Tag Archive | "Rwanda transport"

Rwanda | Ruhango amafaranga

Rwanda : Ruhango: amafaranga asigaye ahabwa agaciro kuruta ubumenyi butangwa mu mahugurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Ruhango amafarangaUmuryango RRP+ uhugura inzego z’ibanze ku kwirinda ihohoterwa nyuma hakaza kugaragara ubwumvikane buke mu itangwa ry’amafaranga

Mu karere ka Ruhango kimwe no mu tundi turere tukiri inyuma mu majyambere, uhasanga imiryango myinshi itandukanye, ivuga ko iharanira iterambere ry’umuturage. Akenshi iyi miryango yifashisha amahugurwa kugirango ashobore kugera ku ntego yayo.

Ariko kugeza ubu aya mahugurwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, basigaye bayabona nk’uburyo bwo gushaka kwirira amafaranga aho kugera ku ntego ziba zarazanye iyi miryango.

Iyo witabiriye amwe mu mahugurwa aba yabereye muri aka karere wumva amajwi y’abantu benshi batandukanye babazanya bati “ ese uyu munsi noneho baratanga angahe (amafaranga), ubu se si ka gahumbi kabo?”.

Aha ugasanga ababa bitabiriye amahugurwa, ntibakurikiranye neza amasomo baba bateguriwe, kuko imitima yabo iba itekereza ku gatike bari buhabwe uko kangana ndetse ku bamaze kukamenya bo batangira gutekereza uko bari bugakoresha nikamara kubagera mu ntoki.

Icyakora bamwe mu baba bitabiriye aya mahugurwa usanga baba badashira amakenga ababa bayateguye kuko baba bakekaho kunyereza agatike baba bahawe, ibi byose ugasanga ari ibibangamira amahugurwa aba agamije iterambere ry’abaturage.

Ibi byaje gushimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki ya 01/08/2012 ubwo bitabiraga amahugurwa yari yateguwe n’umuryango RRP+. Aha abari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 2, bamwe bafashe icyemezo cy’uko batazayagarukamo kuko ngo babonaga aya mahugurwa arimo uburiganya bw’amafaranga.

Nyuma y’amahugurwa ku munsi wa mbere buri muntu yahawe amafaranga 1000, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye aya mafaranga, banyiri gutegura aya mahugurwa bahise bafata icyemezo cyo kubongera ikindi 1000, nibwo abari bakiri aho hafi batangiye guhamagara bagenzi babo bamaze kwivumbura bakagenda kugaruka bagafata andi mafaranga ko bemeye kubongera.

Ibi babifashe nk’agasuzuguro bamwe baragaruka abandi baranga bagira bati “nibajyane ntibakajye baza kudukinisha, ubu se umuntu aba yarenze imisozi irenga 5 barangiza bakamuha ubu busa? Nibajyane natwe ntaho tuzagaruka”

Ikindi aba baturage bashingiraho bavuga ko abantu basigaye bategura amahugurwa bagamije kwirira amafaranga, naho usanga imiryango runaka itegura amahugurwa arenze 2 ku munsi cyangwa se amahugurwa bakayahuza n’ibindi bikorwa bibafitiye inyungu, ugasanga abitabiriye amahugurwa biriwe aho bakabona banyiri gutegura amahugurwa nimugoroba baje kubasinyisha gusa ngo babahe amafaranga y’ingendo.

Aha bamwe mu baturage ntibatinya kuvuga ko iterambere ry’umuturage ryabaye nk’imwe mu nzira y’urwitwazo rwo kurya amafaranga y’inkunga aba yarahawe iyi miryango.

Abaturage bavuga ko impamvu ituma badakurikirana amahugurwa, ari uko baba babona n’abayateguye nabo ubwabo bafite inyota ikabije ku gafaranga kaba karagenewe ayo mahugurwa. Bagaheraho bavuga ko urebye rwose amahugurwa y’icyi gihe nta kintu agikiza, ahubwo ngo hari igihe aba ari ayo kongera makimbirane.

 

Rwanda Babaye bashyizeho imbabari

Rwanda : Ikiraro cya Kagogo cyatangiye gusanwa

Tags: , , , ,



Hari hashize iminsi abaturage n’abagenzi bakoresha ikiraro gihuza umurenge wa Mulinga wo mu karere ka Nyabihu n’umurenge wa Kabaya wo mu karere ka Ngororero basaba ubuyobozi kubasanira  ikiraro kimaze gusaza bityo bikaba  bitoroheraga  buri wese kucyambuka doreko hari n’umuturage wari uherutse kukigwamo ku itariki ya 17 Mata uyu mwaka maze agapfa ubwo yatahaga iwe mu murenge wa Mulinga avuye mu murenge wa Kabaya.

Rwanda Ikiraro cya kagogo

Ikiraro cya kagogo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mulinga bufatanyije n’ubw’uwa Kabaya bwari bwatangaje ko bugiye kwita ku kuvugurura icyo kiraro ariko ku buryo bungana n’ubushobozi bafite kuko icyo kiraro n’ubundi bigaragara ko cyenda gutwarwa n’umugezi.

Ubwo twageraga kuri icyo kiraro ku munsi w’ejo twasanze ubuyobozi bw’umurenge wa Mulinga bwatangiye gushyiraho ibisigazwa by’imbaho (imbabari) kugirango babe bafunze imyanya iri hagati y’ibyuma bikigize ari nayo abantu bagiriraga impungenge.

Kuri ubu uwo murenge urimo kubajisha ishyamba riri mu kagali ka Migongo, kugirango haboneke imbaho zo gukoresha icyo kiraro.

Rwanda Babaye bashyizeho imbabari

Babaye bashyizeho imbabari

Iki kiraro cya kagogo gihuza umurenge wa Mulinga na kabaya, cyambukiranya umugezi wa Giciye gifite uburebure bugera kuri metero 10 hejuru y’amazi ku buryo umuntu aguyemo yakizwa na Nyagasani.Iyo witegereje ibyuma bicyubatse bifata hakurya no hakuno birakomeye ariko ku uretse imbaho zari zigishasheho zashaje ubona no ku butaka ibyo byuma bifasheho bwenda gutwarwa n’umugezi, gusa ibi byo ngo bikaba birenze ubushobozi bw’imirenge yombi nkuko Mutwarangabo simon umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mulinga abivuga.

Ikigaragara ni uko nihadafatwa ingamba zo kubakira iki kiraro n’inkuta zikomeye, nubundi kitazamara igihe kinini kandi gikoreshwa n’abantu benshi  batandukanye baba baturuka mu murenge wa Mulinga bagiye ku isoko rya kabaya ryo mu karere ka ngororero dore ko ariryo ribegereye kikanahuza kandi ikigo nderabuzima cya Gakamba n’ibitaro bya Kabaya hakiyongeraho n’abahinzi bagikoresha bagemura umusaruro w’icyayi ku ruganda rw’icyayi Rubaya.


Rwanda | Nyamasheke: Abaturage b’umurenge wa Rangiro barasabwa kuvanwa mu bwigunge

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage bo mu murenge wa Rangiro baratangaza ko bari mu bwigunge ngo kuko bitoroshye kugenda mu murenge wabo ndetse bakaba nta n’umuriro w’amashanyarazi bagira. Ibi ngo bisaba aba baturage gukora urugendo rungana n’ibirometero 22 n’amaguru bagana mu isoko rya Kirambo aho bahahira, ndetse bagakora n’urugendo rw’amasaha ane bajya gushaka umuriro wa terefoni zigendanwa mu isantere ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo.

Aba baturage batuye uyu murenge ukora kuri pariki ya nyungwe, barasaba ko babonerwa imodoka izajya ibafasha mu ngendo bakora bajya guhaha cyangwa se ahandi hatandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Twagirayezu Zacharie,  avuga ko ngo bagerageje kuvugana n’ikigo cya leta gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM) ngo kibahe bisi gusa ngo cyababwiye ko umuhanda wabo utameze neza ku buryo babaha imodoka.

Mu mwaka ushize, abaturage batuye umurenge wa Rangiro bashatse kwikorera ingufu z’amashanyarazi gusa ngo inyigo yerekanye ko aho bendaga kuyakura bitashoboka. Mu ruzinduko Minisitiri w’intebe aherutsemo mu turere twa nyamasheke na rusizi, yijeje abatuye imirenge ya Rangiro na Cyato ko uyu mwaka urangira umuriro w’amashanyarazi wabagezeho, abaturage bakaba bavuga ko uruhare bazasabwa rwose bazarutanga ariko bakava mu bwigunge.

Uretse ikibazo cy’umuhanda n’amashanyarazi, amazi nayo ngo aracyari make muri uyu murenge kuko ataragera ku baturage bose.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia