Mu ijambo uhagarariye abacitse ku icumu mu Karere ka Huye yagejeje ku bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo i Kinazi ho mu Karere ka Huye, yagaragaje ko hari intambwe bamaze gutera mu kwigira, ariko hakaba hari abagikeneye gufashwa kugira ngo babigereho neza.
Jean Pierre Nsabimana, ari we uhagarariye abacitse ku icumu mu Karere ka Huye, yateruye agira ati “Akarere ka Huye karimo abacitse ku icumu bagera ku bihumbi 18. Abenshi muri bo bafashijwe kwiga, abandi babona n’imirimo. Iyi ni intambwe ya mbere yo kwigira twafashijwemo n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu.”
Yunzemo agira ati “ariko, kuba haboneka abantu benshi bahahamuka, harimo n’abana batoya bavutse nyuma ya jenoside, iki ni ikibazo tubona gikwiye kwitabwaho, kuko nta watera imbere ahungabana.”
Kuba abangije imitungo muri jenoside batishyura na byo ni imbogamizi ku kwigira. Nsabimana ati “Turacyafite abantu bangirijwe imitungo mu gihe cya jenoside, bagisiragira bajya kwishyuza. Abantu bacu barasiragira, bagasiragira… Kwishyurwa bibaye byarangiye mu mwaka utaha wa 2014, byadufasha.”
Nsabimana kandi yashimiye aboroje abacitse ku icumu mu mwaka ushize wa 2012 agira ati “ndashimira abaduhaye inka mu mwaka ushize, nk’ibitaro bya Kabutare, abasenateri, n’abandi. Abazihawe ubu zarabyaye. Nta mwana w’uwacitse ku icumu urwaye bwaki. N’uyu mwaka muzongere mudufashe, inkunga yanyu irakenewe.”
Abakecuru b’incike baracyakeneye kwitabwaho. Hari n’abacitse ku icumu batarabona amacumbi. Nsabimana ati “Kwigira byo ni byo, ariko turacyakeneye abatuba hafi, abadutera inkunga. Ubushobozi bwo burahari, kuko abantu barahari, kandi iyo abantu bahari, n’ubushobozi buraboneka.” Ahangaha, Nsabimana atanga urugero ku kigega agaciro.
Ku bijyanye n’ihungabana, Depite Kayitare Innocent na we wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo mu Murenge wa Kinazi, yavuze ko umwe mu miti ku kibazo cy’ihungabana ari ukuba hafi abacitse ku icumu.
Yagize ati “twese tugire ubumuntu, abantu twumve ko ari abacu. Niba uturanye n’umuntu, rwose ube wamufasha. Nk’umukecuru utifashije, nta n’icyo akwatse, n’iyo wajya kumuganiriza, umwana muto akaba yajya kumuvomera, ibyo ni ubumuntu abantu baba bakwiye kugarukaho. Kuko umuntu nk’uwonguwo, iyo umukoreye ikintu cyiza, kirafata.”
Depite Kayitare kandi yagarutse ku kwigira kw’aborozwa inka, agaragaza ko bakwiye gufashwa kugira ngo zibashe gutanga umusaruro ufatika. Yagize ati “ Ikibabaje nabonye, ni uko abakecuru bahawe inka za frizone ugasanga irakamwa amalitiro nk’abiri, kandi ifashwe neza, ndumva ikamwa amalitiro nka 30. Bafashwe ku kwita ku ri izi nka kugira ngo umukamo ubashe kwiyongera.”