Abenshi mu batunzwe n’uyu murimo wo gutashya ni abagore batuye ahitwa ku Kinteko ho mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara. Izo nkwi bacuruza, ahanini bazitoragura mu ishyamba rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, rizwi ku izina rya Arboretum.
Inkwi aba bagore batoragura zigizwe ahanini n’ibitovu biba byaratemwe igihe cyo gukorera iri shyamba, hanyuma bikahumira. N’ubwo bahatoragura izi nkwi ariko, ngo bagenda bacungana n’abarinzi b’iri shyamba kuko iyo babafashe bazibambura bakanabakubita.
Ngo abababuza kuhatashya bavuga ko bakwiye kureka ibyo biti bikaba ifumbire y’ishyamba. Uretse ko baba bananga ko baretse abantu bakaza gushaka inkwi uko bishakiye muri iri shyamba bajya banatema ibiti bigize ishyamba nyir’izina.
Inkwi abagore batashya muri iri shyamba rero, ngo baragenda bakazigurisha n’abatajya gutashya ku buryo umuba uringaniye uvamo amafaranga igihumbi (1000). Icyakora, abajyayo bahetse abana bo ntibabasha kwikorera nyinshi, ku buryo bakuramo nka 600.
Ubusanzwe rero, aba bagore bakora umurimo wo guhingira abaturanyi dore ko ubutaka bwabo bwo ari butoya cyane. Iyo babuze ibiraka byo guhinga rero, ni bwo bemera bakishora mu ishyamba, bagira amahirwe ntibahure n’abarinzi baryo, ni uko amaramuko akaba arabonetse.
Kuba ari abagore batashya muri iri shyamba, si ukuvuga ko n’abagabo batabyifuza. Gusa ngo iyo babafashe babamerera nabi kurusha uko bagenzererza abagore, kuko bo ngo “bafite imbaraga, bakaba bashobora no gutema ibiti by’ishyamba”.
Umuyaga utuma babona inkwi
Mu gihe umuyaga uhuha ari mwinshi abahinzi, cyane cyane abafite insina z’ibitoki, bakifata mapfubyi kuko baba bazi ko biri bushirire hasi, aba badamu batashya bo ngo iyo umuyaga uhushye baba bongeye bariye! Umwe muri bo yagize ati “twe ntidushobora kurira ngo tujye kumanura amashami y’ibiti aba yarumye. Iyo umuyaga uhushye ari mwinshi, inyayu zihubuka ari nyinshi maze kubona inkwi ntibitugore”.
