Tag Archive | "Rwanda vulnerable"

imiryango 53 yorojwe inka n’akarere

Rwanda | Ruhango: imiryango 53 yorojwe inka n’akarere

Tags: , , , , , , , ,


imiryango 53 yorojwe inka n’akarere

Imiryano yahawe inka izajya iziturira abandi

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya gira inka yatangijwe na perezida wa Repubuluka Paul Kagame, akarere ka Ruhango kagabiye inka imiryango igera kuri 53 ituye mu mirenge ine.

Iyi mirenge yorojwe inka harimo uwa Byimana wahawe inka 9, Kabagali yahawe 15, Kinihira yahawe 15, Bweramana yahawe 14.

Bikaba biteganyijwe ko n’indi mirenge 5 isigaye nayo izorozwa inka mu ntangiriro z’icyumweru gitaha; nk’uko bitangazwa na Rugwizangoga Dieu Donne ushinzwe ubworozi mu karere ka Ruhango.

Abaturage bahawe izi inka, akaba ari abaturage bafite amikoro make baba baratoranijwe n’abagenzi babo baturanye babifashijwe n’inzego zibanze.

Imiryango yabonye izi nka, ivuga ishimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame we watekereje kuri iyi gahunda ya gira nka aho buri mu nyarwanda agenda abona inka.

Bavuga ko ubu ubwo bamaze kubona izi nka, bagiye guterimbere kuko ubundi babagaho nta gafumbire bagira, nditse ibi bikazatuma nta mwana wongera kurwara bwaki kuko bazajya babona amata.

Rugwizangoga Dieu Donne ushinzwe ubworozi mu karere ka Ruhango, avuga ko umuturage wahawe inka azajya yoroza mugenzi igihe inka yahawe yabyaye.

Izi nka 53 za guhunda ya girinka munyarwanda zitanzwe n’akarere, zije ziyongera kuzindi nyinshi zagiye zitangwa n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Ruhango.

 

 

urugero rwiza rw’abayobozi bakunda abo bayobora.

Rwanda | Rulindo: urugero rwiza rw’abayobozi bakunda abo bayobora.

Tags: , , , , , ,


urugero rwiza rw’abayobozi  bakunda abo bayobora.

Abayobozi bo mu karere ka Rulindo batangiye umwaka bahanga udushya tutaraboneka ahandi mu tundi turere.

Aho buri mukozi w’akarere afite intego yo kuzamura nibura umuryango umwe mu miryango ikennye kurusha iyindi mu batuye aka karere.

Iki gikorwa abaturage ba Rulindo bise ngo ni ukubyarwa muri batisimu,buri muyobozi yagiye atombora umuryango umwe mu miryago yatoranijwe, bakabonana ,bakamenyana,ubwo ngo hakazakurikiraho gahunda yo gusurana mu ngo zabo,bityo izindi gahunda zikazakurikiraho.

umuyobozi w’akarere ka  Rulindo Kangwagye Justus nawe watomboye umukecuru w’umukene witwa Mukakabano Sophia, yavuze ko ari igikorwa kigamije kuzamura imiryango ikennye muri aka karere.

Yagize ati”ni igikorwa twatekerejeho nk’abanyarulindo kugira ngo turebere hamwe icyafasha imiryango ikennye kurusha iyindi kuva muri icyo kiciro cy’ubukene bukabije.Iyi gahunda tuyifitiye ikizere ku buryo duteganya ko mu mezi atandatu gusa aba baturage bazaba bavuye munsi y’umurongo w’ubukene.”

Ku ruhande rw’abaturage bishimiye cyane iki gikorwa banavuga ko ari ubwa mbere babonye ibintu nk’ibi mu gihugu.

Mukakabano Sofia,watowe n’umuyobozi w’akarere yavuze ko bimushimishije cyane ku buryo ngo yunva azahita ava mu mubare w’abakene.

Yagize ati”ibi bintu byatubereye ibitangaza ku buryo jyewe ku giti cyange nunva namaze kuva mu mubare w’abakene,kuko natowe na Meya.Kuva navuka ntaho nabonye ibintu nk’ibi ,aho umuyobozi yiyemeza gufasha umuntu atazi ngo ni uko ari umukene.Abayobozi bacu ni infura barabitweretse.”

Ndererimana Francois,utuye mu murenge wa Bushoki,akagari ka Mukoto,nawe ni umwe mu babyawe muri batisimu,avuga ko yari afite ubukene ,ngo nta n’inzu agira yo kubamo.Ibi ngo bikaba bimuhaye ikizere cy’uko agiye kubona ibyo yari akennye byose.

Abakozi bakora mu karere ka Rulindo ,bavuga ko iki gikorwa kizabafasha kurushaho kumenya neza imibereho y’abo bayobora, ari nabo batoye kuzafasha.

Ikindi kandi mu byo bazabafasha ngo ni ukubafasha guhindura imyunvire, mu gihe abenshi muri bo  bakifitemo ubujiji bwo kutabasha kwishakira icyo bakora ngo biteze imbere.


 

Cyabagarura – abatishoboye borojwe ihene 60

Rwanda : Cyabagarura – abatishoboye borojwe ihene 60

Tags: , , , , , ,


Cyabagarura – abatishoboye borojwe ihene 60

Abatishoboye bo mu kagali ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze,bibumbiye mu ishyirahamwe Abafatanyije ba Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 08/01/2012 borojwe ihene 60, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwifasha.

CDLS Musanze, ifatanyije na koperative abanyamurava, ku bufatanye na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, nibo bagize uruhare mu guha aba batishoboye bibumbiye mu ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bwa Sida.

Bisengimana Innocent, umukozi wa CDLS muri Musanze, yasabye abahawe izi hene kuzifata neza, kugirango zibashe kubafasha kwivana mu bukene.

Ati: “izi hene ntabwo ari izo kugurisha, si izo kurya, ahubwo ni izo kubateza imbere”.

Madame Nyiramajyambere Assiya, perezida wa koperative Abanyamurava, yavuze ko ishyirahamwe Abafatanyije ba Musanze ryabaye intangarugero, rituma havuka andi mashyirahamwe 11.

Yaboneyeho kubasaba kubizeza kubaba hafi, ndetse no kubakorera ubuvugizi, kugirango babone icyakenerwa cyose kugirango babashe kwiteza imbere, banateze imbere imiryango yabo.

Alphonsine Nyirandegeya, wavugiye abahawe aya matungo, yashimiye ababoroje, avuga ko ibyo bagezeho byose ari umusaruro wo kwishyira hamwe.

Buri wese mu banyamuryango 20 bahawe ihene, yagiye ahabwa ihene eshatu.

 

 

 

Umusaza Rwamucyo ntiyabashije guhisha ibyishimo bye nyuma yo gushyikirizwa inka izamufasha kwikura mu bukene yari arimo

Rwanda | Nyabihu: Inka bahawe muri gahunda ya girinka basanga zizabafasha guhindura imibereho mibi bari babayemo

Tags: , , , , ,


 

Abahawe inka bishimiye cyane igikorwa kibakorewe bavuga ko kizabafasha kugera ku iterambere

Abahawe inka bishimiye cyane igikorwa kibakorewe bavuga ko kizabafasha kugera ku iterambere

Imiryango 62 ikennye kurusha indi mu mirenge ya Bigogwe,Jenda,Kabatwa,Kintobo,Mukamira na Karago niyo yashyikirijwe inka muri gahunda ya Girinka kugira ngo zizayifashe kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Buri murenge ukaba wari ufite imiryango 12 ishyikirizwa inka  uretse gusa umurenge wa Karago watanzwemo inka 2 nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene yabidutangarije.

Umusaza Rwamucyo ntiyabashije guhisha ibyishimo bye nyuma yo gushyikirizwa inka izamufasha kwikura mu bukene yari arimo

Umusaza Rwamucyo ntiyabashije guhisha ibyishimo bye nyuma yo gushyikirizwa inka izamufasha kwikura mu bukene yari arimo

N’akanyamuneza kenshi,umusaza Rwamucyo Tharcisse utuye mu murenge wa Jenda,akagari ka Bukinanyana,umudugudu wa Kibaya,yahise akubita ikivugo nyuma yo gushikirizwa inka yagenewe ngo izamukure mu bukene. Rwamucyo na bamwe mu bazihawe,badutangarije imibereho mibi bari babayemo babona igiye guhinduka.

Rwamucyo yagize ati” nari mbayeho mu buzima bubi”. Yongeyeho ko yari umwarimu,ariko akaza guhabwa pansiyo idahemberwa kuko atari amaze imyaka 15 kuri uwo murimo mu Rwanda. Ibyo bikiyongeraho ko yari afite abana 7 arera,ku buryo imibereho ya nyuma yo kuva ku kazi itari myiza. Avuga ko yatungwaga n’umuryango.

Kuba abonye inka,ngo izamufasha kubona amata n’ifumbire,yikamire,akamire abana ndetse n’abaturanyi. Yongeraho ko azafata inka yahawe neza kugira ngo izatange umusaruro mwiza kandi imuteze imbere,anaziturire n’abandi.

Ibi kandi bikaba byagarutsweho na Nyirabasirimu Espèrance nawe wahawe inka muri gahunda ya girinka. Avuga ko yari umuturage uciriritse,yajyaga abona aho ahinga ari uko yabanje guhingira abandi.

Ubuzima yari abayemo akaba avuga ko bwari bubi. Gusa ngo we n’umuryango kuba bahawe inka,izatanga amata banywe bagire ubuzima bwiza,itange ifumbire bahinge beze bityo bazizamure. Yongeraho ko bazakora uko bashoboye bakitura abandi bagenzi babo nabo bakikura mu bukene. Muri rusange abahawe inka bakaba bashimiye uwashyizeho gahunda ya Girinka,bavuga ko nabo bazamwitura baziturira abandi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu Mukaminani Angela,wari witabiriye uwo muhango, yasabye abahawe inka kuzifata neza no kuzitaho ku buryo zizabakura mu bukene koko,zigahindura imibereho yabo kuko aricyo kigamijwe. Yavuze ko uhawe inka aba abonye ubukungu ko ari ahabo kubyaza umusaruro ubwo bukungu.

Yabashishikarije kandi kuzitabira igikorwa cyo kuzaziturira abandi bagenzi babo bakennye,igihe inka zizaba zororotse,nabo bakizamura. Bityo ubukene bukagenda bucika burundu.


 

 

 

Nyamasheke Abakoze amaterasi batishoboye

Rwanda | Nyamasheke: Abakoze amaterasi batishoboye barunganiwe bahabwa inka

Tags: , , , , ,


Nyamasheke Abakoze amaterasi batishoboye

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ushinzwe imibereho myiza muri nyamasheke

Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke babashije gukora amaterasi y’indinganire, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Ugushyingo, 2012 bahawe inka zo kubunganira kubona ifumbire. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku biro by’umurenge wa Bushekeri muri aka karere ka Nyamasheke.

Inka zatanzwe kuri aba baturage ni 34 bagenewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke.

Igikorwa cyo gutanga izi nka cyayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi wasabye aba baturage kuzafata neza izi nka bahawe kugira ngo zizabashe kubaho neza kandi zibahe umusaruro.

Uyu muyobozi akaba yabibukije ko izo nka zigomba kwitabwaho kandi bagaharanira ko na bo bazaziturira bagenzi babo batarabasha kubona inka.

Munyankindi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage bo muri uyu murenge kurushaho kugira umuco wo korozanya kuko utuma abaturage batera imbere kandi ukongera ubusane. Ku bw’ibyo, buri wese akaba ahamagarirwa kugira iki gikorwa icye ku buryo abaturage bose bo mu murenge wa Bushekeri bazabasha korora itungo ribateza imbere, haba ku ifumbire ndetse n’undi musaruro warikomokaho.

Abaturage bahawe izi nka batangaje ko babyishimiye kandi bemeza ko zizabagirira umumaro kuko bagiye kubona ifumbire bazashyira mu materasi, bityo bakayabyaza umusaruro ushimishije.

 

 

Huye MEDSAR gives cows to ex-sex workers

Rwanda | Huye: MEDSAR gives cows to ex-sex workers

Tags: , , , , , , ,


The association for medical students in the University of Rwanda (MEDSAR) gave two cows of Frisian type to the former sex workers that are now in Abiyemejeguhinduka cooperative at Tumba sector offices on Friday the 17th.Nov.2012.

Huye MEDSAR gives cows to ex-sex workersThis act was done after many other things that MEDSAR students did to this cooperative of ex-sex workers including basket weaving and hairdressing and pedicure and manicure.

Antoine Habiyambere the President MEDSAR says that supporting this cooperative has been their goal since they got them out of prostitution near the university. This comes hand in hand with the mission of MEDSAR which teaches people about reproductive health, effects and prevention of HIV/AIDS and family planning.

Since most women say they are in prostitution due to poverty, MEDSAR taught them to work by training them in technical skills which provides income to them and also advices them on the agriculture this cooperative does.

They were given cows to provide them with manure to boost their farming and they will keep distributing the offspring of these cows among the cooperative members till each one of them owns a cow and there no member will go back to prostitution due to poverty.

The president of the cooperative of ex-sex workers says that all members are 28 women. They stopped prostitution completely and now they are sensitizing other young girls in prostitution to join their cooperative. Their aim is to reduce the number of people getting AIDS from prostitution and never to regret the path they chose later on in life.

 

 

Huye: MEDSAR yoroje abahoze mu mwuga

Rwanda | Huye: MEDSAR yoroje abahoze mu mwuga w’uburaya

Tags: , , , , , , ,


Huye: MEDSAR yoroje abahoze mu mwuga

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga mu ishami ry’ubuvuzi, bagabiye inka abahoze bakora umwuga w’uburaya bakawuvamo, ubu bibumbiye muri Koperative Abiyemejeguhinduka. Igikorwa cyo kubashyikiriza izi nka cyabereye ku biro by’Umurenge wa Tumba, kuwa gatandatu tariki ya 17 Ugushyingo.

Inka ebyiri zo mu bwoko bwa frizone ku rugero rwa 75% ni zo MEDSAR yashyikirije Abiyemejeguhinduka. Iki gikorwa kije cyiyongera ku bindi byinshi aba banyeshuri ba Kaminuza bagiriye iri shyirahamwe harimo kubigisha kuboha uduseke, no gutunganya imisatsi y’abagore ndetse n’inzara, n’ubu bakaba bakibyiga.

Perezida wa MEDSAR, Habiyambere Antoine, avuga ko gufasha Abiyemejeguhinduka atari ibya none gusa. Ngo byatangiye ibafasha kuva mu mwuga w’uburaya. Icyo gihe yari igamije gukuraho ikibazo cy’uburaya hafi ya Kaminuza, cyane ko hari abanyeshuri indaya zicaga.

Ibi byanahuje ko n’ubundi mu bikorwa bya MEDSAR harimo kwigisha abantu iby’ubuzima bw’imyororokere, ububi bwa Sida no kuyireka ndetse no kuboneza urubyaro.

Kubera ko aba bagore bavugaga ko uburaya babuterwa n’ubukene, MEDSAR yabafashije kwiga kuboha uduseke, nyamara baje kutuburira isoko nuko bamwe batangira gusubira mu buraya. Ibi rero byatumye MEDSAR yiga umushinga mushyashya wo kubafasha kwiga imyuga itabura isoko (gutunganya imisatsi n’inzara), ndetse bakanabagira inama mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi koperative yabo ikora.

Izi nka rero babahaye ni izo kubafasha kubona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo. Buke buke kandi bazagenda borozanya, ku buryo hari icyizere ko nta wuzongera gutekereza gusubira mu buraya abitewe n’ubukene.

Umuyobozi wa Koperative Abiyemeje guhinduka, avuga ko bose hamwe ari 28. Ngo baretse umwuga w’uburaya burundu, ku buryo batangiye no kwiyegereza abakiri batoya bari babaye indaya, bakabakira muri koperative yabo. Intego yabo ngo ni ukubarinda kuzandura Sida ndetse no kuzabaho bicuza inzira banyuzemo bakiri bato nk’uko na bo ubwabo batabyishimiye.

 

 

Rwanda : Ngoma Yagabiwe ihene

Rwanda | Ngoma:Yagabiwe ihene n’ ubuyobozi kubera ibibazo yahuye nabyo

Tags: , , , , ,


Rwanda : Ngoma Yagabiwe iheneNyirandagijimana Godereva utuye mu kagali ka Rwikubo umudugudu wa kivugangoma  avuga ko yagabiwe ihene n’umuyobozi w’umurenge wa Rurenge kubera ibibazo afite.

 

Nkuko  Nyirandagijimana abivuga ngo  yabyaye umwana we wa mbere amaze iminsi itatu apfushije umugabo none uwo mwana yabyaye amaze umwaka n’ amezi atandatu afite ibiro bine gusa kandi arwaye umutima.

 

Uyu mugore ugaragara nk’utifashije ngo umwana we ntago akura kandi ntashobora kumuheka kuko amagufa yo mugituza uko ameze bidasanzwe kandi ngo iyo abigerageje umwana amererwa nabi.

 

Kudakura k’uyu mwana ariko ntiwashidikanya ko bitarimo no kutabona indyo yuzuye kuko uretse kuba yaragabiwe n’ umurenge ihene ngo imufashe ,ubu ahabwa ubundi bufasha kwa muganga burimo ifu y’ igikoma.

 

Yagize ati”Kwa muganga bansabye kurya neza ngo umwana yiyongere kuko nageze  muri CHUK bambwira ko umwana batamubaga  atarageza kubiro 12.”

Uyu mwana ngo yarwaye umutima amaze ibyumweru bibili,none ubu afite umwaka n’amezi atandatu.

 

Umuyobozi w’umurenge wa Rurenge Muragijemungu Arichade ubwo hasozwaga ukwezi k’ umuryango yatangaje ko mu rwego rwo guca imirire mibi hatangijwe gahunda muri buri mudugudu yo kwigisha ababyeyi gutunganya indyo yuzuye.

 

Ikibazo cy’ imirire mibi kigenda kigaragara hirya no hino mu byaro nubwo usanga ariho ibiribwa biva kuko aribo baba babihinze.

 

Kutarya neza akenshi bikaba biterwa n’imyumvire  aho usanga banga kurya amagi  ndetse n’ inkoko ngo ni ayakire bakayagurisha ikindi ngo ni ubumenyi buke mugutegura amafunguro.

 

Rwanda Imiryango ikennye

Rwanda : Imiryango ikennye kurusha iyindi mu murenge wa Kinihira yahawe inka .

Tags: , , , , ,


Rwanda  Imiryango ikennyeMu rwego rwo kuzamura imiryamgo ikennye kurusha indi mu karere ka Rulindo,hazamurwa imibereho yayo ngo ibe myiza,hakomeje igikorwa cyo gushaka uburyo iyo miryango nayo yatera imbere,iterwa inkunga mu bintu bitandukanye byo kwiteza imbere .

Bimwe mu bikorwa byo kuyifasha kwikura mu bukene birimo kuba iyo miryango ijyenda ihabwa inka  muri gahunda ya Girinka munyarwanda.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki ya 8/11/2012,imiryango yagaragaye nk’ikennye kurusha indi mu murenge wa Kinihira, yahawe inka zo kugira ngo babashe kuzibyaza umusaruro bivane mu bukene bubugarije.

Bamwe mu baturage bahawe izo nka bakaba bavuga ko bazazifata neza ku buryo izo nka zije kubakura mu bukene .

SAIDI Emmanuelle,utuye mu kagari ka Bwishya ni umwe mu bahawe inka. Yashimiye ubuyobozi bwamuhaye inka,abwizeza kuzayifata neza, akayibyaza umusaruro,kandi ngo akazoroza na bagenzi be.

ati”iyi nka nzayifata neza ku buryo ubu nahinze ubwatsi nta kibazo izagira cy’ubwatsi.iyi nka ije ari nk’igisubizo iwanjye, kuko ubu nibyara, abana n’umugore bazajya banywa amata,nzajya ngurisha amata mbashe kugura igitenge cy’umugore ikindi kandi nzajya mpa no ku baturanyi banjye”

Akomeza avuga ko ubu agiye kweza imyaka myinshi,ngo kuko abonye ifumbire,mbese muri make ngo kubwe arasubijwe.

Nemabizi Jean De Dieu,nawe ni umwe borozi borojwe ,akaba asanga iyi nka ije mu gihe yari ayikeneye.

Yagize ati”Turashimira umukuru w’igihugu cyacu ushaka ko tuva mu bukene.iyi nka mpawe nzayifata neza ku buryo izaba intangarugero mu nka zose zatanzwe ,nzayoroza n’abandi bagenzi banjye nabo bakennye ,maze twese hamwe turusheho kuzamuka tuve mu kiciro cyo kwitwa abakene”

Ati”Nahingiye ubwatsi ,nzajya nyahirira ku buryo izanteza imbere ku buryo budasanzwe”

Izi nka zatanzwe zikaba zatanzwe n’umuryango WORLD VISION,ukorera mu murenga wa Kinihira.

Iyo miryango yorojwe, ikaba ishima umukuru w’igihugu ,ngo kuko bazi neza ko ari we uba wazibahaye.Iyi miryango kandi ivuga ko izajyenda yoroza no ku bandi bagenzi babo ,ngo ku buryo nta muturage n’umwe uzasigara mu murenge wa Kinihira adafite inka.

 

Rwanda | Nyabihu Hafashwe ingamba

Rwanda | Nyabihu: Hafashwe ingamba zitandukanye mu gufasha abatishoboye kwikura mu bukene

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyabihu Hafashwe ingamba

Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze avuga ko hafashwe ingamba zitandukanye mu gufasha abaturage bakennye bikabije kwikura mu bukene

Akarere ka Nyabihu,ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’I Burengerazuba,aka karere kakaba karaje mu myanya ya mbere mu turere tw’icyaro dufite abaturage bateye intambwe igaragara mu kwikura mu bukene.

Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage,Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze,akaba avuga ko hari izindi ngamba zirimo gushirwa mu bikorwa kugira ngo abaturage bafite ubukene bukabije barusheho kubusohokamo banyuze mu nzira yo kwihangira imirimo no gukora imishinga iciriritse yabafasha kwizamura.

Bamwe mu bitabwaho ni ababana n’ubumuga. Mu buryo bwo gufasha abatishoboye babana n’ubumuga,basabwe kwibumbira mu makoperative kugeza ubu iki gikorwa kikaba cyarakozwe nk’uko Rwamucyo yabigarutseho. Amakoperative 12 akaba yaramaze gukorwa. Buri Koperative ikaba izafashishwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yiteze imbere binyuze mu mushinga uciriritse yakoze.

Iyo mishinga ikazabafasha kwizamura ndetse bakarushaho kugera ku iterambere rirambye. Uretse ababana n’ubumuga,mu karere ka Nyabihu haracyari n’abandi babana n’ubukene ariko nabo hafashwe ingamba zitandukanye mu kubafasha kubwivanamo no kwizigamira. Kugeza ubu, muri aka karere,abanyeshuri bagera kuri 560,bakaba bafashwa mu guhabwa amafaranga y’ishuri.

Abandi baturage batandukanye bakaba bafashwa kwikura mu bukene binyuze muri gahunda ya VUP yafashije benshi mu baturage bo mu mirenge 4 iyi gahunda yashyizwemo. Iyo mirenge ikaba ari Jomba,Rurembo,Bigogwe na Shyira. Abaturage bakaba bahabwa inkunga z’inguzanyo ngo bakore imishinga yabo iciriritse,bityo bakishyura bitabaruhije binyuze muri VUP.

Muri gahunda ya VUP abaturage bakaba bakora ibikorwa biteza imbere akarere n’uduce batuyemo nko gukora amaterasi ndinganire n’amaterasi yikora,guhabwa akazi mu bikorwa remezo bikorwa nk’imihanda n’ibindi.  Ibyo bikaba bifasha abaturage kwiteza imbere no kubona amafaranga yabafasha kwikura mu bukene. Abatishoboye badafite amazu bakaba bagenda bayubakirwa ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bikaba bikorerwa abaturage mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene.

Iyi gahunda ya VUP ikaba yarafashije abaturage gukemura ibibazo bitandukanye mu ngo nk’iby’abanyeshuri,ibya mutuelle de santé, imibereho y’ingo n’ibindi. Bamwe na bamwe batangiye no kwizigamira mu bigo by’imari biciriritse nk’imirenge SACCO n’ibindi.

Mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere,Rwamucyo Francois ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze,akaba ashishikariza abaturage bakora ibikorwa nk’ibyo yo kurushaho gukora bizigamira mu bigo by’imari biciriritse,aho kumarira mu byabo udufaranga twose baba bakoreye. Ibyo bikazabafasha kwizamura n’igihe batazabona inkunga ziturutse ahandi.

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia