
Nyirahabimana Esther ashimira umuryango Ibuka ko wamukoreye ubuvugizi agasubirana inka ye

Inka ya Nyirahabimana Esther yaharaniye ko yasubizwa
Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (Ibuka) ku rwego rw’igihugu, tariki 14/04/2012 yatangaje ko itigeze yishimira uko Nyirahabimana Esther utuye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza yambuwe inka yahawe na prezida Paul Kagame binyuze muri gahunda ye yise Gira inka munyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka k’urwego rw’Igihugu, FORONGO Janvier avuga ko uwo mukecuru yahawe inka na Perezida Paul Kagame ariko nyuma ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi atuyemo bukayimunyaga bwitwaje ko adafite ubushobozi bwo kuyorora.
Nyirahabimana Esther yambuwe inka ye biramuhungabanya
Ibyo bikimara kuba nk’uko FORONGO Janvier abivuga uwo mukecuru yagize ihungabana rishingiye kuri iyo nka yari amaze kwamburwa. Ati: “Nagiye kubona mbona umukecuru ageze mu biro bikuru bya Ibuka asaba ko yarenganurwa kubera ikibazo cy’inka yahawe na Prezida Paul Kagame ariko nyuma akayamburwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi atuyemo”.
Forongo Janvier avuga ko yahise yihutira kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi asaba ko bwasubiza uwo mukecuru inka ye.
Umukozi w’umurenge wa Kibilizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasime Anne yemeza ko icyo kibazo cyabayeho Nyirahabimana Esther akamburwa inka ye n’ubuyobozi bw’uwo murenge.
Mu izina ry’umurenge wa Kibilizi Gasiime mu mugambo ye bwite abisobanura agira ati : “ Uyu mukecuru yari yaraturutse ahantu hari akagendo hitwa Gisasa bitewe n’uko yashakaga kujya guhinga aho isambu ye iri nayo yarayijyanaga rero tuza gusanga ko iyo nka ishobora kuzavaho ikanapfa turayimwaka”.
Ati: “Nyuma y’izo mpungenge twashakishije undi muntu twayiha uyishoboye hanyuma umukecuru yazagira ubushobozi akongera kuyisubizwa’.
FORONGO Janvier, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Ibuka asanga icyemezo cyafashwe n’umurenge wa Kibilizi atari cyo cyari kuba igisubizo kirambye.
ati: “ Ntabwo inka ariyo yagombaga gutekerezwaho mbere y’umuntu kuko hari uburyo bwinshi byagombaga gukorwamo ariko inka y’uwo mukecuru akayigumana bitarinze gufata intera byagezemo”. Byamwongereye ihungabana ugereranyije n’ibindi bibazo yari afite bikomoka ku bikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 niko Forongo Janvier yakomeje abivuga.
Umuryango Ibuka ukimara kubona ko inka y’uwo mukecuru yateje ikibazo yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi kuyimusubiza ndetse imufasha no kumushakira abagiraneza bazakomeza kwita kuri iyo nka ye ariko ntiyongere kuzayamburwa ukundi.
Ubwo umuyobozi wa Envirocleaners International Niyonzima Claude yasuraga uwo mukecuru ari kumwe n’ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’igihugu yasize amwemereye kuzamuhingira ubwatsi bw’iyo nka ndetse anamusigira sheki y’amafaranga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda agenewe kumufasha mu tuntu duto tw’ingenzi yakenera.
Mu rwego rwo gukomeza kumufasha kandi kwiyubaka Niyonzima Claude yijeje uwo mukecuru ko agiye kumubera umuhungu we.
: “ Nijeje u Rwanda n’abanyarwanda, akagali n’umurenge wa Kibilizi iyi nzu n’iyi nka birimo ko kuva ubu mbaye umuhungu we, w’uyu mukecuru; niyemeje kuzamubera umwana nawe akambera umubyeyi”.
Yakomeje agira ati : “Nzamukurikirana mu buryo bwose bushoboka kandi nzaharanira ko ibyo bintu bigerwaho, umukecuru wanjye ntazanyambarana ubusa, ntazamburana amazi, ntazamburana igitenge uko bizagenda kose”.
Ku ruhande rw’uyu mukecuru we ibyishimo byari byose ashimira umuryango Ibuka ko wamuvuganiye hose akongera gusibizwa inka ye yari yambuwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza.
Umurenge wa Kibilizi ni umwe mu mirenge y’u Rwanda ifite abacitse ku icumu benshi bitewe n’uko uhana imbibi n’Abarundi bari impunzi muri ako gace hanyuma jenoside itangiye bagafatanya n’interahamwe mu kwica abatutsi.