Tag Archive | "servivors"

Nyamasheke: Abacitse ku icumu bagiye guhabwa inka 70

Tags: , , , , , , ,


Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bagera kuri 70 bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhabwa inka mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ndayizeye Emmanuel, umukozi ushinzwe imibereho myiza no kwita kubatishoboye mu karere ka Nyamasheke, avuga ko abazahabwa inka ari abazemezwa ko bazahabwa inkunga y’ingoboka n’ikigega cyagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG). Igikorwa cyo kwemeza abazazibona giteganyijwe mu minsi ya vuba.

Ndayizeye avuga ko inka bazahabwa zizaba ari imvange ku buryo zizatanga umusaruro kubazazihabwa. Uretse kuba bazagenerwa izi nka, bazanafashwa kuzitegura mu kubaka ibiraro ndetse no gutera ubwatsi.

Ndayizeye avuga ko abazahabwa izi nka bagomba kwitegura ko umwaka utaha bazava ku rutonde rw’abazahabwa inkunga y’ingoboka. Ndayizeye yavuze ko umuntu atahabwa inka ngo ayimarane umwaka abe akiri mu bagomba guhabwa iyo nkunga y’ingoboka.


 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia