Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cyo gutangiza urugamba rwo kurwanya imirire mibi
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, yashimiye Leta y’u Rwanda kubera uburyo idahwema kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, yizeza ko World Vision Rwanda izakomeza gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugamba rwo kwita ku buzima bw’abana bato.
Ibi umuyobozi wa World Vision mu Rwanda yabivuze ubwo yari mu karere ka Rutsiro tariki 18/12/2012 mu gikorwa cya World Vision cyo gutangiza kampanye yo kurwanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zikomoka ku mirire mibi.
Mbere y’umwaka wa 2000 rwari mu bihugu byugarijwe n’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu, ariko ubu izo mpfu zagabanutse ku kigereranyo cya 11,1% guhera mu 2000 kugeza muri 2011; nk’uko Gitau yabisobanuye.
Nubwo iyo ntambwe yatewe ishimishije ariko, ngo haracyari ikibazo gikomeye cyo kwitaho kijyanye n’umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu batabasha kubona indyo yuzuye.
Ati: “Nta wakwihanganira kubona hakiri umwana n’umwe ushobora gupfa azize indwara zishobora kwirindwa, ni yo mpamvu World Vision Rwanda yatangije kampanye igamije kugabanya umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa bazize indwara zituruka ku mirire mibi”.
Iyo kampanye yatangijwe na World Vision iragendana n’intego yo kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ku buryo zizava ku bana 76 bitaba Imana bari munsi y’imyaka itanu zikazagera kuri 50 mu bana igihumbi baba bavutse. Ibi ngo bikazaba byagezweho mu mpera z’umwaka w’2015.
Bimwe mu bikorwa World Vision iteganya gukora ifatanyije na Leta y’u Rwanda kugira ngo iyo ntego izagerweho birimo guteza imbere serivisi zijyanye n’ubuzima mu bice bimwe na bimwe by’igihugu , hibandwa ku bice zikenewemo cyane kurusha ahandi.
Barateganya kandi gutanga inkunga z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubuzima. Ikindi ni uko bazibanda ku bikorwa bigamije kunoza indyo yuzuye ku bana bari munsi y’imyaka itanu, ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu gihe cyo kubyara.
Mu myaka ibiri ishize World Vision yubatse ibigo nderabuzima icumi hirya no hino mu gihugu hagamijwe kwegereza abaturage serivisi mu bijyanye n’ubuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yashimiye World Vision kubera ubufatanye igaragaza, by’umwihariko mu iterambere ry’akarere ayobora.
Yahereye ku bikorwa bya World Vision mu karere ka Rutsiro birimo inzu mberabyombi ( Hope Center), ibyumba by’amashuri 11, inka 55 zahawe abatishoboye, ivuriro (Poste de santé) ryubatswe mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati, umuyoboro w’amazi wa kirometero esheshatu ndetse n’inzu ikorerwamo ubuhinzi bw’imboga bwa kijyambere (Green house).
Mu bindi bikorwa bya World Vision mu karere ka Rutsiro birimo ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zashyizwe ku bigo by’amashuri bine no ku ivuriro. World Vision yagize n’uruhare mu kwigisha urubyiruko 50 rwo mu karere ka Rutsiro imyuga itandukanye. Mu gihe cyo guca Nyakatsi na bwo, World Vision yatanze amabati 7500.
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda yavuze ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bateganya gukomeza gutangamo umusanzu mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro ndetse no mu iterambere ry’igihugu cyose muri rusange.






