Tag Archive | "Strive Foundation"

m_Nyamasheke Kwegera

Nyamasheke: Kwegera abana b’imfubyi bibongerera icyizere cyo kubaho no gutera imbere

Tags: , ,


Kwegera abana b’imfubyi bibongerera icyizere cyo kubaho no gutera imbereKuba hari abantu begera urubyiruko, by’umwihariko ku rwagize ibyago byo kubura ababyeyi rukiri ruto, bituma rwongera kugira icyizere cyo kubaho kandi rukumva ko rutari rwonyine ahubwo ko hari abarutekereza.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane, tariki ya 20/12/2012 n’urubyiruko rugizwe n’abana b’imfubyi barera abavandimwe babo bo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, ubwo bari mu muhugurwa yo kubongerera ubushobozi bateguriwe n’Umuryango “Strive Foundation/Rwanda).

Uru rubyiruko rwo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke rugizwe n’abana b’imfubyi usanga barera abavandimwe babo. Bibumbiye muri Koperative “KOHARU” bisobanura” Koperative Haguruka Ruharambuga” mu magambo arambuye.

Mu bana birera bo muri izi mfubyi, bamwe biga mu mashuri atandukanye, harimo abanza n’ayisumbuye.

Uru rubyiruko rutangaza ko nyuma yo kubura ababyeyi mu bihe bitandukanye rwumvaga rwigunze kandi rukumva ko nta wurwitayeho.

Nyuma y’uko Umuryango “Strive Foundation/Rwanda” ubegereye ukabaha ubufasha bw’ibanze ndetse ukabahugura ku buryo bw’imibereho n’iterambere, uru rubyiruko rutangaza ko rwisubije icyizere cyo kubaho kandi rukaba rurangamiye iterambere.

Nyirarekeraho Adelphine, ni Umuyobozi wungirije wa Koperative KOHARU. Ubwo yari mu mahugurwa y’iminsi 4 agamije kubongerera ubushobozi we na bagenzi be, yavuze ko ashimira uyu muryango kuko wabafashije byinshi ugatuma bava mu bwigunge.

Ruzibiza Leopold, umukozi mu muryango “Strive Foundation” ufite abana b’imfubyi mu nshingano ze yabwiye uru rubyiruko ko inkunga “Strive” ibatera idahagije, ari nay o mpamvu baba babateguriye ayo mahugurwa kugira ngo bayahereho biyubakemo icyizere cy’ahazaza habo.

Mu bikorwa bitandukanye uyu muryango Strive Foundation Rwanda uteramo inkunga abana b’imfubyi harimo ubufasha bw’ibanze bujyanye n’uburezi ndetse n’ubuvuzi, ariko hakiyongeraho kubaka ubushobozi bushingiye ku mahugurwa n’ibiganiro kuko ngo bituma uru rubyiruko rw’imfubyi rutumva ko ruri rwonyine, ahubwo rukaronka imbaraga n’ibitekerezo biruganisha ku iterambere nyaryo kandi rijyana na gahunda z’igihugu.

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia