Tag Archive | "security"

Ruhengeri – Abashinzwe umutekano barasabwa kunoza akazi kabo bafatanyije n’inzego z’ibanze

Tags: , , , ,


Abashinzwe umutekano bo mu kagali ka Ruhengeri barasabwa kunoza akazi kabo bafatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage hagamijwe kubungabunga umutekano w’abatuye aka kagali n’ibintu byabo.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe kuri uyu wa 13/02/2013,mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abashinzwe umutekano, abayobozi b’imidugudu, aba home guards n’abandi bafite aho bahuriye n’umutekano bo mu kagali ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Umubyeyi Josiane, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali, yavuze ko abaturage bagomba kugira uruhare mu icungwa n’ibungwabungwa ry’umutekano wabo, bahamagara abashinzwe umutekano igihe cyose bagize ikibazo, kuko aba home guards bakiri bake muri aka kagali.

Ati: “Turacyafite home guards nke muri aka kagali, ku buryo ari nka batandatu kuri buri mudugudu. Numero zabo zaratanzwe bityo ugize ikibazo cyose ajye yihutira gutabaza kuko ntawe utabaza ngo yo gutabarwa”.

Sirien Sibomana, umuyobozi w’umudugudu wa Susa, avuga ko iyo havutse ikibazo bafatanya ku gikemura, kuko umuyobozi w’umudugudu ari umuhuzabikorwa w’inzego zose mu mudugudu ndetse n’iz’umutekano.

Muhire Jean de Dieu, ukuriye home guards mu kagali ka Ruhengeri, yavuze ko abaturage bazajya baborohereza mu bijyanye no gucunga umutekano, bacana amatara ku mazu yabo, kuko bigabanya abambuzi bitwaza ijoro.

Yaboneye ho kandi kubibutsa ko bazajya babaha amakuru y’ahagizwe indiri z’abajura n’abanywa ibiyobyabwenge kugirango babate muri yombi batarangiza byinshi.

 

 

GISHUBI BARASHIMIRWA KO BITA KU MUTEKANO WABO

GISAGARA: GISHUBI BARASHIMIRWA KO BITA KU MUTEKANO WABO

Tags: , , , ,


Umurenge wa Gishubi uherereye mu karere ka Gisagara, urashimirwa ko ubu uhagaze neza mu mutekano, kuko kuri ubu umaze kuza ku mwanya wa 1 mu mirenge 13 igize aka karere mu myaka itanu ikurikiranye.

GISHUBI BARASHIMIRWA KO BITA KU MUTEKANO WABO

Uhagarariye ingabo mu ntara y’amajyepfo Maj.Gen. Mubarak Muganga

Umurenge wa Gishubi ushimwa ku bw’umutekano uharangwa kuri ubu, ni umurenge wakunze kurangwamo n’ubukene mu bihe byashize, ariko ubu ukaba uri kugezwamo ibikorwa by’amajyambere bitandukanye n’abaturage bakaba bari kwiteza imbere mu buhinzi butandukanye. Mu bikorwa by’amajyambere biri kuhagezwa birimo umuriro w’amashanyarazi, abahatuye bahamya ko bizabafasha kurushaho kubungabunga umutekano wabo kuko bazaba babonye urumuri ndetse n’itumanaho rikagenda neza cyane ko hari abavaga ku murongo bitewe no kubura umuriro muri telephone zabo.

Uhagarariye ingabo mu ntara y’amajyepfo Maj.Gen. Mubarak Muganga, ubwo yari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibikorwa by’iterambere muri uyu murenge wa Gishubi kuri uyu wagatatu tariki 6/2, yashimye uyu murenge kuba wita ku mutekano wawo, ashima ko mu birego n’ibibazo by’umutekano bijya byumvikana mu duce tumwe na tumwe tw’aka karere, uyu murenge udakunze kugaragaramo. Yemereye uyu murenge ubufasha ubwo aribwo bwose bw’ amaboko mu bikorwa bitandukanye uyu murenge wakenera kandi abizeza ko bazakomeza gufatanya kugirango umutekano usugire.

Ati “Ndashima imyitwarire yanyu mu bikorwa by’umutekano, kandi igihe cyose muzakenera imbaraga zacu mu bikorwa bitandukanye nko gukora imihanda, imiganda itandukanye twiteguye kubafasha, mbijeje ko tuzakomeza gufatanya kugirango umutekano urambe, ni duharanire rero gukomeze kwiteza imbere dufite umutekano urambye”

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwali nawe wari wagendereye aka karere, yibukije abaturage ba Gishubi ko ibyo bamaze kugeraho byose birimo n’uwo mutekano, babikesha imiyoborere myiza kandi ko bagomba kuyibyaza umusaruro biteza imbere, aho kumva ko kubaho ntawe utsitara kuwundi byonyine bihagije.

Ati Ibyo tumaze kugeraho byose, uwo mutekano, ibikorwa by’amajyambere n’ibindi byose tubikesha imiyoborere myiza, ari nayo mpamvu dukwiye gukora cyane tukiteza imbere ntitwumve ko kubaho ntawe ugirana ikibazo n’undi bihagije. Turagomba gukora tukazamuka mu iterambere kuko dutekanye nta kitubuza gukora”

Uyu murenge wa Gishubi wahagurukiye kwirindira umutekano, bahana amakuru buri gihe kandi banakora amarondo uko bayiyemeje, gusa ariko haracyarangwa ibibazo by’amasambu hagati y’abaturage nabyo bizeye ko bizakemurwa vuba nk’uko ubuyobozi bwabyiyemeje.

 

 

Rwanda | Nyamasheke reserved

Rwanda | Nyamasheke: reserved force directorate donates millions of money to COOMSEL

Tags: , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Nyamasheke reserved

 The administration of reserved forces locally known as (Inkeragutabara) has recently donated Rwf3 million to a cooperative for local security maintenance (COOMSEL)  for the outstanding project they are doing in building of a storied house in Peru trading center in Macuba sector;  Nyamasheke district.

Jonathan Mbanjineza the chairperson of COOMSEL cooperative said that this building will be 3 storied and which will accommodate traders in the ground level, cooperative offices and storage on the first level and the last floor will have a multipurpose hall that will contain many celebrations which will increase the financial status of the cooperative.

He went on to say that this building has already cost 36 million francs and it will be completed in 2013 and it will be worth 60 million francs.

Rwanda | Nyamasheke reserved General Major Jérôme Ngendahimana The deputy director of reserved force who had visited this cooperative thanked them for working together and forming a cooperative because when people work together they can do even what seems to be impossible and thanked them for their actions of keeping people’s security.

He said that he came to fulfill the promise made by the director of reserved force Lieutenant General Fred Ibingira who promised them 3Million francs when he visited reserved forces in the western province of Rwanda when he had visited and they presented to him their action plans.

He also promised their full support in case they decide to do other developmental projects. COOMSEL cooperative is made up of 85 members with 29 being women and 56 men and they keep security and also work in the markets.

 

 

 

Rwanda : Police calls families’ partnership to resolve conflict

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Police have noted that there cannot be maximum security in the country with the increasing family conflicts at present.

In a statement by Rwanda national Police (RNP) said that though it is its mission to make people living in Rwanda feel safe, involved and reassured, this mission cannot be achieved where family conflicts are becoming a major problem to security and threaten welfare of Rwandan families.

“Police has to play a major role to address these concerns and it requires full participation of the public. As a part of the community, Police is committed to work together with local leaders to resolve this serious problem that exist within the Rwandan social fabric,” states the statement.

The Police called for eradication of domestic and gender based violence for the better living of Rwandan families and said that these crimes violate human rights and are a big challenge to public safety and socio-economic development.

“In most cases the most vulnerable people such as children and women are the victims of such conflicts. They need protection and advocacy from their families as well as us,” they said.

Given the consequences brought about by family conflicts, Police has taken a proactive stance in dealing with the issue.

This has been accomplished through awareness campaigns and calling on the public to give timely information regarding any violent incidence that may arise from family conflicts which helps the Police to intervene at the right time and prevent crime.

Police has also time and again called on families in wrangles to seek arbitration from competent courts or conciliators before their disputes turn into serious criminal activities.

Police is collaborates with other security organs, local authorities, the civil society and the general public to combat domestic and gender based violence. They work hand in hand to deal with family conflict through Community Policing and information sharing.

Police has already established a cordial relationship with the public and there is a growing awareness that community involvement in crime prevention is essential to preserve security and prevent crimes.

 

Rwanda | Burera: Malnutrition to be history in 2014

Tags: , , , , , , , , ,



Burera district denounced that measures to fight malnutrition have been taken and in two years to come it will be history.

During the security meeting on March 26th 2012, Mayor Samuel Sembagare disclosed that social affairs officials and local leadership will combine efforts to fight against malnutrition in the district.

Sembagare explains that malnutrition cases among children in this area are a result of parents’ ignorance because Burera has fertile soils for enough crops.

“Parents will be taught how to prepare well balanced food by encouraging them to have kitchen gardens and to give their children milk and eggs,” reveals Samuel Sembagare

He adds that the decisions taken will help eradicate malnutrition; that is through Girinka program where the beneficiaries give heifers to their neighbours so that all get milk and other cow benefits.

It is not right for Burera to have malnutrition problems when it is rich with all crops that could be used in balancing the diet, says Sembagare.

Dr. Tharcisse Mpunga, Butaro Hospital Director in Burera says that 231 children under 5 years and 26 children over 5 years of age have malnutrition problems in this district.   

 

Burera-Imikorere y’inkeragutabara igiye kuvugururwa

Tags: , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko imikorere y’inkera gutabara igiye kuvugururwa nyuma yo kubona ko uburyo zari zisanzwe zikoramo burimo ibibazo.

Icyo cyamezo cyafashwe ubwo habaga inama y’umutekano y’akarera ka Burera tariki ya 02/02/2012.

Muri iyo nama bemeranyijwe ko hagiye gushakwa uburyo imikorerere y’inkeragutabara yaba imwe mu karere kose, Kuko ngo ubundi buri murenge niwe wishyiriragaho gahunda y’imikoranire nazo.

Hari n’imirenge imwe nimwe itari yarashakiye impuzangano (uniformes) izo nkeragutabara, kuburyo umuntu atabasha  kuzitandukanya n’abandi bantu basanzwe. ibyo byose ngo byatezaga ikibazo kuburyo iyo habaga ubujura hari igihe abaturage bavugaga ko inkeragutabara zabigizemo uruhare.

Zadohotse ku nshingano zazo

Abayobozi b’imirenge bari bitabiriye iyo nama bagaragaje uburyo zimwe mu nkeragutabara zikorera mu mirenge yabo zituzuzaga inshingano zazo zo kurinda umutekano mu dusantere dukorerwamo ubucuruzi.

Uwamahoro Julienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera yavuze ko inkeragutabara zarindaga mu gasantere ka Gahunga zatangiye zikora neza ariko nyuma ziza guteshuka.

Agira ati “ batangiye barinda iyo santere ari 18 biza kurangira ari bane gusa kuko baje kubigira business”. Akomeza avuga ko santere ya gahunga ari nini kuburyo abantu bane batari kuyirinda ngo bayishobore.

ibyo byatumye abajura batera muri ako gasantere babomora inzu y’umuturage batwara amamashini yose adoda yakoreshaga. Maze uwo muturage arihisha izo nkeragutabara.  Uwamahoro avuga ko kuba barazirihishije bagendeye ku masezerano bagiranye.

Agira ati “ twasezeranye ko nibazajya bibwa bazajya bariha ibyo bibwe byose”. Akomeza avuga ko buri muryango ucururizwamo muri ako gasantere utanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000frws) buri kwezi. Yongera ho ko kuba barabonaga amafaranga menshi aribyo byatumye babigira business.

Icyo kibazo cy’ubujura kandi cyanagaragaye mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera aho abajura bateye imwe mu masantere yo muri uwo murenge barahiba, Maze inkeragutaba zaharindaga ziriruka bituma bazifata barazifunga bakeka ko arizo zahibye.

Uhagarariye inkeragutabara mu karere ka Burera witwa Hitimana Filipe avuga ko ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara byatewe n’uburangare. Gusa ariko ngo ikibazo cy’agahimbaza musyi nacyo ngo n’ingorabahizi, akaba yizeza ko bizahinduka mu gihe bazaba bafite imikorere ihamye.

Zaraduhaye Joseph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, afatanyije n’abashinzwe umutekano muri ako karere  basabye Hitimana kuba imboni z’inkeragutabara, Aho agomba kubaba hafi akagenzura imikorere yazo mu mirenge zikoreramo.

Basabye kandi imirenge ifite inkeragutabara zidafite impuzangano (uniformes) ko mugihe kingana n’ukwezi bagomba kuba bazibashakiye.

Ikindi ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwavuze ni uko bugiye kureba uburyo inkerabgutabara muri ako karere hose zigira imikorere imwe aho kubiharira imirenge gusa.

 

 

Ruyenzi Abacumbitsi

Ruyenzi: Abacumbitsi barasabwa kwimenyekanisha mu buyobozi

Tags: , , ,


Ruyenzi Abacumbitsi

Mu nama yahuje abaturage, inzego z’umutekano, umunyamabanga Nshingwabikorwa ndetse n’abayobozi b’imidugudu ya Kibaya na Rubumba, iherereye mu kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, basabye abacumbikiye abantu kujya bamenyekanisha mu buyobozi abo bacumbikiye. Inama yabereye ku isoko rya Kamuhanda mu masaha y’igicamutsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2012.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi Rwandenze Epimaque yasabye abakuru b’imidugudu kubarura abacumbitsi babarizwa mu midugudu. Ibyo ngo bifasha ubuyobozi kubungabunga umutekano w’abaturage babo. Ati “naho ubundi hari abantu baza kurara ku Ruyenzi mu gitondo cya kare bakabyuka bigendera, Abo rero baduhungabanyirije umutekano ntawabimenya”.

Yongeyeho ko nyuma yo kubarura abacumbitsi bose bazahabwa ibyangombwa bibemerera kuba muri Ruyenzi maze uwitwaye nabi bakabimwaka,  Aha yatanze urugero rwa Santere(center) yitwa Gisenyi iherereye mu mudugudu wa Nyagacaca ahaheruka kwirukanwamo abantu bagera kuri batanu bitewe ni uko barangwaga n’urugomo.

Abashinzwe umutekano mu murenge wa Runda nabo bagarutse ku mutekano muke ugaragara muri ako gace gaturwa n’abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu kandi rimwe na rimwe aho baturutse bafite ibyaha bakozeyo. Umwe muri bo yatanze urugero rw’umupagasi wapfiriye muri ako gace, mu guperereza ngo bamenyae Aho yaturutse bakaza gusanga ubuyobozi bw’aho akomoka buzi ko uwo muntu ari muri gereza ya Ririma azira kwica umugore we.

Abafite abapangayi nabo bajya bateza umutekano muke

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yongeye kwihanangiriza abantu batura mu gipangu kimwe ari benshi kuko akenshi bakunda gushyamirana bagahungabanya umutekano. Aha atanga urugero rw’igipangu giherereye mu mudugudu wa Kibaya,  yasanze gicumbitsemo imiryango umunani, ngo abagore baho barashwanye maze bafata ibikoresho by’umwe muri bo barabyonona. Abaza abaturage ati ”ese nk’ubwo ahantu hameze hatyo nyiri urugo aba ari nde?”

Mu baturage batanze ibibazo hagaragayemo umugore uba mu gipangu ahuriyemo n’abandi wavuze ko abagore baturanye bamara gusinda bakamuserereza.

Ibibazo byatanzwe byibanze ku ihohoterwa rishingiye ku rugomo, abana bahakanywe n’abavandimwe babo, abaturage bashaka imihanda igera mu duce batuyemo ndetse n’abacuririza ku isoko rya Kamuhanda babangamiwe n’uruzitiro rurimo rwubakwa ku isoko bavuga ko rubafungira ubuhahirane n’abaza mu isoko.

Mu gukemura ibyo bibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko nta burenganzira urwego ahagarariye rufite bwo kwemeza inkomoko y’abana, Abakeneye imihanda ababwira ko bagomba kugeza ikibazo ku ushinzwe imiturire mu murenge na we wari witabiriye iyi nama, naho uruzitiro rw’isoko nawe yemeza ko rubangamye avuga ko azabibwira abashinzwe imyubakire.

Ibibazo by’ihohoterwa n’urugomo, uwari uhagarariye Polisi yasabye abaturage ko bamukorera urutonde rw’abagabo bahohotera abagore babo, urw’abagore bahohotera abagabo ndetse n’urw’abagore b’abasinzi.


 

Nyamagabe District

Nyamagabe: District moves to solve idler problem

Tags: , , , , , , , , , , ,


Nyamagabe district authorities have announced the intention to crackdown on all idlers and street children seen in the towns and trading centers with an aim of rehabilitating them and equiping them with skills.

Nyamagabe District 

They are seen smoking near the market every morning

The Vice Mayor in charge of social affairs Emile Byiringiro says that the problem of idlers comes up every time there is a security meeting which shows that they are a threat to security efforts.

“We have always called upon the idlers to look for jobs and get off the streets and also form associations, those who heeded our advice did so, but the problem is that new others are coming in,” said Byiringiro.

But he says that with the help of security agencies, they hope to do away with the problem in the shortest time possible.

The biggest number of idlers are children under the age of twelve who runa away from their homes. The strong ones live off carrying people’s luggage while others move around begging for money from sympathizers. At night they are found on the road sides and verandas sleeping on boxes.

Some of these children say that the main reason for running away from home is abject poverty or domestic violence.


Burera: Imbwa z’inzererezi zigiye kwicwa

Tags: , , , , , , , , , , ,


Mu nama y’umutekano y’akarere ka Burera yateranye tariki 02/02/2012 hafashwe icyemezo cyo kwica imbwa z’inzereri kuko ziteza umutekano muke zirya abantu bikabaviramo gupfa.

Ububozi bw’akarere ka Burera ndetse n’inzego z’umutekano zo muri ako karere bemeranyije ko hagiye gufatwa ingamba zo kwica izo imbwa. Ngo nibinashoboka bazazirasa. Bazanakoresha uburyo bwo kuzitega inyama ziroze.

Muri iyi nama hagaragajwe ko mu mirenge ya Rugengabari, na Bungwe yo mu karere ka Burera ariho hagaragara izo mbwa zirya abantu. Mu murenge wa Rugengabari mu kwezi kwa mbere imbwa yariye umuntu ahita apfa.

Abayobozi b’uwo murenge bavuga ko iyo mbwa na mbere yari yarariye undi muntu. Gusa ngo iyo mbwa baje kuyihiga barayica.

Mu murenge wa Bungwe ho ngo izo mbwa zirahagaragara kandi nyinshi. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge avuga ko kugeza ubu izo mbwa zimaze kurya abantu batatu, umwe muri bo akaba yarapfuye.

Kubera ko uwo murenge wegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, izo mbwa zituruka mu mashyamba yo  muri Uganda zikaza mu Rwanda. Izo mbwa ngo ni nini cyane ku buryo n’iyo abaturage bayibonye badapfa kuyirukankana ngo bayice kuko baba batinya ko ishobora gusubira inyuma ikabarya.

Gusa ngo abaturage bo muri uwo murenge bagerageje kurwanya izo mbwa. Maze bacukura imyobo minini ku mupaka aho bakeka ko zinyura bashyira ho inyama. Ibyo bakaba barabikoze kugira ngo izo mbwa niziza zikurikiye inyama zigwe muri iyo myobo. Nyamara ngo izo mbwa ntabwo zigize zihaca.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera busaba abaturage bo muri ako karere batunze imbwa ko bazigumisha mu rugo kuko imbwa ari iyo kurinda urugo, si iyo kwirirwa izerera.


Abakora umwuga w’uburaya ntibashaka ko hajyaho itegeko ribemerera gukorera ku mugaragaro

Tags: , , ,


Mugihe usanga hari abajya bibaza impamvu   uburaya bukorwa kandi ntibucike mu Rwanda binavugwa ko ari umwuga utemewe mu Rwanda nkuko hari ibihugu bibwemera, bamwe mu bakora  umwuga w’ uburaya ntibabona kimwe ku kuba uyu murimo wakwemerwa nk’umwuga  mu Rwanda.

Ubwo  umunyamakuru yabasangaga kuri centre dushishoze iherereye mu karere ka Ngoma  aho bari baje gukurikirana ibiganiro ku kwirinda SIDA  n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina  no kuboneza imbyaro  baganiriye  ku mibereho yabo aho bavuga ko babayeho nabi kandi ko ari cyo gituma bishora mu buraya.

Ubwo babazwaga niba bashaka ko iri tegeko ryajyaho cg ko hari icyo byakungura ku mikorere yabo ntibabivuzeho kimwe bamwe bavuze ko  n’ubwo batifuza ko byakemerwa  iri tegeko rije ryagabanya uburaya kuko hari benshi babikora bihisha abagabo babo cyangwa badashaka ko bimenyekana bityo rero ngo biramutse byemewe hakora abafite amakarita kandi babyemera.

Mukandayisenga Jeanette nawe ukora umwuga w’uburaya   atanga igitekerezo yagize ati” Itegeko ryemewe benshi bava mu buraya kuko ntabwo bose ari ko bakwemera kwishyira ku karubanda ngo ni indaya. Hari ababikora bihisha badashaka ko abantu babimenya urumvako abo batakongera gukora, ibyabo byaba byabarangiriyeho.”

N’ubwo hari ababibona gutyo hari abandi babona ko ahubwo uburaya bwakwiyongera kuko n’abatinyaga kubikorera mu rwihisho babijyamo cyane ko byaba byemewe.

Ikindi ngo byakurura ibishuko byinshi cyane ku rubyiruko rw’abakobwa kuko bajya bumva ko babonye aho babona amafaranga bitabagoye.

Umwari Fidelite ukora umwuga w’uburaya avuga ko abumazemo imyaka 15 we akaba abona ko iri tegeko rihari byakora benshi aho kugabanya umubare w’ababikora.

Agira ati” Kugira ikarita sibyo bivuga kubikora gusa n’udafite ikarita yabikora muri icyo gihe. Keretse na terefone zivuyeho. Nta wishimiye uburaya ahubwo ni amaburakindi gusa hariho ababuyanwamo n’umurengwe abo ntibabireka.”

Naho umukozi ku kigo gikorana n’urubyiruko mu kuruhugura ku ndwara ya SIDA n’izindi ndwara “centre dushishoze Ngoma” Usengimana Roger Dubain avuga ko  kwemera uburaya nk’ umwuga mu mategeko y’ u Rwanda byakongera uburaya cyane ngo kuko hari abanga kubujyamo kubera gutinya guhohoterwa no gufungwa ku bwe rero abo bose kandi bashobora kuba ari benshi bahita babwishoramo.

Uburaya mu Rwanda burahanirwa. Abantu batandukanye bakaba bavuga ko kuba uburaya bukorwa mu Rwanda mu rwihisho kuko bitemewe byateza ingaruka z’uko bwakorwa nabi bukaba bwatuma benshi banduriramo kuko iyo wiba utakwibuka no kwikingira.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia