Tag Archive | "ubuyobozi"

Abaturage barasabwa gukosoza

Rwanda : Abaturage barasabwa gukosoza ibyemezo by ubutaka bifite amakosa kugirango bitazabagaruka

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage barasabwa gukosoza

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abaturage bako ko bakwitabira gukosoza amakosa yagaragaye ku byemezo by’ubutaka bahawe, aho kugirango babibike uko biri kuko ngo bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko hari abantu byagaragaye ko bafite ibyemezo biriho amakosa ariko bakanga kubikosoza bibwira ko arizo nyungu zabo.

Uhagaze ati: “hari abo usanga bafite amagorofa ariko ugasanga ubwo butaka babubaruye nk’ubukaka buhingwaho butishyura, ubibonye atyo agirango arahiriwe kandi nareba nabi bizamugaruka kuko najya muri banki gutanga ingwate kuri iyi nzu nta nguzanyo bazamuha kuko banki yo iba ibona uyihaye ibyemezo by’ubutaka bwo guhingaho”.

Akaba asaba abaturage baba bafite ibyemezo nk’ibyo kubigaragaza aho gukomeza kubihisha cyane ko ngo ubuyobozi butashobora kumenya abafite amakosa.

Avuga ko bagiye gushyiraho abakozi bazaba bashinzwe kureba abantu bafite ibyemezo bifite amakosa kugirango bibe byakosoka. Aha abakuru b’imidugudu bakaba basabwe ubufatanye bwabo kugirango iki kibazo kirangire kuko aribo baba bazi abantu baturanye.

Abaturage b’akarere ka Muhanga, kugeza magingo aya baracyavuga ko bagifite ikibazo cy’ubukode bw’ubutaka buri hejuru kandi bari bemerewe ko bagiye kugabanya ibiciro.

 

 

 

 

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Rwanda : Isenyuka ry’amazu rya hato na hato ryahagurukiwe- MINALOC

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Muri iyi minsi haragenda hagaragara amazu asenyuka ari nako ahitana ibitari bike hatirengagijwe n’ubuzima bw’abantu. Iyi ikaba ariyo mpamvu minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahagurukiye gushaka zimwe mu mpamvu zibitera no kureba uko byakemuka.

 Bimwe mu biteza ibyo bibazo byashyizwe ahagaragara harimo Fondasiyo zidakomeye zubatswe mu bikoresho bidashoboye guhangana n’imitere y’aho amazu yubatse; Kutagira uburyo bwo kuyobora amazi y’imvura aturuka kubisenge by’amazu no ku misozi; Ibisenge by’amazu bitaziritse ku nkuta ku buryo bukomeye hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe hamwe na fondasiyo n’inkuta zidahomye bityo zikangizwa vuba n’amazi n’udusimba two mubutaka nk’imiswa n’ibindi.

Ibindi byavuzwe harimo  kudafata amazi y’imvura asagutse akayoborwa ahabugenewe; ibisenge bikozwe mu bikoresho bidakomeye bigatuma hahora impanuka kubaka hatitawe ku cyerekezo cy’umuyaga; amazu yubatse mu biti afatwa n’imiswa vuba; Amazu yubatse ku mabanga y’imisozi aho ashobora gutwarwa n’inkangu igihe cyose imvura iguye.

Kubaka amazu adashoboye guhangana n’imvura, ingufu z’imiyaga no gufata amazi y’imvura aturka kubisenge by’amazu nabyo biri mu byagarutsweho. Amategeko y’ubwubatsi atubahirizwa ku nzego z’ibanze bitewe n’abaturage benshi bubaka bihishe ubuyobozi, Kubaka ahadakwiye, kubakwa cyane cyane mu bishanga, Ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’ubwubatsi bw’amazu, Kubaka inzu udashingiye ku biza bikunda kuboneka mu gace ugiye kubakamo, Gusenyuka guturutse ku mvura nyinshi itanyura inzira zayo n’imiyaga nabyo byashyizwe mu majwi.

Gusa nanone bongeye kugaragaza ko ibyo byose ahanini bikorwa bitewe n’imyumvire y’abaturage bataramenya imyubakire ijyanye n’ibiza Imiterere y’ahantu amazu yubakwa, hamwe no Kutagira ibiti bikingira umuyaga.

Nyuma yo kubona ibitera ibiza ariko kuko hanatanzwe zimwe mu ngamba   zigiye gufatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza no kurengera ubuzima bw’abantu bwangizwa nabyo.Mbere na mbere haskozwe igishushanyo mbonera kizafasha kuboneza imiturire.

