Tag Archive | "Rwanda village"

Rusizi:Bifatanije n’abaturage ba Bugarama bahuye n’ibiza.

Tags: , , , , , , , , ,


Mu rwego rwo gufata mu mugongo abaturage b’imirenge ya Muganza na Bugarama yo mu Karere ka Rusizi bahuye n’ibiza mu mpera z’ukwezi k’ukwakira umwaka ushize wa 2012, bamwe mu bayobozi n’abikorera ku  giti cyabo bakomoka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke  batuye mu mujyi wa Kigali bifatanije n’abaturage b’iyo mirenge mu gikorwa cy’umuganda, aho bateye ibiti ibihumbi 23, bakanabatera inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni enye, imiryango 42 yo mu murenge wa Muganza yazahajwe cyane  n’ibyo biza.

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize wa 2012, ubwo abo baturage bahuraga n’ibiza bakomeje gufashwa n’imiryango itandukanye cyane cyane abo  mu mirenge ya Muganza na Bugarama dore ko aribo bari bibasiwe  n’imvura nyinshi yasize iheruheru imiryango  igera ku 172 ndetse bamwe bakahasiga n’ubuzima, ni muri urwo rwego bamwe mu baturanyi n’imiryango nterankunga yihutiye kubatabara byihuse. Bamwe mu bayobozi n’abandi bikorera ku giti cyabo bakomoka muri tuno turere twa Rusizi na Nyamasheke bakorera mu mujyi wa Kigali nabo bakaba biyumvise mo uwo mutima w’impuhwe utabara.

 Babitewe mo inkunga na sosiyete y’itumanaho MTN, bakusanije inkunga igizwe  n’ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 4,200,000, bakaba bari baje kuyishyikiriza imiryango 42 yo mu murenge wa Muganza yazahajwe cyane n’ibyo biza, ndetse banifatanya n’abaturage b’iyo mirenge yombi mu gutera ibiti bigera ku 23000, kuri site ya Kibangira ahazimurirwa abo baturage bahuye n‘ibyo biza kikaba ari igikorwa cyabaye mu mpera z‘icyumweru kuwa gatandatu tariki 16/3/2013.

Mu jambo rye, Ministre muri Présidence ya Repubulika, Mdame Tugireyezu Venentie wari umushyitsi mukuru yavuze ko akaga bagize inzego zose zagakurikiraniye hafi ari nayo mpamvu baje kubafata mu mugongo akaba yanaboneyeho kubasaba kwitabira gutura mu midugudu.

Minisitiri Tugireyezu Venantie kandi yanabasabye gukomeza gushyira imbaraga zabo hamwe mu rwego rwo kurusha ho kwigira no kwihesha agaciro.

Mu izina ry’abatewe iyi nkunga Madame Nyiranzabandora Zainabu ntiyahishe umunezero batewe n’iki gikorwa aho yatangaje ko bashimiye byimazeyo urukundo babonanye abana b’uRwanda kuko ngo kuva bahura nibiza ntibigeze biheba nkabahuye nibyago kuko bakomeje kwitabwaho kugeza magingo aya.

aba baturage bahuye nibiza biteganyijwe ko bazimurirwa muri site ya kibangira mu rwego rwo gutura aheza no kubarinda Ibiza, izarangira neza itwaye akayabo ka Miliyari 15frws, ikazatunganywa mu gihe cy’imyaka  iri hagati y’itatu n’ine nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, bwana Nezyimana Oscar.

Abakozi ba ILPD hamwe n’abaturage bari hamwe mu gikorwa cy’umuganda

Nyanza: Abakozi ba ILPD bifatanyije n’abaturage bubaka ibiro by’umudugudu

Tags: , , , , , , ,


Abakozi b’ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ( ILPD) riherereye mu karere ka Nyanza bifatanyije n’abaturage b’umudugudu wa Gatare mu kagali ka Nyanza  ko mu murenge wa Busasamana muri ako karere mu gikorwa cyo kubaka inyubako y’ibiro by’umudugudu.

Icyo gikorwa cyabaye tariki 27/02/2013 ubwo bakozi ba ILPD bifatanyaga n’abaturage baturiye hafi yacyo bakabafasha kubaka ibiro by’umudugudu wabo.

Abakozi ba ILPD hamwe n’abaturage bari hamwe mu gikorwa cy’umuganda

Abakozi ba ILPD hamwe n’abaturage bari hamwe mu gikorwa cy’umuganda

Uko bari 28 muri icyo gikorwa bamwe muri bo bakase urwondo abandi babumba amatafari azubakishwa ibyo ibiro by’imidugudu muri gahunda yo kubafasha kugira aho bakorera heza kandi hagutse nk’uko akarere ka Nyanza kabyiyemeje mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.

 

Uretse kuba abakozi ba ILPD batanze umusanzu wabo muri icyo gikorwa cy’umuganda byanabaye umwanya mwiza wo kumenyana n’abaturage batuye hafi y’icyo kigo akenshi bahoraga babacaho bibereye muri gahunda z’akazi kabo maze ntihagire aho bahurira nabo mu bikorwa nk’ibyo by’umuganda.

Ibyo  byashimangiwe na Ruzindana Alexis  akaba ari umukozi wa ILPD wagize ati: “ Ibi twabiteguye kugira ngo tumenyane n’abaturage kandi nabo bashobore kutwisangaho. Yakomeje avuga ko abakozi ba ILPD badashimishwa no kubaho bonyine badafite aho bahuriye n’abaturage kandi ibyo bakora biri mu nyungu za buri wese.

Ruzindana Alexis asanga n’ubwo ikigo cyabo cya ILPD gikora ibintu bijyanye no kwigisha amategeko hari abanyamahanga bagikoramo baba bakeneye ikintu cyo kubahuza n’abaturage mu bikorwa bimwe na bimwe by’amajyambere baba bakora akenshi kugira ngo nabo babyigireho.

Abaturage baturiye kigo cya ILPD si ubwa mbere babonye abakozi baho baza kubaha umusanzu mu bikorwa bitandukanye kuko buri mwaka bafasha nibura umuntu umwe wakozweho n’ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo bamufashe kwifasha nk’uko Ruzigana Alexis.

Uwimana Jean Noel Umuyobozi w’umudugudu wa Gatare wakorewemo icyo gikorwa cyo kubaka ibiro by’umudugudu wabo mu izina ry’abaturage ayoboye yishimiye ubwo bufasha bahawe n’abakozi b’ikigo cya ILPD.

Yagize ati: “ Ubu twishimiye kuba abantu twumvaga ko ari abasirimu tubatinya aribo baje badusanga ndetse bakemera kwicisha bugufi bakata icyondo hamwe n’abaturage bacu”.

Ibiro by’umudugudu wa Gatare abawutuyemo bifuza ko  byabera abandi intangarugero mu bwiza no mu bunini nk’uko Uwimana Jean Noel Jean Noel umuyobozi w’umudugudu abihamya.

Ku bijyanye n’agaciro ibyo biro by’umudugudu bizaba bifite bimaze kubakwa yasubije ko kagera kuri miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda (4. 0000.000frw).

Ibyo biro nibimara kuzura bizakemura byinshi mu bibazo bahura nabyo byo kubura aho bakorera inama ndetse naho bigishiriza abantu bakuru batazi gusoma kwandika no kubara bakibarizwa muri uwo mudugudu.

 

Mu mudugudu wa Kamanga 1

Rwanda : Mu mudugudu wa Kamanga i Rwamagana babaho nk’abatuye mu nzu imwe

Tags: , , , , , , ,


Mu mudugudu wa Kamanga

Abaturage ba Kamanga ngo bafashanya kubonera uhatuye wese isaso igezweho y’umufariso

Abatuye Umudugudu wa Kamanga mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana baravuga ko kugira imyumvire imwe kuri gahunda ya leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabagejeje ku ntera yo kwiyumva nk’abavandimwe batuye mu nzu imwe, ndeste bagafashanya kubonera utuye uwo Mudugudu wese umufariso.

Emeresiyana Kanyange utuye uwo Mudugudu yatubwiye ko aho batuye babana mu busabane no gufashanya kandi bakaba bafite umuyobozi mwiza w’Umudugudu we yita Papa w’Umudugudu.

Mu ntangiriro, ngo uyu muyobozi w’Umudugudu yahoraga abashishikariza kumvikana no gufashanya kuko ngo batewe aho batuye nta wundi wabatabara ngo abaramire bo ubwabo batabanje gutabarana cyangwa se gufatanya gutabaza.

Kanuma Bosco ati “Ndibuka ko buri gihe iyo twabaga turi mu nama umuyobozi yatubwiraga ko twabishaka tutabishaka tuzasangira gupfa no gukira igihe cyose tuzaba tugituranye hano. Akenshi akunda kongeraho ngo nimushaka mureke dufatanye gukira, tureke gupfa bizatugwirire.

Mu manama menshi ngo bahuriragamo yose, umuyobozi w’Umudugudu witwa Kanyeshyamba Radjab yabashishikarizaga kubana batishishanya, buri wese ngo akiteganyiriza amahoro abanza kuyasakaza mu bandi.

 

Mu mudugudu wa Kamanga 1

Abatuye Kamanga bagira ubwo bategura igitaramo cyo gusabana iwabo mu Mudugudu ku mugoroba bakitse imirimo

Abaturage ngo bageze ubwo bunga ubumwe, batangira kujya bita ku bibazo by’abo baturanye nk’ibyabo kugera ubwo bagiraga igitekerezo cyo gufashanya gushakira isaso bamwe muri bo bararaga ku musambi.

iki gitekerezo bacyumvikanyeho, biyemeza kukiragiza abagore ngo abe aribo bazajya bakusanya umusanzu wa buri rugo kandi batombore urugo rukwiye kubanza. Ubu muri uwo mudugudu bamaze gusasira imifariso ingo 36, kandi ngo uyu mwaka uzarangira n’ingo zisigaye zose bamaze kuzisasira.

Bwana Kanyeshyamba Radjab uyobora uwo Mudugudu wa Kamanga avuga ko mu Mudugudu batuye bose bafashanya, akaba ngo abishimira abaturage ayobora kuko barangwa n’ubufatanye muri byose, bakajya inama kandi bagahanahana amakuru yose y’ahari ibyiza basangira n’ibyago bakwirinda. Kanyeshyamba ati “Hari ubwo ngeraho nkabona twese tumeze nk’ababa mu rugo rumwe kuko abaturage twese tuhanahana ibyatugirira akamaro twese, tukarindana ibyaduteza ibyago iwacu.

 

 

Rwanda | RUSIZI: imiturire igiye kunozwa mugihe cyavuba

Tags: , , , , ,


Hagamijwe kurushaho gukomeza  kunoza gahunda y’ imiturire mu karere ka Rusizi,ubu mu kagari ka Ryankana ahitwa ku Kibangira,hateganyjwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha hazatuzwa imiryango isaga igihumbi na  magana atanu (1.500).

Iyi gahunda yo gutuza iyo miryango isaga  igihumbi na  magana atanu aho kuri site ya Kibangira mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama, izaba kandi iri no mu rwego rwo gutabara bamwe mu basenyewe n’ibiza by’imvura byakunze kwibasira uwo murenge, GATETE Donasiyani umukozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe ipima n’ibipimo nk’uko yabitangaje ngo ibi bizatuma kandi ubuso busanzwe buhingwaho umuceri bwiyongera kuko aho abo baturage bazava hazajya ibikorwa by’ubuhinzi.

Biteganyijwe ko  iyo site yo guturwamo ya Kibangira izaba ari  icyitegererezo,aha ikizitabwaho cyane nk’uko ubuyobozi bukomeza bubitangaza akaba ari ibikorwa remezo by’umwihariko nk’imihanda, umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza, mu butumwa bundi batanga by’umwihariko ku babona  ko aho batuye hari mu hibasirwa n’ibiza akaba ari ukwiyumvisha ko iyo gahunda yo kwimuka ibareba by’umwihariko,GATERA Egide ni umunyamabanganshingwabikorwa w’uwo murenge wa Bugarama,aha na  we ngo asanga iki cyemezo cyafashwe kije ari igisubizo kuri bimwe mu bibazo bahuraga na  byo bishingiye ku miturire.

Ku basanzwe bahatuye na  bo  ngo basanga  hari byinshi bazungukira  muri  uko kwegerezwa indi miryango,aha mu byifuzo byabo akaba ari  uko byakihutishwa  ibyo bikorwa remezo bijejwe by’umwihariko amazi meza,cyane  ko basanzwe bavoma umugezi munini utemba hafi aho witwa Rubyiro,amazi yawo yakunze gutungwa agatoki ko ari mabi,uku kwegerezwa ibyo bikorwa aba bahatuye na  bo bakaba batangaza ko babyishimiye.

Iyo site ya Kibangira iri mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama,biteganyijwe ko icyo gikorwa  cyo kurangiza kuhatunganya neza  bityo ngo abantu babe batangira kuhafata ibibanza,ngo ntibizarenza ukwezi kwa gatandatu umwaka utaha.

Rwanda | GISAGARA GAHUNDA

RWANDA | GISAGARA: GAHUNDA YO GUTURA KU MUDUGUDU YARUMVIKANYE MU BATURAGE BOSE

Tags: , , , , , ,


Inzego zishinzwe imiturire mu karere ka Gisagara ziremeza ko abaturage bose bamaze gusobanukirwa na gahunda yo gutura ku mudugudu ku bw’ibisobanuro bahawe, aho bahamagarirwa kwegera aho bazabasha kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere. Ibi bakabyemeza bashingiye ku mibare bafite aho babona ko bazasoza uyu mwaka ntawe ugituye nabi.

Rwanda | GISAGARA GAHUNDAAkarere ka Gisagara karavuga ko binyuze mu nyigisho n’ibiganiro kagiye kagenera abaturage bako kuri gahunda y’imiturire myiza, kemeza ko abaturage bose baba bamaze kumva icyiza cyo gutura ku mudugudu n’ubwo atariko bose bamaze kurangiza gutura kuri iyi midugudu bitewe n’uko batabonera ubushobozi rimwe.

MUSAFIRI Jean Pierre umukuru w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Gisagara, aravuga ko iyi gahunda yamaze kumvikana ku baturage bose ndetse ko bayigeze kure n’ubwo bitagiye byoroha cyane cyane nk’igihe abaturage bamwe babaga bagomba kubanza kubona ababagurira amasambu yabo ari muri ibyo bikombe kugirango babone uburyo bwo kujya kubaka ku mudugudu.

Bwana MUSAFIRI aragira ati: “Iyi gahunda twarayisobanuye cyane mu baturage, bigaragara ko bamaze kuyumva banayigize iyabo, hakurikije uko bagenda babona ubushobozi kandi ubona ko bagenda bitabira kuva mu mibande n’ibikombe bari batuyemo. Hari kandi na gahunda akarere kihaye ko gutuza abantu ku mudugudu, aho twihaye ko tuzatuzayo abagera kuri 74% none uyu munsi tukaba tugeze kuri 68%”.

Gusa ariko nk’uko Bwana MUSAFIRI abivuga, ngo ntibavuga ko batagenda bahuriramo n’utubazo tumwe na tumwe cyane ko abaturage bagomba kubanza bakubaka kugirango babone aho baba, bisabako rero hari ababanza kugurisha aho bari bari.

Aragira ati: “Utubazo two ntitwabura iyo ari ukongera bakubaka, ndetse hakanabaho ko hagomba kubanza bakabona ibibanza ku mudugudu, abadafite amafaranga bakabanza kuguranisha cyangwa kugurisha amasambu y’aho bari batuye mu bikombe. Ibyo rero ntibiba byoroshye ariko tubafasha kumvikana n’ababaha ibibanza aho ku mudugudu bamara kuhabona bagatangira kubaka. Abatishoboye nabo, barimo abakecuru, inshike, abafite ubumuga turabafasha bakubakirwa binyuze mu miganda ”.

Aka karere ka Gisagara karatangaza ko nta kibisubije inyuma imiryango yose igera kuri 1222 yari ituye nabi kiyemeje gutuza ku mudugudu, yose izaba imaze gutura neza mu mpera z’uyu mwaka.

 

Musanze – Bitarenze uyu mwaka

Rwanda | Musanze – Bitarenze uyu mwaka buri mudugudu w’intangarugero uraba ufite imihanda myiza

Tags: , , , ,


Musanze – Bitarenze uyu mwakaUbuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2012, buri mudugudu w’icyitegererezo uba ufite imihanda iciye neza, muri gahunda  yo kunoza imiturire muri ako karere.

Nk’uko bitangazwa na Mugenzi Jerome, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’imari, ngo guhera muri iki cyumweru twatangiye kuri uyu wa mbere tariki 01/10/2012, haratangirwa iki gikorwa cyo guca imihanda.

Ati: “Twagiye dukata ibibanza mu midugudu y’ikitegererezo,ariko noneho turashaka no gucamo imihanda kuburyo nibura uyu mwaka uzarangira iyo midugudu ifite imihanda iciye neza kuburyo ibyo bibanza bigaragara kandi bigakoreshwa neza”.

Avuga kandi ko hari gahunda zo kwihutisha ibikorwa byo kwimura abantu batuye ahantu hashobora kubateza ibyago cyane, babashishikariza kujya gutura mu midugudu, aho bashobora no kubona ibikorwa remezo by’uburyo butandukanye.

Serugo Espoire, umukozi ushinzwe imiturire mu murenge wa Kimonyi, avuga ko mu nama n’ubuyobozi bw’akarere, bemeranyijwe ko hagiye gusabwa ko abaturage batishoboye basonerwa amafaranga 1000 basabwa kugirango bahabwe ibyangombwa by’ubutaka.

Mu rwego rwo kunoza imiturire mu karere ka Musanze, hari gahunda zitandukanye zirimo gushishikariza abaturage gufata ibyangombwa by’ubutaka, kwimura abatuye mu bice bishobora kubateza ibyago, ndetse no kunoza imidugududu y’ikitegererezo muri buri murenge.

 

 

 

 

 

Rwanda | Ngororero Abaturage

Rwanda | Ngororero: Abaturage barenga 7800 batuye ahantu habi bazajya mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Mu karere ka Ngororero ingo zirenga ibihumbi 7800 ngo zituye ahantu habi bahanamye ku misozi cyangwa munsi yayo kuburyo bafite ibyago byo guhura n’ibiza nkuko bikunze kugaragara muri aka karere bityo bakaba bagomba kwimurwa.

Amakuru dukesha umuyobozi w’akarere ka Ngororero bwana Gedeon Ruboneza avuga ko aka karere gafite umubare munini w’abaturage bafite icyo kibazo mu turere twose tw’u Rwanda. Kuri ubu, ngo gahunda akarere gafite ni uko abatuye ahantu nkaho bagomba kwimurwa mbere y’uko hongera kuza ibihe by’imvura nyinshi mu rwego rwo kwirinda impfu z’bantu no kwangirika kw’ibintu byabo.

Rwanda | Ngororero Abaturage

Amazu ni kimwe mubikunze kwibasirwa n’ibiza

Nubwo abayobozi bafashe izo ngamba, muri aka karere haracyagaragara abaturage batitabira iyo gahunda kandi bafite ubushobozi nkuko bigaragara. Ntawuryiha Pascal utuye mu murenge wa Gatumba yemeza ko hari abaturage bakerensa ibintu bibwira ko nta ngaruka cyangwa bagategereza ko Leta ibubakira nyamara nyuma bahura n’ingaruka bagahita bajya mu midugudu.

Umuyobozi w’akarere akaba avuga ko iyo gahunda agomba kubahirizwa kuko iyo abaturage bapfuye hahomba igihugu. Avuga ko abafite ubushobozi bagiye gukurikiranwa bakubaka mu midugudu naho abatishoboye bagahabwa inkunga zo kubagurira ibibanza ndetse bakanahabwa umuganda wo kwikorera ibyo bari bubakishije bigezwa aho bazubaka ku mudugudu.

Mugihe cy’imvura bita itumba giheruka, amazu, imyaka ndetse n’amatungo by’abaturage batuye kuri ubwo buryo byaratikiye ndetse n’abantu 4 bahasiga ubuzima, bityo ibi bikaba bigomba gukemurwa hakiri kare. Muri rusange, mu Rwanda hose abagera kuri 36 bapfuye bishwe n’impanuka zituruka kubiza.

 

Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

Rwanda : Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Uturere twa Kayonza na Rwamagana ngo turagenda biguru ntege mu gutuza abaturage mu midugudu

 

 

 

 

 

 

 

Ngo hari Uturere twafashe umurongo mwiza mu guteza imbere imiturire mu midugudu

Umuyobozi wa gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro aranenga abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana ko bagenza biguru ntege gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu kandi barahawe ibikoresho n’amafaranga byo gukoresha imirimo y’ibanze abaturage bakeneye ngo bubake mu midugudu.

Mu nama yahuje abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 3 Kanama 2012 bagamije kureba uko gahunda ya leta yo gutura mu midugudu ishyirwa mu bikorwa, bwana Kampayana Augustin uyobora gahunda ishinzwe guteza imbere imiturire myiza mu cyaro yanenze ko mu Turere twa Kayonza na Rwamagana bataragira icyo bakora kigaragara kandi aribo bahawe ibikenewe mbere y’abandi mu Rwanda.

Ubu mu gihugu cyose harahugurwa abakozi muri buri Karere bazajya bakoresha imashini zibumba amatafari n’amategura ku buryo bworoshye kandi buhendutse. Uturere twa Kayonza na Rwamagana turi mu twahuguwemo abakozi mbere y’abandi mu gihugu, nyuma hakurikiraho utwo mu Ntara y’Amajyepfo, ubu hakaba hatahiwe Iburengerazuba.

Uturere twa Ngororero na Nyabihu twahuguwe nyuma ngo twamaze kuzuza inyubako nke za mbere mu gihe Kayonza na Rwamagana ngo bataragira inyubako n’imwe batangira no gushingira umusingi.

Muri iyi gahunda ngo buri Karere kahawe imashini zibumba amatafari n’amategura zingana n’umubare w’Imirenge buri Karere gafite, banahabwa amafaranga akabakaba miliyoni 8 (7,900,000 Rwf) yo guhemba abakozi bahuguriwe gukoresha izo mashini zibumba amatafari n’amategura. Kugera uyu munsi ariko ngo ntacyo abayobozi b’Uturere twa Kayonza na Rwamagana barabyaza ubwo bushobozi bahawe.

Kubwa Kampayana ati “Utu Turere dukwiye kutwambura ibyo bikoresho bigahabwa abafite ubushake bwo kubibyaza agaciro.

Kampayana Augustin n’abo bakorana muri iriya gahunda bavuga ko imwe muri ziriya mashini ngo yabumba amatafari 300 n’amategura 300 buri munsi, buri Karere kakaba gashobora kubona ibikoresho byakubaka inyubako 15 buri kwezi.

Bamwe mu bayobozi b’Uturere bari muri iyo nama ariko bavugaga ko ngo izo mashini zibumba amatafari n’amategura macye cyane kurusha ayo abazitanze bavuga. Aya make ariko nayo ngo ntarabyazwa umusaruro mu Turere tumwe na tumwe.

    

 

Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Rwanda : Leta iragira inama abayobozi b’uturere gukoresha amategura n’amatafari muri gahunda y’imidugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Letairagirainamaabayobozib’utureregukoreshaamateguran’amatafarimurigahunday’imidugudu

Muri gahunda ya leta yo gutuza abaturage mu midugudu, ministeri y’ubutegetsi bwa leta (MINALOC) irashishikariza abayobozi b’uturere two mu Ntara y’ i Burengerazuba gutangira gahunda yo gusakaza amategura no kubakisha amatafari kuko ari byo bihendutse kandi bikaboneka mu Rwanda.

Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe imiturire mu cyaro muri MINALOC  Augustin Kampayana ubwo yari ari mu nama yateguwe n’inama y’igihugu ishinzwe kwihutisha gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu, yavuze ko leta yatangiye gahunda yo gusakaza amategura kubera ko amabati ahenda kandi agasaza vuba. Usibye n’ibyo kandi, Kampayana avuga ko kuba amategura akorerwa mu Rwanda byaba n’intandaro yo kubonera imirimo urubyiruko rw’u Rwanda muri gahunda ya Hanga Umurimo:

“Urubyiruko rwacu, abari n’abategarugori, iyo bari mu makoperative bakabumba amategura binjiza amafaranga. Icyo gihe rero tuba duhanze umurimo. Icya kabili amategura araramba. Niyo ubonye atangiye gusaza ushobora kuyasiga irange, kandi biranoroshye kubatuye mu kabande iyo bagiye gutuzwa mu midugudu basanzwe basakaje amategura bashobora kuyakuraho bakayimukana, leta inafite ingamba zo kugabanya imari ikoreshwa mu gutumiza ibikoresho hanze (nk’amabati) mu gihe dushobora gukoresha iby’iwacu. Ikindi kwimukana amabati bituma yangirika kubera imisumari bikaba ngombwa ko ugura andi mashya.”

Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe imiturire mu cyaro akomeza asobanura ko gusakaza amategura atari itegeko ahubwo ari ingamba yafashwe na leta y’u Rwanda kugira ngo irusheho kunoza gahunda yo gutura mu midugudu hakoreshejwe ibikoresho bikomeye, bihendutse kandi bikorerwa mu Rwanda tutibagiwe ko n’amategura atuma mu nzu hadashyuha cyane nk’amabati.

Ni nayo mpamvu mu turere twose hagejejwe utumashini tubumba tukanokora amatafari, ariko ikibazo cyagaragajwe mu nama nuko utwo tumashini henshi tudakoreshwa, mu Ntara y’i Burengerazuba ho impamvu ikaba ari ukubera ko nta butaka bwo kumbamo amatafari n’amategura bupfa kuhaboneka cyane cyane mu turere twegereye ikiyaga cya Kivu.

Ibi ariko ngo nti byari bikwiye kuba impamvu yo kuzarira muri gahunda yo gutuza abantu mu midugudu kuko aho ubutaka butari bashobora no kugura ibikoresho hanze, cyangwa se bagakoresha n’ibihari. Aha Kampayana yatanze urugero ku karere ka Nyamasheke aho bubakisha imbaho kandi ugasanga amazu ameze neza.

 

Igishushanyo

Rwanda | Igishushanyo cy’imbibi n’imyubakire Abanyarwamagana basabwa kwitwararika

Tags: , , , ,


Igishushanyo

Igishushanyo cy’imbibi z’umujyi, inkengero n’icyaro muri Rwamagana

Abanyarwamagana n’abifuza kuhatura barasabwa kumenya no kwitwararika igishushanyo gishya cy’imbibi z’umujyi wa Rwamagana n’inkengero zawo kandi bakamenya amabwiriza azakurikizwa mu myubakire n’imiturire muri Rwamagana.

Iki gishushanyo cyateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire cyahinduye hamwe na hamwe hari hasanzwe haafatwa nk’umujyi cyangwa icyaro muri Rwamagana.

Iki gishushanyo kirateganya ko umujyi wa Rwamagana uzaba ugizwe n’ahazengurutse mu ibara ry’umuhondo ku gishushanyo, hakaba ari ahitwa Byimana, Nyakabungo, Kavura, Kanywiriri, Plage, Ramba, Rusave, Kirehe, Kigega, Umuganura, Kayenzi, Busanza, Rurembo, Bigabiro, Kabeza, Biraro, Kabuye, Kamata, Cyahafi, Karutimbo na Miyange.

Muri utu duce hazubakwa inyubako zigendanye n’umujyi nyawo, kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko abatazazubahiriza bazasenyerwa nta shiti.

Ahazengurutswe n’ibara ritukura ni ahagenwe nk’inkengero z’umujyi wa Rwamagana, hakaba hagizwe n’ahitwa Cyiri, Umunini, Rwagahaya, Abakina, Akanogo, Shaburondo, Akabeza, Rubirizi, Kibare, Kingondo, Nyarugarama, Mugusha, Agatare, Karambo, Kidogo, Cyeru, Umubuga, Akagarama, Mpingu, Gahondo, Akatorero, Karuhayu, Gahonogo, Kamanga, Bacyoro, Kabuga, Bugugu, Gasharu na Cyimpima.

Kuri icyi gishushanyo imidugudu ya Akubugingo, Rugarama, Marembo, Rubona Gituza, Mugogo, Kamirindi, Kampigika na Nyamugari yari yafashwe nk’umujyi wa Kigali mu myaka ishize yakuwe mu mbibi z’umujyi wa Kigali ishyirwa mu nkengero z’umujyi zibarizwa mu Karere ka Rwamagana.

Uko imiturire izagenwa mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero bizagenwa n’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mbere y’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia