Posted on 04 August 2012
Tags: abantu, abaturage, avuga, bukene, buri, ibimina, kuko, ngo, Rwanda cooperative, Rwanda Muhanga, Rwanda people, Rwanda SACCO, Rwanda saving-money, rwego, wese

Abakozi b’akarere ka Muhanga bakunze kwegera abaturage mu kazi kabo ka buri munsi baratangaza ko ibimina byifashishijwe mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, babikoresheje kugirango bafatanye noneho mu kwikura mu bukene.
Amatsinda akaba asigaye yitabazwa n’abaturage mu gushyira hamwe ubushoobozi buri wese afite mu rwego rwo kuzamurana cyane cyane mu buhinzi kuko aribwo butunze abantu benshi.
Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Cyeza, Agronome Ndacyayisenga Rafiki Bonavanture avuga ko aya matsinda akunze kwitwa ibimina aba agizwe n’abantu bari hagati y’icumi na 25 yakira buri wese nubwo bose baba badafite ubushobozi bungana.
Ndacyayisenga ati: “ikiza cy’ibi bimina ni uko bituma buri muturage yibonamo kuko n’udafite icyo yatanga mu itsinda ashobora kuvuga ko azakoresha ingufu ze zikaba ariwo mugabane we mu gihe mu makoperative bisaba ko buri wese azana umugabane ungana n’undi, udafite ubwo bushobozi ho ntiyakirwa”.
Ndacyayisenga avuga ko ibi bimina bifasha abaturage kuko ngo bose babyibonamo kandi ngo haboneka abantu benshi bitanga kuko baba bakeneye kuzamuka ngo bave mu bukene.
Ibi bimina byitwa ibivuguruye kuko bifasha abaturage mu kongera ubukungu bwabo mu rwego rwo kwikura mu bukene, abaturage babyibumbiyemo abenshi usanga bafashwa ahanini n’umuryango utegamiye kuri Leta DUHAMIC (Duharanira Amajyambere y’ICyaro) mu mushinga wayo uterwa inkunga na USAID.
Nyandwi Eugene, umukozi w’uyu muryango avuga ko bafasha abaturage kwiteza imbere kuburyo hari abamaze kuvana ibimina byabo ku rwego rw’amatsinda asanzwe bakayagira amakoperative kubera ingufu buri wese aba yatanze.
Aha ngo buri muntu uri mu kimina aba yaratanze ingufu zihagije kuburyo nyuma baza kwisanga bari ku rwego rumwe rwakora koperative. Aha akaba avuga ko babafashije gufunguza amakonti mu mirenge SACCO aho bizigamira amafaranga 1000 buri kwezi buri wese, abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi
Posted on 28 July 2012
Tags: Abafite, abandi, akarere, bwo, gukorera, kutabona, ngo, Rwanda, Rwanda Advocacy, Rwanda government, Rwanda Handicap, Rwanda Nyagatare, Rwanda programs, rwego, ubumuga, Ubuvugizi
Abashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona ku rwego rw’igihugu barasaba abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare kujya baha abafite ubumuga bwo kutabona uburenganzira nk’ubuhabwa abandi Banyarwanda bose.
Nkurunziza François, umwe mu bashinzwe gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko icyabateye kuza kuganira n’abakozi b’Akarere ka Nyagatare ari ukugira ngo babasabe gukorera abafite ubumuga bwo kutabona ibikorerwa undi Munyarwanda wese haba mu burezi no mu buzima bityo babafate nk’abandi bantu.
Ingabire Sévelin, na we watanze ikiganiro, avuga ko bimwe mu bibazo abafite ubumuga bwo kutabona bahura nabyo harimo imyimvire ikiri hasi bamwe mu Banyarwanda babafiteho bakaba batababona kimwe n’abandi bantu. Ikindi ngo ni uko mu gihe mu Rwanda havugwa uburezi kuri bose bikaba byaratumye hanongerwa amashuri kuri ubu ngo hari ishuri rimwe rukumbi ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona.
Umuryango nyarwanda w’ abafite ubumuga bwo kutabona watangiye mu mwaka w’1994 uhabwa ubuzima gatozi mu mwaka w’1995. Kugeza ubu ngo ukaba ufite amashyirahamwe abarirwa muri mirongo ine n’umunani ari hirya no hino mu turere tugize iki gihugu. Mu y’Uburasirazuba yonyine ngo hakaba habarwa agera muri cumi n’atanu.
Posted on 15 July 2012
Tags: APPROFAPER, imbere, imibereho, inka, iterambere, Izi, kuvugurura, nka, Rwanda, Rwanda aid, Rwanda APPROFAPER, Rwanda cows, Rwanda IDS, Rwanda Nyabihu, Rwanda victims, rwego, rwo

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ahereza inka umuturage
Inka 36 zifite agaciro ka 10.692.000 nizo zahawe Asosiyasiyo zigizwe n’abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mirenge ya Mukamira, Jenda, Karago na Kintobo. Buri Asosiyasiyo yagiye ihabwa inka 3 mu rwego rwo kuyifasha kwizamura, kwikura mu bukene no kuvugurura imibereho y’ubuzima bw’abanyamuryango bayo. Uretse inka uyu muryango APPROFAPER” Association Pour la Promotion des Foyers Améliorées et la Protection de l’Environnement » watanze, wanahaye Asosiyasiyo zimwe na zimwe imigina y’ibihumyo izabafasha mu iterambere no kuvugurura imirire n’imibereho yabo nk’uko Shingiro Eugene umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yabidutangarije.
Umuyobozi wa APPROFAPER Gapira Faustin, yatangaje ko izi nka zatanzwe mu rwego rwo guteza imbere imiryango y’ababana n’ubwandu n’indi miryango ndetse no kugira ngo bazabyaze umusaruro izi nka bavugurure imibereho yabo, imirire, n’ibindi. Izi nka kandi zikaba zaratanzwe no muri gahunda ya Girinka nk’uko Shingiro yabigarutseho. Abahawe izi nka basabwe kuzifata neza, kugira ngo zizatange umusaruro kandi zibageze ku rwego rushimishije rwo kuvugurura imibereho yabo biteze imbere bikure mu bukene.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, yashimiye cyane umuryango APPROFAPER ku ruhare wagize mu guteza imbere imwe mu miryango yo mu karere ka Nyabihu uyiha inka zizayifasha mu kwiteza imbere no kuvugurura imibereho yari isanzwe ibayeho bikarushaho kuba byiza. Twahirwa Abdoulatif, yasabye APPROFAPER gukomeza gukora n’ibindi bikorwa by’iterambere mu karere ka Nyabihu kugira ngo abaturage barusheho kuzamuka batere imbere kuko n’igihugu kizaba gitera imbere muri rusange. Uyu muhango wo gutanga izi nka mu karere ka Nyabihu wabaye kuwa 11 Nyakanga 2012.
Posted on 08 July 2012
Tags: gahunda, igikoni, imirire, kandi, karere, muri, nbsp, Rwanda, Rwanda development, Rwanda food, Rwanda Nyabihu, Rwanda population, rwego, ubuzima, uko

Uturima tw’igikoni twashyizwemo ingufu ndetse hanakorwa amahugurwa ku bafite inshingano zijyanye n’ubuzima mu rwego rwo kurushaho kububungabunga
Indyo yuzuye n’isuku mu ngo, ku mubiri,n’ahandi hose hahurira abantu ni isoko y’ubuzima bwiza ku baturage. Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyabihu hashyizweho gahunda zo guteza imbere urwego rw’ubuzima hafatwa ingamba kugira ngo uru rwego rube ku rufatiro rurushijeho kuba rwiza hirindwa imirire mibi,indwara ziterwa nayo,iziterwa n’umwanda n’isuku nke, n’ibindi.

Gahunda y’agakono k’umudugudu iratanga umusaruro mu mirire myiza mu ngo
Ni muri urwo rwego mu midugudu yose igize aka karere uko ari 473 muri gahunda y’imirire myiza hashyizweho ishuri ry’agakono k’umudugudu aho ababyeyi biga bakanakurikirana amasomo y’uko bategura indyo yuzuye bagaburira abo mu rugo rwabo ndetse n’abana by’umwihariko.Aya masomo akaba akurikirandwa n’ababyeyi kandi akaba agira akamaro mw’iterambere ry’imirire y’ingo nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabitangaje mu mpera z’ukwezi kwa Kamena ubwo akarere ka Nyabihu kamurtikaga uko kesheje imihigo.
Uretse gahunda y’agakono k’umudugudu,hanubatswe uturima tw’igikoni 316 mu turima 267 twari twiyemeje kubakwa,abaturage bakaba baritabiriye cyane gahunda y’uturima tw’igikoni,nyuma yo gusobanurirwa akamaro katwo muri gahunda y’imirire mu rugo. Akarima k’igikoni kakaba gafasha mu kubona imboga zitandukanye zifasha ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye,zikungahaye mu birinda indwara kandi zikaba zisoromwa hafi y’urugo zigifite umwimerere wazo.
Muri gahunda y’imikurire y’abana,mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu abana bapimwa ibiro kandi hakanakurikiranwa imikurire yabo. Abajyanama b’ubuzima 1792 bari bagombaga guhugurwa barahuguwe ku birebana n’imirimo yabo ya buri munsi no kurushaho kubungabunga ubuzima.
Imihigo hagati y’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’akarere ku bijyanye no kwita ku buzima bw’abaturage no gukora akazi kabo neza nayo yarasinywe kandi ikorerwa amasuzuma nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere yabigarutseho.
Hamwe n’izo ngamba zafashwe mu karere ka Nyabihu, urwego rw’ubuzima rukaba rugenda rurushaho gutera imbere nk’uko Dusenge yabigarutseho.
Posted on 08 June 2012
Tags: abaturage, cyane, gutura, imiturire, midugudu, mijyi, naho, nbsp, nyabihu, Rwanda habitation, Rwanda Nyabihu, Rwanda plan, Rwanda programs, rwego

Gutura mu midugudu birushaho kwitabirwa, uyu ni umudugudu wa Nyirabashenyi
Mu Rwanda harimo haragenda hashyirwa ingufu mu rwego rw’imiturire. Mu mijyi baraca imiturire y’akajagari ,hashirwaho ibishushanyo mbonera ndetse n’amabwiriza abashaka kubaka mu mijyi bagomba gukurikiza mu rwego rw’imiturire myiza no kurengera ibidukikije.
Uretse mu mijyi hashyizweho amwe mu mabwiriza n’uburyo bugomba gukurikizwa mu rwego rw’imiturire n’imyubakire,mu bice by’ibyaro naho ntihasigaye inyuma, abaturage cyane cyane abadatuye ku midugudu, bagenda bashishikarizwa gutura mu midugudu mu rwego rwo koroherezwa kwegerezwa ibikorwa remezo n’ibindi byangombwa rusange bakenera.
Mu karere ka Nyabihu kagaragara nk’akarere k’icyaro, urwego rw’imiturire ruragenda rutezwa imbere cyane cyane abaturage bashishikarizwa gutura mu midugudu, naho abandi batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza cyangwa n’imvura nyinshi bakagenda bimurwa bajyanwa aho badashobora kwibasirwa n’ibiza. Urugero nk’abaturage bari batuye mu duce tutaberanye no guturwamo muri Gishwati, bimuriwe mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe.
Kugeza ubu ibishushanyo mbonera by’imidugudu 62 bimaze gukorwa n’ibindi bigera kuri 11 bisigaye birimo kwihutishwa gukorwa. Hateguwe ingemwe zizagenda ziterwa ku nkengero z’imihanda ,kandi n’ahazaca imihanda hamaze kuboneka nk’uko Ndayambaje William ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyabihu yabitangaje. Kugeza ubu imirenge 2 imaze gutera ibiti ku nkengero z’imihanda naho ingo zirenga 44427 zimaze gutuzwa mu midugudu.
Gahunda yo kugumya guteza imbere imiturire ikaba ikomeje kwitabwaho mu karere ka Nyabihu nk’uko Ndayambaje William yabitangaje. Kugeza ubu igishushanyo mbonera cy’umugi wa Mukamira nacyo kikaba cyarashyizwe ahagaragara,kikaba kizashyirwa mu bikorwa mu myaka iri imbere.
Posted on 24 May 2012
Tags: bugera, gishwati, Imiryango, isuku, kugira, muri, Rwanda cleanness, Rwanda habitation, Rwanda Nyabihu, Rwanda toilets, rwego, rwo, ubwiherero, yimuwe

Imiryango igera ku 1200 niyo irimo kubakirwa ubwiherere mu rwego rwo guteza imbere isuku
Mu rwego rwo guharanira isuku no gufasha imiryango yimuwe muri Gishwati kurushaho kugira isuku no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda,ubwiherero bugera ku 1168 nibwo bumaze kubakwa mu bwiherero 1200 bwari buteganijwe nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.
Iki gikorwa cyo kubakira imiryango yimuwe muri Gishwati ubwiherero,kikaba cyaratangiye mu kwezi kwa 07/2011 nyuma yo kubona ko abubakiwe amazu yo kubamo mu midugudu bakeneye n’ubwiherero.
Ibyo byatumye ubwiherero bugera kuri 427 bwubakirwa imiryango yimuriwe muri Bikingi mu murenge wa Bigogwe ,bwubakwa n’umushinga w’isuku n’amazi PNEAR, kugira ngo abaturage bari bimuriwe muri uwo mudugudu wa Bikingi babone ubwiherero bakoresha mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Ibi bikorwa byo gushakira ubwiherero imiryango yimuwe n’idafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero,bikaba biri gukorwa mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Nyabihu, bikaba biteganijwe ko bizarangira mu kwezi kwa 06/2012 nk’uko Dusenge Pierre yakomeje abidutangariza. Ibi bikorwa bikaba byari byiyemejwe mu mihigo ,bakaba bari barihaye igihe kingana n’amezi 12 kugira ngo ibi bikorwa bibe birangiye. Kugeza ubu hakaba habura igihe gito kugira ngo ubwiherero bugera kuri 32 busigaye nabwo bube bwuzuye. Gusa mu gihe butaruzura abatabufite biyambaza ubwa bagenzi babo.
Iki gikorwa cyo kubakira ubwiherero abimuwe muri Gishwati cyakozwe na PNEAR aho yubatse ubwiherero 427 ,ubundi bukaba bwubakwa mu miganda igenda ikorwa n’abaturage hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyabihu.
Posted on 05 May 2012
Tags: abakozi, bazize, ibitaro, Imiryango, inka, Jenoside, Kirehe, nderabuzima, Rwanda, Rwanda Kirehe hospital, Rwanda social welfare, rwego, rwo
Mu muhango wo kwibuka abakozi, abarwayi n’abarwaza bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bya Kirehe bazize Jenoside wabaye tariki 04/05/2012, imiryango y’abo bantu batanu bahawe inka mu rwego rwo kubafasha.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Saleh Niyonzima, yasobanuye ko gahunda yo kubaha inka iri mu rwego rwo kugira ngo n’abasigaye babashe babaho neza.
Tereza yari afite umugabo wari umuganga waguye ku kigo nderabuzima cya Gahara aho bakoranaga. Avuga ko kuba ibitaro byafashe gahunda yo kwibuka abari abakozi babyo bimushimishije kuko byibura bimweretse ko bahaye agaciro abari abakozi babo bazize Jenoside.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko inka igiye kubafasha we n’umuryango we mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Mu rwego rwo gufasha imiryango ifite ababo bari abakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, ibitaro bya Kirehe byahaye iyo miryango uko ari itanu inka eshanu.
Posted on 23 March 2012
Tags: Abimuwe, Barasabwa, gutera, ibiti, karere, muri, nyakatsi, Rulindo, Rwanda, Rwanda against, Rwanda improvement, Rwanda Nyakatsi, Rwanda project, Rwanda Rulindo, rwego, yabo
Abimuwe muri nyakatsi bo mu karere ka Rulindo barasabwa gutera ibiti ndetse no kubaka uturima tw’igikoni ku mazu yabo mashya, mu rwego rwo kuzamura urugero rw’imibereho y’ imiryango yabo.
Ibi ni ibyavuzwe tariki 22/03/2012 n’abayobozi muri komite ku rwego rw’igihugu ishinzwe guca nyakatsi, ubwo basuraga akarere ka Rulindo, mu rwego rwo kwirebera aho aka karere kageze mu bikorwa bya nyuma bya nyakatsi (Post Nyakatsi).
Major Sekoko Kisangani na Hitayezu Esdras, basabye kandi ko hagenzurwa niba inzu zubakiwe abari batuye muri nyakatsi zose ziri guturwamo, ndetse ko imibare y’abubakiwe ijyanye n’abimuwe.
Iyi kipe yasuye akarere ka Rulindo ikaba yasuye imwe mu miryango yimuwe muri Nyakatsi mu murenge wa Ntarabana, umwe mu yari ifite za nyakatsi nyinshi, ariko kuri ubu ukaba uri kwiteza imbere hifashishijwe gahunda y’imbaturabukungu ya VUP.
Mu karere ka Rulindo habarurwa inzu zigera ku 1632 zubakiwe abimuwe muri Nyakatsi, gusa zimwe muri zo ntizirakingwa cyangwa ngo zubakirwe imisarani, ariko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Kayiranga Jean Nepo, avuga ko ukwezi kwa gatanu bahawe kuzarangira byose byatunganye.
Posted on 17 March 2012
Tags: abantu, abatuye, akarere, cyo, Kagali, Katarara, midugudu, nbsp, nyanza, Rwanda, Rwanda habitation, Rwanda Help, Rwanda helping the poor, Rwanda Nyanza, rwego
Mu mudugudu wa Nkombe mu Kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza tariki 15/03/2012 hasojwe ku rwego rw’ako karere icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimira ko igipimo cy’abatuye mu midugudu cyiyongereye
Icyo cyumweru cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza mu rwego rwo kongera igipimo cyari 57% by’abatuye mu midugudu muri ako karere.

Polisi y’igihugu yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo guhoma inzu mu mudugudu
Mu mirenge yose uko ari 10 igize akarere ka Nyanza hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gushishikariza abantu gutura mu mudugudu nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabisobanuye.

Umuganda wo guhuza imihanda y’abatuye mu midugudu
Mu kagali ka katarara icyo cyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu cyasorejwe ku rwego rw’akarere ka Nyanza habereye igikorwa cyo guhoma inzu 60 zubakiwe abakatiwe ibibanza mu midugudu no guharura imihanda ibahuza.
Umuyobozi w’akarere kaNyanza MurenziAbdallah yavuze ko mu kagali ka Katarara icyumweru cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu cyasorejwe ahahoze hari igisambu kinini kigiye kirimo Inzu nyinshi za Nyakatsi hanyuma ziza kuhavanwa muri gahunda yiswe Bye bye Nyakatsi.
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gukangurira abantu gutura mu midugudu gisize ku rwego rw’akarere ka Nyanza bari ku gipimo kiri hejuru ya 65% by’abatuye mu midugudu mu gihe ubukangurambaga bugikomeje gukorwa.
Mukakalisa Caritas umwe mu bitabiriye icyo gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu yagarutse ku kamaro ko gutura abantu begeranye avuga ko ibyiza byabyo bitarondoreka.
Yagize ati: “Tubona iterambere, hakaboneka umutekano n’urukundo”. Yongeye agira ati: “abatuye mu midugudu barushaho kwicungira umutekano mu buryo bworoshye ndetse n’ibikorwa remezo bikorohera ubuyobozi kubibagezaho vuba kuko ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye”.
Igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe gutuza abantu mu midugudu ku rwego rw’akarere ka Nyanza cyabereye mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo cyitabiriwe n’abaturage bagera ku gihumbi basiga bakoze igikorwa cy’umuganda gifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Posted on 13 March 2012
Tags: babo, bagenzi, buriri, guca, gufasha, icyo, karere, kwandika, nyakatsi, Rwanda aid, Rwanda each other, Rwanda Help, Rwanda population, rwego

Abarangije mu masomero biyemeje gufasha bagenzi babo guca Nyakatsi ku buriri
Mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu karere ka Nyabihu hasanzweho gahunda yo kwigisha abatazi gusoma no kwandika hirya no hino mu mirenge. Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Kabatwa umwe mu mirenge igize ako karere bamwe mu barangije kwiga gusoma no kwandika bagize igitekerezo cyo kugira icyo bafasha bagenzi babo b’abakene.
Abo barangije mu masomero bakusanyije inkunga yo gufasha bagenzi babo guca Nyakatsi ku buriri,aho baguriye bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karago batishoboye matera 7 zo kuraraho. Abaturage baguriwe matera bakaba barishimiye cyane impano bagenzi babo babageneye,bavuga ko bagiye guca ukubiri na Nyakatsi ku buriri.
Icyo gikorwa kandi cyakurikiranye n’icyo guha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi amata yo kubafasha kurwanya iyo mirire mibi nk’uko Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Muri ibyo bikorwa kandi umuryango UCF “union chretienne feminine”watanze inka 3 ku bakene mu rwego rwo kubafasha kwikura muri ubwo bukene no gukora neza umwuga w’ubuhinzi bakoresheje ifumbire iva kunka bahawe. Ibi bikorwa byose byabaye kuwa 08/werurwe/2012 ahizihirizwaga umunsi w’abagore mu murenge wa Karago.