Tag Archive | "Rwanda Water"

Hari abacukura imyobo mito cyane bita iyo kwikiza abayobozi

Ngororero: Abaturage barasabwa gufata amazi aturuka kumazu yabo n’ayangiza ubutaka

Tags: , , , , , ,


Kugirango abatuye akarere ka Ngororero barwanye ibiza bituruka kumazi y’imvura asenya amazu cyangwa akangiza imyaka, abaturage barasabwa kwitabira gahunda yo gufata amazi aturuka mungo zabo no gusibura imirwanyasuri aho yasibamye.

Nubwo hari gahunda rusange zo kurwanya amazi yangiza ubutaka zakozwe binyuze mumiganda, mubikorwa by’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro no muri gahunda za VUP, haracyari abaturage benshi batitabiriye kurwanya isuri no gufata amazi mungo zabo, bityo bikaba bishobora guteza impanuka.

Hari abacukura imyobo mito cyane bita iyo kwikiza abayobozi

Hari abacukura imyobo mito cyane bita iyo kwikiza abayobozi

Kuri ubu, abajyanama mubyubuhinzi mu karere ka Ngororero bakaba barimo gukangurira abaturage kwitegura guhangana n’amazi y’imvura ishobora kuzaba nyinshi mugihe cy’itumba, bacukura imiringoti n’ibyobo bifata amazi.

Icyakora, hari bamwe mubitabiriye iyo gahunda ariko bakavuga ko bagenzi babo baturanye batabikurikije bakibateza amazi bityo bagasaba ko nabo bafata amazi yabo.

Mugihe cy’imvura nyinshi, mu karere ka Ngororero hakunze kugaragara itenguka ry’imisozi n’amazu cyane cyane bitewe nimiterere y’ubutaka bwaho ndetse n’imisozi ihanamye bityo abaturage bakaba bagomba kwitegura kubirwanya hakiri kare,

 

 

 

m_01

Rubavu: abaturage barashishikarizwa gufata amazi yo kumazu mu kurwanya isuri

Tags: , , , , , ,


Rubavu:  abaturage barashishikarizwa gufata amazi yo kumazu mu kurwanya isuriIkibazo cy’amazi ava ku nzu mu karere ka Rubavu kiragenda cyiyongera mu gihe inzego z’ubuyobozi zishishikariza abaturage gufata ayo mazi mu kurwanya Ibiza no kwita kubidukikije ariko ngo biri no mu rwego rwo kwizigamira.

Mu nama Guverineri w’intara y’uburengerazuba yagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu kwezi kwa nzeri 2012 yari yasabye ko ubuyobozi bugomba gushishikariza abaturage gufata amazi ava ku mazu kuko agira uruhare mukongera Ibiza kandi hari uburyo bwo kuyafata akaba yanakoreshwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko hari umushinga buri gukorana na Fina banki uzatuma abaturage bashobora kubona ibigega by’amazi bityo kuyafata bikihuta, ariko henshi mu baturage bavuga ko kubona imireko ikomeye hamwe n’ibigega bihenda ndetse na gahunda yo kubona inguzanyo kugira ngo babigure batayimenyeshejwe.

Umwe mubo twaganiriye bavuga ko ahereye kumvura igwa mu karere ka Rubavu ikigega gishoboka kitajya munsi y’ibihumbi 120 kandi ngo kugira ngo azashobore kuyabona biragoye mu gihe afite izindi nshingano zo gukora mu rugo.

Umukozi wa REMA mu karere ka Rubavu Mfitumukiza jean de Dieu avuga ko hakwiye gukorwa ubuvugizi hagakorwa ibigega abaturage bashobora kugira ubushobozi bwo kugura, nkuko abaturage bakwiye gushishikarizwa gufata amazi kuko bitanga ingaruka nziza.

Umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Rubavu Buntu Ezechiel avuga ko abaturage bakwiye kumva ko gutega amazi ari inyungu kuribo kuko bigabanya gusenya ndetse ngo biri  no mu kwizigamira kuko abagura amazi ntibongera kuyagura uko bisanzwe, uretse ko avuga ko byafasha ubuyobozi guhangana n’ibiza biterwa n’amazi cyane cyane mu mujyi kuko yangiza n’ibikorwa remezo nk’imihanda.

Bitagenyijwe ko taliki ya 7/3/2013 mu karere ka Rubavu hazatangizwa igikorwa cyo kubungabunga ibidukikije hagamijwe guhangana n’ibiza, gufata amazi ava ku nzu bikaba imwe mubizitabwaho.

 

 

Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira3

Rwanda : Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira

Tags: , , , , ,


Hirya no hino cyane cyane mu mijyi usanga hafi y’ingo z’abaturage hari ibyobo bihacukuye kandi bidatwikiriye bishobora guteza impanuka kubantu cyangwa ikindi kintu cyanyura aho ngaho.

Ibyo byarushijeho kwiyongera muri iyi minsi aho ubuyobozi bwa Leta bwagishyize imbaraga mugusaba  abaturage gufata amazi aturuka kunzu no kubindi bikorwa byabo aho gutemba ngo yangize ubutaka n’ibindi bintu.

Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira

Umwobo uri munsi y’inzira abantu banyuramo

Umugabo umwe utuye mu karere ka Muhanga aherutse kuvunikira mucyobo gicukuye ahitwa kuri cercle mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza hafi y’agahanda kagana i Gatagara ubwo yashakaga kugama izuba munsi y’igiti maze uko yakagisanze agwa mumwobo ariko yirwanaho ntiyamanukiramo wese, gusa ahavunikira urutugu.

Iyo ugenda mu duce dutuwe mu mujyi wa Muhanga naho uhasanga imyobo nkiyo banyirayo bacukura ubundi bagatwikirizaho uduti twanyirarureshwa ndetse hamwe ugasanga barashyizeho imitumba, bakarenzaho itaka cyangwa bakanarireka kandi ari ahantu ubona ko hanyurwa n’abantu.

Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira2Abacukura imyobo ahantu hagendwa bakwiye kujya bayitwikira3

Hari abashyiraho utuntu twa nyirarureshwa kandi ari kunzira

Umubyeyi wo mu kagali ka gahogo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga ufite umwana wiga ku ishuri ry’incuke ryitiriwe Mutagatifu Karorina riri ahitwa kuri sipesiyari (special) akaba yaratubwiye ko bibasaba guherekeza abana kubera inzira bacamo zicukuyeho ibyobo, kandi nyamara baturiye ishuli ndetse harimo n’abana batangiye gukura, ariko impungenge zikaba ari zose kubera iyo myobo.

Abantu bacukura imyobo nkiyo bakwiye no kuyipfundikira kuburyo bukomeye butatera impanuka cyangwase mugihe batarabikora hagashyirwa ikimenyetso cyereka umuntu ko aho hantu yahagirira ingorane.

 

 

Cyanzarwe abaturage barasaba.png2

Rwanda | Cyanzarwe : abaturage barasaba kubona amazi meza

Tags: , , , , ,


Cyanzarwe  abaturage barasaba

Abaturage bo mu kagali ka Busigali mu Murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu barasaba ko bagenerwa amazi meza bagashobora kurwanya umwanda n’indwara ziwukomokaho.

Abaturage bakaba babitangaza nyuma y’uko umushinga wari usanzwe ugezaho amazi meza Aquavirunga yari yaragiranye amasezerano n’akarere ka Rubavu  ibahakaniye kongera kubaha amazi kuva mu kwezi kwa munani 2012.

Bamwe mubatuye muri aka kagari babitangaza ni abantu bakuze bavuga ko badafite ubushobozi bwo gukorera amafaranga ngo bashobore kwigurira amazi, bakavuga ko ingaruka zo kubura amazi meza ari umwanda ubugariza.

Abaturage bo mu kagari ka Busigali banavuga ko kutagira irimbi bashyinuramo bibagora bagasaba ko bishobotse inzego z’ubuyobozi zababa hafi maze bakabona aho bashyingura.

Abaturage batuye akagari ka Busigali ni bamwe mubakuwe mu ishyamba rya Gishwati no mu nkengero zaryo batuzwa ahitwa Kanembwe, bamwe muri aba baturage ntibishoboye harimo n’ basigajwe inyuma n’amateka   badafite ubushobozi biganjemo  abasaza n’abakecuru batagishoboye no kwicira inshuro.

Cyanzarwe  abaturage barasaba.png2

Nubwo abaturage bavuga ko babuze amazi meza, bacyeneye kwegerwa n’abajyanama b’ubuzima bakabereka uburyo bakwiye kugirira isuku ingo zabo no gutegura amazi no kugirira isuku aho batuye kuko usanga abenshi baba bagaragaraho umwanda.

Ikibazo cy’amazi n’abatishoboye mu kagari ka Busigali, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel avuga ko kizwi ariko hategurwa ko uyu murenge washyirwa muri VUP ukaba wafasha abaturage guhindura imibereho mu iterambere no kubona amazi meza, avuga kandi ko ikibazo abaturage bavuga ko bacyeneye irimbi nacyo kizwi ariko hagishakishwa aho ryashyirwa.

Nyirasafari avuga ko abajyanama b’ubuzima bakwiye kwegera abaturage hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kubafasha kwigirira isuku hamwe no kugira imibereho myiza cyane ko benshi mubajyanama n’abayobozi b’ibinzego z’ibanze bafite ubumenyi bwo gufasha abaturage.

 

 

Kayonza Umuyobozi

Rwanda | Kayonza: Umuyobozi w’akarere arasaba abaturage kwihesha agaciro basubiriza amazu yabo

Tags: , , , ,


Kayonza Umuyobozi

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza John Mugabo avuga ko umuntu wihesha agaciro agaragarira mu byo akora n’aho atuye. Asaba abaturage b’ako karere gusubiriza amazu ya bo, ku bafite ay’ibyondo, kuko “no kuba umuntu yasubiriza inzu abamo ari ukwihesha agaciro” nk’uko yabibwiye abaturage bo mu murenge wa Rukara tariki 03/10/2012.

Yabivuze nyuma yo gukorana n’abo baturage umuganda wo gucukura imirwanyasuri mu kagari ka Rwimishinya.

Muri uwo murenge kimwe n’ahandi mu yindi mirenge igize akarere ka Kayonza, hagaragara amazu y’ibyondo yahomotse kandi ba nyirayo bayarebera ntibayasubirize. Yavuze ko abaturage bose bafite amazu nk’ayo bakwiye guhita bayasubiriza muri iki gihe cy’imvura kugira ngo barusheho gutura neza.

Abaturage twaganiriye bavuga ko kenshi kuba badasubiriza amazu ya bo atari uko baba badashaka gutura heza, bavuga ko bagira ingorane zo kubona amazi bakoresha bavanga ibyondo byo gusubiriza amazu.

Mu murenge wa Rukara no mu karere ka Kayonza muri rusange hari ikibazo cy’amazi make. Icyo kibazo ngo gikunze kuba imbogamizi kuri bamwe mu baturage, bigatuma batagira isuku ku buryo buhagije, ari na byo bituma bamwe bahora mu bitaro barwaye indwara ziterwa n’isuku nke.

Cyakora umuyobozi w’akarere ka Kayonza ashima abo baturage, akavuga ko bigaragara ko batangiye kumva agaciro k’isuku kuko abana babo basa neza. Yanabashimiye ubwitabire bagize mu bwisungane mu kwivuza kuko ngo bigaragara ko bitabiriye gutanga umusanzu ari benshi.

 

 

Rwanda | Ngoma: Ibihe by’imvura ntibiburana n’ amakimbirane ashingiye ku kudafata amazi yo kumazu

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba  ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.

 

Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.

 

Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.

 

Hari n’undi mugabo  witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.

 

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali  ka Cyasemakamba  Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.

 

Yagize ati” Abaturage tubakangurira  gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”

 

Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.

 

Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.

 

 

 

Rwanda | Ngoma: Ibihe by’imvura ntibiburana n’ amakimbirane ashingiye ku kudafata amazi yo kumazu

Tags: , , , , , ,


Nubwo ubuyobozi bwo mu kagali ka Cyasemakamba  ho mu murenge wa Kibungo butangaza ko amakimbirane hagati y’ abaturanyi ashingiye ku kudafata amazi ava ku mazu agenda agabanuka,hari abaturage bavuga ko aya makimbirane agihari.

Mu minsi mike imvura iguye imanza zatangiye kuvuka zishingiye ku kudafata amazi yo kumazu aho bamwe barega abandi ko amazi bayayoborera mu rugo rwe.

Urubanza ruherutse ni urwumusaza Venant utuye mu kagali ka Cyasemakamba aho umuturanyi we bakunda kwita Fisi yamuregaga ko ayoborera amazi mu gipangu cye.

Hari n’undi mugabo  witwa Kayinamura nawe utuye muri aka kagali avuga ko yakomeje kurega umuturanyi we ko amuteza amazi yo kunzu ye mu rugo.

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cye uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyotwagira Francois  ubwo yeguraga kubuyobozi ,yasize ataragikemura nubwo yari yabisabwe n’ umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagali  ka Cyasemakamba  Kamanzi Lucien ibi bivugwamo,atangaza ko kubera ubukangurambaga bagiye bakorera abaturage babumvisha amabwiriza ya leta yo gufata amazi,ibibazo nkibi byagabanutse.

Yagize ati” Abaturage tubakangurira  gahunda ya leta ivuga ko buri muturage agomba gufata amazi ava kunzu ye acukura icyobo kiyafata ,cyangwa akagira ikigeza n’umureko ayo mazi ajyamo. Kugeza ubu ibyo izo manza ntizari ziherutse.”

Ikibazo cy’ amazi ava ku mazu cyagiye gishwanisha abantu ndetse bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane mu baturanyi.

Nyuma y’aho leta ifatiye umwanzuro kuri iki kibazo ishyiraho amabwiriza yo gufata amazi kuri buri muntu ndetse n’ ibigo bya leta n’ ibyigenga,aya makimbirane yagiye agabanuka.

 

 

Abaturage batangiye

Rwanda | Ngororero: Abaturage batangiye kwiheba kubera kutagira amazi meza

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Ngororero gikomeje kuvugisha menshi abaturage ndetse n’abayobozi bireba kuko giteye inkeke. Mu minsi yashize, abaturage cyane cyane abatuye umujyi wa Ngororero bari baratangiye kugira icyizere cyo kubona amazi bitewe n’ibikorwa byo gukora imiyoboro byari birimo kubakwa ndetse bikaba byaranarangiye ariko bakaba batarabona amazi.

Nkuko bisanzwe, mu Rwanda mu gihe cy’izuba amazi aba makeya ndetse hirya no hino hagatangira kubaho isaranganya hafungirwa bamwe hagafungurirwa abandi, ariko abo mu karere ka Ngororero bo bakaba basaranganya no mugihe cy’imvura ibi bigatuma bamwe bashoka iy’ibishanga n’ibinamba.

Iyo ugenda mu bice bimwe na bimwe by’aka karere ahubatswe utuzu twagenewe gushyirwamo amazi ndetse twuzuye, usanga hari udukorerwamo indi mirimo nk’ubucuruzi ariko wafungura amazi ugaheba, ibi bikaba ari bimwe mubituma abantu batakaza icyizere cyo kuzayabona ndetse hakibazwa niba icyibanze ayo mazu yubakiwe ari ugushyiramo amazi cyangwa gucururizwamo.

Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko imirimo yo gusana ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bigikomeje ariko bukanemera ikibazo cy’amazi makeya, bigatuma hari uduce atageramo bakifashisha ay’imvura ariko ubu nayo akaba yaratangiye kubura kubera ibihe by’izuba tugezemo. Ahanini uku kutagira amazi ahagije ngo bituruka ku miterere y’akarere aho amazi aterera cyane kandi akenshi imiyoboro igakunda kwangizwa n’imigezi ndetse indi ikaba yaragiye yangizwa n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.

Iki kibazo cy’amazi gikomeje kuba agatereranzamba mugihe mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka urangiye Akarere ka Ngororero kari kariyemeje ko byibura 71% by’abaturage bagatuye bazaba bavoma amazi meza kandi ahantu hari urugendo rutarengeje metero 500. Iki gikorwa kikaba cyaragenewe amafaranga y’urwanda  231.465.110 nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.

 

 

 

 

Rwanda : Gufata amazi hakoreshejwe ibyobo si umuti urambye

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Byagiye bigaragara ko amazi aturutse ku bisenge by’amazu agira uruhare mu kuzisenya, akagira uruhare mu gusenya inzu zegeranye ndetse n’ibikorwa remezo. Ibi byatumye abantu bose basabwa gucukura ibyobo bifata amazi iwabo. Ibi ariko ngo byaba ari umuti utarambye kuko bishobora kuzatera ibindi bibazo mu bihe bizaza.

Bimenyimana Eraste, umukozi ushinzwe iby’ubwubatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) avuga ko ubundi inzira nyayo y’amazi yakagombye kuba iyajyana mu nzuzi aho kuyinjiza imbere mu butaka.

Ubundi, ngo iyo amazi ayobowe mu butaka, agenda yinjiramo buke bukeya akagenda ahindura imiterere yabwo ku buryo ngo ubutaka bwari busanzwe bukomeye bushobora kuzagera aho bukoroha. Mu gice cy’ubutaka bwubatseho amazu menshi, haboneka bene ibi byobo byinshi. Hari n’igihe bigera aho bikuzura hagacukurwa ibindi iruhande rw’ibya mbere. Uwatekereza ko aya mazi ashobora kuzatuma ubutaka yagiye yinjiramo buke bukeya buzagera aho bukoroha cyane bukaba bwashwanguka ntiyaba yibeshye.

Abantu bamwe bati « buriya mu Koyovu cy’abakire hazagera aho hashwanyuke, amazu arigite, nk’uko byagenze muri Brésil mu minsi yashize, bitewe n’amazi ayoborwa mu butaka bwaho ». Abandi bati « ibyobo bifata amazi mu misozi ihanamye bizagera aho bitume iyo misozi igwa ».

Ibyo ari byo byose, n’ubwo inkangu igenda iritura imisozi imwe n’imwe mu Rwanda itaba yatewe n’ibyobo bifata amazi, ahubwo ahantu iyo misozi iherereye, no kubera imvura nyinshi rimwe na rimwe, nta n’uwabura kugira impungenge z’aya mazi ayoborwa mu butaka aho kuyoborwa mu nzuzi.

N’ubwo nta n’ahavugwa ko kugwa kw’inyubako zo muri Brésil byatewe n’amazi yayobowe mu byobo bifata amazi, izi mpungenge zifite ishingiro. Bimenyimana ati : « umuti urambye wo kurwanya ko amazi yangiza ibikorwa remezo ndetse n’inyubako ni ukubaka za ruhurura ziyayobora mu migezi, nyamara zirahenze ». None hazakorwa iki ?

Ibyo ari byo byose ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe ibikorwa remezo, ibidukikije ndetse no gukumira ibiza bwari bukwiye gushaka umuti w’iki kibazo hakiri kare.


 

m_Nyagatare Abaturage bo mu Murenge wa Karama barasaba amazi meza

Rwanda | Nyagatare: Abaturage bo mu Murenge wa Karama barasaba amazi meza

Tags: , , ,


m_Nyagatare Abaturage bo mu Murenge wa Karama barasaba amazi meza

Abaturage batuye mu Murenge wa Karama, mu Kagari ka Cyenkwanzi ngo bamaze imyaka irenga cumi n’itanu bakoresha imirimo yabo ya buri munsi amazi yo mu gishanga cy’urufunzo n’ay’umugezi w’Umuvumba kubera kutagira amazi meza.

Aba baturage bavuga ko baheruka kubona amazi ya robine mbere y’umwaka w’ibihumbi bibiri kuko ngo icyo gihe robine zari zigikora nyuma impombo ziza kwangirika ntibabona uzibasanira. Uwimana, umwe mu baturage bahatuye agira ati “Ubu aya mazi ni yo tunywa tukayatekesha tukaba ari nayo dukoresha indi mirimo yose.”

Ayo mazi uyarebye, afite ibara risa n’icyondo cy’umukara. Aho bayavoma naho hagaragara isayo ryinshi dore ko igishanga aturukamo gisanzwe gisa n’ikirimo ibumba. Ku ruhande rumwe uhasanga abana bavoma kurundi ukabona aboga ku buryo hari abavoma ayo abandi bamaze kogamo.

Mu gihe aba baturage bataka ikibazo cy’amazi meza bavuga ko banagerageje mu bushobozi bwabo kwisiburira no gusana imiyobora yangiritse ariko bagera hagati bikabananira, ubuyobozi bw’Akagari ka Cyenkwanzi bwo buvuga ko bumaze igihe bugikorera ubuvugizi kandi ko hari icyizere ko kizakemuka vuba. Nyiraneza Astherie, Umuyobozi wungirije w’Akagari ka Cyenkwanzi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Ntabwo iki kibazo cy’amazi twigeze tukirangarana ntiduhwema kukigeza mu nzego zidukuriye kandi batwijeje ko kizakemuka vuba.” Nyiraneza anavuga ko bitazanagorana kuko hari ayamaze kugezwa hafi y’aho batuye.

Usibye kuba amazi ari mabi aba baturage bavuga ko no kuba aturuka kure kandi mu bishanga nabyo bibagiraho izindi ngaruka. Mugabo John agira ati “Nkubu abana bazinduka iya rubika bajya kuvoma mu gishanga mbere yo kujya kwiga.  Urumva bavayo imibu yabariye ndetse n’imbeho yabishe kandi ino hanaba malariya nyinshi.”

Ku busanzwe mu Kagari ka Cyenkwanzi hari robine enye ariko kubera ko imiyoboro y’amazi yangiritse nta n’imwe itanga amazi.

  

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia