Tag Archive | "umuriro"

Rwanda | Ngoma: Gukwirakwiza umuriro mu byaro byatanze isomo ku banze gutura ku midugudu

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,


Bamwe mu baturage banze kwitabira   gahunda yo gutura mu midugudu baratangaza ko bicuza cyane ko batagezweho na gahunda yo kubona umuriro  w’amashanyarazi  kuko badatuye mu midugudu.

Gahunda yo gutanga umuriro w’ amashanyarazi mu karere ka Ngoma ubu igeze kure aho ubu  uri gutangwa mu mirenge yari isigaye y’ aka karere.Nkuko bigaragara aho iyi gahunda yageze nta nzu irengwa yaba iyubatse neza  ndetse hari nizo bashyiraho cash power ukabona iribugwe  kuko iyo nzu iba  ishaje cyane.

Bigaragara ko ikingezi  gikurikizwa  atari  ubushobozi bw’uhabwa umuriro ahubwo ari  inzu yose iri mu mudugudu  ntanzu barenze.  Kuba nta muntu barengaga batamuhaye umuriro nicyo cyatumye abanze gutura mu midugudu bicuza cyane bavuga ko iyo babimenya baba nabo baritabiriye iyi gahunda y’imidugudu ku ikubitiro.

Muri aba batitabiriye kujya gutura ku midugudu, umusore uherutse kubaka  witwa  Baribwiyumuhungu  utuye mu murenge wa  Kazo  yatangaje ko ikimuteye agahinda aruko yari yubatse inzu ye nziza  n’ amasima ahantu hatari kumudugudu none akaba ntamuriro azabona.

Yabivuze agira ati” ubona inzu yanjye nubatse n’ amasima ibure umuriro ,none  abatuye mu midugudu ninzu  z’icyondo zinashaje bazihaye umuriro. Ubundi ndicuza cyane ndibaza gusenya ngo nongere nubake  bikanyobera.”

Si uyu wenyine  wicuza ko ntamuriro yabonye  kubera kudatura  ku mudugudu ahubwo hari nabandi benshi   batari bitabiriye iyi gahunda yo kubaka ku mudugudu bicuza.

Umukuzi w’ akarere ushinzwe ibikorwaremezo  eng.Fidele Kayigire mu kwezi gushize kwa Kane  uyu mwaka wa 2012 aherutse gutangaza ko  gahunda yo gukwirakwiza umuriro mu byaro izagera mu mirenge yose ariko ukazajya  utangwa hibanzwe mu bucentre bw’ubucuruzi ndetse n’abitabiriye gahunda y’imidugudu.

Gahunda yo gutura mu midugudu mu ntara y’ iburasirazuba yatangiye gushyirwamu bikorwa no gukangurirwa  abaturage  kuva mu myaka  ya 1998. Kugeza ubu  abantu batari bake batuye mu midugudu.Intego yo gutura mu midugudu nkuko bisobanurwa ngo ni ukugirango abaturage begerezwe ibikorwa by’iterambere nk’umuriro w’ amashanyarazi,amavuriro  amashuri …


 

Rwanda | Nyamasheke: Abaturage b’umurenge wa Rangiro barasabwa kuvanwa mu bwigunge

Tags: , , , , , , , , , , , , ,


Abaturage bo mu murenge wa Rangiro baratangaza ko bari mu bwigunge ngo kuko bitoroshye kugenda mu murenge wabo ndetse bakaba nta n’umuriro w’amashanyarazi bagira. Ibi ngo bisaba aba baturage gukora urugendo rungana n’ibirometero 22 n’amaguru bagana mu isoko rya Kirambo aho bahahira, ndetse bagakora n’urugendo rw’amasaha ane bajya gushaka umuriro wa terefoni zigendanwa mu isantere ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo.

Aba baturage batuye uyu murenge ukora kuri pariki ya nyungwe, barasaba ko babonerwa imodoka izajya ibafasha mu ngendo bakora bajya guhaha cyangwa se ahandi hatandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Twagirayezu Zacharie,  avuga ko ngo bagerageje kuvugana n’ikigo cya leta gishinzwe gutwara abantu (ONATRACOM) ngo kibahe bisi gusa ngo cyababwiye ko umuhanda wabo utameze neza ku buryo babaha imodoka.

Mu mwaka ushize, abaturage batuye umurenge wa Rangiro bashatse kwikorera ingufu z’amashanyarazi gusa ngo inyigo yerekanye ko aho bendaga kuyakura bitashoboka. Mu ruzinduko Minisitiri w’intebe aherutsemo mu turere twa nyamasheke na rusizi, yijeje abatuye imirenge ya Rangiro na Cyato ko uyu mwaka urangira umuriro w’amashanyarazi wabagezeho, abaturage bakaba bavuga ko uruhare bazasabwa rwose bazarutanga ariko bakava mu bwigunge.

Uretse ikibazo cy’umuhanda n’amashanyarazi, amazi nayo ngo aracyari make muri uyu murenge kuko ataragera ku baturage bose.


Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Related sites

Advertisement

jaguar cars jaguar, jeep, kia