Mu rwego rwo gushishikariza abantu gutura ku midugudu abayobozi b’akarere ka Gicumbi bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga, akagali ka Gahumuriza, umudugudu wa Ruhango abayobozi bifatanyije n’abaturage gusiza ibibanza by’ahazatuzwa abavanywe mu manegeke.
Muri iki gikorwa abaturage bafatanije n’abayobozi batunze amabuye yo kubaka fondasiyo y’inzu, batunda amatofari yumye no kubumba andi.
Banashijije ibibanza 5 by’ ahazubakwa amazu y’abazakurwa mu manegeka (High Risk Zone) habumbwa n’amatofari abarirwa muri 500 ndetse hanubakwa foundation y’ ikibanza kimwe irarangira.
Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gicumbi, Chief Superintendent Fred NDOLI yabwiye abaturage ko batagera ku bikorwa nk’ ibyo bagezeho uyu munsi nta mutekano bafite.
Yanavuze ko imfu zagiye zigaragara muri uyu murenge wa Nyamiyaga ahanini zatewe n’ ubusinzi bushingiye ku biyobyabwenge cyane cyane Kanyanga.
Bityo rero yabasabye kuyirwanya bafatanya n’ inzego z’ ibanze batangira amakuru kugihe kandi bagafatanya gukumira ibyaha bitaraba.
Uhagarariye ingabo mu Karere ka Rulindo, Burera, Gakenke na Gicumbi, Colonel HABYARIMANA Andrea yabwiye abaturage ko umutekano ariwo shingiro ry’ imibereho myiza y’abaturage na gahunda zose za guverinoma.
Yasabye abaturage kurangwa n’ ubufatanye kugira ngo bahashye uwashaka guteza umutekano muke. Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe.
Yabasabye kandi gukaza amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano kuko nta musirikare wajya ku rugo rwa buri muturage ngo bishoboke.
Yavuze ko hagomba gufatwa ingamba guhera ku rwego rw’ umudugudu kuzamura hejuru kugira ngo hajye hakumirwa ibyaha bitaraba.
Umuybozi w’akarere ka Gicumbi, MVUYEKURE Alexandre yasabye ko abaturage bagomba kugaragaza uruhare mu bibakorerwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Yasabye inzego zose gukorana n’ abaturage cyane cyane mu midugudu bakora umugoroba w’ Ababyeyi kugira ngo bakomeze bakemure amakimbirane no kurangwa n’ubumwe.
Umuyobozi kandi yasabye abaturage kutabangamira ahantu hateganirijwe kubakwa amazu y’ abavanwa muri High Risk Zone.
Yasabye ko ubuyobozi bwumvikanisha uhabwa ikibanza ku mudugudu ndetse na nyirubutaka. Abona ko ntawe ugomba kwigomeka kuri gahunda ya Leta kuko ari itegeko.
Yavuze ko umurenge ugomba gukora ibyo wahigiye ukageza ijana ku ijana dore ko ubu ukiri kuri 86, 7%.
Yanasabye abaturage kwitegura neza amatora y’ Abadepite ateganyijwe kuwa 16-18 Nzeri uyu mwaka wa 2013 kuzayitabira kandi bakirinda uwashaka kubayobya bitewe n’ inyungu ze.
Umuyobozi w’ Umurenge wa Nyamiyaga, MUVUNYI Jean Bosco akaba yatangarije abayobozi ko mu gihe kitarenze amezi 3 abantu 10 bagomba kuba babatuje ku midugudu bakava mu manegeka.














