Uturima tw’igikoni twashyizwemo ingufu ndetse hanakorwa amahugurwa ku bafite inshingano zijyanye n’ubuzima mu rwego rwo kurushaho kububungabunga
Indyo yuzuye n’isuku mu ngo, ku mubiri,n’ahandi hose hahurira abantu ni isoko y’ubuzima bwiza ku baturage. Ni muri urwo rwego mu karere ka Nyabihu hashyizweho gahunda zo guteza imbere urwego rw’ubuzima hafatwa ingamba kugira ngo uru rwego rube ku rufatiro rurushijeho kuba rwiza hirindwa imirire mibi,indwara ziterwa nayo,iziterwa n’umwanda n’isuku nke, n’ibindi.
Ni muri urwo rwego mu midugudu yose igize aka karere uko ari 473 muri gahunda y’imirire myiza hashyizweho ishuri ry’agakono k’umudugudu aho ababyeyi biga bakanakurikirana amasomo y’uko bategura indyo yuzuye bagaburira abo mu rugo rwabo ndetse n’abana by’umwihariko.Aya masomo akaba akurikirandwa n’ababyeyi kandi akaba agira akamaro mw’iterambere ry’imirire y’ingo nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu yabitangaje mu mpera z’ukwezi kwa Kamena ubwo akarere ka Nyabihu kamurtikaga uko kesheje imihigo.
Uretse gahunda y’agakono k’umudugudu,hanubatswe uturima tw’igikoni 316 mu turima 267 twari twiyemeje kubakwa,abaturage bakaba baritabiriye cyane gahunda y’uturima tw’igikoni,nyuma yo gusobanurirwa akamaro katwo muri gahunda y’imirire mu rugo. Akarima k’igikoni kakaba gafasha mu kubona imboga zitandukanye zifasha ababyeyi mu gutegura indyo yuzuye,zikungahaye mu birinda indwara kandi zikaba zisoromwa hafi y’urugo zigifite umwimerere wazo.
Muri gahunda y’imikurire y’abana,mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu abana bapimwa ibiro kandi hakanakurikiranwa imikurire yabo. Abajyanama b’ubuzima 1792 bari bagombaga guhugurwa barahuguwe ku birebana n’imirimo yabo ya buri munsi no kurushaho kubungabunga ubuzima.
Imihigo hagati y’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’akarere ku bijyanye no kwita ku buzima bw’abaturage no gukora akazi kabo neza nayo yarasinywe kandi ikorerwa amasuzuma nk’uko Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere yabigarutseho.
Hamwe n’izo ngamba zafashwe mu karere ka Nyabihu, urwego rw’ubuzima rukaba rugenda rurushaho gutera imbere nk’uko Dusenge yabigarutseho.





