinzwe imyubakire n’imikoreshereze y’ubutaka mu mahugurwa ya UN habitant aho basobanurirwa uburyo bwiza bwo gucunga no gufata neza ubutaka hamwe no guca akajagari k’imyubakire itagezweho mumijyi, aha abitabiriye aya mahugurwa  baratangaza ko bagiye kongera imbaraga mu kuvugurura umujyi wa Rusizi ndetse banafata neza ubutaka bw’ aho bakorera.

ni muminsi  itanu abakozi bashinzwe imyubakire  n’imikoreshereze y’ubutaka bo mu mirenge yo mu karere ka Rusizi, bamaze bahugurwa n’ishami ry’umuryango w’ abibubye ryita ku miturire UN habitant  hagamijwe gucunga neza ubutaka doreko hari igihe bukoreshwa nabi kandi ari buto mu Rwanda, ibi kandi biranjyana  n’imivugururire y’umujyi cyane cyane hacibwa akajagari k’imyubakire idahwitse aba bahuguwe baratangaza ko   hari byishi bakuye muri izo nyigisho bahawe  dore ko iyi gahunda y’ubutaka abenshi bayihuriramo n’ibibazo bikababera urujijo mu kubikemura Bavugamenshi Theoneste ni umwe mubitabiriye amahugurwa atangaza ko ahabanye n’ayandi kuko ngo bagiye no kuri terrain  bibonera ibibazo abaturage bafite kugirango barebe uko ababahugura babikemura.

Nkuko bitangazwa na bamwe mubakozi b’uyumuryango  w’abibubye ishami rishinzwe imiturire  UN Habitant , ngo impamvu bahuguye abakozi bo mu karere   ngo nukugirango babafashe kurangiza inshingano bafite mu kazi kabo ka buri munsi nkuko bisobanurwa na  Mme Monique.

umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere Habyarimana Marcel  atangaza ko ari ubufasha bushingiye kubumenyi abakozi bongerewe.  Ibyo kandi ngo bikazabafasha gukemura ibibazo by’ingutu biri mubutaka bimwe muri ibyo bibazo ahanini bigaragara kungurane z’ubutaka aho banyirib’utaka banga kuguranirwa ubutaka bwabo kuko ngo nta nyungu babikuramo, gusa ngo bizafasha akarere kunoza no gushyira mubikorwa inyubako z’umujyi w’akarere.

 muri aba bahuguwe bahurizaga ku kubaka umujyi w’akarere ka Rusizi kuko ngo igishushanyo cyashizwe ahagaragara  gusa bamwe mubaturage baturiye uyu mujyi batangaza ko kuvugurura uyu mujyi bigifata igihe kirekire kuko ngo batarabona abaza kubagurira aho batuye dore ko ibyo basabwa kugirango babe bemerewe gutura mumujyi batabyuzuza kuko birenze ubushobozi bwabo.

Ngororero: Abigisha mumasomero y’abakuze bahuguwe kuburyo bushya bwo kwigisha

Ngororero: Abigisha mumasomero y’abakuze bahuguwe kuburyo bushya bwo kwigisha

Tags: , , , , , , , ,


Abakorerabushake bigisha abantu bakuze batagize amahirwe yo kujya mumashuli bo mu karere ka Ngororero bashishikajwe no kumenya uburyo (Methodologie) nyabwo bakoresha mu kwigisha bene icyo cyiciro cy’abantu.

Muri iki gihe, bamwe muri abo bakorerabushake bakaba baratangiye guhabwa amahugurwa mugutanga izo nyigisho kuko ubusanzwe ngo buri wese yigishaga bitewe n’uko abizi cyangwa abishoboye.

Ngororero: Abigisha mumasomero y’abakuze bahuguwe kuburyo bushya bwo kwigisha
Abahuguwe nabo bahugura abandi mumatsi mato mato

Ku ikubitiro, abakorerabushake 3 mu karere kose bakaba barahawe amahugurwa kuburyo bukwiye bwo kwigisha abakuze, nabo bahabwa ubutumwa bwo guhugura bagenzi babo bakorana mu karere no mimirenge.

Munyengabo Patrice, umwe mubahawe ayo mahugurwa ahagarariye akarere akaba avuga ko ubusanzwe abantu bitabira icyo gikorwa cy’ubwitange usanga ari abahoze ari abarimu cyangwa abakoraga indi mirimo bakaza kuyihagarika kumpamvu zitandukanye, bityo buri wese akaba yirwanagaho mu kwigisha.

Kuba bagiye kwigisha kuburyo bumwe ngo bizafasha kwihutisha gahunda y’amasomo atangwa ndetse no gukora amasuzumabumenyi kuburyo bumwe. Mu karere ka Ngororero hagaragara abantu benshi bakuze batazi gusoma kwandika no kubara, akaba ariyo mpamvu imishinga, amadini ndetse n’inzego z’ubuyobozi bwa Leta bahagurukiye kwigisha binyuze mumasomero y’abakuze.

Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwa

Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwa

Tags: , , , , , ,


Abafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana bashoje amahugurwaAbafite ubumuga baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana kuri uyu wa 01/03/2013 basoje amahugurwa  ku cyorezo cya SIDA n’imicungire y’amakoperative, akaba ari amahugurwa bari bamazemo iminsi igera kuri itanu.

Aya mahugurwa y’abafite ubumuga yitabiriwe n’abakangurambaga b’urungano ku cyorezo cya SIDA n’imicungire y’amakoperative, aho bahuguwe ku buryo bwo gukorana n’amabanki, babibutsa n’mategeko arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda hamwe n’ibirebana n’ amasezerano mpuzamahanga ku bantu bafite ubumuga.

Francois Xavien Karangwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’abafite ubumuga mu kurwanya Sida  avuga ko bashatse uburyo bahugura abafite ubumuga kwibumbira mu makoperative bakamenya amategeko abarengera, bakanamenya ubumenyi ku by’ubumuga mu buryo rusange, akaba abasaba kugenda bakaba abakangurambaga ku bandi baba basize mu rugo iwabo, akaba abibutsa ko abafite ubumuga baba bafite ubushobozi nk’abandi,akomeza avuga ko ibi bibafasha kwiteza imbere mu byo bakora byose mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abafite ubumuga muri rusange bari bitabiriye amahugurwa bavuga ko bamenye uburyo bwo kumenya amategeko abarengera, bakaba ibi byose bavuga ko babikuye mu mahugurwa kandi ko ubu biteguye no kuba babyigisha bagenzi babo baba basize mu ngo iwabo.

Aba bafite ubumuga kandi bavuga ko bajyaga batinya kuvuga ibijyanye na virusi itera SIDA kuri ubu bakaba bamenye uburyo iyi virusi itera SIDA yandura bakaba bamenye n’uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kuyirinda, bakomeza bavuga ko kuba bamaze igihe cy’iminsi itanu bari mu mahugurwa bari kumwe byabafashije kongera kugira imbaraga zo kumva ko bafitiye akamaro umuryango nyarwanda.

Aya mahugurwa yari yahuje abafite ubumuga 30 baturutse mu turere twa Kirehe,Ngoma na Rwamagana, aho bahugurwaga ku bintu bitandukanye birimo kwirinda icyorezo cya SIDA, kumenya imicungire y’amakoperative, hamwe no kumenya amategeko arengera abantu bafite ubumugamu Rwanda.

Abahabwa amahugurwa ngo bajye guhugura

Kayonza: Abahabwa amahugurwa ngo bajye guhugura abandi ntibabikore baba bahemukira leta

Tags: , , , , , ,


Abahabwa amahugurwa ngo bajye guhugura

Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo kurwanya Sida ku rwego rw’akarere ka Kayonza, Muhima Ruhayisha Edouard, aranenga abantu bahabwa amahugurwa kugira ngo bajye guhugura abandi ariko ntibabikore.

Mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye amashyirahamwe y’indaya n’ababana na virusi itera SIDA mu mpera z’icyumweru gishize, Muhima yavuze ko abantu nk’abo badasangiza bagenzi babo ubumenyi bungukiye mu mahugurwa baba bahemukira leta. Avuga ko leta iba yarishyuye abantu batanga ayo mahugurwa, nyamara abayaherewe ubuntu ntibayabyaze umusaruro.

Amahugurwa menshi mu Rwanda atangirwa ubuntu, rimwe na rimwe agaherekezwa n’itike ya buri muntu mu bayitabiriye. Gusa ngo hari igihe abahuguwe batuzuza inshingano za bo zo gusangiza bagenzi ba bo ubumenyi bavanye mu mahugurwa kugira ngo bugirire akamaro Abanyarwanda bose.

Agira ati “Birababaje kuba umuntu yaba yarahawe inyigisho ku buzima bw’ababyeyi batwite, ariko akaba aturanye n’umubyeyi ukibyarira mu rugo ntanamugire inama yo kujya kubyarira kwa muganga”

Umuyobozi wa Komite y’igihugu yo ku rwanya Sida mu karere ka Kayonza yasabye abahagarariye indaya mu mirenge n’abahagararie ababana na virusi itera SIDA kuzagira umuhate wo gusangiza bagenzi ba bo ibyo bigiye muri ayo mahugurwa.

Umwe mu bari bahagarariye amashyirahamwe y’abakora uburaya mu murenge wa Rwinkwavu, Mukamuvunyi Jeanine yavuze ko agiye gusangiza bagenzi be amasomo yavanye muri ayo mahugurwa. Hari benshi mu bo bakorana uburaya batazi gusoma no kwandika ku buryo kugira ubumenyi mu bintu bitandukanye kuri bo bigorana.

Avuga ko abo bose agiye kuzabegeranya maze akabigisha uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro, uburyo bwo kwirinda Sida ndetse akazanabashishikariza kujya basaba abagabo bakira kwisiramuza nk’uko yabyigishijwe muri ayo mahugurwa.

Rwanda | Nyamagabe: Habaye amahugurwa ku kurwanya imirire mibi mu murenge wa Nkomane.

Tags: , , , ,


tariki ya 08/11/2012, Mu murenge wa Nkomane, mu karere ka Nyamagabe hashorejwe amahugurwa ku kurandura indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ayo mahugurwa yamaze iminsi itanu yabaye ku bufatanye n’Umuryango utagengwa na Leta Word Releif yahuje abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’imidugudu, bakaba bazafasha ubukangurambaga ku kurya indyo yuzuye.

Mu bikorwa byakozwe muri iyo minsi harimo gutegura indyo yuzuye ku bana bari munsi y’imyaka itanu, hakaba haratanzwe kandi ibikoresho byo kwifashisha mu guteka harimo amasafuriya 138 , amabase 69, ndetse na sosoma n’indagara bikazifashishwa mu guteka indyo yuzuye aho bizakorerwa mu matsinda 69, kuri buri tsinda bazajya bahura bagateka, nyuma bakagaburira abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nkomane, Nyandwi Eliezer avuga ko iki gikorwa cyo guhugura abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’imidugudu ndetse n’ibi bikoresho bizagira uruhare mu kunoza imirire myiza mu miryango yo muri uyu murenge abereye umuyobozi.

Yagize ati: “Ibi bikoresho bizadufasha kurandura imirire mibi mu murenge, aho aba bahuguwe bishyize mu matsinda 69 bakajya bigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye nyuma bakagaburira abana”.

Imirire mibi igira ingaruka kubana haba mu mikurire ndetse no bwenge bityo inzego zitandukanye zikaba zisabwa kugira uruhare mu kuyihashya, ababyeyi bagasabwa kubishyiramo ingufu.

 

 

 

Untitled

Rwanda \KARONGI: Utugari Twose Tugize AKarere Ka Karongi Dufite Byibuze Koperative Imwe y’Urubyiruko

Tags: , , , , ,


Rwanda | Urubyiruko rukeneye kumenya imicungire y’amakoperative

Urubyiruko rukeneye kumenya imicungire y’amakoperative

Akarere ka Karongi gafite umwihariko utaboneka mu tundi turere tw’Intara y’iBurengerazuba, wo kuba mu tugari twose uko ari 88 harimo byibuze koperative imwe y’urubyiruko.

Nk’uko umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Karongi, Ryumugabe Alphonse abisobanura, izo koperative uko ari 88 zose zahawe inkunga y’ibihumbi 100 byo kubafasha kwiteza imbere. Inkunga yose yatanzwe ihwanye na miliyoni 8 n’ibihumbi 800. Ryumugabe Alphonse asanga ayo mafaranga ari menshi, urubyiruko rukaba rukeneye amahugurwa yo kurufasha kumenya gucunga amakoperative kugira ngo ruzabashe kuyabyaza umusaruro:

“Twabateguriye amahugurwa ku micungire y’amakoperative kugira ngo izo nkunga zizabashe gucungwa neza no kubyazwa umusaruro ku buryo muri turiya tugari amakoperative yaho azaba intangarugero ku rwego rw’igihugu. Ni nayo politike ya leta yo guhuriza abantu hamwe kugira ngo batere imbere, natwe ni yo nzira twabinyujijemo  kugira ngo tubashe guteza imbere urubyiruko rwacu.”

Rwanda | Bamwe mu bahuguwe:  Bayavuge Bonifride na Ntawicumurame Nelson

Bamwe mu bahuguwe:
Bayavuge Bonifride na Ntawicumurame Nelson

 

Bayavuge Bonifride, umurezi ku kigo cy’amashuli abanza cya Rushabarara ni umwe mu bahuguwe. Avuga ko amahugurwa yabashije kumugaragariza ko bakoraga nta mikorere ihwitse bafite, ariko ubu ngo yamenye amategeko agenga koperative n’uko abayobozi bagomba gushingwa ibintu bitandukanye kugira ngo ibashe kugira gutera imbere, n’ukoze amakosa agahanishwa itegeko risobanutse.

Undi wahuguwe ni Ntawicumurame Nelson, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu murenge wa Bwishyura (Karongi). We asanga kuba hari amahame menshi batari bazi agenga amakoperative, ari imwe mu mpamvu zatumaga amakoperative adatera imbere cyangwa rimwe na rimwe akanasenyuka.

Amahugurwa ku micungire y’amakoperative yateguwe n’Inama Nkuru y’Urubyiruko, ifatanyije n’umushinga Projet Sante Publique (PSP) ukorera mu turere twa karongi na rutsiro. Yari agenewe abahagarariye urubyiruko, n’abakozi b’ibigo nderabuzima umushinga PSP ufashamo leta y’u Rwanda, kandi ukaba ufite n’abakozi mu bigo nderabuzima bashinzwe urubyiruko ku bukangurambaga mu buzima bw’imyororokera no kwirinda SIDA ari nabo bahuguwe mu gihe cy’iminsi ine.

 

Rwanda | RUSIZI: Amakoperative arasabwa kudakorera mu kajagari.

Tags: , , ,


Abashinzwe amakoperative mu karere ka Rusizi barasabwa kurushaho kuyegera bagakurikiranira hafi imikorere yayo mu rwego rwo kugira Koperative umusemburo nyawo w’iterambere rirambye ry’abaturage kandi bagatangira raporo y’iyo mikorere ku gihe kugira ngo n’izindi nzego zibashe kuyikurikirana. Amakoperative na yo  agasabwa kwirinda akajagari mu mikorere yayo,arushaho gucunga neza umutungo wa rubanda  kandi akagaragaza ko koko ari inkingi ifatika yo kurwanya ubukene mu bayagana ibyo nibyo byahuje abayahagarariye n’abayobozi bayo munzego zitandukanye izo  mu karere no kurwego rw’igihugu kuwa 21/09/2012.

Ibyo ni bimwe mu byasabwe abagize ayo makoperative n’umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Akarere ka Rusizi,bwana Ndemeye Albert mu isozwa ry’amahugurwa y’iminsi 3 bari bamaze biga ku mikorere n’imicungire y’amakoperative.   

Nkuko tubitangarizwa  na bamwe mubayobora ibyo bigo ngo Ayo mahugurwa  yari akenewe ugereranije n’akajagari kagaragaraga mu makoperative amwe n’amwe aho bamwe bayashinga bacunzemo imfashanyo babona, batazibona ako kanya bakayasesa ari naho havamo amakoperative yitwa aya baringa atemewe n’amategeko .

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative ngo mukubona  ibyo byose kikaba cyarafashe icyemezo cyo guhugura abashinzwe amakoperative mu turere,ubu hakaba hahugurwaga,abo mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi, uko ari 18.

Mu isozwa ryayo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi,bwana ndemeye Albert akaba yasabye abahuguwe gukurikiranira hafi imikorere y’ amakoparative yamaze gushingwa n’andi agenda ashingwa kugira ngo  izo nenge zose zabonetse zirwanywe kandi amakoperative abe koko inkingi y’iterambere rirambye ry’umuturage.

Abahuguwe nabo ngo barasanga  Koperative ari kimwe mu bisubizo nyabyo kandi birambye byo kurwanya ubukene.Ibyo ariko ngo bishoboka igihe ba nyirayo bakoreye hamwe kandi batanyereza umutungo.  Ku kibazo cy’amakoperative ashingwa  acunze imfashanyo gusa ariko mu by’ukuri nta cyerekezo kigaragara afite, bwana Nkusi J.Damascène, ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’igihugu cy’amakoperative avuga ko  mbere y’uko Koperative ishingwa,abanyamuryango bayo bagomba kubanza kumenya koko ikigiye kubahuza nyacyo icyo ari cyo,ko atari indonke z’umuntu ku giti cye.

Kubyagaragaraga mu makoperative y’Akarere ka Rusizi,aho wasangaga  bamwe mu bayobozi bayo barayagize nk’uturima twabo ngo ibyo ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje kubirwanya bwivuye inyuma, Nsabayesu J.Luc   ushinzwe iterambere ry’ishoramari mu karere ka Rusizi nibyo yagarutseho avugako bagiye kuzajya bakurikirana cyane imikorere yayo.  Amakoperative agaragara mu karere ka Rusizi amenshi ngo ni ay’ubuhinzi,ubworozi,ubucuruzi,ubukorikori ndetse n’ubwikorezi.

 

 

Abakorera bushake ba Croix-Rouge, bagaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage

Rwanda | Ruhango : abaturage barishimira ubutabazi bw’ibanze bagiye kujya bikorera

Tags: , , , , ,


 

Abakorera bushake ba Croix-Rouge, bagaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage

Abakorera bushake ba Croix-Rouge, bagaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage

Nyuma yo kwigishwa ubutabazi bw’ibanze, abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda bigishije abaturage uko bajya bitabara igihe bagwiririwe n’impanuka, abaturage baravuga ko bizatuma nta muntu uhura n’ikibazo ngo ni uko habuze muganga.

 

Abanyamuryango ba Croix-Rouge ibi babikoze igihe bakoranaga umuganda n’abaturage, tariki ya 25/08/2012, basiza aho bazubaka ibyumba bitatu by’amashuri mu murenge wa Kinihira.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Bwana Uwimana Ernest wari witabiriye uwo muganda yashimye cyane Croix-Rouge y’u Rwanda kubera ibikorwa ikomeje kugaragaza mu karere ka Ruhango, yasabye abaturage ko bajya bakurikiza inama bagirwa kuko zibafitiye akamaro.

Muvara Charles, uhuza ibikorwa by’ ubutabazi bw’ibanze muri Croix-Rouge y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwigisha abakorerabushake irimo gukorwa hirya no hino mu gihugu bikaba bigamije gukangurira abaturage kumenya nibura iby’ibanze kugirango bashobore kwitabara igihe bahuye n’impanuka.

Mu kwigisha abari aho yagarutse ku buryo budakwiye abantu bakunze gukoresha bitabara, Aha yagiye atanga ingero nk’aho bakoresha isukari bapfubya uwahiye kandi ituma ahatutumbye haturika.

Aha kandi Muvara yibukije ko umutabazi adasimbura muganga kuko buri gihe aba agamije koroshya ububabare bw’umurwayi kugira ngo bamwihutane bamujyana kwa muganga.

Mu nyigisho zatanzwe nyuma y’umuganda, abaturage bakanguriwe kumenya bimwe by’ibanze mu butabazi bakareka uburyo bajyaga bitabaza bukwiye gucika, kubera ko nta mumaro.

Hari nk’aho uwahiye bamutabaraga bakoresheje ubwoya bw’urukwavu, ibyo bakaba barabyamaganiye kure.

Twagirimana Alexis ni umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda yagize ati “inyigisho nk’izi turazikeneye kubera ko impanuka duhura nazo buri munsi. Ibi batweretse tugiye kujya tubyubahiriza”.

Nk’uko Muvara Charles abitangaza, ibi biri no muri gahunda ya Croix-Rouge y’u Rwanda yo gukorera mu dusozi ndatwa aho abaturage bigishwa kwikemurira ibibazo bibabangamiye bo ubwabo babigizemo uruhare.

 

 

 

 

 

Nyamashek Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Rwanda | Nyamasheke: Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Nyamashek Abafundi bari guhugurwa ku kubumba amatafari n’amategura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abafundi batoranijwe mu bandi bo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bari guhugurwa ku buryo bwo kubumba amatafari n’amategura mu gitaka n’umucanga na sima bakoresheje imashini, aya matafari akaba ategerejweho kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu.

Mbyayingabo Shabani, umwarimu uri kwigisha aba bafundi yatangaje ko iri tafari ribumbwa muri ubu buryo riba rikomeye kurusha asanzwe yukabishwa mu giturage azwi ku izina ry’inkarakara, rikaba rishobora gukoreshwa nyuma y’iminsi itanu ribumbwe.

Yasabye abafundi batandukanye kubegera bakabigiraho maze nabo bakazabasha gukoresha iri koranabuhanga.

Yongeyeho ko rihendutse kuko usanga rigura amafaranga ari hagati ya 28 na 35 bitewe n’aho akorewe.

Gukwirakwiza aya matafari n’amategura hirya no hino ngo ni imwe mu ngamba zo kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu nk’uko byatangwajwe na Nkaka Théogène, umukozi mu ishami ry’imiturire mu cyaro muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abari muri aya mahugurwa kuyakurikira neza bashyizeho umwete kugira ngo bazabashe kuyabyaza umusaruro.

Yabasabye kandi gufata neza ibikoresho bazaba bari gukoresha kugira ngo bizabashe gukoreshwa igihe kinini.

Aya matafari kuyubakisha ntibisaba gukoresha Sima cyangwa ibyondo kuko agiye afite utuntu twinjiranamo, bakaba bagenda bayagerekeranya gusa.

Nyuma y’aya mahugurwa kandi, abahuguwe bagomba no kubaka inzu imwe y’ikitegererezo igahabwa umuntu umwe utishoboye wo mu murenge wa Kanjongo.

Minaloc yemeye kandi kuzafasha abantu icumi ba mbere bazagira ubushake bwo gutura muri uyu mudugudu ibaha sima n’umucanga byo kubumbamo amategura yo gusakara.

RWANDA | GISAGARA KOPERATIVE

RWANDA | GISAGARA: KOPERATIVE Y’INKERAGUTABARA YAHUGUWE GUKORESHA UTUMASHINI TUBUMBA AMATAFARI N’AMATEGURA

Tags: , , , , ,


RWANDA | GISAGARA KOPERATIVEKuwa 24 Nyakanga 2012, mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Muyira hashorejwe amahugurwa yo gukoresha utumashini tubumba amategura n’amatafari azwi ku izina rya “ Hydroform”.

Ari abagabo ndetse n’abagore bose bahuguwe ubu babasha kubumba amatafari n’amategura ku buryo budasanzwe hakoreshejwe utumashini. MBYAYINGABO Shaban umukozi wa Vision Apropiate Technology Company wigishaga bamwe mu bagize Inkeragutabara zo mu Karere ka Gisagara, yatangaje ko izi mashini zazanywe mu karere ka Gisagara kugira ngo zifashe abaturage bako mu gutunganya imiturire batura mu mazu meza  ahendutse kandi bakagira n’uruhare mu kubungabunga ibidukikije, hakaba hahuguwe inkeragutabara ndetse hakazakomeza guhugurwa n’abandi.

Bwana MBYARIYINGABO yakomeje avuga ko amatafari ya hydroform agomba gusimbura amatafari ya rukarakara, impunyu na blockciment kuko ngo ariyo ahendutse mu giciro kandi akanayarusha gukomera.  Yatubwiye ko babumba amatafari y’ubwoko bubiri ay’igitaka gusa n’ay’igitaka, umucanga na sima.  Itafari rya hydroform ribumbwe mu gitaka rigura 28-30 frw, irikozwe mu gitaka,umucanga na sima rigurwa 100-130 rigakomera kurusha irisanzwe rikorwa muri sima n’umucanga rigura 400-500 frw.

Yagize ati “Urumva rero ko atari ukubona amatafari akomeye gusa, ahubwo abaturage bazajya babasha no kuzigama amafaranga kuko abakoreshaga ariya matafari ahenze cyane bazajya bagura ayarusha guhenduka kandi akomeye”

Utu tumashini tubumba n’amategura hakoreshejwe umucanga na sima; akaba ashishikariza abaturage kwitabira gukoresha ubwo buryo bushya bw’imiturire kuko buhendutse kandi bufite kuramba mu gihe cy’imyaka 50 mu gihe amategra asanzwe akoreshwa burya ngo agira uburambe bw’imyaka icumi gusa akaba atakurwa ku nzu ngo asakazwe indi.

Abahuguwe nabo kandi baravuga ko basobanukiwe n’ubwiza bw’aya matafari kandi bakaba babona atari ukuba akomeye gusa, ahubwo bazanakoramo imishina bityo bakajya bayabumba akagurwa kandi bakanigisha abandi bifuza kubimenya.

Bagize bati “Ni inyungu kuri twe rwose, izi nyigisho duhawe tuzabasha kuzibyaza umusaruro kandi tunafashe abandi kwihugura”

Higishijwe abantu 15 kubumbisha utumashini, nabo bakazigisha urubyiruko n’amakoperative kudukoresha mu rwego rwo kunoza imiturireibungabunga ibidukikije mu Karere.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia