Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’iterambere ry’Abaholandi SNV mu mwaka ushize wa 2011, bwagaragaje ko mu Rwanda hakigaragara abana bakoreshwa imirimo y’ingufu cyane cyane ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ahahingwa icyayi.
Mu mahugurwa yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi tariki 4/4/2012, yahuje abikorera bo mu karere ka Kamonyi, akaba yateguwe ku bufatanye bw’umuryango ushinzwe ubuvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego CADEA n’abafatanyabikorwa barimo SNV FAWE Rwanda, abakoresha basabwe kujya bashishoza ku myaka y’umukozi mbere yo kumuha akazi.
Nk’uko umukozi w’umuryango SNV, Musengimana Sylvestre, abitangaza , ngo ubushakashatsi bwakozwe na SNV bwagaragaje ko abana bakoreshwa cyane mu mirimo yo mu bucukuzi bw’amabuye, mu buhinzi ndetse no mu ngo, bitewe n’ibibazo by’ubukene baba bareba mu miryango yabo.
Ibyo ngo akaba aribyo byatumye imiryango irengera abana yishyira hamwe ngo iki kibazo cy’imirimo mibi ikoreshwa abana, ikababuza kugana ishuri, ikumirwe.
Abitabiriye ayo mahugurwa, bagera kuri 50 biganjemo abafite amasosiyeti acukura amabuye mu karere ka Kamonyi, bemeza ko hari abagikoresha abana bitewe n’ubukene ndetse n’imyumvire iri hasi y’ababyeyi b’abo bana. Ikindi ngo gukoresha abana bato ntibbagora kandi ntibanabahenda.
Tumwine Venant umugenzuzi w’ umurimo mu Karere na we wari witabiriye ayo mahugurwa, yibukije ko hari abakoresha bamwe bakoresha abana nkana bakirengagiza amategeko, mu rwego rwo kurengera inyungu zabo, ugasanga abana barakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu bikorwa byo guhanga imihanda n’ibindi bikomeye; kuko akenshi abana banabahemba amafaranga bishakiye.
Yifashishije itegeko yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza ubukangurambaga, abakoresha bakajya bagenzura iteka imyaka y’abo bagiye gukoresha mbere yuko bagirana na bo amasezerano y’akazi, cyane ko bitemewe guha akazi umuntu utarageza ku myaka 18.
Iteka rya Minisitiri ryo mu kwezi kwa 6/2010 rishyiraho urutonde rw’imirimo itagenewe gukoresha abana. Muri iyo mirimo harimo kubakoresha ubucakara ubwo aribwo bwose, kubasimbuza abantu bakuru mu mirimo y’agahato, kubakoresha umwuga w’uburaya ndetse no gucuruza no gukora ibiyobyabwenge.
