Tag Archive | "Rwandan children"

IKIBAZO CY ABANA BAKORESHWA

KIGALI : IKIBAZO CY’ABANA BAKORESHWA IMIRIMO IVUNANYE MU MUJYI WA HUYE KIZIGIRWA HAMWE N’UTURERE DUTURIYE HUYE

Tags: ,


Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi ihura n’ikibazo cy’abana bato bakoreshwa imirimo ivunanye mu gihe cy’ibiruhuko by’amashuri, aho usanga abo bana baza kwikorera imizigo mu isoko rya Huye, ndetse no gukora amasuku mu ngo z’abatuye uyu mujyi. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemeza ko iki kibazo kizwi, ariko cyikaba cyakwigirwa hamwe n’uterere duturiye umujyi wa Butare kuko abenshi muri abo bana ariho baturuka.

IKIBAZO CY ABANA BAKORESHWAUmwe mu bana twaganiriye ku isoko rya huye, yatubwiye ko afite imyaka 11 akaba yiga mu mwaka wa 5, akaba akomoka mu karere ka Gisagara. Avuga ko kuza mu mujyi kwe atari uburara hubwo ari ubuzima bwo mu rugo iwabo butoroshye.

Uyu mwana witwa Nshimiyimana Vitar aragira ati “Erega natwe ntituzindukira mu mujyi gushaka imirimo y’ubwikorezi bitewe n’uburara, ahubwo ni utubazo two mu rugo tuba twabaye ishyano ryose. Jye mbana na Mama na mukuru wanjye umwe na barumuna banjye 3, nta papa dufite. Ubwo rero iyo iwacu bagiye guhinga bajyana na mukuru wanjye nanjye nkaza hano mu mujyi, mushiki wanjye unkurikira agasigara abana, kugirango twese twunganirane”

Ibi ariko ngo ni n’imbogamizi ku bantu basanzwe bakora umurimo wo kwikorera imizigo muri iri soko kuko basanzwe bakorera mu ishyirahamwe ariko mu biruhuko aba bana bakaza kwivanga mu kazi kabo bigatuma abagasanganywe babura ibiraka bitewe n’uko aba bana bakorera amafaranga make kugirango bagire icyo batahana. Bimenyimana umwe mu bakorera mu ishyirahamwe ry’ubwikorezi muri uyu mujyi wa Huye avuga ko aba bana bakwiye kujya bakurwa mu mujyi kuko bateza akavuyo iyo baje mu biruhuko kandi n’igihe habayeho ikibazo cyo kwibwa bikaba byakwitirirwa abantu bo mu ishyirahamwe kandi atari bo.

Niwemugeni Christine umuyobozi wungirije mu karere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, atangaza ko iki kibazo lkizwi, ariko kigomba gukemuka ku bufatatanye n’uturere duturiye umujyi wa Butare, cyane ko n’ubundi byagaragaye ko abana bahaza ari abaturutse mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Huye ubwayo.

Iki kibazo aho gikomeje gufatira indi ntera ngo  ni uko uretse aba bana bikorera imizigo, n’abana b’abakobwa basigaye bajya mu mashyamba akikije umujyi wa Butare gutora inkwi, zikagurishwa mu ngo zituye umujyi wa Butare ndetse no mu nkengero zawo kugirango babone uko bibeshaho.

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia