Imibanire mibi y’abagize umuryango ishobora gutuma abagize uwo muryango bahungabana, bakaba bakwigendera bakawuhunga kabone n’iyo baba batagira iyo bajya.
Urugero ni urw’uyu mwana w’umuhungu witwa Ugirimbabazi Baptiste,watoraguwe n’abaturage mu karere ka Rulindo kuri uyu wa mbere tariki 2/1/2013. Iminsi ikaba itatu nta n’itangazo ababyeyi be batanze rimurangisha
Uyu mwana w’umuhungu ufite imyaka 12,yatoraguwe mu isantre ya Kinini mu murenge wa Mbogo,ho mu karere ka Rulindo,avuga ko akomoka mu karere ka Gakenke
Avuga ko yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Mwumba mu karere ka Gakenke, umwarimu we ngo akaba yitwa Clautilde.
Uyu mwana avuga ko mu rugo iwabo batamukunda,ngo kuko yabanaga na mukase na se ,mu gihe nyina umubyara witwa Hirariya Mukasheli yigendeye ,akabata ari babiri we na murumuna we w’imyaka icumi.
Avuga ko mama we yigendeye ngo yunva bavuga ko yagiye i Bugande,nibwo rero uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwigendera ,ngo akaba yagombaga kugarukira aho umuhanda nawo ugarukira,nk’uko abyivugira.
Yagize ati”papa wanjye yazanye undi mugore utari mama ubwo baradukubita bakatwicisha inzara bavuga ngo ntibadushobora. Jye nahisemo kwigendera ngo batazankubita bakanyica,murumuna wanjye yasigaye mu rugo hamwe nabo. Nunva ntasahaka gusubira mu rugo ahubwo keretse mbonye umuntu unyitwarira iwe nkajye muvomera amazi.”
Kalisa Bernardin,Umuyobozi w’umudugudu wa Bukoro,mu murenge wa Mbogo,watoye uyu mwana, avuga ko yamutoye mu isantre ya Kinini,abantu bamushungereye, umwana yishwe n’inzara.
Yagize ati”Abaturage barampamagaye ngo babonye umwana inzara yenda kwicira ku muhanda, ubwo ndamufata ndamugumana, nibwo nashatse kumushyikiriza ubuyobozi ngo bukurikirane ibye ,nibiba ngombwa abe yasubizwa mu muryango we. Avuga ko iwabo bamwanga,ngo ntashaka gusubirayo.”
UBuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwagerageje gushakisha uko bwamuhuza n’umuryango we ngo abe yasubizwa mu rugo, ariko byageze mu ma saa kumi uyu mwana akiri ku karere kugeza n’ubwo yahasinziririrye aryamye hasi.
bamwe mu bantu babonye uyu mwana, aho yari aryamye ku karere ka Rulindo, ngo basanga hakagombye kubaho ibihano byihariye ku babyeyi bigize ba ntibindeba ku bijyanye n’ubuzima bw’abana babo.



