Posted on 02 September 2012
Tags: amata, avuga, inka, kubera, litiro, muri, ngo, nka, Rwanda against, Rwanda aid, Rwanda girinka program, Rwanda malnutrition, Rwanda Nyagatare, ubu, Umuryango

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60 witwa Habiyakare François Xavier, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubera inka yakuye muri gahunda ya “Gira inka mujyanama” kuri ubu akamira abaturanyi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi na we ngo ikaba imaze kumufasha kwiteza imbere.
Uyu musaza avuga ko koperative yamuhaye inka ihaka, kuri ubu ngo ikaba ikamwa litiro 10 z’amata ku munsi. Akomeza avuga ko muri izo l 10 agurishaho ebyeri gusa andi akifashishwa muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturanyi.
Mu buhamya yatanze, ubwo abajyanama b’ubuzima ba Tabagwe bari mu birori byo kwishimira ibyo bamaze kugeraho kuri uyu wa 31/08/2012, Habiyakare akaba yatanze urugero rw’umubyeyi utishoboye uherutse kwibaruka umwana akaba yaramwemereye litiro imwe y’amata ku munsi.
Kubera ko akama litiro eashanu mu gitondo akongera gukama izindi eshanu ku mugoroba, akomeza avuga ko amata akama mu gitondo yayahariye abana bamuzanira ubwatsi. Ati “bazana ubwatsi bagacyura amata nta kindi kiguzi.” Ayo akama ku mugoraba ngo ni yo akuramo litiro 2 agurisha kugera ngo akemure utubazo two mu rugo n’aho andi bakayanwa dore ko afite umuryango munini w’abantu umunani.
Icyo yishimira kurusha byose ariko ngo akaba ari uko umuryango wo ufite ubuzima buzira umuze abikesheje iyo nka. Yagize ati “Kubera ko mfite umuryango w’abantu umunani, niushyuye ibihumbi 24 bya mutual. Byose mbikesha inka nahawe.”
Uretse gukamira abaturanyi no gushingana umuryango mu bwisungane mu kwivuza, uyu musaza anavuga ko iyo nka yamwongereye cyane umusaruro w’ubuhinzi. Avuga ko akarima yari afite ahinga keragamo umufuka umwe w’ibigori none kubera ifumbire ituruka ku nka yakuye muri “Gira inka mujyanama”, ubu ngo yeza imifuka itanu y’ibigori. Ati “Ubu gahunda mfite n’ugukomeza gufata iyi nka neza ikampa amafaranga yo gukora utundu dushinga twanteza imbere.”
Posted on 09 August 2012
Tags: aba, amafaranga, amahugurwa, aya, baba, bamwe, karere, mahugurwa, Rwanda, Rwanda fees, Rwanda Problem, Rwanda RRP+, Rwanda Ruhango, Rwanda traning, Rwanda transport, ubu, uko
Umuryango RRP+ uhugura inzego z’ibanze ku kwirinda ihohoterwa nyuma hakaza kugaragara ubwumvikane buke mu itangwa ry’amafaranga
Mu karere ka Ruhango kimwe no mu tundi turere tukiri inyuma mu majyambere, uhasanga imiryango myinshi itandukanye, ivuga ko iharanira iterambere ry’umuturage. Akenshi iyi miryango yifashisha amahugurwa kugirango ashobore kugera ku ntego yayo.
Ariko kugeza ubu aya mahugurwa bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ruhango, basigaye bayabona nk’uburyo bwo gushaka kwirira amafaranga aho kugera ku ntego ziba zarazanye iyi miryango.
Iyo witabiriye amwe mu mahugurwa aba yabereye muri aka karere wumva amajwi y’abantu benshi batandukanye babazanya bati “ ese uyu munsi noneho baratanga angahe (amafaranga), ubu se si ka gahumbi kabo?”.
Aha ugasanga ababa bitabiriye amahugurwa, ntibakurikiranye neza amasomo baba bateguriwe, kuko imitima yabo iba itekereza ku gatike bari buhabwe uko kangana ndetse ku bamaze kukamenya bo batangira gutekereza uko bari bugakoresha nikamara kubagera mu ntoki.
Icyakora bamwe mu baba bitabiriye aya mahugurwa usanga baba badashira amakenga ababa bayateguye kuko baba bakekaho kunyereza agatike baba bahawe, ibi byose ugasanga ari ibibangamira amahugurwa aba agamije iterambere ry’abaturage.
Ibi byaje gushimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango tariki ya 01/08/2012 ubwo bitabiraga amahugurwa yari yateguwe n’umuryango RRP+. Aha abari bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 2, bamwe bafashe icyemezo cy’uko batazayagarukamo kuko ngo babonaga aya mahugurwa arimo uburiganya bw’amafaranga.
Nyuma y’amahugurwa ku munsi wa mbere buri muntu yahawe amafaranga 1000, nyuma yo kugaragaza ko batishimiye aya mafaranga, banyiri gutegura aya mahugurwa bahise bafata icyemezo cyo kubongera ikindi 1000, nibwo abari bakiri aho hafi batangiye guhamagara bagenzi babo bamaze kwivumbura bakagenda kugaruka bagafata andi mafaranga ko bemeye kubongera.
Ibi babifashe nk’agasuzuguro bamwe baragaruka abandi baranga bagira bati “nibajyane ntibakajye baza kudukinisha, ubu se umuntu aba yarenze imisozi irenga 5 barangiza bakamuha ubu busa? Nibajyane natwe ntaho tuzagaruka”
Ikindi aba baturage bashingiraho bavuga ko abantu basigaye bategura amahugurwa bagamije kwirira amafaranga, naho usanga imiryango runaka itegura amahugurwa arenze 2 ku munsi cyangwa se amahugurwa bakayahuza n’ibindi bikorwa bibafitiye inyungu, ugasanga abitabiriye amahugurwa biriwe aho bakabona banyiri gutegura amahugurwa nimugoroba baje kubasinyisha gusa ngo babahe amafaranga y’ingendo.
Aha bamwe mu baturage ntibatinya kuvuga ko iterambere ry’umuturage ryabaye nk’imwe mu nzira y’urwitwazo rwo kurya amafaranga y’inkunga aba yarahawe iyi miryango.
Abaturage bavuga ko impamvu ituma badakurikirana amahugurwa, ari uko baba babona n’abayateguye nabo ubwabo bafite inyota ikabije ku gafaranga kaba karagenewe ayo mahugurwa. Bagaheraho bavuga ko urebye rwose amahugurwa y’icyi gihe nta kintu agikiza, ahubwo ngo hari igihe aba ari ayo kongera makimbirane.
Posted on 19 June 2012
Tags: ibikomere, imbere, inka, izamufasha, Jenoside, mutima, nbsp, ndetse, Nyirambabazi, Rwanda, Rwanda healing, Rwanda Life, ubu
Umukecuru Nyirambabazi Adriya w’imyaka 63 utuye mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke aratangaza ko inka yahawe muri gahunda ya girinka izamufasha mu guteza imbere imibereho ye ndetse no gukira ibikomere byo ku mutima yasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Ubwo twaganiraga nyuma yo guhabwa iyi nka yabonye tariki ya 13/06/2012, uyu mukecuru wapfakajwe na jenoside ikanamutwarira abana agasigarana babiri gusa kuri ubu biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’utwuzukuru tubiri arera ubu, avuga ko abayeho ubuzima bubi kuko agasambu gato afite kateraga kuko nta fumbire yagiraga.
Nyirambabazi aratangaza ko nyuma y’uko akorewe amaterasi ndinganire mu murima we akaba anahawe inkya izamufasha kubona ifumbire ashyira mu murima bizazamura umusaruro yabonaga bityo n’ubuzima bwe bugatera imbere.
Nyirambabazi yagize ati: “Sinzongera gusabiriza ifumbire. Ibi bizazamura umusaruro najyaga nkura mu karima kanjye”.
Akomeza avuga ko kuba afashijwe agahabwa inka bigiye kumukura mu bwigunge yahoragamo akava mu bukene bwajyaga bumusubiza inyuma mu bitekerezo ndetse binamukize ibikomere afite ku mutima. Uyu mukecuru yatewe inkunga yubakirwa inzu mu mwaka wa 1996 kuri ubu ikaba ishaje nk’uko abivuga, akaba anasanzwe ahabwa inkunga y’ingoboka itangwa n’ikigega gitera inkunga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG).
Posted on 07 June 2012
Tags: ariko, buhinzi, ifumbire, inka, iyo, kandi, kuko, ngo, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Girinka, Rwanda Kamonyi, ubu, umusaruro
Kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi ube mwiza kandi wiyongere, bisaba ko hakoreshwa ifumbire ihagije mu ihinga. Ubworozi bw’inka rero ni kimwe mu gisubizo ku bahinzi batuye mu cyaro, kuko babasha kubona ifumbire nyinshi bitabaye ngombwa kugura iyo mu nganda.

Mukabalisa Consolee , utuye mu Kagari ka Masaka, umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, yemeza ko gukoresha ifumbire atindura mu kiraro cy’inka byatumye umusaruro akura mu buhinzi wiyongera.
Uyu mubyeyi wapfakajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akora umwuga w’ubuhinzi, akaba ari na wo w’ibanze umufasha gutunga urugo rwe, avuga ko kugira inka mu rugo bituma buri gihe cy’ihinga abona umusaruro, kuko n’iyo habayeho izuba ryinshi, imwe mu myaka aba yahinze yihanganira izuba kubera ifumbire aba yashyizemo, akagira icyo asarura.
Iyo agereranyije umusaruro yakuraga mu buhinzi mbere y’uko yorora inka asanga wariyongereye kuko nk’ibishyimbo yasaruraga mu murima wa hegitari ebyiri, ubu asigaye abikuba inshuro zirenga eshatu.
Umukecuru witwa Mukasine Marie nawe utuye ku Rugarika, wabonye inka muri Gahunda ya Gira inka, atangaza ko nyuma y’imyaka ibiri ahawe inka, imirima ye imaze kurumbuka, ku buryo urutoki rwe rusigaye rutoshye, mu gihe mbere wasangaga harimo insina zisa nabi.
Iyo nka yayihawe kubera ko atari yishoboye kandi afite agasambu gato, ariko ubu abasha gufumbira ako gasambu ke maze ibyo ahinzemo bikamuha umusaruro ushimishije. Uyu mukecuru avuga ko ibibazo by’inzara yagiraga atarorora bigenda bigabanuka. Aragira ati “ubundi nahoranaga inzara n’iyo abandi babaga basarura, ariko ubu iyo imyaka yeze ngira agahenge nkongera gusonza ari uko bishize”.
Kongera umusaruro w’ubuhinzi kandi ngo aba bahinzi babikesha gahunda nshya y’ubuhinzi ibakangurira gufumbira buri gihangwa. Ngo mbere nta muhinzi wafumbira imyumbati ariko kuri ubu bakangurirwa kuyifumbira kandi igatanga umusaruro ushimishije.
Posted on 29 May 2012
Tags: abana, Aho, bana, Ibi, ibigo, Iki, imfubyi, miryango, Mukakayange, Rwanda, Rwanda agriculture, Rwanda development, Rwanda Help, Rwanda Huye, Rwanda Mukakayange Marie Jeannette, Rwanda Orphan, ubu
Ibi byagaragajwe na Mukakayange Marie Jeannette, umuyobozi wa Centre Girimpuhwe. Iki kigo ayobora kiri i Gatsibo. Cyahoze kirera imfubyi, none ubu cyahindutse ikigo cy’iterambere.
Mukakayange avuga ko mu w’1999, iki kigo cye cyareraga imfubyi 52. Yabonaga inkunga ya Minisiteri y’iterambere ry’umuryango gusa. Kurera abana bangana gutya ntibyari bimworoheye.
Ibi byatumye yiyemeza gutera urutoki mu isambu nini afite. Kubera ko nta handi yashoboraga gukura ifumbire, yatangiye kuzajya yifashisha inkari z’ababa mu kigo : yabageneye aho kwihagarika n’aho kwituma. Inkari rero yazivangaga n’amazi zigafumbizwa rwa rutoki. Uru rutoki rero rwagiye ruvamo ibitoki byo kurya n’ibyo kugurisha.
Kubera ko yari afite abana b’inshuke bakeneye kwiga bagera kuri makumyabiri, yabashingiye shitingi yo kwigiramo maze akajya yakira n’abandi bana bo hafi y’ikigo bakeneye kwiga. Amafaranga aba bana bandi batangaga ni yo yavagamo ariha abarimu.
Aho Leta y’u Rwanda ivugiye ko abana bagomba kuva mu bigo by’imfubyi bakajya kurererwa mu miryango, 46 mu bana yari afite yababoneye imiryango yo kubamo, maze asigarana 6 n’ubu bakiri kumwe. Aba yashyize mu miryango na n’ubu akurikirana uko babayeho.
Kubera ko nta nkunga abona, yiyemeje gushaka aho yakura ibyo gufashisha aba bana: ubu atunze ingurube 50 za kijyambere n’inkoko 1000. Arateganya ko mu myaka ibiri azoroza ba bana ingurube, kandi ko nizimara kubyara na bo bazagenda boroza abaturanyi babo.
