Tag Archive | "ubutaka"

Abimukira bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse

Rwanda : Abimukira bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abimukira bo mu Ntara y’Iburasirazuba basigaye bahita Dubayi kuko hahendutse

Abaturage batari bake mu Rwanda ngo bagambiriye kwimukira mu Ntara y’Iburasirazuba kuko bamaze kumenya ko ubutaka muri iyo Ntara buhendutse, ndetse bamwe ngo basigaye bahita ko ari i Dubayi bakwiye kujya gushakira amakiriro.

Koko rero ngo muri iyo Ntara haracyaboneka ubutaka bwo guhinga ku kiguzi kiri hasi cyane y’uko ubutaka bugurwa ahandi mu gihugu. Ibi kandi ngo bigaragazwa n’imibare iri hejuru y’abimukira muri iyo Ntara kuko abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko abaturage basaga 33.1% bose muri iyo Ntara ari abimukira baturutse ahandi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba bimukira ngo nibo bakurura bene wabo iyo basigaye bakababwira ko bimukiye mu Burasirazuba bahabona ubutaka buhendutse kandi bwera. Bamwe ndetse ngo bababwira ko bageze i Dubai. Umujyi wa Dubai usanzwe ari ihuriro rikomeye ry’ubukungu kuko uberamo ubucuruzi bukomeye.

Abazi abimukira muri iyo Ntara baravuga ko abenshi muri bo babaye abakungu kuko bahinga cyane kandi ubutaka bukaba bucyera neza, bityo ngo aho bageze bakaba bahashinga imizi bifuza no kuhagira amaboko bahazana abo baziranye.

Hari abavuga ko impamvu ubutaka bwo mu Burasirazuba buhendutse ari uko iyo Ntara isanzwe idatuwe cyane, kandi abenshi bayituye bakaba ari aborozi bafite inzuri nini bashobora kugurishaho uko bakeneye agafaranga kandi bakagira ubutaka basigarana.

Aba bimukira cyakora baratungwa agatoki kuba bari mu badindije gahunda yo guca Nyakatsi kuko bagenda bagondagonda inyubako zidakomeye, ndetse ngo hamwe na hamwe banagaragara mu bahungabanya umutekano dore ko baba batazwi na benshi, aho bashatse kwiyoberanya bikaborohera.

   

 

 

Rwanda | Nyamasheke: Inzego z’ibanze zirasabwa gushyira ingufu mu gutuza abaturage ku midugudu.

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’imirenge, utugari n’imidugudu byo mu karere ka Nyamasheke burasabwa gushyira ingufu mu gutuza abaturage ku midugudu kuko ngo usanga hari aho bagiye badohoka abaturage bakaba bashobora kubaca mu rihumye bakubaka ahatemewe.

Ibi umukozi w’ibiro by’ubutaka, Musabyemariya Ancile yabisabye abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge ari nabo bashinzwe gukurikirana imiturire mu mirenge ubwo bari mu nama n’abashinzwe ubuhinzi ku karere ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Musabyemariya yanenze abayobozi bamwe na bamwe badohotse mu gutuza abaturage ku midugudu ubu bakaba bagenda bubaka ahatemewe, akaba yabasabye gukurikirana inyubako zigenda zizamurwa hirya no hino mu tugari ahataragenewe guturwa bafatanije n’abayobozi b’imidugudu.

Abayobozi basabwe gushishikariza abaturage gutura ahagenewe kubakwa ku midugudu, abasaba gutera ibiti ku mihanda inyura muri iyo midugudu ngo kuko ibi biti bizatuma abaturage batarengera imihanda.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko bagomba kuva ahantu batuye hadakwiriye maze bakajya gutura ku midugudu, bityo bakabona uko bagezwaho ibikorwa remezo by’amajyambere.

Kubwe, ngo abayobozi barasabwa gusobanurira abaturage ibyiza byo butura ku midugudu bakumva impamvu yo kujya guturayo, ndetse hagafatwa n’izindi ngamba ziganisha ku gutuza abaturage ahantu hakwiriye.

Abaturage batuye ahantu hafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza nabo ngo barasabwa kuhimuka bagatuzwa ahafite umutekano.

Kugeza ubu mu ngo 73,528 ziri mu karere ka Nyamasheke, ingo 39,897 zituye ku midugudu.


 

Abaturage barasabwa gukosoza

Rwanda : Abaturage barasabwa gukosoza ibyemezo by ubutaka bifite amakosa kugirango bitazabagaruka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage barasabwa gukosoza

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abaturage bako ko bakwitabira gukosoza amakosa yagaragaye ku byemezo by’ubutaka bahawe, aho kugirango babibike uko biri kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko hari abantu byagaragaye ko bafite ibyemezo biriho amakosa ariko bakanga kubikosoza bibwira ko arizo nyungu zabo.

Uhagaze ati: “hari abo usanga bafite amagorofa ariko ugasanga ubwo butaka babubaruye nk’ubukaka buhingwaho butishyura, ubibonye atyo agirango arahiriwe kandi nareba nabi bizamugaruka kuko najya muri banki gutanga ingwate kuri iyi nzu nta nguzanyo bazamuha kuko banki yo iba ibona uyihaye ibyemezo by’ubutaka bwo guhingaho”.

Akaba asaba abaturage baba bafite ibyemezo nk’ibyo kubigaragaza aho gukomeza kubihisha cyane ko ngo ubuyobozi butashobora kumenya abafite amakosa.

Avuga ko bagiye gushyiraho abakozi bazaba bashinzwe kureba abantu bafite ibyemezo bifite amakosa kugirango bibe byakosoka. Aha abakuru b’imidugudu bakaba basabwe ubufatanye bwabo kugirango iki kibazo kirangire kuko aribo baba bazi abantu baturanye.

Abaturage b’akarere ka Muhanga, kugeza magingo aya baracyavuga ko bagifite ikibazo cy’ubukode bw’ubutaka buri hejuru kandi bari bemerewe ko bagiye kugabanya ibiciro.

 

 

 

 

Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Rwanda | Ruhango: abaturage bishimiye kuba Leta yabeguriye imidugudu batuyemo

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Amazu yo mu mudugudu wa Munini

Abaturage batuye mu mudugudu wa Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, banejejwe no kuba Leta yarabeguriye ubutaka bubatseho amazu yabo.

Ibi byishimo abatuye umudugudu wa Munini babitewe n’uko bari bamaze igihe basiragira mu nzego z’akarere basaba ko bahabwa ibyemezo by’ubutaka kugirango nabo bashobore kubona inguzanyo mu ma banki bakore ibikorwa byabateza imbere.

Icyemezo cyo kwegurira abari mu midugudu ubutaka bwa Leta bari batuyeho, cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 27/06/2012.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 28/06/2012, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, yashimangiye ko Kuri ubu itegeko rigenga ubutaka ryavuguruwe rigaragaza ko ubutaka bwubatsweho imidugudu ari ubwa banyiraho “Abaturage”.

Abaturage batuye mu mudugu wa Munini bari barahawe na Leta mu mwaka w’ 1996, bakimara kumva icyi cyemezo bahise bavuga ko bashimira Leta y’ubumwe idahwema gutekereza ku cyateza imbere abaturage bayo.

Safari Abdul atuye muri uyu mudugudu, avuga ko nta hantu Atari yarageze kugirango ahabwe icyemezo cy’aho atuye kugirango ashake uka yabona inguzanyo yo kwiteza imbere, ariko biranga. Akaba avuga ko yashimishijwe cyane n’icyi cyemezo.

Bimwe mu byari bihangayikishije cyane abatuye muri uyu mudugudu, ngo ni uko amazu bari barahubatse yari yarabahenze cyane kuko bagiye bafata inguzanyo za banki bavugurura amazu yabo, aho wasangaga inzu imwe nibura ifite agaciro ka miliyoni 8.

Ikindi cyari gihangayikishije cyane aba bantu, ni uko hari abari baragiye bagura amazu n’abaturage bari barahawe muri uyu mudugudu, bakaba bibazaga uko bizagenda Leta iramutse ishatse kwisubiza ubutaka bwayo.

 

 

 

 

 

Rwanda : Ubuharike buri ku isonga mu bibazo bikomeye muri gahunda yo kwandika ubutaka

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Abagize komisiyo y’ubutaka mu turere baratangaza ko ubuharike ari kimwe mu bibazo bikomeye muri gahunda y’ubutaka kuko gikunze kugaragara nk’imbogamizi henshi mu turere tw’u Rwanda.

Aba bagize iyi komisiyo bagaragaje ko mu gihe abantu bumvise ko hari gahunda yo kubarura ubutaka mu gace runaka, bihagurutsa abantu benshi ndetse n’abatari basanzwe bazwi muri ako gace bakaza kwibaruza ku butaka runaka baba bemeza ko babufiteho uruhare.

Urugero umuyobozi mukuru wungirije  w’ishami rishinzwe ubutaka no kubupima, Eng. Didier Giscard Sagashya yatanze akaba ari urwo mu karere ka Nyamagabe hagaragaye umugabo wahuriweho n’abagore icumi bose bemeza ko babyaranye nawe.

Aba bagore bakaba barashakaga ko abana babo bakwandikwa ku butaka bw’uwo mugabo nk’ababufiteho inyungu.

Mu busanzwe amategeko y’ubutaka avuga ko ubutaka bushobora kubarurwaho umuntu umwe ariko bakabarura n’abantu bose babufiteho inyungu kugirango hatazaba kuryamirana.

Sagashya avuga kandi ko ikibazo cy’abavandimwe batumvikana nacyo giteza inkeke abashinzwe kubarura ubutaka kuko hagaragaye abatari bake bashwana kubera izungura ndetse n’iminani.

Ikindi kibazo cyagaragajwe kigeze guteza ibibazo ariko kikaba ngo cyarabashije kubonerwa umuti, ngo ni ikibazo cy’ibirwa. Ku ngoma ya gikoloni, yavugaga ko ibirwa byose ari ibya leta nta muturage wemerewe kubigira.

Nyamara usanga ibirwa binini bimaze guturwa cyane n’abaturage benshi, aha leta ikaba yarafashe icyemezo cyo kubarura ubutaka bwo ku birwa ku babutuyeho, ubw’ibirwa bito bukaba aribwo bubarurwa kuri leta.

Ishyamba kimeza rya Gishwati naryo ngo ryateje ibibazo kuko ryagiye rihabwa abaturage ngo bariture kuva mu myaka ya kera ariko magingo aya rigomba gusubira uko ryari maze rikabarurwa kuri Leta.


Rwanda | Kayonza Hagiye gukorwa

Rwanda | Kayonza: Hagiye gukorwa ubukangurambaga kugira ngo ibisambu bidahingwa bibyazwe umusaruro

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Hagiye gukorwaUbuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bugiye gufata ingamba zizatuma ibisambu byose bidahingwa bibyazwa umusaruro. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’urugendo shuri bamwe mu bayobozi b’ako karere bagiriye mu ka Burera bagatungurwa no kubona nta butaka butabyazwa umusaruro buri muri ako karere nk’uko Mutesi Anitha, umuyobozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangaje.

Mu mirenge itandukanye igize akarere ka kayonza, hagaragara ubutaka budakoreshwa ngo bubyazwe inyungu. Mutesi avuga ko ibisambu byinshi bitabyazwa umusaruro usanga ari iby’abana b’imfubyi baba badafite ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Ati “Imirima myinshi iri hano mu karere kacu usanga kenshi ba nyirayo badahari, hari ibisambu byinshi abantu bagiye basigira nk’abana b’imfubyi, ariko ugasanga ntibihingwa kandi bihari. Icyo twarebye ni uko n’umwana w’imfubyi yabigiramo uruhare isambu akaba yayikodesha na we akagira icyo akuramo”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga kuri abo bana kugira ngo abadafite ubushobozi bwo kubyaza ubutaka bwabo inyungu nibura bazajye babukodesha ku bashobora kububyaza inyungu. Ibyo ngo bishobora kuzatuma ubukungu bw’abaturage bwiyongera kubera ko kudakoresha umutungo kamere uko bikwiye bidindiza iterambere ry’abaturage nk’uko Mutesi abivuga.

Mutesi avuga ko bafite intego ko ubutaka bwose bwo mu karere ka Kayonza bwazabyazwa umusaruro.

Cyakora anavuga ko bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bakigaragaza ubunebwe no kudashaka gukora, akavuga ko bizasaba kubakorera ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho.


 

Rwanda | Nyamasheke: EMLR irarega abaturage kuyirengera.

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,



Itorero metodisite libure mu Rwanda (Eglise méthodiste libre au Rwanda) rirarega abaturage barituriye ko bakomeje kurirengera, aho bagenda bubaka basesera mu isambu yaryo iherereye mu kagari ka Kibogora mu murenge wa ko muKanjongo, ahanubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora.

Nyuma yo kugeza ikibazo ku buyobozi bw’akarere, akarere kohereje ikipe ijya kureba uko ikibazo kimeze ku itariki ya 16 Gashyantare 2012, maze iyo kipe yemeza ko uburengere bugaragara, inasaba ko hazabaho inama ihuza abarengereye, abahagarariye EMLR ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bakumvikana uko ikibazo cyakemuka ku buryo burambye.

Iyi kipe ngo yashingiye ku gishushanyo cy’ubutaka EMLR yahereweho iyi sambu cyo mu mwaka wa 1974, maze yemeza ko abaturage bagiye barengera bubaka ibikoni ndetse n’ubwiherero mu isambu ya EMLR.

Ikibazo cyabo ni icya cyera.

Nk’uko byavugiwe mu nama yahuje impande zombi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ku mugoroba wo ku itariki 28/3/2012, ngo iki kibazo cy’abaturage barengera isambu ya EMLR yubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora ni ibyo mu myaka ya 1982 ngo kuko bigeze kubibazwa bagasaba imbabazi bakaza kuzihabwa mu mwaka wa 1986, aya masezerano atanga imbabazi buri wese agumana aho yatwaye ariko akabuzwa kongera kurengera akaba yarasinyweho n’uwari burugumesitiri wa komini Kirambo Mayira Mathias, konseye wa Segiteri Tyazo Sekaziga Pierre ndetse n’abari bahagarariye impande zose.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanjongo, Mugabo François yavuze ko habayeho ikibazo cy’uburangare ku buyobozi bwa kera mu gukemura iki kibazo, ndetse anashinja EMLR kuba batarashyize imbaraga mu gukurikirana ikibazo cy’ubutaka bwabo.

Mugabo yavuze ko impande zombi zikwiye kumvikana uko zakemura ikibazo ku buryo burambye ku buryo ubutaka bwa EMLR butazongera kurengerwa.

Impande zombi zahuriye ku muti umwe.

Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke yavuze ko kuva abaregwa kurengera bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi hakwiye kubaho kumvika ku muti w’ikibazo.

Impande zombi zumvikanye ko abarengereye bazishyura amafaranga ahwanye n’aho bubatse amazu yo gucururizamo ariko utuzu twubatse mu mukingo tugakurwaho maze abo baturage bakahubaka urukuta rw’amabuye ngo batazongera kuharenga basatira ubutaka bwa EMLR.

Ikipe yize ku kibazo cy’uburengere bw’ubutaka bwa EMLR ikaba yahawe abantu bahagarariye impande zombi, abarega n’abaregwa ngo bazafatanye mu kugena uko amafaranga umuntu wese azishyura angana bitewe n’ubutaka yarengereye, ikaba igomba kuzatanga umwanzuro bitarenze tariki ya gatanu mata 2012.

 

 

 

 

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia