Tag Archive | "ubwo"

m_KARONGI Kurandura umwuga w’uburaya burundu ntibishoboka

Rwanda | KARONGI: Kurandura umwuga w’uburaya burundu ntibishoboka

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


m_KARONGI Kurandura umwuga w’uburaya burundu ntibishoboka

Ifoto: Bamwe mu baretse umwuga w'uburaya muri Karongi

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Faith Victory Association buratangaza ko kureka umwuga w’uburaya burundu bidashoboka na buhoro. Umwe mubakoze ubwo bushakashatsi Rurenge Alain, akaba n’umwarimu mu ishuli rikuru ry’ubuvuzi (KHI) yasobanuye ko umwuga w’uburaya ari wo mwuga wabayeho mbere y’indi, kandi ko no muri bibiliya buvugwamo. Igishoboka ahubwo ngo ni ukugabanya ingaruka buteza.

Ibi ni ibyasobanuwe kuri uyu wa 13/6/2012 mu nama yabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba, inama yari igamije kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwa Faith Victory Association ifatanyije na RBC-IHDP (CNLS yak era), Global Fund na Rwanda National Ethic Committee. Ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bantu 1500 bakora umwuga w’uburaya bagendeye ku mibereho, ubuzima, ihohoterwa n’uburenganzira bwabo mu turere twose  tugize Intara y’Iburengerazuba. Abantu 1345 ni bo bashoboye gusubiza ibibazo bishingiye kuri izo ngingo 4.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara Jabo Paul yashimye Faith Victory Assocition igitekerezo yagize cyo gukora ubushakashatsi no kuza kubugeza kubo bureba barimo abayobozi ndetse na bamwe mu bakora cyangwa baretse umwuga w’uburaya dore ko nabo bari batumiwe muri iyo nama. Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, Intara y’Iburengerazuba iza ku mwanya wa 2 mu kugira abakora uburaya benshi mu Rwanda, ibanzirizwa n’Intara y’Amajyepfo. Ikibabaje kandi nk’uko Jabo akomeza abivuga, Uburengerazuba buza ku mwanya wa mbere mu bukene, igakurikirwa n’Amajyepfo.

Ubushakashatsi bwanashyize ahagaragara bimwe mu bibazo bikomeye abakora uburaya bahura na byo harimo ihohoterwa, gukubitwa n’abakiliya babo, kwandura SIDA, gufungwa n’inzego z’umutekano rimwe na rimwe bakanamburwa ibyabo.

Abaretse umwuga w’uburaya bo mu karere ka Karongi bari batumiwe mu nama bashimye cyane kuba baratumiwe bagahabwa umwanya wo kuvuga icyo batekereza. Uwitwa Nyirarukundo Immaculée ubu usigaye akora umurimo wo gucuruza isambaza yatangarije Kigali Today ko nubwo atarabasha kwiteza imbere ku buryo bugaragara ariko byibuze afite ubuzima bumuhesha icyubahiro kurusha mbere akiri indaya:

“Mbere nkikora uburaya narasuzugurwaga cyane ugasanga abagabo barankubitira mu kabari cyangwa no mu rugo iwanjye kandi mfite abana bikabababaza. Ubu kuva aho ntangiye gucuruza isambaza mbasha gutunga urugo, nkanarihira musaza wanjye amafaranga y’ishuli kubera ko nta babyeyi dusigaranye”

Nyirarukundo yongeraho ko afite n’ikibanza ariko cyamunaniye kucyubaka kubera amikoro akiri make. Iki kibazo agisangiye n’abandi bagenzi be bavuga ko imwe mu mpamvu ituma ntacyo bageraho ari ukubera ko bahabwa akato, n’ugize icyo ashaka kwikorera bagakomeza kumubonamo uburaya bityo bigatuma bacika intege.

Nyuma yo ku murika ubwo bushakashatsi, ubuyobozi bw’Intara, abashinzwe umutekano, abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n’abaretse umwuga w’uburaya bafashe imyanzuro ko inzego zose zirebwa n’ikibazo zigiye guhaguruka zigatahiriza umugozi umwe, abakora uburaya bagashishikarizwa kubuvamo bagatekereza ibindi byo gukora kuko nk’uko Jabo Paul yasoje abivuga, ntibagomba kumva ko bagomba kubeshwaho n’impuhwe z’abandi kandi leta ntizigera ivuga ngo igiye gushyiraho ingengo y’imari yo gufasha abantu kuva mu buraya, ahubwo bo ubwabo bagomba kubyibwiriza bagashaka ukundi babaho, leta ikaza ibunganira.


Rwanda | Kayonza Abaturage bishimiye

Rwanda | Kayonza: Abaturage bishimiye ibikorwa bya Asosiyasiyo Urumuri

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,


Rwanda | Kayonza Abaturage bishimiyeBamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gahini na Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko bishimira cyane ibikorwa by’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange ritanga ubutumwa n’ibiganiro  by’ubumwe n’ubwiytunge.

Urwo rubyiruko rwibumbiye muri asosiyasiyo yitwa Urumuri. Abayigize bigisha abaturage uburyo amakimbirane atangira n’uburyo bwo kuyakumira, kandi bakanigisha amateka yaranze u Rwanda n’inkomoko y’amacakubiri yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa batanga babunyuza mu biganiro by’imbwirwaruhame no mu makinamico.

Benshi mu bumva ubwo butumwa bifuza ko urwo rubyiruko rwazagaruka ikindi gihe kuko ngo “ubwo butumwa bubafasha” nk’uko abo bo mu murenge wa Nyamirama babisabye urwo rubyiruko ubwo rwabaganiraraga mu byumweru bibiri bishize. Kazarama Elias yavuze ko hari benshi bari bafite imitima yuzuye urwango, ariko ngo bagenda bahinduka kubera izo nyigisho.

Yagize ati “Nkanjye rwose umutima wanjye wari uriho mukushi (wari wuzuye urwango), kandi hari n’abandi twari tumeze kimwe, ariko bigenda bishira kubera inyigisho z’aba bana”

Asosiyasiyo Urumuri yaterwaga inkunga n’umuryango utegamiye kuri leta IREX mu mushinga wawo witwa Youth for Change wafunze tariki 29/05/2012. Muri uwo mushinga urubyiruko rwateguraga imishinga igamije iterambere maze igaterwa inkunga na IREX.

N’ubwo abaturage bavuga ko bishimiye ibiganiro Asosiyasiyo Urumuri ibagezaho, iyi asosiyasiyo ngo ntibizayorohera gukomeza gutanga ibyo biganiro kubera ko yabishobozwaga n’inkunga yahabwaga na IREX, nk’uko Jean Bosco Kayonga uyobora iyo asosiyasiyo abivuga.

Kayonga avuga ko iyo asosiyasiyo itaragira ubushobozi buhagije, agasaba ko yaterwa inkunga kugira ngo ikomeze gutanga ibiganiro n’ubutumwa bw’amahoro nk’uko yari yarabitangiye.


 

Rwanda | Ngoma: Abajura bakora mu mifuka abagenzi bakomeje kwiyongera mu isoko rya Kibungo

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Abarema isoko rya kibungo baravuga ko ubujura bwo gukora mu mifuka bwiyongera cyane mu isoko rya Kibungo kubera abajura baturuka mu yindi migi bakaza  kuhibira ku munsi w’ isoko.

Uku kwibwa ngo guterwa n’uburyo isoko riba ryuzuyecyane kuburyo abantu bagenda babyigana akaba arinako abajura bakora mu mifuka baba biba amafaranga ndetse n’amaterefone.

Umukobwa witwa  bakunda kwita Wini kuri uyu wa Gatau  tariki ya 02/05/2012 ubwo yajyaga muri iri soko ari kumwe na mugenzi we wari waje kumusura, abajura bagerageje kubiba terefone bakoze mu mufuka ubwo bari mu isoko maze ahita afatamo umwe ikiganza kiri mu mifuka gifashe terfone ye kigiye kuyiba.

Nk’uko abisobanura ngo  aba bajura baza ari benshi bakakuremaho uruziga utabizi maze bakakubyiga  ari nako bagukora mu mifuka.

Wine yagize ati” Nabonye abantu babaye benshi ubwo twari mu isoko ngira ngo ni ibisanzwe ngiye kubona mbona mugenzi wanjye bari kumwiba terefone mpita ngikubita urushyi kiriruka. Ntago umenya uko bigenze ubona abantu benshi ukagirango n’ibisanzwe kandi bari gushaka kukwiba.”

Uyu mwana agira inama abantu barema iri soko kuba menge ngo batabacuza utwabo. Mu minsi ishize haherutse gufatwa abantu bagera kuri batanu b’abajura bari baje kwiba bavuye mu yindi migi nka za Kabarondo ndetse na Kigali baje kwiba ubundi bagasubirayo.

Aba bantu bakekwagaho kwiba mu masoko bafashwe n’inzego z’umutekano hamwe n’ubuyobozi bajyanwa gufungirwa kuri police ya Kibungo.

Si ubujura bwo mu mifuka bumaze iminsi buvugwa muri uyu mugi gusa ahubwo hari n’abatekamutwe babeshya abantu ko ngo bagiye  kubatuburira  maze bakabacuza utwabo.


Rwanda | Amayaga: Kudacunga neza umusaruro w ubuhinzi birakebanesha

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina burakangurira abaturage batuye agace k’Amayaga mu ntara y’amajyepfo gusyiraho uburyo bwo kuzigama umusaruro mu rwego rwo kwirinda inzara.

Ubwo umurenge wa Mugina wamurikiraga abaturage serivisi ubaha, tariki 14/02/2012, hagaragajwe ikibazo cy’ubukene bwokama abaturage nka nyuma y’amezi abiri basaruye kuko abenshi muri bo basarurira ku isoko bakabimara.

Umwe mu baturage utuye uwo murenge yavuze ko n’ubwo mu isarura ry’igihembwe cy’ihinga cya 2012A hari habonetse umusaruro w’ibishyimbo ushimishije, ubu abaturage batangiye kujya kubishaka ku isoko kandi naho ntibiboneka buri gihe.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mugina wari witabiriye iyo nama, yamenyesheje abaturage ko hariho umushinga wa Caritas usanzwe ukorera mu yandi maparuwasi wo gufasha abaturage kuzigama imyaka. Bashobora kugurira abaturage umusaruro bakazongera kuwubagurisha ku giciro kidahenze cyangwa se bakaba bashaka ikigega rusange cyo guhunikamo umusaruro wabo bakagira icyo bishyura mu gihe baje kuwutora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Rwiririza Jean Marie Vianney yashimye iyo nama bagiriwe, maze avuga ko bazabyigira hamwe n’abandi bayobozi maze umusaruro w’igihembwe gitaha cya 2012B, uzaboneke warafatiwe ingamba.

Rwiriza yanatangaje kandi ko hariho gahunda yo gukangurira abahinzi b’imyumbati bose kuba muri koperative bityo koperative zikazajya arizo zishyiraho igiciro kitaryamira abahinzi. Mu Mayaga hera imyumbati myinshi ariko igurwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibihingwa byera mu tundi turere.

Agace k’amayaga kagizwe n’imirenge ya Mugina, Nyamiyaga yo mu karere ka Kamonyi ndetse n’imirenge ya Kinazi na Ntongwe yo mu Karere ka Ruhango.


Nyamagabe ubuzima

Nyamagabe: ubuzima bwe abukesha imicanga ayora mu miferege

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Umugabo Turibamwe Jean Louis atuye mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, avuga ko abona icyo arya ari uko yayoye imicanga mu miferege akajya kuyigurisha abarimo kubaka amazu.

Nyamagabe ubuzima 

Turibamwe agiye kugurisha umucanga

Turibamwe avuga ko azinduka arunda imicanga iba yaragiye isigwa n’imvura yamara kugwira akajya kuyishakira isoko, mu bafundi barimo kubaka amazu, ngo hari ubwo yinjiza amafaranga ari hagati ya 300 na 500 ku munsi, ariko nabwo ngo mu gihe cy’izuba hari ubwo nayo ayabura.

Aka kazi ntabwo agakora wenyine kuko hari n’abandi bagahuriyeho nabo bunga murye bagira bati “ none se tutabikoze twatungwa n’iki ko nta mirima tugira?”

Kutagira imirima kw’abaturage ndetse rimwe narimwe abayifite ntibeze neza nko mu tundi duce, ngo niyo mpamvu usanga bagerageza gushakisha uburyo bwose bacamo incuro, kugeza amaramuko abonetse.

Cyakora ngo bafite icyizere cyo kuzava muri ubu buzima kuko iterambere rigenda ribegera wenda gahunda y’ubudehe cyangwa se iya Girinka munyarwanda yazabageraho nabo bakabona imibareho itari iyi babamo.


Ngoma Abakiristu

Ngoma: Abakiristu biyemeje gutanga miliyoni 40 ngo hishyurwe ideni rya diyosezi

Tags: , , , , , , , , , , , ,


Nyuma yo gusabwa  gufasha  diyosezi   gatolika ya Kibungo mu kwishyura ideni  rirenga miliyari imwe batewe n’ igihombo yagize ,kuri iki cyumweru  abakiristu ba paroise ya Kibungo  biyemeje gutanga miliyoni 40 zo kwishyura.

Ngoma  Abakiristu

Kugira ngo iri deni  ryose ryishyurwe inama ncungamutungo ya diyosezi ya Kibungo ubwo yateranaga mu kwezi kwa cumi na  kumwe 2011 yashyize mu byiciro bitatu amaparoise y’iyi diyoseze maze buri kiciro gihabwa ayo kigomba kwishyura  kugeza mugihe cya amezi 32.

Paroisse zikomeye zirimo  paroisse Kibungo  na Rwamagana zigomba kujya zitanga muliyoni  ebyiri n’igice buri kwezi . Ikiciro cya kabili  bazajya bishyura miliyoni ebyiri naho icya gatatu kizajya kishyura miliyoni imwe n’igice.

Ubwo batangaga ibitekerezo ku buryo hatangwa aya mafaranga , umukiristu umwe yarahagurutse agira ati” ariya mafaranga njyewe n’ubwo ndi umwimukira navuye mu Bugesera nta mafaranga ndabona mbona icyo kurya mpingiye umuntu, nzayahingira nzayabona kuko ntacyo nakwima Yezu yarampaye amaboko.”

Ibi ariko ntibyabujije ko hari nabahagurutse basaba ko basonurirwa uburyo iyi diyosezi yahombye kuko ngo bumva bavuga igihombo ntibamenye niba ari umuntu wayateruye cyangwa izindi mpamvu.

Mu gusubiza iki kibazo padiri mukuru wa Paroisse kibungo  Padiri Karasi yasubije ko habayeho imicungire mibi  ndetse n’uburangare byakozwe n’abantu benshi.Yongeraho ko ariko bitazagarukira aho ahubwo ko hagiye gukorwa igenzura (audite) maze ababigizemo uruhare  bagakurikiranwa.

Banque de Kigali, COGEBANK, Bank Populaire  du Rwanda , Agaseke bank  ndetse n’abikorera kugiti cyabo nibo bose bishyuza amafaranga arenga miliyari y’amanyarwanda diyosezi ya Kibungo. Paroisse ya kibungo ifite abakiristu bagera ku 50 000 barimo 20 000 bagaragara mu bikorwa bitandukanye biteganywa na kiriziya.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

jaguar cars jaguar, jeep, kia