
Imboga n’ingenzi ku mubiri wa buri wese ari nayo mpamvu ari ngombwa kuzirya ngo ziwurinde indwara zinawuhe ibivumbikisho byo kuzikumira bityo umuntu akure neza
Mu Rwanda haboneka ubwoko bwinshi bw’imboga kandi zigirira akamaro umubiri w’umuntu wese wibanda mu kuzirya. Amoko y’imboga aboneka mu Rwanda ni mensi,aha dusangamo nk’imbwija, imboga za dodo, isogi, ibisusa,nyiramusagimbehe, ibihaza, inyanya, karoti, radi,cocombre, amashu, amashu y’indabo “choux Fleur”, beterave, ibitunguru,cereli,pavuro, ,imiteja n’izindi.
Imboga nyinshi zigira umwihariko wo kuryoshya igaburo nk’ibirungo ariko kandi zikanaritubura. Hejuru y’ako kamaro,haza undi mumaro w’ingenzi imboga zigirira umubiri w’umuntu cyane mu gufasha umubiri kuwuha ibivumbikisho by’ibirinda indwara nk’uko Rutaganda Theoneste,impuguke mu by’imirire yabidutangarije.Uyu mumaro ukomeye wazo utuma ndetse umuntu ukunda kuzirya adakunze guhora arwaragurika nk’uko yakomeje abidutangariza.
Mu mboga kandi habonekamo imyunyu ngugu yihariye igirira akamaro kanini umubiri kandi nta ngaruka. Zoroshya igogora,cyane inzira y’ urwungano ngogozi rwose kugeza igihe ibiribwa bigiriye umuntu akamaro. Zituma kandi umuntu yituma neza ntagire imbogamizi.

Ni byiza ko imboga zitekwa zitaranamba,iziribwa ari mbisi zikaribwa kuko aribwo ziba zifite intungamubiri nyinshi
Imboga ahanini zikize kuri vitamine C ,iyi vitamine itinya cyane ubushyuhe ari nayo mpamvu ari byiza kurya imboga zimwe na zimwe ari mbisi kugira ngo iribwe yose kandi ari umwimerere uko yakabaye. Imboga zigomba gutekwa zigifite ibara ryazo ry’icyatsi,mbese zitaranambye. Igihe zitaratekwa,zishyirwa ahantu habugenewe ku buryo zitanamba,zigakamukamo amavitamine agirira umubiri akamaro.
Imboga kandi zikize kuri Vitamine A na C, nk’uko igitabo “guide des aliments et leurs pouvoirs curatifs” kibisobanura. Imboga zirinda indwara zikunze kwibasira abantu nk’iz’amaso,amenyo,kubura amaraso kubera kubura umunyu ngugu wa Fer,bwaki, n’ibindi. Imboga n’uburyo bwiza cyane bwatuma imiryango n’idafite amikoro ahagije irya indyo yuzuye ku igaburo ryayo dore ko ahanini zidahenda kandi usanga imiryango myinshi yazibona ariko ikivutsa ubwo butunzi butagira uko busa.
Kurya imboga ni iby’igiciro cyinshi ku mubiri w’umuntu uwariwe wese kuko zifite akamaro ntagereranywa kandi nta ngaruka zitera. Gusa zigomba guteguranwa isuku,ikitabwaho na buri wese. By’umwihariko,ababyeyi basabwa kugaburira abana babo imboga n’imbuto,ku igaburo baha abana babo, kugira ngo bakure neza kandi babone ibivumbikisho bizabafasha kwirinda indwara mu buzima bwabo no mu mikurire yabo.
Kubera agaciro ntagereranywa k’imboga n’imbuto,usanga abantu bashishikarizwa kuzihoza iruhande rwabo mu turima tw’igikoni no kuzihinga by’umwihariko. Ibyo ntibirangirire aho gusa ariko,ahubwo bakanazitegura ku meza yabo kuko ari isoko ntagereranywa y’ubuzima bwiza. Si byiza guterera imboga n’imbuto kuzijyana mu masoko gusa,ahubwo menya ko n’umuryango wawe uzikeneye. N’ahanyu kwita ku nama z’ubuzima kuko kwirinda biruta kwivuza.