Posted on 02 July 2012
Tags: ari, cyangwa, kandi, Karoti, mubiri, Rwanda, Rwanda ABC, Rwanda cap, Rwanda Health, Rwanda nutrition, Rwanda vitamin, ubuhumyi, umuntu, umutobe, Ushobora, vitamine

Karoti ikungahaye kuri Vitamine kandi ni umuti mwiza ku ndwara z’ubuhumyi
Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye ku mavitamine atandukanye arimo vitamin A,B,C na E zikaba ari vitamin zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu. Izi vitamine zifite akamaro ko kurinda umubiri indwara y’ubuhumyi bw’amaso n’izindi ndwara, karoti kandi zituma uruhu rusa neza zikagira n’akandi kamaro gatandukanye ku mubiri w’umuntu nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga ishami ryacyo rya RHODA riteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo.
Ku kamaro ka karoti,imfashanyigisho y’iki kigo ikomeza yerekana ko abahanga mu by’imirire bavuga ko karoti ari umuti kubera ko zifitemo ibirinda indwara y’ubuhumyi. Kurya karoti kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Byongeye kandi ngo kurya karoti bifasha amara bikayarinda n’indwara. Kubera ko karoti zikungahaye kuri vitamine A n’izindi ntungamubiri biziha ububasha bwo kugabanyiriza uzirya ibyago byo gufatwa na kanseri.
Gutegura indyo zirimo karoti
Â
Karoti zishobora kuribwa ari mbisi, zitetse cyangwa zikozwemo umutobe. Karoti mbisi bavuga ko arizo nziza kuko kuziteka bigabanura za vitamine zishongera mu mazi. Ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharagata akuraho agashishwa k’inyuma, akazunyuguza mu mazi meza yabize. Ashobora kuzihekenya uko zakabaye cyangwa akazicamo uduce duto cyangwa akaziharagata ku cyuma cyabugenewe”rape carotte”. Ushobora kuminjiramo akunyu gake cyangwa ukaminjiramo umutobe w’indimu.
Karoti zishobora gutekwa zitogosheje cyangwa zikaranzwe mu mavuta. Karoti kandi zishobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’amashaza, ibirayi n’izindi mboga nk’imbwija, amashu, intoryi n’ibindi.
Umutobe wa karoti ushobora gutegurwa uzikamura ukoresheje icyuma cyabugenewe ,cyangwa ugaharagata karoti ku twenge duto tw’icyuma cyabugenewe”rape”maze warangiza ugakamura umutobe wawe. Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, pome cyangwa indimu. Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri no mu buvuzi. Ni ngombwa guhinga karoti ariko nanone zikanaribwa kuko zigira intungamubiri nyinshi,aho kuzihingira kuzigurisha gusa.
Posted on 05 June 2012
Tags: abana, amata, cyangwa, Kabuga, Kaneza, madamu, neza, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda cow, Rwanda Life, Rwanda milk, Rwanda Student, Rwanda vitamin, umubiri, umuntu, unywa
Amata ni ikinyobwa (cyangwa ikiribwa!) cyihagije ku ntungamubiri zose umubiri w’umuntu ukeneye, ku buryo ubwayo yonyine yatunga umuntu akamererwa neza. Ibi byagaragajwe na Madamu Kaneza Ancilla, umukozi w’umushinga Proxivet, mu kiganiro yagiranye n’abana bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabuga. Hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amata.
Nyuma y’imbyino y’abana bo kuri iri shuri ribanza rya Kabuga yagiraga iti: “uwanyoye inka ntayoberana, umubwirwa n’imbavu ndende, umubwirwa n’amaribori, …” Madamu Kaneza yabajije abana akamaro k’amata maze bamusubiza bavuga ko umwana unywa amata yiyongera, akabyibuha, akanagira umubiri unoze.
Madamu Kaneza yongeyeho ko amata abamo ibyubaka umubiri bita poroteyine, akabamo isukari n’amavuta bitera imbaraga ndetse akabamo na vitamine zirinda indwara.
Kalisiyumu na Vitamini D biboneka mu mata bituma umuntu mukuru uyanywa akomera, akagira imbaraga maze akabasha gukora bityo akaniteza imbere.
Umugore unywa byibura ibirahuri bitatu ku munsi by’amata bimurinda kurwara kanseri y’amabere.
Mu rwego rwo gushishikariza abana gukunda amata, Madamu Kaneza yagize ati: “Umwana unywa amata akura neza, ntarwaragurika, aba umuhanga mu ishuri, akazavamo umuntu w’umukire. Niba ababyeyi banyu batabaha amata kandi bakama mubabwire ntibakagurishe amata yose batabahaye. Niba badafite inka bakaba batunze inkwavu, mubabwire bazajye babagurira amata igihe bagurishije aho kubagurira ikigage cyangwa urwagwa”.
Posted on 17 May 2012
Tags: abantu, ari, ariko, hari, ikibazo, Irimbi, isuku, nbsp, niba, Rwanda, Rwanda cleanness, Rwanda community, Rwanda graveyard, Rwanda Ngoma, Rwanda works, umuntu

Kubera ikibazo cyo kutita ku marimbi hari bamwe batangiye kwibaza niba noneho umuntu ariwe ugomba kwita kumva y’uwo yashyingiye mu irimbi rusange cyangwa niba ari ubuyobozi.
Iki kibazo cyongeye kuza nyuma y’uko muri uku kwezi kwa Kane 2012 abantu bo mu murenge wa Kibungo batangazaga ko babajwe n’abantu bazirika ihene zabo mu marimbi ahashyinguwe abantu ihene zikabarisha hejuru ndetse banavuga ko icyo ari igikorwa gitesha inyoko muntu agaciro.
Zaba ziharisha ariko kurundi ruhande bananengaga uburyo amarimbi atitabwaho bikageza aho ibyatsi bimeramo ihene zikaza kubirisha.
Kubw’ibyo hari abavuga ko bibabaje kubona imva ishyinguwe neza hariho n’amakaro ,ariko ugasanga yarengewe n’ibigunda bityo bigatuma bibaza niba ari inshingano y’uwashyinguye mu irimbi ngo Aze akore kumva ye gusa cyangwa niba Leta (ubuyobozi) bukwiye kujya bupangayo umuganda ubundi hagakorwa.
Uwo twasanze ku irimbi rimwe riherereye mu kagari ko mumurenge wa Kibungo ahagana mu ku muhanda ujya I Rusumo .
yagize ati” ariko se ubu umuntu ajye aza yufire iruhande rw’aho yashyinguye gusa yigendere? Ahubwo se uhakoreye honyine ntibyabuza kuboneka ko imva iri mugihuru. Nibikomeza gutya uburangazi bugakomeza abaturage bazajya banga kubazana mu marimba rusange babahambe iwabo.”
Ubwo twabazaga umunyamabanga w’akagali iririmbi rihereryemo UWITEGETSE Laurance yatangaje ko kwita ku isuku y’amarimbi ari inshingano z’abaturage ndetse n’ubuyobozi buhaturiye bukabafasha mu kubashyira hamwe mu muganda ngo bahakore.
Ubwo yabazwaga hagati y’umuturage n’umuyobozi iryo irimbi ridasukuwe aho biba byapfiriye yasubije ko ubundi abayobozi aribo bafata iyambere mu kuhapanga umuganda.
Nubwo ariko isuku y’amarimbi ikomeje kuba ikibazo mu karere ka Ngoma , muri aka karere biteganijwe ko buri murenge ugomba kugira irimbi rusange mugihe bashyinguraga mu ngo zabo .Mu Rwanda kandi hari gusuzumwa umushinga w’itegeko ryakwemerera abantu kujya batwika imirambo mu gihe umuntu yitabye Imana.
Posted on 30 March 2012
Tags: ari, cyane, Epinari, imboga, kuri, nyinshi, Rwanda, Rwanda Health, Rwanda meal, Rwanda vegetables, Rwanda vitamins, umubiri, umuntu, vitamine, zikize

Epinari,imboga z’ingenzi cyane zikize kuri Vitamine nyinshi umubiri ukenera
Imboga ni zimwe mu biribwa by’ingenzi ku mubiri w’umuntu. Zishobora kuribwa zitetse cyangwa ari mbisi. Epinari ni zimwe mu mboga zikungahaye kuri Vitamine nyinshi umubiri w’umuntu ukenera. Ari nayo mpamvu tugiye kuvuga ku bwiza bw’izi mboga ndetse n’intungamubiri zibamo.
Imboga za Epinari zikize cyane ku mazi aho hafi 90% by’ibizigize ari amazi. Epinari ni imboga ziboneka ku masoko yo mu Rwanda kandi zidahenda cyane.Hari intungamubiri ziboneka muri Epinari  ni nyinshi nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye. Epinari zibamo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri,isukari,lipide,fibure,sodiyumu,manyeziyumu,Kalisiyumu,Feri, vitamine A,Vitamine C,Vitamine B9,Vitamine E,Vitamine B2,Vitamine B6,n’izindi,ibi byose bikaba biha ubudahangarwa imboga za Epinari mu kugirira akamaro gakomeye umubiri w’umuntu.
Imboga za Epinari ndetse n’izindi mboga zose zikaba zigira akamaro cyane mu kurinda umubiri indwara zitandukanye, uyu mumaro zikaba ziwusangiye n’imbuto. Mugemangango Aphrodice, umuganga kuri Dispensaire Ihumure, akaba yadutangarije ko kurya imboga za epinari ari byiza cyane, kuko zikize ku myunyu ngugu n’andi mavitamine atandukanye yubaka umubiri w’umuntu. Ari nayo mpamvu abategura ibyo kurya bagakwiye kujya bazitekerezaho kuko zifite akamaro kanini.
Posted on 17 March 2012
Tags: Amafi, ariko, cyangwa, ifi, indwara, meza, nbsp, neza, Rwanda, Rwanda advice, Rwanda development, Rwanda fish, Rwanda food, Rwanda Health, uko, umuntu
Abantu bakunze gufata amafi kenshi mu ndyo yabo baba bafite amahirwe menshi yo guhashya indwara nyinshi zitandukanye harimo n’iza cancer y’impyiko. Amafi afasha ubwonko gukora neza kandi akize kuri proteyine, vitamine n’imyunyu ngugu.

Abahanga mu bijyanye n’indyo bemeza ko n’ubwo umuntu yaba atarya inyama cyangwa amafi, umubili w’umuntu ukenera amafi byibuze gatatu mu cyumweru kubera akamaro kayo mu kurinda umubili kugira umuze.
Impamvu nta yindi ni uko akungahaye ku byubaka umubili bikanawurinda indwara ku burya hari n’abemeza ko afite ubushobozi nk’ubw’imiti.
Mu mafi harimo za acides zitwa Omega-3 zifasha umubiri w’umuntu muri ibi bikurikira mu gutembera neza kw’amaraso, kugabanya ibyago byo kurwara umutima, zigabanya ibyago byo kwiheba, zirinda cancer zitandukanye.
Amafi ni ingirakamaro cyane ku babyeyi batwite cyangwa bifuza gutwita kuko afite ama acides afasha ubwonko bw’umwana uri munda gukura neza.
AMAFI YO KWIRINDWA
Â
Amafi yose ariko si ko ari meza ku buzima bw’umuntu. Hari n’agira uburozi mu mubiri wayo butari bwiza mu mubiri w’umuntu. Izo fi ariko ntiziboneka mu Rwanda. Harimo izo bita swordfish zifite umunwa umeze nk’inkota, izitwa sharks cyangwa requins mu ndimi z’amahanga, n’izindi zigira ibara ry’umweru bita White tune. Ubu bwoko ngo si byiza kuburya buri munsi.
Hari n’izindi fi ziba zitwa Shellfish (zifite ikintu ku mugongo zihishamo), Nazo ngo ntago ari nziza ku muntu kubera ko zikunze gutungwa n’imyanda yo mu nganda bamena mu Nyanja cyangwa zikarya andi mafi yapfuye.
Hari ikibazo ariko gikunze kwibazwa n’abantu henshi ku isi, bagira bati ese ko ifi ari nziza ku buzima bw’umubyeyi uwtite cyangwa umugore wifuza gusama, ubwo yamenya ate uko yakwirinda bene ayo mafi?
Igisubizo ni uko kubera aho iterambere rigeze n’imyanda iva mu nganda ikamenwa mu mazi, ibyiza ni uko ababyeyi kimwe n’abana bari munsi y’imyaka 12 badakwiye kurya ifi kenshi.
Ariko ubusanzwe babonye ifi bizeye neza ko zivuye mu mazi atanduye, ifi ni ikiribwa kitagira uko gisa. Andi mafi abantu bakwiye kwirinda ni yayandi afungwa mu bikombe nka za sardines kuko ziba zarongewemo ibintu bituma zimara igihe kinini.
Abahanga banemeza ko amafi yororewe mu byuzi na yo atari meza kubera ko aba afungiye ahantu hamwe atabona uko azerera mu mazi magari, bigatuma ashobora gufatwa n’indwara ku buryo bworoshye. Icyo gihe rero biba ngombwa ko bayaha imiti iyakingira indwara, ariko iyo miti igatuma ataba meza mu buzima bw’abayarya.
AMAFI MEZA
Inzobere mu by’amafi zivuga ko amafi atororewe mu byuzi (mbese ayo umuntu yakwita ay’agasozi) ni yo meza kuko aba yarakuze nta bindi bintu ahuye na byo.
Ariko hari abarozi b’amafi bagerageza kudaha amafi imiti n’ibindi bintu bituma yororoka cyane ariko akaba yakwangiza ubuzima bw’abayariye.
Ifi rero ni ikiribwa kiza cyane cyuzuyemo intungamubiri kandi ntigora igifu kuko urwungano ngogozi rw’umuntu ruyisya ku buryo bworoshye kandi ikaribwa mu buryo butandukanye. Ushobora guteka ifi itogosheje, ikarenze, yokeje cyangwa yumishijwe.
Posted on 06 February 2012
Tags: avuga, Fruit, ikiribwa, Inanasi, iyo, kurya, nbsp, ngo, Nyuma, pineapple, Rwanda, umuntu, vitamini
Inanasi ni zimwe mu mbuto zifite amateka maremare. Bivugwa mu mwaka 1493 ubwo Christophe Colomb yageraga ku mugabane w’Amerika abaturage b’igihugu cya Guadeloupe bamwakirije inanasi. Nyuma yaje kuzigeza muri Asiya n’Afurika. Urwo rubuto ngo rurwanya umubyibuho ukabije n’ukutabyara.
Nk’uko Dr. Georges Roger abyandika mu gitabo umuntu acishirishe yise « Ubuzima butangwa n’ibiribwa » avuga ko iyo umuntu ariye inanasi cyangwa akanywa umutobe wayo mbere yo kurya ahaga bigatuma atakaza umururumba (appetit) bityo bikagira ingaruka yo kunanuka.
Inanasi ni ikiribwa gikize ku nyangingo myibakiro zikenewe mu gukora intanga ngabo cyangwa ngore. Ni yo mpamvu abantu bafite ikibazo cyo kutabyara babasaba kurya inanasi kugira ngo bongere intanga.
Dr. Georges akomeza avuga ko  inanasi irinda kanseri yo mu gifu. Ukurikije uko inanasi iteye, ifite ubushobozi bwo kurinda umuntu uyirya kanseri yo mu gifu kubera uruhurirane rwayo n’ibitungamubiri biri mu mafungo.
Amakuru akomeza avuga ko inanasi ari ikiribwa gifatwa nka deseri nziza kuko ifasha igogora ry’igifu iyo uyifashe nyuma yo kurya. Hari n’abandi bayifata n’ikiribwa cyongera umururumba (apertitif) kuko iyo uyiriye ifasha mu igogora maze hashira akanya ugahita usonza augakenera kongera kurya.
Abahanga bavuga ko inanasi ikize cyane kuri vitamini C na B n’ibiterambaraga. Mu magarama 100 harimo ibitera-imbaraga 49,0 kcl, vitamini C 15,4 mg na vitamini B 128 mg.
Posted on 31 January 2012
Tags: abantu, amazi, ari, byo, cleanness, food, Ibyo, kandi, kurya, Rwanda, umubiri, umuntu, zose
Aya magambo Dr. Damascène yayavugiye mu gikorwa cyo gutangiza gahunda yo guha abana amata mu Karere ka Huye cyabereye mu Murenge wa Rusatira. Nk’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, yaganiriye abaturage b’uyu murenge ibijyanye no kurya neza.

Avuga kurya neza, Dr. Damascène yashakaga kuvuga kurya ibiribwa birimo intungamubiri zose umubiri ukeneye. Ibyo ni ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara.
Ibyubaka umubiri ni ibikomoka ku matungo nk’amata, amagi, inyama, amafi n’ibinyamisogwe ari byo ibishyimbo, amashaza na soya. Ibitera imbaraga ni ibinyampeke nk’ibigori, amasaka, umuceri… n’ibinyabijumba ari byo imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi. Ibirinda indwara byo ni imboga n’imbuto z’ubwoko bwose.
Dr. Damascene yasobanuye ko abantu bose bakeneye kurya bene ibyo biribwa, ariko umubyeyi utwite n’uwonsa bo bikaba akarusho kuko baba bagomba kurya indyo irimo intungamubiri zose umubiri ukenera.
Na none kandi, yashimangiye ko umwana ukiri muto agomba konka mu gihe cy’amezi 6, agatangira guhabwa imfashabere nyuma y’ayo mezi. Imfashabere abana baheraho ni igikoma n’imbuto.
Ku bijyanye no kurya ibiryo byiza nabi, iyi ntumwa ya Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ari ukurya ibiribwa birimo za ntungamubiri umubiri ukeneye zose, nyamara ukazirira ku kitogeje cyangwa cyogeshejwe amazi mabi cyangwa na none ukarisha intoki zidakarabye.
Aha yasobanuye ko imyanda iba irimo inzoka nka ascalis igera mu nda ikirira za ntungamubiri umuntu yariye, maze agasigarira aho bisa no “kuvomesha urutete”. Ku bw’ibyo, yasabye abantu bose gucukura imisarane miremire igakoreshwa, ntibe iyo kwerekwa abayobozi, kandi igapfundikirwa.
Hari kandi gukaraba intoke n’isabune byashoboka bagakoresha kandagira ukarabe kuko ari yo ituma umuntu akaraba adakomeza gukora ku kirimo amazi dore ko umuntu aba asubiza imyanda ku ntoki; kugirira isuku amasoko y’amazi birinda gucukura imisarane no kwituma hafi yayo, kutarambika ahabonetse hose amasahane igihe umuntu ari kuyoza ndetse no kugira isuku ku mubiri abantu bakaraba n’isabune, bambara imyenda imeshe kandi iteye ipasi, umuntu yaba atayifite agakora ku buryo imyenda yanikwa ahagera izuba.