Posted on 11 January 2012
Tags: delivery, good, governance, nyanza, quality, service
Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yagejeje ku bakozi b’Akarere bakora muri serivisi zitandukanye, tariki 06/01/2012, yongeye kubibutsa ko inkoni zitari muri servisi zibereye abayoborwa.
Ibi yabisabye nyuma yaho mu mirenge ya Cyabakamyi na Nyagisozi mu karere ka Nyanza abayobozi b’utugali badukiriye abaturage bagakubita.

Murenzi Abdallah umuyobozi w’Akarere ka Nyanza
Murenzi yasobanuye ko ikibazo cyabaye muri iyo mirenge ari abayobozi bakubise ndetse bakanahagararira abakubira abaturage. Mu mvugo yumvikana ko ababajwe n’ibyakozwe muri iyo mirenge yagize ati “Ikibando ntabwo kiri muri serivisi dutanga nk’abayobozi b’u Rwanda twihesha agaciro”.
Murenzi yakomeje avuga ko gukubita abayoborwa ari bimwe mu bitesha agaciro inzego z’ubuyobozi. Yabisobanuye muri aya magambo: “ Ntibyumvikana ukuntu umuyobozi akubita umuturage bikagera naho amumena ijisho”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga abayobozi bashinzwe gutanga urugero rwiza ndetse bigatuma abo bayoboye babibonamo nk’uko igihugu cy’uRwandacyabyiyemeje kubaka ubuyobozi abaturage bose bibonamo.
Murenzi Abdallah yishimira ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. Akibutsa abayobozi guha agaciro abayoborwa n’ikiremwamuntu muri rusange. Yanaboneyeho gutangaza ko abo bayobozi bakubise abaturage bose ubu bashyikirijwe polisi ndetse bakaba bitegura no kugezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.
Abaturage mu karere ka Nyanza bavuga ko iby’abayobozi bakubita abaturage batunguwe no kubyumva kuko bidasanzwe muri ako karere no mu gihugu cyose muri rusange kuva aho bamariye kwibohora ingoyi y’igitugu.
Posted on 11 January 2012
Tags: advocacy, delivery, Gatsibo, good, governance, service

Nambajimana ukurikiranye n’umugore (foto by Sebuharara )
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yagiranye n’abaturage ku miyoborere myiza no guca akarengane, Nambajimana Froduard yashimiye ubuyobozi bw’akarere kuko bwamukemuriye ikibazo yagiranye n’umwakirizi w’imisoro.
Muri iyo nama, Nambajimana, umuturage mu murenge wa Gitoki, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwamukijije rwiyemezamirimo wakira imisoro mu murenge umusoresha kubera ko yahuye nawe avuye kwigurira inka akamwaka amafaranga kubera ko yayizererezaga mu muhanda kandi agomba kuyishyira mu modoka.
Nambajimana avuga ko yagiye kugura inka mu giterane mu murenge wegereye uwo atuyemo akayicyura ayishoreye yayigeza mu murenge atuyemo wa Gitoki agahura n’umwakirizi w’imisoro akamusaba amafaranga ibihumbi bitanu y’uko inka arimo kuyizerereza. Nambajimana yamubwiye ko ayikuye ku isoko amwereka n’ibyangombwa yayiguriyeho. Rwiyemezamirimo witwa Innocent yavuze ko kugura inka mu wundi murenge bitemewe ndetse ko niyo iguzwe ipakirwa itagomba gushorerwa.
Nambajimana uvuga ko yasabye umuyobozi w’akarere kumufasha akamurenganura kuko mu nama ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abaturage rwiyemezamirimo yari yamubwiye ko natayatanga ashorera inka.
Nambajimana hamwe n’abaturage bose bishimiye ko ubuyobozi bubegera bukabacyemurira ibibazo biterwa n’ubuyobozi bubarenganya kuko umuyobozi w’akarere yavuze ko nta miyoborere myiza irenganya.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Embroise, yabwiye Nambajimana ati “Leta nziza ni ifasha abaturage kugira imibereho myiza ndetse ikabafasha no kwiteza imbere. Leta iha inka abaturage ngo agire imibereho myiza, none umuturage arashobora kuyigurira ubuyobozi bukamurenganya? Ayo mande azaze ayanyake nyagutangire nibyo wakoze ni byiza.”
Abaturage bishimira ukuntu iyo ubuyobozi bubasanze ibibazo bicyemuka kuko igisubizo kiboneka n’abaturage babigizemo uruhare bagatanga ibitekerezo, ibigoranye bikandikwa bikazakurikiranwa.
Nyuma y’iyo nama umwe mu baturage yagize ati “birashimishije kuko ibibazo byinshi byatanzwe byabonewe ibisubizo. Bimwe abayobozi bo hasi bari babizi ariko ntibabisubize. Ubwo umuyobozi bw’akarere bubimenye igisubizo turakizeye vuba”.
Posted on 29 December 2011
Tags: care, customer, delivery, Help, line, rwamagana, service
Abatuye n’abagana Akarere ka Rwamagana bafite numero ya telefoni itishyuzwa ibafasha kwegera abayobozi, kumenyekanisha amakuru no gukemura ibibazo bafite.
Iyi numero imaze umwaka ishyiriweho abashaka serivisi mu Karere ka Rwamagana ifasha cyane cyane mu kubungabunga ibyahungabanya umutekano kuko aribwo abaturage bahamagara kenshi.
Ngo si benshi bayikoresha bashaka izindi serivisi cyangwa babaza amakuru arebana n’ubuzima bw’Akarere. Iyi numero yashyizweho hagamije guha urubuga abaturage ba Rwamagana n’ab’ahandi ngo bayikoreshe nk’umuyoboro ubafasha kwegerana no guhura n’ubuyobozi bw’Akarere muri serivisi zinyuranye Akarere n’Imirenge bishinzwe guha abaturage.
Amakuru n’ibibazo binyuzwa kuri iyi numero ya telefoni bisuzumwa bwangu n’istinda ribishinzwe rihuriweho n’ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano za polisi n’ingabo z’igihugu mu Karere ka Rwamagana.
Iby’umutekano no gutabaza bimenyeshwa sitasiyo ya polisi iri hafi, ibyo kwa muganga bimenyeshwa ibitaro cyangwa ivuriro riri hafi ibindi nabyo bikagezwa ku nzego bireba.
Iyo bishoboka kubikemura kuri telefoni, bihita bikurikiranwa bikamenyeshwa abo bireba bose, byaba ibisaba ubundi buryo nabwo bikamenyeshwa uwahamagaye n’uko biri bukurikiranwe ndetse agafashwa guhura n’izindi nzego bireba.
Posted on 26 December 2011
Tags: customer, delivery, Kirehe, service
Mu rwego rwo gushishikariza abakozi bako gutanga serivisi nziza, akarere ka Kirehe gafite gahunda yo gutangiza amarushanwa azajya aba kabiri mu mwaka yo gahemba umukozi witwaye neza mu gutanga serivisi.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Protais Murayire, avuga ko bagiye kujya bakoresha amarushanwa buri mezi atandatu mu rwego rwo kureba umukozi watanze serivisi nziza mu mirenge no ku karere. Iyi gahunda yo guhemba abatanga serivisi nziza ngo barateganya ko yatangizwa mu kwezi kwa mbere.
Uzajya ahabwa seritifika inshuro eshatu zikurikiranye azajya ahembwa na njyanama y’akarere naho uzajya uba uwa nyuma mu gutanga serivisi mbi inshuro eshatu zikurikiranye bagashaka uko bamufatira imyanzuro bafatanyije na njyanama byaba ngombwa agasezererwa mu kazi.
Murayire aributsa ko gutanga serivisi nziza ari ishingiro ry’akazi ka buri munsi. Mu gihe batari mu biro byabo mu masha y’akazi, abakozi b’akarere ka Kirehe basabwa gushyira ikintu kigaragaza aho bagiye ku muryango w’ibiro bakoreramo.
Murayire avuga ko mu rwego rwo gutanga serivisi nziza aka karere gafite ushinzwe kwakira abakagana akabageza ku muyobozi bakeneye. Abakozi bose basabwe kumanika ku miryango y’aho bakorera ibyo bakora n’ibyo bafashamo umuturage uje abagana.
Muri karere ka Kirehe ubu bihaye gahunda ko ba rwiyemezamirimo batagomba kurenza ibyumweru bibiri batarishyurwa keretse iyo habaye impamvu cyangwa hari ikibura muri dosiye rwiyemezamirimo aba yaratanze.