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Igishushanyo cy’imiturire irambye u Rwanda rwifuza kugeraho

Aha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa gukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa cyo kwihutisha  gutura mu midugudu; ikindi ni uko buyobozi bw’inzego z’ibanze busabwa gushishikariza abaturage gutura mu midugudu birinda kubaka aho babonye hose.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kandi burasabwa gushyira ingufu mu gukurikirana ishyirwaho ry’umudugudu w’icyitegererezo muri buri Karere kugira ngo ubere urugero indi midugudu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kwigisha abaturage umuco wo gukoresha ibikoresho bikorerwa mu gihugu kandi biramba kuko akenshi ubuziranenge bwabyo buba bwizewe kuko bikorwa bijyanye n’igihugu cyacu.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kujya bategura amahugurwa y’abafundi bubaka mu Turere bitewe n’ubwoko bw’ibiza buboneka mu karere bagiye kubakamo.

 

Rwanda | Ngoma: Gare ya Ngoma ngo ikorerwamo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,


Amakuru atandukanye atangwa na bamwe mu bakorera muri gare y’akarere ka Ngoma, yemeza ko hakorerwa ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko ubuyobozi bwo burabihakana.

Ibiyobyabwenge bivugwa muri iyi gare ni urumogi, aho bivugwa ko imodoka zirukura Tanzaniya runyuze Kirehe maze rumwe  bakarusiga muri iyi gare  ngo barucuruze.

Kuko bitemewe nta duka rizwi rucururizwamo ariko  kuba hari abaharusiga ruvuye Tanzaiya ngo barucuruze  byo bifitiwe gihamya kuko hari imodoka  zimaze kuhafatirwa  zirufite .

Uku niko abahakorera imirimo yabo ya buri munsi babisobanura  uyu ni umusore ucuruza  amatike ya express muri iyi gare.

Aragita ati: “hari imodoka y’ivatiri yajyaga ikunda kuza igaparika muri gare bakarupakurura nk’umufuka ariko mu ibanga wagira ngo ni umuzigo w’umugenzi ubundi agapakira abantu ba make akabajyana nyuma baje kuyifatana imifuka y’urumogi.”

Uretse kuba rupakururwa abakorera muri iyigare bakubwira ko benshi muri bo usanga baba barunweye kandi ko barugura hafi aho muri iyi gare .  ngo hari n’ahantu inyuma ya gare usanga udutsiko tw’insoresore turi kurunwa bakajijisha barushyira mu matabi asanzwe ku buryo uhanyuze atamenya ibyo ari byo

Iby’urumogi ko ruhari bihakanwa n’ubuyobozi ahubwo bukavuga ko mbere rwari ruhari koko kandi ko ubu nyuma yaho police igiriye gukoreramo byagabanutse ndetse bitanakihaba.

Kamanzi lycien ni umunyabanga nshingwabikorwa mu kagari ka Cyasemakamba iyi gare iherereyemo avuga ko ku bufatanye n’abaturage hamwe na za community policing iyo hagize uwo bigaragaraho bitabaza inzego za police ubundi agafatwa. Kamanzi yongeraho ko ibiyobyabwenge wenda byaba bihari ari ibizanwa n’amamodoka  bivuye Tanzaniya ariko nabyo ko nta mahirwe biba bifite kuko bihita bifatwa na police ikorera muri iyi gare.

Yagize ati: “Iki kibazo twaragihagurukiye kandi bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara. Ubu n’ubwo wakeka ko yanyweye urumogi ntiwapfa kumenya aho yarunwereye ariko nabyo turi kubifatira ingamba naho tuzahamenya.”

Zimwe mu mpamvu zivugwa zituma ibiyobyabwenge bidacika harimo icy’ibihugu duturanye usanga bidashyira ingufu mu kubirwanya maze ugasanga n’ibifatwa ariho biba byavuye nk’uko ubuyobozi ndetse n’abakorera muri gare nkuru ya Ngoma babyemeza.

Cyakora ariko ku rundi ruhande nta wabura gushima intambwe imaze guterwa ku bufatanye bwa Polisi, abatwara abagenzi, hamwe n’abaturage ndetse n’abayobozi. Hakaba hari ikizere ko mu minsi iri imbere bizaba byaracitse burundu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Rwanda | Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ifite umwihariko

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ifite umwihariko kuko abanyarwanda bikoze mu nda. 

Sembagare Samuel agira ati “iyo baba abaturutse hanze bakaza bakarimbura aba banyarwanda, ibyo byagira uruhengekero kuko ababa barishe n’abishwe nta sano baba bari bafitanye. Ariko kugira ngo umuntu yikore mu nda yice umwana we yice nyirabukwe, yice muramu we, yice umuturanyi bahana inka n’abageni…,  biracyagoye kugira ngo abantu babyumve”.

Akomeza avuga mu gusobanura Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ukuvuga ko yateguwe n’ubuyobozi bubi, bukayishyira no mu bikorwa, kuko nta muturage wapfa kujya guhohotera undi ubuyobozi bukamurebera gusa butabifite mo uruhare.

N’ubwo ariko ari ubuyobozi bubi bwayiteguye, bukanayishyira mu bikorwa ntabwo bwakura ubwenge mu muntu kuburyo yakwihekura nk’uko Sembagare abisobanura. Agira ti “ ariko se umuyobozi yagukura mo ubwenge kuburyo wakwiyica, wakwikora munda ngo ni ubuyobozi bubi?”. Yongera ko aho ariho Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igirira umwihariko.

John Gasaraba ushinzwe ibikorwa bidasanzwe (Specific Program) muntara y’amajyaruguru, akaba anashinzwe akarere ka Burera muri iyo ntara, nawe yemeza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari amayobera ugendeye ku mateka y’imibanire y’abanyarwanda

Agira ati “ (ukurikije) imibanire y’abanyarwanda kuva mu mateka y’u Rwanda, uko abantu babanaga, ntabwo ushobora kwiyumvisha ukuntu bahindutse bakava mo inyamaswa ziryana”.

Tariki ya 07/04/2012 ubwo mu karere ka Burera batangizaga icyunamo, umuyobozi w’akarere ka Burera yasabye abanyaburera bose kwitabira ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo kugira ngo basobanukirwe n’ibya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Rusizi Nyuma yo kubuzwa

Rwanda | Rusizi: Nyuma yo kubuzwa akazi k’ubunyonzi babashije kwishyiriraho koperative yo gutwara moto

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Ku itariki ya 02 Werurwe abasore bahoze bakora umwuga wo kunyonga amagare bakaza guhagarikwa muri ako kazi bamuritse ku mugaragaro koperative yabo nshya yo gutwara moto.

Rusizi Nyuma yo kubuzwa

Aba basore batangije Cooperative de Taxi Moto de Rusizi (COTAMORU) bagera kuri 50 bavuga ko bagiye kongera gufata ku mafaranga nyuma y’aho baciriwe mu muhanda kubera amabwiriza abuza gutwara abantu ku magare mu muhanda wa kaburimbo.

Umwe mu bagize iyi koperative witwa Ruhanga Ibrahim avuga ko yishimiye ko bageze ku ntera yo gutwara moto barahoze batwara amagare kandi bikaba bigiye gutuma binjiza amafaranga aruta ayo binjizaga batwara amagare.

Ruhanga agira ati: “Twatangiye tunyonga amagare kuri kaburimbo hakaba impanuka ubuyobozi butugira inama yo kureba akandi kazi dukora ko ako kunyonga amagare gahagaritswe.Twahise dufata icyemezo cyo kwiga gutwara moto turangije tugira igitekerezo cyo gushinga koperative yo gutwara moto. Kuba twabigezeho turabyishimiye bigiye gutuma n’ubukungu bwacu bwiyongera. Nakoreraga amafaranga 2000 ku munsi nyonga igare ubu nizeye ko nzajya ninjiza amafaranga arenze ayo nkabasha kwiteza imbere.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi ufite nawo igice cy’umujyi wa Kamembe ukaba ari nawo uvamo abasore benshi bashinze COTAMORU buvuga ko iyi ari intambwe ikomeye urubyiruko rwagezeho.

Muhirwa Gasita Felix ufite amakoperative mu nshingano ze mu murenge wa Gihundwe agira ati: “Na twe nk’ubuyobozi ibi turabyishimiye kubona uru rubyiruko rwishyira hamwe rugakora koperative yo gutwara moto rwarahoze rutwara amagare yahagarikwa mu mujyi urwo rubyiruko rukabura akazi.

Ibi bigiye guhindura ubuzima bwabo kuko bagiye kujya bavana amafaranga muri aka kazi bagatunga imiryango yabo igatera imbere n’igihugu muri rusange.”

Koperative COTAMORU abayinjiyemo batanze umugabane shingiro w’amafaranga y’u Rwanda 50 000 mu gihe indi koperative yabatanze kuvuka nayo itwara abagenzi kuri moto mu karere ka Rusizi yo kuyinjiramo bigeze ku mafaranga y’u Rwanda 180 000 y’umugabane shingiro.


Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Rwanda | Muko: Hajonjowe abarikotse Jenoside batishoboye bagomba guhabwa inka

Tags: , , , , , , , , , , , ,



Rwanda Muko Hajonjowe abarikotse Jenoside

Abaturage bitabiriye icyo gikorwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 23/02/2012, bwakoze igikorwa cyo kujonjora abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bazahabwa inka muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Iki gikorwa bagifashijwemo n’ubuyobozi bw’umuryango urengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bo mu murenge no mu tugari ndetse n’abaturage kuko aribo babazi neza; nk’uko byasobanuwe n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Muko, Nzabandora Fabien.

Uretse kujonjora abatishoboye, hanakozwe igikorwa cyo gutora komite nshya y’abacitse ku icumu yo mu murenge wa Muko.

Dusengimana Vanancie n’umupfakazi wabuze umugabo n’abana ndetse n’abavandimwe be muri Jenoside aravuga ko naramuka ahawe inka bizatuma abasha kwiteza imbere dore ko yarabayeho mu buzima bugoranye.


KARONGI Abaturage barasaba

Rwanda | KARONGI: Abaturage barasaba kujya bamenyeshwa ibintu mbere y igihe

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


KARONGI Abaturage barasaba

Inama mu isoko

Abaturage bacururiza mu isoko rya Kibuye, mu Karere ka Karongi baranenga ubuyobozi bw’isoko kuba butajya bubagezaho ku gihe ibyemezo biba byafashwe bibareba. 

Ubwo bari mu nama tariki 21/02/2012 n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura, inama yari igamije kubibutsa ko bagomba gutanga umusanzu wo kubaka amashuli y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze, cyakora byagaragaye ko inama yaje isa n’itunguye abaturage kandi ubuyobozi bw’umurenge bwari bwarayimenyesheje komite y’isoko hasigaye icyumweru ngo ibe.

Abacuruzi wasangaga batemeranya n’ibyo babwirwaga kuko babasabaga ko bagomba kuba bamaze gukusanya umusanzu wabo mu minsi 2 gusa. Icyo abacuruzi batemeranywagaho n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo ni uko bwaje bubabwira ko isoko rigomba gushaka mu minsi ibili gusa 100.000 FRW by’umusanzu wo kubaka amashuli, abacuruzi nabo bakabaza impamvu baza guturwa ibintu hejuru batarabanje guteguzwa.

Kuri iki kibazo naganiriye na vice perezida wa komite y’isoko bwana Mudaheranwa Jean de Dieu, avuga ko yemera ikosa ku ruhande rwa komite kubera ko ngo perezida wa komite yari yaragejejweho urwandiko rusaba iyo nama hasigaye icyumweru, nawe akaba yaragombaga kubimenyesha abacururiza mu isoko hasigaye nibura iminsi ine.

Ikindi abacuruzi batabashaga gusobanukirwa neza ni ukuntu basabwaga gutanga umusanzu kandi ngo no mu tugari babamo bari barawutanze. Aha nanone ugasanga ari uko batari barabisobanuriwe mbere kuko isoko rifatwa nka cellule spécialisé (Akagari kihariye) nk’uko vice perezida waryo Mudaheranwa yabisobanuye. “Abacuruzi bari kurushaho gusobanukirwa n’ibyo ubuyobozi bwabasabaga iyo baza kuba barabonye umwanya uhagije wo gusobanurirwa”.

Inama yabaye ndende kuburyo batari biteze, ariko yarangiye babashije kumvikana ko abacuruzi bagiye kwishakamo 40.000 FRW bitarenze iminsi 2 uhereye ku itariki ya 21/02, ntibyaba 100.000 nk’uko mbere baribabisabwe ariko habayeho kwibeshya kuko ibihumbi 100 byakwa utugari dusanzwe. Ubuyobozi bw’umurenge na komite y’isoko basoje inama bemeranyijwe ko abaturage bagomba kujya bagezwaho gahunda mbere byaba ngombwa bakayijyaho impaka hato ngo batazagaragara nk’abatemera gahunda za leta kandi biterwa n’uko baba batuwe ibintu hejuru.


Nyamagabe inzego z umutekano

Rwanda | Nyamagabe: inzego z’umutekano zirasaba abaturage gucana amatara yo hanze

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Nyamagabe inzego z umutekano

amatara

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bufatanyije n’inzego z’umutekano bumaze igihe busaba abaturage gushyira amatara hanze, ariko ababikoze nabo ngo ntibacana aya matara.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zikomeje gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa ko bahagurukira iki kibazo bagasaba abaturage bamaze kugerwaho n’amshanyarazi kujya bacana amatara yo hanze, kuko akunze gukumira abanyabyaha bitwaza ijoro.

Nyuma y’icyi cyemezo cy’inzego z’umutekano, guhera ku itariki ya 16/02/2012, mu murenge wa Gasaka hatangiye kugaragara amatangazo yagiye agezwa muri buri rugo rw’umuturage yatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Gasana Richard, aho yasabaga ko buri wese yashyira itara hanze.

Iri tangazo rikomeza rivugako uzajya afatwa atacanye itara ryo hanze azajya abihanirwa n’ubuyobozi, ngo kuko byamaze kugaragara ko hari abantu baba bafite amatara yo hanze bakayacanaho akanya gato ubundi bakayazimya.

Inzego z’umutekano zikaba zisaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’akarere ka Nyamagabe kwihutisha iki gikorwa kugirango borohereze abashinzwe umutekano guhangana n’abagizi ba nabi bitwaza ijoro.


 

Nyabinoni abaturage

Nyabinoni: abaturage batuye mu kagali ka muvumba ntibashaka kwimurwa

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bwakarere ka Muhanga bwababwiye ko bazimurwa kuko aho batuye munsi y’imisozi ihanamye cyane, ndetse bamwe bakaba begereye umugezi wa nyabarongo.

Nyabinoni abaturage

Mu karere ka muhanga mu murenge wa nyabinoni, ku rugabano rw’aka karere hamwe n’akarere ka gakenke, ubona abaturage batuye mu kagari ka muvumba bamwe bari munsi yimisozi ihanamye, abandi bakaba batuye mu mpande ziyo misozi, ndetse bamwe bakaba batuye hafi yumugezi wa nyabarongo, kubera gushaka ahantu hakubakika.

Kuri ubu ibikorwa bimwe na bimwe harimo nibikorwa rusange nk’ishuri rya kibingo (Groupe Scolaire Kibingo) ndetse nikigo nderabuzima cya Birehe biri hafi y’uyu mugezi bikaba byaramaze gufungwa, muri gahunda yo kwimura abaturage n’ibikorwa.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko ibi biri mu rwego rwo kurengera abaturage bashobora kuzangirizwa n’iyo misozi ndetse n’amazi ya nyabarongo.

Ku rundi ruhande akaba ari ukubungabunga uyu mugezi, abaturage bo usanga batabyishimiye kuko ngo aho batuye ari heza hakaba hera kandi bakaba bamaze igihe kinini baturanye n’ibyo ubuyobozi bavuga ko byabagirira nabi.

Umusaza umwe utuye mu kagali ka muvumba yagize ati “aha hantu niho navukiye, ubu mfite imyaka 86, sinigeze mbura icyo kurya yemwe no muri ruzagayura n’andi mapfa yateye mu rwanda. Aha hantu barahankura banjyane he handi”.

Naho Nyirarwimo Francoise nawe utuye aho, avuga ko nta muturage n’umwe wishimiye kwimurwa kuko bahafite ibikorwa byinshi kandi igihe bazimurwa bakaba batazabyimukana.

Ubuyobozi bw’akarere ka muhanga bwo bukaba buvuga ko gahunda yo kwimura aba baturage igitegurwa neza bashakisha aho bazabashyira hatazababangamira mu gukurikirana ibikorwa basanzwe bafite aho ku muvumba.


 

Bushoki Hizihijwe

Bushoki: Hizihijwe umunsi w’intwari hashimwa imiryango yagaragaje ubutwari

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Bushoki Hizihijwe

Kuri uyu wa gatatu tariki 01/02/2012, ubuyobozi bw’ umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo, bwahisemo kwizihiza umunsi w’ intwari bushima imiryango yagaragaje ibikorwa by’ ubutwari, yakira ikanarere abana b’ imfubyi mu miryango yabo.

Nzavugankize Faustin, umwe mu bashimwe, yavuze ko yakoze igikorwa cyo kurera umwana abitewe n’ impuhwe za kibyeyi, ariko kuba bishimwe n’ ubuyobozi  nawe bimuteye ishema.

Yagize ati: “Muri jenoside, twagiye gushyingura abantu bari bishwe, maze mbona umwana ukiri muzima, nuko ndamuzana ndamurera none ubu arangije amashuri”.

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Bushoki, bwashimiye iyi miryango, bunayizeza kuzabagezaho amashimwe mu minsi iri imbere, bunasaba abandi gufata urugero kuri iyi miryango ibiri yashimwe.

Habumugisha Ladislas Perezida wa Njyanama y’ umurenge wa Bushoki, ati: “ ntabwo ari buri wese wabashije gufata umwana ngo amurerane n’ abe, kandi ataramwibyariye. Niba aba barabikoze, ni igikorwa cy’ ubutwari gikwiye kubera urugero abandi batuye uyu murenge”.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia