Tag Archive | "Rwanda"

Mu gikorwa cyo gusiza ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi

Ruhango: abatuye ahantu habi bagiye gutangira kwimurwa

Tags: , , , , , , , , ,


Mu gikorwa cyo gusiza ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi

Mu gikorwa cyo gusiza ahazubakirwa abantu batuye ahantu habi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2013, mu Karere ka Ruhango batangiye ku mugaragaro iki gikorwa cyo kwimura abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza (High Risk Zones).

Gutangiza iki gikorwa byabereye mu mudugudu wa Gihororo, akagali ka Bweramvura, umurenge wa Kinihira, mu muganda wo gusiza ibibanza bibiri bizubakirwamo abatishoboye bari batuye ku nkengero z’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango.

Mukagacinya Colette na Francine Nyiraminani bari mu bibasiwe n’umwuzure ku matariki ya 16 na 17/04 2013 ubwo imiryango irindwi yari ituye hafi y’imigezi ya Nyabarongo na Kiryango yibasirwaga n’umwuzure, bagatabarwa hifashishijwe ubwato, mu mvugo yabo humvikanamo kugononwa kwinshi ku kwimuka aho hantu, bakavuga ko kwifatira icyemezo cyo kuhimuka bidashoboka ngo kuko nta handi babona bakura ibibatunga, bongeraho ko kuhakorera bavuye ahandi nabyo ari imvune bumva igoye kwihanganirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, asaba abagifite bene iyo myumvire kuyireka, ati “Ubuzima buraguma, naho ibintu byo ni ibishakwa.”

Ku rundi ruhande, Bagabo Alexis avuga ko ikimutindiye ari ukubona ubushobozi bwo kugura ikibanza no kucyubaka, ngo kuko imvune yo kuva ahandi ajya gukorera ku butaka asanzwe atuyeho ntaho ihuriye no kubura ubuzima.

Yagize ati “Iyo nibutse ukuntu nagiye hanze mu rucyerera ngasanga amazi ya Nyabarongo azegurutse urugo rwange rwose, numva mpungabanye.”

Akagali ka Bweramvura katangirijwemo iki gikorwa gafite imiryango 11 yibasiwe n’ibiza by’imvura y’itumba ry’uyu mwaka, muri yo ine ni iy’abatishoboye izubakirwa amazu kuva mu ntango kugeza yuzuye neza.

Kuri ubu Umurenge wamaze kubagurira ibibanza, abaturage bakazabafasha kubumba amatafari no kuzamura inkuta mu bikorwa by’umuganda, akarere nako kakazatanga isakaro.

 

Burera: Abaturage barasabwa guca ukubiri n’inzoga z’inkorano

Tags: , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage bo muri ako karere kwamagana abantu bose bo muri ako karere bakora inzoga z’inkorano, batanga amakuru y’aho baba bakora izo nzoga kugira ngo bazifate bazimene kuko ziteza umutekano muke.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara inzoga z’inkorano zitandukanye zirimo izitwa umumanurajipo, umunini, umurahanyoni n’izindi. Izo nzoga zose zifatwa nk’ibiyobyabwe.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko intonganya cyangwa se ubwicanyi bukunze kugaragara mu miryango, buturuka ku businzi buturutse ku kunywa izo nzoga z’inkorano ndetse n’ibiyobyabwenge.

Agira ati “Baturage nta mpamvu n’imwe yuko wakwanga ubuzima. Iyo ugiye mu ntonganya ntabwo uba ufite amahirwe yo kubaho neza. Ari uwo washatse, ari abana banyu, ari abaturanyi, uba ubateye ikibazo. Ntushobora kugira umutekano utawutanze.”

“Ndagira ngo rwose mbasabe, abo benga izo nzoga zitemewe murakwiye kubamagana. Mubagire inama.”

Akomeza avuga ko abo bakora izo nzoga z’inkorano bakomeza kubigisha kugira babireke. Ariko nibakomeza kubigisha ntibumve ngo babireke, bazahanwa; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abivuga.

Izo nzoga zikorwa n’abaturage nta muntu uzi ibyo bashyira mo kuko zisindisha cyane abazinywa kandi banyoye nke. Hari bamwe bavuga ko baba bashyira mo umusemburo wa kizungu (bita igitubura) ukoreshwa igihe bari guponda umutsima bakoramo amandazi.

Hari n’abandi bavuga ko muri izo nzoga baba bashyira mo ifumbire mvaruganda, bakavungagurira mo amatafari cyangwa se icyatsi kitwa kimbazi.

Ngo Hari n’abanywa zimwe muri izo nzoga bakamera nk’abo bashyize mo ikinya, ngo kuko iyo bamaze kuzinywa bacika intege, bakaryama aho bari, batabasha kwinyagambura no kuvuga ariko bumva.

Izo nzoga zose iyo zifashwe, ubuyobozi buzimenera mu ruhame mu rwego rwo kwereka abaturage ububi bwazo.

 

 

01

Nyamagabe: MINISPOC yaremeye abacitse ku icumu mu murenge wa Kibumbwe.

Tags: , , , , , , , , ,


01Kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/06/2013, abakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) n’ibigo biyishamikiyeho aribyo; komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, ingoro y’umurage y’u Rwanda, inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco n’urwego rw’intwari, basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, banaremera abacitse ku icumu bo mu murenge wa Kibumbwe bafashwa kwiteza imbere mu buryo burambye.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baremewe na MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho batuye mu mudugudu wa Kibumbwe ugizwe n’imiryango 50, iyi miryango ikaba yarigabanyijemo amatsinda ane akajya yizigamira mu bimina akanategura imishinga yo gukora, abiri akaba yaratewe inkunga andi abiri yari asigaye akaba ariyo yashyikirijwe iyo nkunga uyu munsi.

Kalisa Edouard, umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, avuga ko bifuje kwifatanya n’aba bacitse ku icumu ariko bakaba barapfakaye abandi ari inshike ngo kuko bakeneye kwiyubaka, bakaba barahisemo kubafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga bari barateguye ngo ibasindagize bagana ku kwigira.

Ati: “Twifuje kwifatanya nabo kuko mu by’ukuri mu buzima bakeneye kwiyubaka. Hari imishinga rero bafite batugaragarije bari barize yabafasha kwiteza imbere, tukaba tugira ngo tubahe ubufasha twagerageje gushyira hamwe bashyire iyo mishinga yabo mu bikorwa ibafashe kwiyubaka”.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC akomeza avuga ko aba bacitse ku icumu bari barateguye imishinga yo gukora ubworozi bw’amatungo magufi y’ingurube n’ihene, bakaba barasanze kugura aya matungo ndetse no kubaka ibiraro bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 800.

Kanamugire Emmanuel, umwe mu bacitse ku icumu baba muri uyu mudugudu atangaza ko babanje kubaho mu buzima bubi, ariko ubu bakaba baratangiye kwiyubaka bafashijwe na leta y’ubumwe ndetse n’abandi baterankunga nk’ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG), iyi nkunga bashyikirijwe na MINISPOC ikaba igiye kubyazwa umusaruro bongera ibikorwa batangiye kugeraho.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC yijeje aba baturage ko bitarangiriye aha ahubwo ko bazakomeza kubakurikirana bakareba uko imibereho yabo itera imbere, anabibutsa ko gucika intege ari uguha icyuho abakoze jenoside kuko baba babona ko n’abasigaye ntacyo bimariye.

MINISPOC yashyikirije aba bacitse ku icumu amafaranga asaga gato miliyoni imwe n’ibihumbi 900 y’u Rwanda.

