Umujyi watangiye gusa neza kubera gutunganya umuhanda
Mugihe abatuye umujyi wa Byumba bavuga ko umujyi wabo wasigaye inyuma mu iterambere ubu umujyi uri kugenda uhindura isura kuko ubuyobozi bw’akarere bwihaye intego yo kuwuvugurura usasamo amabuye ntukomeze kubamo ibitaka bitwarwa n’imvura.
Iki gikorwa cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre abaye umuyobozi w’ako karere kuko igihe yayoboraga by’agateganyo igikorwa cya mbere yatangaje azakora naramuka atowe cyari icyo kuvugurura umujyi.
Nk’uko bamwe mubaturage babitangaje kuri uyu wa 18/4/2013 batangaje ko babona umujyi wa Byumba uri kugenda uhindura isura baka bafite ikizere cy’uko nibikomeza bazagera ku iterambere rirambye.
Munyaneza Cyprien we asanga nibafatanya n’ubuyobozi bw’akarere bazagera kuri byinshi kuko ukubuko kumwe kutagira icyo kugeraho ariko nibahuza imbaraga bazagera kuri byinshi.
Asanga n’ubwo akarere kihaye intego yo gusasa amabuye mu muhanda bizageza ubwo babasha kwishyirirambo na kaburimbo.
Avuga ko ibyo bizagerwaho mugihe habaye gufatanya n’inzego z’ubuyobozi zose mu kurwanya ubukene binyuze mu ngamba zitandukanye z’icyerekezo 2020 haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, umutekano, n’ibindi.
Mbere umuhanda wari ibitaka
Iyo mirimo iri gukorwa na sosiyete yitwa EGETRACO izarangira mu kwezi kwa gatanu; nk’uko bisobanurwa na Nzabandora Musa, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Gicumbi bikazatwara akayabo ka miliyoni zirenga 199.