Nyiramatama Zaina, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’abana, ashima iki gikorwa cya Mukakayange. Ibi binahuje n’ibyo Leta y’u Rwanda isaba ibigo birera imfubyi muri iki gihe. Yunzemo agira ati : « ibigo birera imfubyi bishobora guhinduka amashuri, ibigo by’iterambere, … kandi bigakomeza gukurikirana abana byareraga aho bari mu miryango yabo. Ibi byagirira akamaro abaturage bo mu turere ibi bigo birimo, kandi n’abana bagakurira mu miryango bishimye. »
Posted on 29 May 2012
Tags: abaturage, cyane, gahunda, gutura, imbere, mudugudu, murenge, muri, nyanza, Rwanda, Rwanda development, Rwanda Gisagara, Rwanda housing, ubu
Ubwo henshi mu karere ka Gisagara abaturage bagihatirwa kuva mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, abo mu murenge wa Nyanza muri aka karere ka Gisagara bitabiriye iki gikorwa nta gahato bashyizweho kandi baniyubakira ku muhanda nta bufasha basabye.
Abaturage bo muri uyu murenge wa Nyanza baragaragaza ko gahunda za Leta bazitabira kuko n’abayobozi b’uyu murenge bavuga ko ibikorwa by’abaturage babo bishimishije batarebye gusa muri gahunda yo gutura mu mudugudu ahubwo barebeye muri gahunda zitandukanye zirimo kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),kuzigama mu murenge sacco n’ibindi bitandukanye bigamije kubateza imbere.
« Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaza cyane ko gahunda za Leta zibarimo cyane ko nk’ahandi mu byaro umuntu yavuga ko twari tukiri inyuma ariko ubu aho bamariye kumva izi gahunda zibagenewe basigaye bakoresha imbaraga nyinshi kugirango babashe kugera kubamaze kubasiga. Ibi rero bigaragarira muri gahunda nyinshi bitabira zirimo uturima tw’igikoni, dusasirane aho barwanyije nyakatsi ku buriri, mutuel de sante n’izindi nyinshi zigamije kubateza imbere » Jean Bosco UWIMANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza.
Abaturage batuye ku mudugudu bavuye mu bikombe nabo baratangaza ko kuhava byafashije cyane kuburyo babonye byinshi batabashaga kugeraho kubera kuba mu bishanga hasi. Banavuga kandi ko kwikura muri utwo tubande nta bufasha basabye byababereye nk’isomo ko nabo hari ibyo bashoboye kwikorera ndetse bikaba byarabateye imbaraga zizatuma babasha no kwigeza ku bindi byinshi mu minsi iri imbere.
« Yooo kuza gutura hano byaradushimishije cyane ndetse byaranadufashije kuko ubu nti duhangayikwa no guhaha kuko twegereye umuhanda ndetse tubasha no kumenya amakuru agezweho mu gace ntidusigare inyuma » MUKARUZIMA Vesansiya umwe mu batuye ku mudugudu bavuye mu kabande k’akanyaru.
«Kuba rero twarabashije kwivana hepfo iyo mu kabande tukaza kwiyubakira hano kumuhanda ntawe tubwiye ngo adufashe, byatumye tubona ko dushoboye kugira icyo dukora kandi gifite akamaro, twagize imbaraga rero ubu turi gushaka n’uburyo twagira ibikorwa twakora byaduteza imbere nk’ubucuruzi dore ko twanaje ku muhanda aho abantu bashobora gukora ibintu bitandukanye bikabinjiriza amafaranga » HABIMANA Ladislas umugabo wa MUKARUZIMA
HABIMANA na MUKARUZIMA bamaze igihe kirenga umwaka baje gutura ku muhanda ahashyizwe umudugudu ndetse banahubakiye abana babo babiri b’abahungu ubu bamaze gushaka n’abagore.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara burashima abaturage b’umurenge wa Nyanza muri rusange bukanaboneraho bugasaba abaturage b’utundi duce bagituye mu mibande ko bagira ubutwari nk’ubw’aba bikuyeyo.
Posted on 17 May 2012
Tags: avuga, karere, kugira, love, muryango, nbsp, Ngwabije, Pastor, Rwanda, Rwanda development, Rwanda gatsibo, Rwanda Love and Hope, Rwanda NGO, Rwanda Radio, ubu, uyu
Umuyobozi w’umuryango Love and Hope atangaza ko uyu muryango ugiye gushyira radiyo y’ivugabutumwa mu karere ka Gatsibo kugira ngo iwufashe kugera ku nshingano z’umuryango zirimo kwigisha abantu kwirinda ubusambanyi, ubusinzi n’umwanda.

Pastor Ngwabije Sylvestre umuyobozi wa Love and Hope
Pastor Ngwabije avuga ko kugira ngo abaturage bagire bagire ubuzima bwiza bagomba kubyigishwa k’uburyo butandukanye aho uyu muryango wifuza kubinyuza mu masahmi yawo harimo idini ryawo CEPEA (Communauté Evangélique de Pentecôte de l’Espoir et de l’Amour) ubu rikorera mu ntara zose zo mu Rwanda.
Mu gushyira mubikorwa uyu mushinga wo gushing radiyo yivugabutumwa kandi yigisha abantu kugira imyifatire myiza n’ubuzima bwiza bikaba byaratangiriye kugirana ubufatanye n’undi muryango witwa Kriz movies ukorera muri Afurika y’iburengerazuba ukora ibikorwa byo gucuruza amafilime yivugabutumwa ndetse n’ibiganiro by’ivugabutumwa aho ibyo biganiro bizajya bigezwa mu Rwanda biri mururimi rw’ikinyarwanda kugira ngo bifashe abanyarwanda kugira ibyiringiro.
Pastor Ngwabije avuga ko Love and Hope ifite ibikorwa byinshi kandi byose bikaba bigamije gufasha abanyarwanda kugira imibereho myiza, ubu uyu muryango ukaba waratangije studio ifasha abahanzi gukora indirimbo zaba izamakorari hamwe n’abikorera, iyi studio ikaziyongeraho radio izatangira hagati y’umwaka wa 2013-2014 ubu inyubako bizakoreramo ikaba imaze gutwara akayabo ka miliyoni 45 mu gihe igomba kuzuzura itwaye miliyoni 116 ahazaha hari ikicaro ya Love and Hope.
Ngwabije avuga ko ibikorwa bakora batagamije inkunga z’abanyamahanga ahubwo bashaka kwikorera no gufasha abanyarwanda kugira imibereho myiza akab ariyo mpamvu banze gushaka abaterankunga birinda babatesha umurongo wibyo bateguye.
Pastor Ngwabije Sylvestre atangaza ko impamvu bahisemo kuzana iyi radio izitwa Love and Hope mu karere ka Gatsibo ari uko aka karere kazigaye inyuma mu kugira amaradio ndetse n’amadio y’ikigali akaba atumvikana mu gihe yo nikorera Gatsibo izumvikana mu rwanda hose.
Posted on 03 May 2012
Tags: cyane, guhenda, Ibyo, Inyanya, kurusha, ngo, Rwanda, Rwanda Market, Rwanda Ngoma, Rwanda tomatoes, ubu, uku, zihenze, zirunga
Uguhenda ku inyanya muri iki gihe ,abatuye umugi wa Kibungo baravuga ko noneho birenze guhenda ahubwo ko ntanyito babona babiha.
Ubu ngo urunyanya rusigaye ruribwa n’umugabo rugasiba undi kubera uburyo ngo rusigaye ruhenze.Abazi kugereranya bo bavuga ko inyanya zihenze kurusha ibyo zirunga.
Ubwo kuri uyu wa 02/05/2012 twaganiraga n’abari baje kuzihaha mu isoko batangaje ko kugeza ubu akadobo k’inyanya kamaze kwikuba inshuro nyinshi ugereranije no mu mezi abiri ashize.
Akadobo kanini kaguze amafaranga 1200Frw,mu gihe ibase y’inyanya yaguraga ibhumbi umunani. Iki giciro akaba ari cyo Nyiraneza wasanishaga uku guhenda no kuba zihenze kurusha ibyo zirunga.
Yabisobanuye agira ati”Igitoki kinini ntikirenza ibihumbi bitanu ariko ngo inyanya ibihumbi umunani! Ubuzima bwaha I Ngoma buri kugenda buhenda cyane ntakintu kicyoroshye.”
Kubera uku guhenda kw’inyanya benshi bahitamo kwigurira sauce tomate bakayiryaho kenshi.Ibi ariko nabyo usanga atari byiza kuko uku gusiga sauce tomate byateza ingaruka zo kuba yakwandura amamikorobi,bigateza indwara z’isuku nke.
Kurundi ruhande ariko ikigaragara ni uko ibintu byose cyane cyane ibiribwa ubu biri kuzamuka cyane mu biciro nkuko bivugwa n’abahahira mu mujyi wa Kibungo.
Posted on 29 April 2012
Tags: , ari, avuga, buzima, bwo, Inama, iyo, Kayumba, muhanda, ngo, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, ubu
Kayumba Maximilien wahoze ari umwana wo mu muhanda avuga ko umuntu ashobora kuva mu buzima bwo mu muhanda akabaho neza iyo yitoje kumvira, gukurikiza inama agirwa ndetse akanagira ikinyabupfura. Kayumba yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, ubu akaba ari gutegura imishinga yamubeshaho ndetse anayishakira abaterankunga.
Avuga ko iyo atumva inama yagirwaga ku ngaruka mbi z’ubuzima bwo mu muhanda n’ubu aba akiwurimo kuko ngo hari abana babanaga mu buzima bwo mu muhanda abona n’ubu bakiwurimo kandi barandavuye cyane.
Uwo musore uri mu kigero cy’imyaka 21 ngo yavanywe mu muhanda n’abayobozi b’ikigo cya Sacca (Street Ahead Children’s Centre Association) cyo mu karere ka Kayonza cyita ku bana bo mu muhanda. Icyo kigo ngo ninacyo cyamusubije mu ishuri kinamwishyurira amafaranga y’ishuri ubu akaba yararangije ayisumbuye.
Kayumba avuga ko icyamushoboje kuva mu buzima bw’umuhanda ari ukumvira abamukuriye kandi akanabubaha. Ati “iyo ukiva mu muhanda ntibiba byoroshye kuko hari imico y’ubwigomeke iba imaze kokama umuntu, ariko iyo wubaha ukanumvira abakuru byose birashoboka, ni nako nanjye nabigenje”
N’ubwo atarabona uburyo bwo gukomereza amasomo ye muri kaminuza, Kayumba avuga ko ubu yamaze gutegura imishinga yamutunga, ndetse imwe akaba yaranayigejeje ku bantu bazayitera inkunga.
Agira inama abana bo mu muhanda inama kugira ngo basubize amaso inyuma maze bategura ahazaza habo bava mu buzima bwo mu muhanda, akanagira inama bagenzi be bari mu bigo bitandukanye byakira abana bo mu muhanda kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo babashe kuzagira aho bigeza mu gihe kiri imbere.
Posted on 21 April 2012
Tags: abana, AOCM, birera, Ibuka, kuba, ngo, Rwanda, Rwanda Genocide, Rwanda hope, Rwanda Life, Rwanda Orphans, Rwanda Ruhango, ubu, ubuzima, Umuryango, Umuyobozi

Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka
Ubuyobizi bw’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 “Ibuka” irasaba abana b’impfubyi zirera gukomeza kwiyubakamo icyizere baharanira ejo hazaza heza.
Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa Ibuka, ashimira abana bagerageje ubutwari bwo guhangana n’ibibazo bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba abasaba ko bakomeza intego biyemeje kugirango ubuzima bwabo bw’ejo hazaza buzarusheho kuba bwiza.
Kugeza ubu mu gihugu habarirwa imiryango y’abana birera ibihumbi 7000, irimo abantu bagera ku bihumbi 20.
Uretse kuba aba bana baragiye bahura n’ubuzima bukomeye mu kubaka ingo zabo, ubu ngo bamaze kugenda batera imbere haba mu mibereho no mu myigire; nk’uko bitangazwa na Rwamasirabo Roge umuyobozi w’umuryango w’abana birera AOCM.
Rwamasirabo avuga ko aba bana bagiye bahura n’ubuzima bukomeye burimo kuba bamwe, barahagaritse amashuri yabo bakiyemeza kurera barumuna babo.
Icyakora ngo umuryango AOCM wagiye ubafasha mu bikorwa byinshi birimo kwigisha imyuga abatarashoboye kugira amahirwe yo gukomeza amashuri yabo. Abandi ibashakira uburyo bw’imibereho.
Kugeza ubu umuryango wa AOCM ukorera mu turere 27, ukaba umaze kubakira imiryango y’abana birera amazu agera kuri 450.
Uyu muryango kandi ugenda ukorera ubuvugizi abana birera bambuwe imitungo y’ababyeyi babo mu nzego zitandukanye ngo bayisubizwe.