Ibikorwa by’imihigo bigiye kuzajya bikurikiranwa n’ abatuye akarere n’abagakoreramo

Rubavu: imihigo igiye gukurikiranwa no gushyirwa mu bikorwa na buriwese

Tags: , , , , , , ,


Ibikorwa by’imihigo bigiye kuzajya bikurikiranwa n’ abatuye akarere n’abagakoreramo

Ibikorwa by’imihigo bigiye kuzajya bikurikiranwa n’ abatuye akarere n’abagakoreramo

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2012-2013 hamwe no gutegura imihigo ya 2013-2014, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame yatangarije inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ko imihigo igihe kujya ishyirwa mu bikorwa kandi igakurikiranwa na buri wese.

Sheikh bahame avuga ko buri muturage agomba kujya agira ahanditse imihigo ye k’uburyo ayibajijwe yayigaragaraza kuruta uko yari isanzwe ihigwa n’ubuyobozi akaba aribwo buyihigura, ahereye ku bikorwa bikorerwa mu tugari n’imirenge, avuga ko nubwo byakorwa n’akarere ariko aho bikorerwa ngo bafite inshingano zo kuba babizi ndetse babikurikirana.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko umuturage n’umuyobozi bazajya bagaragaza uruhare rwabo mu mihigo byiyongeraho uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukurikirana uko imihigo ishyirwa mu bikorwa cyane ko hari n’ibikorwa byinshi batera inkunga bagomba no gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa no kubahiriza igihe kiba kigenwe.

Nk’umwe mu mihigo akarere ka Rubavu katarashobora gushyira mu bikorwa kandi kari kahize, ni urimo kubaka ikibuga cy’imikino (gymnasium) nanubu uyu muhigo nturashobora kugerwaho, undi muhigo wari uhangayikishije akarere ni uwo kubona televisiyo zo gushyira mu tugari.

Ubwo intara yazaga gukora igenzura ry’imihigo mu kwezi kwa Gicurasi hari hamaze kuboneka televisiyo 8 muri televisiyo zirenga 80 zigomba gushyirwa mu tugari, cyakora ngo umurenge wa Rubavu umaze kubona television 7 zo gushyira mu tugari twawo.

 

 

People are supporting others through community work

Kayonza settles High Risk Zones’ people

Tags: , , , , , ,


People evacuated in High Risk Zones of Nyamugari cell in Mwili sector of Kayonza district are grateful to their local leaders for saving them from risks associated with such places.

The evacuated families were living in steep and eroded places and in far rural areas as Damascene Ntirumenyerwa one of the evacuated people says.

Bricks to build the evacuated people’s houses

Bricks to build the evacuated people’s houses

As the whole country is making sure to evacuate all people living in High Risk Zones and settle such families, Mwili sector residents are helping to settle the evacuated families through community works. These families were evacuated so soon due to the conditions and risks they were facing without homes and are renting houses in Kageyo cell.

“We are grateful to be living in a much safer place with neighbours which was never the case before. We are going to work hard and develop ourselves as well” says Damascene Ntirumenyerwa.

People are supporting others through community work

People are supporting others through community work

Jean Baptiste Murindangabo who also evacuated from High Risk Zones was living on a high steep mountainside and his house was on a risk of being eroded with heavy rain. He says “I will always be grateful for having a safe place to call home.”

The 13 families that evacuated High Risk Zones are yet to be settled in the Rugeyo settlement village in Mwili sector. The local authorities provided them with plots of land and will again provide them with roofing of their houses.

These families are supposed to get help from residents through community work to build their own houses. These families will again be provided with land for farming of 1 hectare.

 

Mugihe imihigo y’umwaka wa

RUSIZI: Mugihe imihigo y’umwaka wa 2012-2013 itarahigurwa abayobozi barasabwa gutekereza kuy’umwaka utaha

Tags: , , , , , , , ,


Mugihe imihigo y’umwaka waAbayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka Rusizi barasabwa kuganira kumihigo y’umwaka utaha wa 2013-2014 kuko ngo ikizaba gitegurwa hakiri kare, ibi ngo bituma habaho kudahuzagurika bitewe na hutihuti kubera kurwana n’igihe, kuko hari ubwo abatari bake baba bitwaza ko batahawe umwanya wo kwitegura neza, kandi ataribyo, ni muri urwo rwego muri iyi nama abayobozi basabwe kwitegura neza ibyo bazahiga umwaka utaha kuko imihigo y’uyu mwaka iri kugana kumusozo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba Jabo Paul mu nama yamuhuje n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ku ikubitiro yasabye abayobozi kuvugurura umujyi w’akarere ka Rusizi kuko uri mumijyi 5 y’igihugu izaba icyitegererezo mu Rwanda, ni muri urwo rwego basabwe guca akajagari kawugaragaramo cyane cyane imihanda idakoze neza ,imyubakire idahwitse, kutagira amahoteri n’ibindi.

umunyamabanganshingwabikorwa w’intara yiburengerazuba kandi yasabye aba bayobozi kugira ubisitani nibura bugera kuri 6 kuburyo buzajya bwitabirwa na bamukerarugendo ndetse n’undi wese akajya yifuza kugera mu mujyi w’aka karere kuko niba igihugu cyarashyize kurutonde uyu mujyi wa Rusizi kuba muri 5 ikomeye mu Rwanda ngo ntibigomba kujenjekwa ni muri urwo rwego basabwe kugira icyo batangira gukora hakiri kare.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayobozi b’imirenge kugira uruhare rufatika muri iri genamigambi, akaba yijeje ko umurenge uzaba uwambere mu cyiciro cya mbere uzahabwa inkunga y’ishimwe ishimishije mu rwego rwo kubashimira no kubatera imbaraga zo gukomereza kuwuvugurura, kuko mubyifuzo harimo ko uyumujyi wazaba mpuzamahanga ukagera kukigero cy’inyenyeri 5

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama bemeye ko bagiye gutangira gukora ibyo basabwe cyane cyane ko ngo biri no munshingano zabo guhindura isura y’uyu mujyi ukaba mwiza dore ko ngo aka karere karamutse gahinduye isura karushaho gutera imbere kubera bamukerarugendo bagahoramo.

 

Ibikorwa by’intore nyabyo

Ibikorwa by’intore nyabyo ni ibikemura ibibazo by’abaturage-Alphonse Bakusi

Tags: , , , , , , ,


Ibikorwa by’intore nyabyo

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/6/2013, mu karere ka Rulindo habereye inama nyunguranabitekerezo ku gufasha no kunoza gahunda z’itorero ry’igihugu.

Abitabiriye iyi nama basuzumiye hamwe ibyo itorero ryagezeho mu cyiciro cy’urugerero kirangiye, basanga hari bimwe byagezweho n’ibindi bitagezweho.

Bimwe mu byo intore zagaragaje muri iyi nama byababereye imbogamizi mu kazi kabo, harimo nko kuba nta bikoresho bihagije byabonetse, Bagaragaje kandi ko hagiye habaho ikibazo cy’umwambaro ubaranga, ngo kuko hari aho bageraga abaturage bakanga ko bahagera bavuga ngo ntibabazi.

Muri rusanga ariko ngo mu karere ka Rulindo intore zakoze akazi gakomeye kandi gashimishije, aho bagiye bakora ibikorwa bisubiza ibibazo abaturage babaga bafite.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, NIWEMWIZA Emilienne avuga ko muri rusanga ibikorwa by’itorero byazamuye akarere kabo, mu bijyanye n’imibereho myiza.

Yagize ati ”Ibikorwa by’intore ku rugerero byagize impinduka (impact) ku baturage bacu. Hari nk’aho badufashije gukemura ikibazo cy’imirire mibi yari yugarije abaturage babafasha kubaka uturima tw’igikoni no kuduteraho imboga. bafashije kubarura no kumenya umubare w’abatazi gusoma no kwandika.”

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi nabo bagiye begera izi ntore, bazifasha mu kubabonera ibikoresho bimwe na bimwe bigendanye n’ubushobozi bw’akarere.

Nk’uko byagaragajwe n’Alphonse Bakusi, umukozi w’itorero ry’igihugu akaba n’umuyobozi w’ishami ryo gutoza n’ubukangurambaga, ngo urugerero nyarwo ni urugerero rukwiye kuza rukemura ibibazo by’abaturege.

Uyu muyobozi yasabye  abatoza intore ko  baba bakwiye guhera ku bibazo bihari bityo bigakemura bimwe mu bibazo igihugu gihura nabyo.

Yagize ati ”Muri rusange, ibikorwa by’itorero bizima ni Ibiza bikemura ibibazo abaturage baba bahura nabyo.”

Yavuze  ko hari ibitaragezweho ngo bikaba byaratewe n’amikoro yabaye make. Gusa muri gahunda itaha ,ngo hari gahunda yo kongera ibikoresho

Yakomeje avuga  ko inama nk’izi ziba zigomba kubaho, kugira ngo abantu bungurane ibitekerezo, barusheho no gusobanukirwa ibikorwa by’itorero.

Mu bikorwa by’itorero ababyeyi bakaba basabwa gufata iya mbere mu kubisobanurira abana babo, no kubibakundisha ngo kuko bifitiye igihugu akamaro.

Intore zo ku rugerero zikaba zasabye abahuriye muri iyi nama kurushaho gufatanya kubungabunga ibikorwa bagezeho.

 

 

 

Umuyobozi w’ Umurenge wa Nyamiyaga, MUVUNYI Jean Bosco wambaye imyenda y’icyatsi

Gicumbi – Abayobozi bifatanyije n’abaturage gusiza ibibanza by’ahazatuzwa abavanywe mu manegeke

Tags: , , , , , , ,


Ahazubakwa imidugudu

Ahazubakwa imidugudu

Mu rwego rwo gushishikariza abantu gutura ku midugudu abayobozi b’akarere ka Gicumbi bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga, akagali ka Gahumuriza, umudugudu wa Ruhango abayobozi bifatanyije n’abaturage gusiza ibibanza by’ahazatuzwa abavanywe mu manegeke.

Muri iki gikorwa abaturage bafatanije n’abayobozi batunze amabuye yo kubaka fondasiyo y’inzu, batunda amatofari yumye  no kubumba andi.

Banashijije ibibanza 5 by’ ahazubakwa amazu y’abazakurwa mu manegeka (High Risk Zone) habumbwa n’amatofari abarirwa muri 500 ndetse hanubakwa foundation y’ ikibanza kimwe irarangira.

Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gicumbi, Chief Superintendent Fred NDOLI yabwiye abaturage ko batagera ku bikorwa nk’ ibyo bagezeho uyu munsi nta mutekano bafite.

Yanavuze ko imfu zagiye zigaragara muri uyu murenge wa Nyamiyaga ahanini zatewe n’ ubusinzi bushingiye ku biyobyabwenge cyane cyane  Kanyanga.

Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gicumbi, Chief Superintendent Fred NDOLI

Uhagarariye Polisi mu Karere ka Gicumbi, Chief Superintendent Fred NDOLI

Bityo rero yabasabye kuyirwanya bafatanya n’ inzego z’ ibanze batangira amakuru kugihe kandi bagafatanya gukumira ibyaha bitaraba.

Uhagarariye ingabo mu Karere ka Rulindo, Burera, Gakenke na Gicumbi, Colonel HABYARIMANA Andrea  yabwiye abaturage ko umutekano ariwo shingiro ry’ imibereho myiza y’abaturage na gahunda zose za guverinoma.

Yasabye abaturage kurangwa n’ ubufatanye kugira ngo bahashye uwashaka guteza umutekano muke. Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe.

Yabasabye kandi gukaza amarondo bagafatanya n’inzego z’umutekano kuko nta musirikare wajya ku rugo rwa buri muturage ngo bishoboke.

Yavuze ko hagomba gufatwa ingamba guhera ku rwego rw’ umudugudu kuzamura hejuru kugira ngo hajye hakumirwa ibyaha bitaraba.

Umuybozi w’akarere ka Gicumbi, MVUYEKURE Alexandre yasabye ko abaturage bagomba kugaragaza uruhare mu bibakorerwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Umuybozi w’akarere ka Gicumbi, MVUYEKURE Alexandre

Umuybozi w’akarere ka Gicumbi, MVUYEKURE Alexandre

Yasabye inzego zose gukorana n’ abaturage cyane cyane mu midugudu bakora umugoroba w’ Ababyeyi kugira ngo bakomeze bakemure amakimbirane no kurangwa n’ubumwe.

Umuyobozi kandi yasabye abaturage kutabangamira ahantu hateganirijwe kubakwa amazu y’ abavanwa muri High Risk Zone.

Yasabye ko ubuyobozi bwumvikanisha uhabwa ikibanza ku mudugudu ndetse na nyirubutaka. Abona ko ntawe ugomba kwigomeka kuri gahunda ya Leta kuko ari itegeko.

Yavuze ko umurenge ugomba gukora ibyo wahigiye ukageza ijana ku ijana dore ko ubu ukiri kuri 86, 7%.

Umuyobozi w’ Umurenge wa Nyamiyaga, MUVUNYI Jean Bosco wambaye imyenda y’icyatsi

Umuyobozi w’ Umurenge wa Nyamiyaga, MUVUNYI Jean Bosco wambaye imyenda y’icyatsi

Yanasabye abaturage kwitegura neza amatora y’ Abadepite ateganyijwe kuwa 16-18 Nzeri uyu mwaka wa 2013 kuzayitabira kandi bakirinda uwashaka kubayobya bitewe n’ inyungu ze.

Umuyobozi w’ Umurenge wa Nyamiyaga, MUVUNYI Jean Bosco akaba yatangarije abayobozi ko mu gihe kitarenze amezi 3 abantu 10  bagomba kuba babatuje  ku midugudu bakava mu manegeka.

 

 

01

Rusizi: Abaturage barasabwa kutubaka amazu mu kajagari ariko abayobozi nabo bakareka kubashigikira bitwaje inyungu zidasobanutse babikuramo.

Tags: , , , , , , ,


01Mu karere ka rusizi abaturage benshi bari kugenda bazamura amazu atandukanye hirya no hino aho batuye ariko batabifitiye uburenganzira , muri ayo mazu harimo agaragara ko ajyanye n’igihe ariko andi ngo yubakishijwe ibyondo n’ibiti kandi bibujijwe kongera kubakisha ibiti muri uyu mujyi wa Rusizi, nyamara nubwo ngo hari nabukaka amazu meza agezweho ngo ntibabifitiye uburenganzira kuko baba banyuze kumategeko

Ni muri urwo rwego akarere ka Rusizi kashyize ayo mazu yose kurutonde kugirango azasenywe, ibi byatangajwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rusizi harimo umuyobozi w’aka karere Nzeyimana Oscar hamwe n’abamwungirije mu nama yabahuje n’abayobozi b’inzego z’ibanze  ibi bibazo bigaragaramo, mu gihe  bunguranaga ibitekerezo.

Ntivuguruzwa Gervain ushinzwe ubutegetsi n’amategeko mu karere ka rusizi avuga ko hari ibyemezo byinshi inzego zifatira imyanzuro ariko ngo ntibishyirwe mu bikorwa, kuko  ngo atari ubwa mbere bavuze kukibazo cy’abantu bubaka mukajagari ariko ngo baheruka uko bakabivuze, ngo kutagira icyo bakora nibyo bituma bakomeza kubaka ayandi mazu atajyanye n’igishushanyo cy’umujyi, kubwe avuga ko ngo baramutse bazishenye aribyo byatuma batongera kubaka mu kajagari

Nyamara n’ubwo bamwe bavuga ngo ayo mazu asenywa hari nabandi bavuga ko abamaze kuzuza amazu yabo kandi meza bagombye kubabarirwa kuko ngo imari baba barayatanzeho ari nyinshi, ibi nanone bikurura ikibazo cyo kurya Ruswa kuko ngo aho ayo mazu yubatse haba hari abayobozi, benshi bakomeje kwibaza ukuntu inzu izamuka ikagera aho yuzura idahagaritswe kandi itujuje ibyangombwa, bikaba nkurujijo, gusa ngo bigaragarako abayobozi baba babifitemo inyungu zishingiye kuri Ruswa.

Ikibabaje ngo ni uko usanga muri aya mazu haba harimo n’ay’abayobozi bubaka muburyo bunyuranyije n’amategeko kandi aribo abaturage bagombye kureberaho. aha batunze agatoki umuyobozi w’akagari ka Ruganda aho ngo yari yubatse inzu y’ibiti aho atuye ariko agategekwa kuyisenya. Kugeza ubu amazu arenga 111 amaze kuzura muminsi ya vuba  kandi yose akaba yarubastwe binyuranyije n’amategeko.

01

Mwili: Abimuwe ahantu h’amanegeka barashimira ubuyobozi bwabimuye

Tags: , , , , , ,


01Imiryango yimuwe ahantu h’amanegeka mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza, barashimira ubuyobozi bwahabimuye kuko bahoraga bafite impungenge ko umuyaga uzabatwara.

Iyo miryango ngo yari ituye ahantu habi h’imanga kandi h’urubuye ku buryo iyo imvura yagwaga babonaga bishobora kubateza ibibazo nk’uko bivugwa na Ntirumenyerwa Damascene, umwe mu bimuwe aho hantu h’amanegeka. Yongeraho ko aho hantu hari hitaruye abandi baturage ku buryo nta bikorwa by’amajyambere byashoboraga kuhagera.

Aho bari batuye barahingaga ntibeze bitewe n’uko hari imanga nk’uko Ntirumenyerwa akomeza abivuga. Ubwo bitabazaga ubuyobozi bw’umurenge wa Mwili ngo bwabumvise vuba buhita bunabakodeshereza amazu mu mudugudu uri mu kagari ka Kageyo.

Mu gihe mu gihugu hose hari gahunda yo gufasha abatuye ku buryo bw’amanegeka kugira ngo bimuke batuzwe heza, iyo miryango yo mu murenge wa Mwili na yo iri gufashwa n’abandi baturage mu buryo bw’umuganda kugira ngo ituzwe neza.

Ati “Turishimye cyane kandi tuzishima igihe cyose kuko tugiye gutuzwa ahantu haboneye tukegera abandi baturage. Ubu tugiye gutura ku buryo tuzajya duhura n’abandi bantu ariko mbere twari dutuye twitaruye abandi, urumva ko bishimishije cyane”

Murindangabo Jean Baptiste na we wimuwe aho hantu h’amanegeka avuga ko aho yari atuye hari hacuramye ku buryo imvura yashoboraga kugwa ikaba yamumanukana mu kabande we n’umuryango we. Avuga ko afite umuryango w’abantu bane ariko ngo byamugoraga kubona aho yegeka umusaya kuko yasaga n’utagira aho aba.

Ati “Kuza hano nzabyishimira cyane kuko aho nari ndi nta hantu nagiraga ndyama, kwimukira hano nzabyishimira cyane”

Iyo miryango yose uko ari 13 yari ituye ku manegeka igiye gutuzwa ku buryo bw’umudugudu mu mudugudu wa Rugeyo, akagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili. Ubuyobozi bwabahaye ibibanza buzanabaha n’isakaro, abaturage na bo bakaba basabwa gushyiraho akabo bafatanyije na bagenzi ba bo mu bikorwa by’umuganda. Buri muryango mu yimuwe kandi ngo uzanahabwa ubutaka bwo guhingaho bungana na hegitari.

Murindangabo avuga ko gutura ku buryo bw’umudugudu abibonamo amahirwe menshi kuko abaturage batuye ku buryo bw’umudugudu bacungirana umutekano kandi ibikorwaremezo bikabageraho ku buryo bworoshye.

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia